Rwanda: Umwicanyi Paul Kagame yaragwingiye, imikorere n'ibitekerezo bye biracyari mu mwaka w'1994!

Ingeso mbi ntirara bushyitsi koko! Ubwo mu cyumweru gishize umwicanyi Kagame yarimo azerera mu Burayi, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa televiziyo mpuzamahanga y'abafaransa "France 24" ari kumwe na "Mimica" komiseri mu muryango w'ubumwe bw'uburayi; icyo kiganiro cyavuze kubyerekeranye n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda. Umwicanyi Kagame yabwiye umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro ko kunenga ubutegetsi bwe mu rwego rw'uburenganzira bw'ikiremwamuntu ari "amateshwa agayitse"!
Umunyamakuru yabajije "Neven Mimica" ushinzwe ubutwererane n'iterambere mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi (UE) icyo uwo muryango ukurikiza mu guha inkunga ubutegetsi bw'umwicanyi Kagame kandi muri raporo y'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu mwaka w'2017 iyo miryango yarashimangiye ko mu Rwanda hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye birimo guhungabanya uburenganzira bwa muntu harimo no kuniga itangazamakuru ndetse no gufunga urubuga rwa politiki. Mimica yasubije ko mu gutanga inkunga hakurikizwa amasezerano ya Cotonou ariko ku Rwanda hakaba umwihariko bitewe n'uko rwabayemo jenoside! Igisubizo cya Mimica gisa ni ikibogamye kuko gihuza na propagande y'abicanyi b'i Kigali bavuga ko ibintu byose mu Rwanda ari byiza, bityo bigatuma abo bazungu bakomeza gushyira Kagame ku ibere kuko abasahurira ubukungu bwa Congo hirengagijwe imbaga y'abantu yica buri munsi!
Umwicanyi Kagame yahise afatwa n'uburakari bukabije maze abwira uwo munyamakuru amagambo yuzuyemo agasuzuguro kenshi ndetse n'ubwibone! Igisubizo cya Kagame kikaba cyari gitandukanye cyane n'ikibazo umunyamakuru yabajije "Neven Mimica"! Umwicanyi Kagame yagize ati:

"Mugomba rwose guhagarika ayo mateshwa yo kumva ko muruta abandi kuburenganzira bwa kiremwa-muntu. Mutekereza ko arimwe mwenyine mwubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu, abandi bose barabwangiza. Oya, twarwaniye uburenganzira n'ubwisanzure by'abaturage bacu kurushaho [kubaruta] mwe muhora muvuga kuri ayo mateshwa".
Kagame yaragwingiye!
Mu mwaka w'1990 ubwo yashoraga u Rwanda mu ntambara n'umuvu w'amaraso, umwicanyi Paul Kagame yavugaga ko ari kurwanira uburenganzira bwe kimwe n'impunzi z'abatutsi bari kumwe bavuye muri Uganda. Muri icyo gihe Kagame yifashishaga raporo z'imiryango mpuzamahanga nka "HRW" zakorwaga ku Rwanda, izo raporo zikaba zarashinjaga ubutegetsi bwa Habyarimana ko nta demokarasi bufi! None nyuma y'imyaka 25 umwicanyi Kagame abohoje u Rwanda arimo avuga ko raporo zikorwa n'imiryango nka "HRW" ku ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu no gufunga urubuga rwa demokarasi ko ari "amateshwa", mbega kwikundaa!!
Ku kibazo cyose kijyanye no guhohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda, umwicanyi Kagame asubiza ko yahagaritse jenoside yo mu 1994, nyamara akirengagiza ko iyo jenoside ariwe wakomye imbarutso yayo mu Rwanda ndetse akanayikora no ku mpunzi z'amahutu zahungiye muri Congo nkuko raporo ya ONU "mapping report" ibisobanura! None se nyuma y'imyaka 25 umwicanyi Kagame ari ku butegetsi ubwo arimo arwanira uburenganzira yambuwe na nde? None se mu myaka 25 yose imaze gushira umwicanyi Kagame aracyari guhagarika jenoside?
Imvugo ya Kagame yo kuvuga ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu ari amateshwa igaragaza ko yagwingiye mu mutwe nk'uko abana b'abanyarwanda yabagwingije mu mikurire! Ntabwo tukiri muri 94! Abana bavutse muri icyo gihe ubu ni abagabo bubatse ingo bakeneye ubwisanzure mu gihugu cyabo, bakaba bakeneye demokarasi, kutaniganwa ijambo no kuvuga icyo batekereza ku miyoborere mibi y'igihugu cyabo! Ntabwo 60% by'abaturage batuye u Rwanda bavutse nyuma y'umwaka w'1994 muri iki gihe bashobora gukomeza kwihanganira ubwicanyi bwa Kagame! Kuba Kagame abwira abazungu ko kuri we uburenganzira bw'ikiremwamuntu ari amateshwa, ntabwo ariko azabibwira abanyarwanda bazaba barambiwe n'akarengane abakorera!
Nyuma y'aho umwicanyi Kagame amariye kuvuga amateshwa imbere y'umunyamakuru wa "France 24", umunyapolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu yahise agira icyo avuga kuri iyo myitwarire ya gishumba y'umwicanyi Kagame; kurubuga rwe rwa Twitter, Twagiramungu yagize ati:
"Tugomba gushyira propagande kuruhande, tukemeza ko u Rwanda rumeze nka gereza idasakaye, aho umunyagitugu Paul Kagame ushyigikiwe n'abazungu b'abanyaburayi ashyiraho amategeko yishakiye, akica abo ashaka kandi akabyigamba! Mu gihe umuryango w'Ubumwe bw'uburayi wagaragaje ko utewe impungenge n'iyo myitwarire ye ubinyujije kuri komiseri wawo N.Mimico mu kiganiro cyo kuri "France 24", Umunyagitugu [Kagame] yahise afatwa n'uburakari bukabije! Icyakurikiyeho, ni uko habayeho kwicecekera! "

Kagame agomba kumenya ko uburenganzira afite bwo kwica abanyarwanda, ari nabwo burenganzira abo banyarwanda yica bafite bwo kwirengera! Kagame akomeje kwibwira ko amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwe azakomeza gutatanya imbaraga afite mu kumurwanya , nyamara ibintu bishobora guhinduka nko mu kanya gato ayo mashyaka agahuza ingufu! Nibiramuka bigenze gutyo Kagame azajya he? Kagame akomeje kwibwira ko kohereza inkotanyi muri Congo kujya kurimbura impunzi bizatuma aramba ku butegetsi iteka ryose, ariko se izo nkotanyi yohereza muri Congo niziramuka zitsindiwe yo azabyifatamo ate ko kandi bishoboka?
Umwicanyi Kagame akunze gushyira imbere ibinyoma by'uko yagejeje u Rwanda ku majyambere adasanzwe! Ayo majyambere ni ayahe kandi abanyarwanda bicwa n'inzara? Ese kubaka amazu bimariye iki impfubyi n'abapfakazi yiciye ababyeyi n'abagabo babo bari babatunze? Ese ayo mazu yubakwa i Kigali abahoza agahinda ko kubura ababo? Amajyambere n'ubwicanyi bya Kagame bimeze nk'amata yagiyemo amaraso kandi iyo bimeze gutyo ayo mata ntanyobwa ahubwo barayamena!
veritasinfo