Rwanda: Guhungira muri Eveché ya CYANGUGU ntibyabujije Padiri Pierre Habarurema gukomeza kujya kubonana n’abicanyi kabuhariwe buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice !

Padiri Pierre Habarurema yavuye ku Muyange taliki ya 12/4/1994. Kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Muyange byasaga n’ibirangiye kuko bishwe kuva taliki ya 9 kugera ku ya 11/4/1994. N’ubwo yavuye ku Muyange taliki ya 12, abari muri Evéché bemeza ko yahageze taliki ya 15/4/1994 !
Dore uko Padiri Pierre Habarurema ubwe yivugira ibyo yakoze mu gihe yari amaze kugera mu nzu y’Umwepiskopi(Eveché) ya Cyangugu :
«Rutanga yari yarishe, yarakoze ibyo ashaka byose…uwo muntu niwe nakoreshaga…nahuraga nawe buri munsi, buri gitondo saakumi n’ebyiri n’igice… ndakomeza nkorana na we…» (ikiganiro cye kuri youtube)
Uwo mwicanyi RUTANGA, ngo yibwiriye Padiri Pierre Habarurema ko yaryaga imitima y’abatutsi ngo ikamuryohera. Nyamara Padiri Pierre Habarurema araduhishurira ko ari we ubwe «wakoreshaga» uwo mwicanyi, ko ndetse babonanaga buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice. Nta bwoba Padiri Pierre Habarurema yigeze aterwa n’uwo mwicanyi ngo waryaga imitima y’abandi batutsi ikamuryohera !
Aha rero niho hateye benshi kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema, umututsi utaratinyaga gukorana /gukoresha abicanyi barimburaga abandi batutsi, yari muntu ki ?
Twibukiranye
- Ubwo Paruwasi ya Muyange yaterwaga taliki ya 9 /4/1994 hishwe abatusi benshi. Abashoboye kurokoka ni abo Padiri Pierre Habarurema ubwe yatoranyije, yumvikana n’Umwicanyi witwa PIMA wari uyoboye igitero, ko atagomba gukora ku ncuti ze. Padiri Pierre Habarurema afatanyije n’umwicanyi PIMA, batoranya incuti za Padiri Pierre bazishyira mu nzu y’abapadiri (Presbytere) yo ku Muyange, kandi koko nta wabariye n’urwara ! Muri bo hari Hyacinthe MUKARUSAGARA, abavandimwe be, umugabo we n’abana be; Mzehe Gaetan ZIMURINDA n’umuryango we; Celestin MUSABYIMANA, n’abandi.
- Taliki ya 13/4/1994 Padiri Pierre Habarurema yagaragaye kuri Bariyeri y’i SHANGI, aha amategeko abari bayiriho kandi bakamwumvira, taliki ya 14/4/1994 Paruwasi ya SHANGI iraterwa, abatutsi baratikizwa karahava.
- Bariyeri kabuhariwe yo ku CYAPA i Kamembe, yari iyobowe na Mubyara wa Pierre Habarurema witwa Habimana Vedaste, ubu ni Umuheshawinkiko i Kigali, wawundi mwabonye ateza cyamunara imitungo ya Assinapol Rwigara n’iya Tribert RUJUGIRO…. Iyi Barrière yo ku CYAPA yaguyeho Abatutsi batagira ingabo barimo Padiri Joseph Boneza na Padiri Alphonse Mbuguje.
- Padiri Pierre Habarurema ageze muri Evéché yahengeraga Musenyeri n’abandi bapadiri baryasinziriye, akanyarukira kuri barriere yo mu GATANDARA « gukoresha » ba bicanyi yemezako baryaga imitima y’abatutsi!
Twibaze kandi twisubize
- Muri Diyosezi ya Cyangugu hari abapadiri bari bafite amakuru y’uko Padiri Pierre Habarurema yajyaga ata Paruwasi yari ashinzwe akajya gukurikira amahugurwa y’Inkotanyi i KINIHIRA. Ibi yabikoze mu myaka ya 1992 /1993.
- Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, Padiri Pierre Habarurema ntiyongeye gukora muri Diyosezi ya Cyangugu, yewe nta n’indi Diyosezi y’u Rwanda yigeze ashaka gukoramo ubutumwa bwa gisaserdoti. Yikoreraga ibyo yishakiye(Vagus). Yirirwaga agenda n’abasilikari ba FPR ndetse hari n’abamuvugiragaho ko yigize ku ngufu « Aumonier » w’abasilikari ba FPR. Yagendanaga imbunda ebyiri za Revolver mu modoka. Abamuzi ibyo yakoraga muri Kigali bazatange ubuhamya.
Kubera izo mpamvu zose dore ibibazo twibaza :
- Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba ari muri ba ba « Commandos » FPR yagiye yohereza kuri za Barrières ngo bashyushye imitwe abicanyi maze bashishikarire kwica abatutsi kurushaho ?
- Ibyo kuvuga ko abahutu bo mu Rwanda no mu burundi bafite umuco wo kurya imitima y’Abatutsi kugira ngo bagire ububasha bwabo bigamije iki ? Ese ubwo bubasha budasanzwe bw’abatutsi Padiri Pièrre ashaka kuvuga bubaho koko ? Ni ubuhe ?
- Aho ibyo Padiri Pierre Habarurema yita UBUHAMYA si umuyoboro wo gukwirakwiza ya INGENGABITEKEREZO y’ibimanuka yemeza ko mu Rwanda hari ubwoko busumba ubundi abatutsi bakaba aribo bantu, naho abahutu bakaba abantu-nyamaswa(sous-hommes) ?
- Ese aho ntihaba hari n’abandi bapadiri cyangwa Abasenyeri bitwaye cyangwa bitwara nka Padiri Pierre Habarurema muri Kiliziya y’u Rwanda ?
Murakoze.
Joachim Kabera,
Ubwanditsi bw’urubuga Umuhanuzi.
Mu kiganiro Padiri Pierre Habumuremyi yagiranye n'umunyamakuru wa radiyo "urwanda" aravuga ibintu byinshi binyuranye n'ubuhamya yanyujije kuri "youtube"! Ni mwumve icyo kiganiro: