Rwanda : Paul Kagame ageze kure imyiteguro yo kurwana na Kaguta Museveni perezida wa Uganda!
Nyuma y’umuhango wo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda ku nshuro ya 25 ku italiki ya 7 Mata 2019 ; kuwa mbere taliki ya 8 Mata 2019, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy'ubwumvikane bucye hagati y'u Rwanda na Uganda gishingiye ku muntu umwe gusa ariwe Yoweli Kaguta Museveni, perezida wa Uganda! Kagame ariko ntiyavuze icyo azakorera Museveni kugirango icyo kibazo kive mu nzira.
Urubuga rucukumbura inkuru zisesengura ibibazo bya politiki ndetse n'umutekano mu bihugu by'Afurika "africaintelligence.fr" ruvuga ko muri icyo kiganiro n'abanyamakuru, Paul Kagame atashatse kumvikanisha cyane ko u Rwanda na Uganda bishobora kujya mu ntambara; nyamara amakuru icyo kinyamakuru cyahawe n'abasilikare bakuru bo mu ngabo za Paul Kagame, akaba yemeza ko Paul Kagame ageze kure y'itegura intambara ingabo z'u Rwanda (RDF) zigomba kurwana n'igihugu cya Uganda!
Abo basilikare bakuru b'i Kigali, babwiye "africaintelligence" ko perezida wa Uganda "Yoweli Kaguta Museveni" yatangiye igikorwa cyo guhuza abarwanyi b'umutwe wa FDLR n'ishyaka rya RNC iyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w'inkotanyi. Iyo akaba ari impamvu ikomeye cyane igomba gukurura intambara hagati y'ibihugu byombi.
Abo basilikare bakuru b'inkotanyi bakomeje bavuga ko icyo gikorwa cya Museveni cyo guhuza FDLR na RNC kiyongereyeho ubufatanye bukomeye RNC ifitanye n'ishyirahamwe ry'abasilikare b'abafaransa bari mu gikorwa cya Opération Turquoise (Association France Turquoise) mu Rwanda mu mwaka w'1994. Iryo shyirahamwe rya France-Turquoise rikaba rigizwe n'abasilikare hafi ya bose b'abafaransa bari muri Turquoise mu Rwanda.
Amakuru "africaintelligence" ifitiye gihamya yemeza ko Paul Kagame yamaze kubona ko ubwumvikane bucye afitanye na Museveni buzakemurwa n'intambara hagati y'ibihugu byombi; Kagame akaba yizeye ko ingabo zirwanisha intwaro ziremereye zo ku butaka za Uganda ntacyo zishobora gukora ku ngabo zirwanisha intwaro ziremereye zo ku butaka za RDF Inkotanyi. Gusa rero, Kagame akaba afite impungenge zikomeye z'uko igisilikare cya Uganda gishobora kwifashisha umutwe w'ingabo zirwanira mu kirere (Uganda People's Defence Air Force) u Rwanda rukahababarira cyane kuko ntabushobozi ingabo za Kagame zifite bwo kurwanira mu kirere nk'ubwo ingabo za Uganda zifite.
Mu myiteguro y'urugamba rwo guhangana n'izo ngabo za Uganda zirwanira mu kirere, Paul Kagame yagiye kugura mu gihugu cy'Uburusiya ibisasu 25 biremereye byo mu bwoko bwa misile (missiles sol-air) byo guhanura indege z'ingabo za Uganda. Igihugu cya Uganda kikaba gikurikiranira hafi iyo myiteguro y'intambara ya Kagame, kuburyo Kampala yemeza ko intumwa z'Uburusiya zitegerejwe i Kigali mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka kugirango zinoze amasezerano yo kugura izo ntwaro!
Ubusanzwe Paul Kagame yaguraga intwaro mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika cyangwa se icyo gihugu kikazimuhera ubuntu. Nko mu ntambara yahanganishije ingabo za Kagame n'iza Uganda i Kisangani mu mwaka w'2000, Kagame yarwanishije intwaro zikomeye yahawe n'Amerika, niba rero Kagame yiyemeje kujya kugura intwaro mu Burusiya ni uko muri Amerika nta kizere bakimufitiye!
Source: africaintelligence