Rwanda:Ishyaka RDI-Rwanda rwiza rya Faustin Twagiramungu ryinjiye ku mugaragaro mu mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina!
Bwana Faustin Twagiramungu (RDI) ari kumwe na Bwana Paul Rusesabagina (MRCD)bashyira umukono ku masezerano yo gukorera hamwe
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019 ishyaka "RDI-Rwanda Rwiza" riyobowe n'inararibonye muri politiki y'u Rwanda Bwana Faustin Twagiramungu bakunze kwita Rukokoma, ryinjiye ku mugaragaro mu mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Bwana Paul Rusesabagina. Amasezerano y'ubufatanye hagati y'iyo mitwe yombi ya politiki yashyiriweho umukono i Buruseli mu Bubiligi imbere y'abanyamakuru mpuzamahanga banyuranye; nyuma y'uwo muhango hakurikiyeho ikiganiro n'abanyamakuru.
Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru, Bwana Paul Rusesabagina yavuze muri macye amazina y'amashyaka agize impuzamashyaka ya MRCD n'intego iyo mpuzamashyaka igamije kugeraho. Impuzamashyaka MRCD yavutse mu kwezi k'Ukuboza 2016 igizwe n'amashyaka ya CNRD na PDR-Ihumure. Ku italiki ya 18 Werurwe 2018, ishyaka rya RRM riyobowe na Major Nsabimana Callixte Sankara ryinjiye muri MRCD, none ku italiki ya 18 Kamena 2019, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza naryo ryinjiye muri MRCD.
Paul Rusesabagina yasobanuye ko ishyaka CNRD rigizwe ahanini n'impunzi ziri mu gihugu cya Congo naho andi mashyaka asigaye agize MRCD akaba afite abayoboke hirya no hino ku isi ndetse n'imbere mu gihugu cy'u Rwanda. MRCD ikaba ifite inshingano zo guhuza imbaraga z'impunzi ziri mu mashyamba ya Congo kimwe n'izindi ziri hirya no hino ku isi kugirango zishobore kugondoza ubutegetsi bw'abicanyi kandi bukoresha igitugu bwa FPR Kagame kugirango mu Rwanda haboneke amahoro n'ubwisanzure bwa politiki bityo impunzi zishobore gutaha mu gihugu cyazo cya kavukire.
Abanyamakuru babajije Paul Rusesabagina kugira icyo avuga kumibanire ya MRCD n'andi mashyaka nka RNC, PDP Imanzi ya Mushayidi na FDU Inkingi ya Victoire Ingabire. Rusesabagina yasubije ko ibiganiro hagati y'amashyaka yandi harimo RNC na P5 bikomeje kugirango ayo mashyaka yose ahurize imbaraga hamwe. Ku kibazo cyo kumenya impamvu Rusesabagina yahisemo kwegera ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Rusesabagina yasubijeko ubusanzwe "Politiki" atari umuhamagaro we, akaba yaregereye Bwana Faustin Twagiramungu uyobora RDI kuko amuziho ubunararibonye muri politiki kandi ibyo bikaba bidashidikanywaho.
Kuri icyo kibazo, Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko igitekerezo cyo kwegera MRCD cyamuturutseho ku giti cye maze agisangiza abagize ishyaka RDI baracyemera. Twagiramungu yavuze ko MRCD isangiye intego na gahunda 100% na RDI bityo akaba nta mpamvu yatuma iyo mitwe yombi ya politike idakorera hamwe. Twagiramungu yavuze ko igihe kigeze ko amashyaka yose atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame ashyira hamwe kuko ayo mashyaka yose ahuriye ku ntego imwe. Twagiramungu yahamagariye amashyaka aharanira demokarasi mu Rwanda gushyira hasi ibibazo bibatanya by'amoko.
Twagiramungu yagize ati:" hashize imyaka irenga 25 dutegereje ko igihugu cyacu kigira demokarasi, none Kagame akomeje kwica abantu imirambo ikajugunywa mu biyaga no mu migezi, abantu bakicirwa mu magereza, Kagame akajya kwicira abantu muri Congo kugeza n'ubwo yishe Seth Sendashonga wamugaburiye kandi akabyigamba kumugaragaro, akica abantu i Kibeho n'ahandi amahanga arebera! Niyo mpamvu amashyaka yose agomba gushyira hamwe akarwanya ubutegetsi bw'umwicanyi Kagame. Akaba ariyo mpamvu nshimiye Perezida wa MRCD wemeye icyifuzo cyacu cyo gushyira hamwe twese tugakorera muri MRCD. Tugomba gukomeza igitekerezo cya Callixte Sankara wavuze ko FPR inkotanyi yishe perezida Habyarimana bigatuma abahutu barakara bakica abatutsi ari nako na FPR nayo ituruka iruhande yica abatutsi n'abahutu. Abahutu bakaba barasangiraga n'abatutsi none FPR ikaba yarababibyemo amacakubiri. Tugomba guhera kuri ibyo bitekerezo bya Sankara na Kizito Mihigo tukazana ubumwe mubanyarwanda".
Paul Rusesabagina yasobanuye ku buryo burambuye uko Callixte Sankara yakorewe iyicarubozo kuburyo adashobora kugenda no guhagaraga, bityo amagambo yose yatangaje akaba ari ayo bamuvugisha kugirango adakomeza kubabazwa! Rusesabagina yatanze urugero rw'uburyo Inkotanyi zishe bamukererarugendo muri pariki ya Bwindi muri Congo, nyuma ikagereka ubwo bwicanyi ku mpunzi z'abanyarwanda yafashe ikazikorera iyicarubozo kugirango zemere ibyo zitakoze, kubera kubabazwa zemeye ibyo bashaka, bageze muri Amerika bagaragaza ko ataribo bishe abo bamukerarugendo ko ibyo bemeye babitewe n'uko barimo babazwa. Rusesabagina akaba avuga ko iyicarubozo abo banyarwanda bakorerwaga n'inkotanyi ari naryo riri gukorerwa Sankara, bityo amagambo yose Sankara avuga muri iki gihe, aba yayategetswe na FPR kugirango agire agahenge! Abanyamakuru babajije niba bashobora gufatanya na RNC kandi ishinjwa ibikorwa by'iterabwoba!
Rusesabagina yavuze ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bose babita ibyihebe, bityo rero ntabwo ibyo byabaca intege zo kuvugana na RNC. Kuri icyo kibazo Bwana Twagiramungu yagize ati:
"Ntabwo ari Kagame wafashe igihugu akoresheje intwaro ugomba kuduha uburenganzira bwo kumurwanya dukoresheje intwaro! Nimutekereze namwe uburyo Museveni yafashije Kagame akamuha igihugu cy'u Rwanda, none ubu Kagame akaba ariwe uri kurwanya Museveni! Ku italiki ya 7 Mata 2014, Museveni yavugiye i Kigali ijambo, avuga ko abahutu batazongera gutegeka! Icyo gihe Museveni yavuze ko abatutsi bafite ubutegetsi, bakagira abasilikare n'intwaro zikomeye ndetse bakaba bafite n'amafaranga, bityo abahutu bakaba badashobora kuzongera kugera ku butegetsi ukundi! Ndatekerezako muri ibi bihe Museveni ashobora guhindura imvugo y'ibyo yavuze icyo gihe bitewe n'uko Kagame yareze akamugira icyo aricyo ubu amugeze ahantu habi!"
Kuri radiyo BBC Gahuzamirango, umunyamakuru yabajije Bwana Faustin Twagiramungu impamvu yatumye RDI yishyira hamwe na MRCD, Twagiramungu yamusubije agira ati: " Abantu bo muri MRCD baje batubwira umugambi bafite kandi dusanga tuwuhuje". Ku kibazo cyo kumenya impamvu Twagiramungu yifatanyije na MRCD kandi ifite umutwe wa FLN witwaje intwaro kandi yaravuze ko ashaka impinduka mu mahoro! Mu kumusubiza Twagiramungu yagize ati :" ntabwo mwumva ibyo tuvuga, uwo muntu tubwira ko dushaka amahoro, we atubwira ko azaturasa ku manywa yihangu, kuki mwumva ko twakomeza kumubwira ko dushaka amahoro we ashaka kutwica? Ni kubera iki? Kuki se twebwe tutamwereka ko natwe twakora ubugome akora ariko nyuma tukazabana neza, nawe yaba abyemeye tukicara hamwe, akagira ati sinshaka ko turwana, sinzongera kubarasa ku manywa yihangu, namwe nimurekere aho ngaho mureke gufata intwaro? Kuki atabyemera? Natabitwemerera rero tujye dutega agatuza agasandaze ngo twavuze ko dushaka amahoro!"
Umunyamakuru yavuze ko FLN ari umutwe ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko ukora iterabwoba bityo abawugize bakaba bashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi, ese na Twagiramungu yiteguye kuzishyirirwaho? Mukumusubiza Twagiramungu yagize ati:
" twe turategura ko tuzababwiza ukuri! Kuki se batasohoye impapuro zo guta muri yombi Kagame igihe yarwanaga, ni uko se yari impunzi spécial idasanzwe) rero! Ubu turi impunzi nk'uko Kagame yari impunzi turashaka gutaha iwacu. Ntabwo rero tuzataha dushorewe tujyanwa i Mutobo, tuzakirwani niba ari no gupfa tuzashire, ibitambo tuzabitanga, ariko tugomba kumvikana".
Nyuma y'icyo kiganiro n'abanyamakuru, Bwana Rusesabagina na Faustin Twagiramungu bagiranye ikiganiro mu rurimi rw'ikinyarwanda n'Ikondera libre n'amaradiyo anyuranye harimo radiyo "Urumuri na radiyo Ubumwe"! Mukurikirane hasi y'iyi nyandiko ibyo bavugiye muri icyo kiganiro.
veritasinfo