Rwanda: FPR irabuza abanyarwanda kujya i Burundi naho FLN ikaburira abanyarwanda begereye ishyamba rya Nyungwe!
jenerali w'inkotanyi Mubarak Muganga witeguye kurasa abaturage ngo kuko bakandagije ikirenge mu ishyamba rikora ku Burundi!
Amakuru "veritasinfo" icyesha radiyo mpuzamahanga y'abanyamerika VOA aratumenyeshako inzego zishinzwe umutekano za leta y'u Rwanda zasabye abaturage b'abanyarwanda begereye umupaka n'Uburundi, kwirinda icyatuma bakora ingendo bajya muri icyo gihugu nk'uko bimeze ku mupaka w'u Rwanda na Uganda!
Mu kiganiro yagiranye n'abaturage kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/03/2019, jenerali Mubarak Muganga ari kumwe na guverineri w'intara y'iburasirazuba yasobanuye ko abarundi ari abanzi b'u Rwanda, bityo abanyarwanda bakaba babjujijwe no kurongora abarundi kuko mu gihe imirwano yabaye bashobora kuzajya kurasanira kwa ba sebukwe! Abanyarwanda kandi babujijwe gukoza ikirenge mu ishyamba rya Bugesera ririmo ikigo cya gisilikare kandi iryo shyamba rikaba rikora ku gihugu cy'Uburundi rikaba riberamo ibikorwa bya gisilikare, uzafatwa azahita araswa!
Hagati aho umuvugizi wa FLN Major Callixte Sankara yatangeje ko hari ibikorwa by'ubwicanyi bw'abaturage biri gutegurwa n'ingabo za RPF, dore itangazo yatanze uko ribivuga:

FLN / ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU, N ° 2019/03/21
Ingabo ziharanira kubohoza abanyarwanda (FLN) ziremeza ko Jenerali Paul Kagame yategetse ingabo ze za kabuhariwe (special forces) kwibasira ba mukerarugendo ndetse n’abaturage bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi. Yasabye kandi ko ibitero byagabwa ku macumbi y’abanyeshuri ndetse no ku banyerondo kugira ngo abyitirire ingabo za FLN mu rwego rwo kuzangisha abanyarwanda ndetse n’amahanga.
Twamenye kandi ko yasabye inzego z’umutekano kwangira abanyamakuru mpuzamahanga n’abandi bigenga kugera muri pariki ya Nyungwe no mu nkengero zayo. Amakuru yizewe aremeza kandi ko abaturage ndetse n’abayobozi batemerewe kuvuga ibyerekeranye n’imirwano irimo kubera muri ako karere.
Kubera iyo mpamvu, ingabo za FLN ziramenyesha abanyarwanda, cyane abakora mu bukerarugendo, mu gutwara abantu n’ibintu, abafite abana mu macumbi y’abanyeshuri mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba ndetse n’amahanga ibi bikurikira :
• Jenerali Paul Kagame n’inzego ze z’umutekano bongereye abasirikare benshi ndetse bubura imirwano mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda mu turere dukurikira : Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi no mu ishyamba rya Nyungwe. Kuva uyu munsi tariki ya 21 Werurwe 2019, FLN iremeza ko ari akarere k’imirwano.
• Ibikorwa byose by’ubukerarugendo muri pariki ya Nyungwe nta mutekano bifite, bigomba guhagarara.
• Imihanda RN6 (Kigali-Nyamagabe-Rusizi) na Karongi-Nyamasheke-Rusizi irafunze.
• Amarondo ya ninjoro akorwa n’abaturage agomba guhita ahagarara.
Turasaba akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi n’iyicarubozo Paul Kagame n’ingabo ze bagirira abaturage batuye muri aka karere k’imirwano nta yandi mananiza. Hagomba kandi kubaho byihutirwa iperereza ryigenga kuri ibi byaha ndengakamere byibasiye abanyarwanda.
Mu nyungu z’umutekano w’abaturage n’imitungo yabo, ingabo za FLN zirabasaba kwirinda ingendo mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba.
Turasaba abanyarwanda n’abasura u Rwanda kwitonda no gukora ibishoboka byose ngo bajye kure y’akarere k’imirwano.
Bikorewe i Nyabimata, ku wa 21 Werurwe 2019
Maj. Callixte N. SANKARA (sé)