Rwanda: Paul Kagame yishe inkotanyi nyinshi zashakaga gutabara abatutsi bicwaga n'interahamwe mu mwaka w'1994!
[Ndlr: "Bibiliya" itubwira ko "nta mahoro y'abanyabyaha", uko "Kuri" kwa Bibiliya kukaba kuri kwigaragaza ku bicanyi bacuze umugambi wo kuburizamo amasezerano y'amahoro y'Arusha, bakica Perezida Juvénal Habyarimana kugirango bafate ubutegetsi bwose mu Rwanda! Abo bicanyi bateje igihugu amakuba akomeye nta mahoro bafite! Abo bicanyi bakomeje kwifashisha abafaransa mu gutera urusenda mu maso y'abantu bandika inkuru zivuga ko noneho abatanze amabwiriza yo kurasa indege ya Habyarimana bamenyekanye, akaba ari : Col.Serubuga Laurent na Col. Bagosora!
Nubwo abafaransa bahagaritse iperereza ryo kumenya abicanyi bahanuye iyo ndege, abicanyi bahekuye abanyarwanda bakomeje kugira ikidodo n'inkomanga ku mutima kuburyo ntamahoro bafite, ibyo akaba aribyo bibatera kuvugishwa bahimba inkuru zidafite umutwe n'ikibuno! Twibaze kandi tunisubize; ko ibisasu byakoreshejwe muguhanura indege ya Habyarimana byari bifitwe n'inkotanyi, Serubuga na Bagosora nibo bahaye amabwiriza izo nkotanyi yo guhanura indege ya Habyarimana? Nibo se basabye Inkotanyi kwandikira ONU ibaruwa bayisaba kudatabara abatutsi bicwaga mu Rwanda mu mwaka w1994 kugirango bitabangamira inkotanyi gufata igihugu? Ese Bagosora na Serubuga nibo basabye Paul Kagame kwica inkotanyi zatabaraga abatutsi bicwaga mu mwaka w'1994? Mu nkuru iri hasi aha, umuyobozi w'ishyaka RPRK Bwana Eugene NKUBITO aratugezaho uburyo Paul Kagame yakoze ubwicanyi bw'inkotanyi zashakaga gutabara abatutsi bicwaga n'abakomando b'inkotanyi bari bahinduye interahamwe! Kagame se azasobanurira abanyarwanda ko yashyiraga mu bikorwa amabwiriza yahawe na Bagosora na Serubuga?]
GUTABARA ABATUTSI NI ICYAHA PAUL KAGAME YICIYE ABASILIKALE BA FPR BENSHI
"Nta mabwiriza yo gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe Paul Kagame yigeze aha ingabo za FPR, ahubwo yatanze amabwiriza yo kurasira ku karubanda abasirikare bose batandukiraga inshingano yo guhangana n’abasirikare ba Habyarimana bakajya gutabara abatutsi barimo gutemagurwa n’Interahamwe, hagamijwe gutanga isomo ku bandi basirikare bose bari bafite icyo gitekerezo cyo gutabara abatutsi bicwaga. Urugero dutanga ni bamwe mu basirikare b’Inkotanyi bishwe bazira igikorwa cy’ubutwari bari bihaye cyo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe:
1. Pte Muzungu Karake, mwene Karake wakomokaga i Nyanza mu mugi, yabaga muri batayo yitwaga Charlee, yarasiwe i Butaro mu Ruhengeri;
2. Pte Masumbuku yabaga muri batayo yitwaga Charlee yarasiwe i Butaro mu Ruhengeri;
3. Cpl Oscal wabaga muri Sickbay yabaga i Rubaya yarasiwe i Kanombe;
4. Lt Serushago yiciwe mu Ruhengeri akubiswe agafuni azira gutabara abatutsi; yabaga muri batayo ya 7 (7thBn);
5. 2Lt Ngurumbe yiciwe mu Ruhengeri akubiswe agafuni azira gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe, yabaga muri batayo ya 5 (5thBn);
6. Pte Twagirayezu Eric wabaga muri batayo ya 7 (7thBn) yarasiwe i Gikondo ku Karambo azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe;
7. Pte Murwanashyaka Eric wabaga muri batayo ya 11 (11thBn) yarasiwe i Buringa kuri centre yitwa Kabada azira gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe;
8. Matoto wabaga muri batayo ya 11 (11thBn) mwene Erias w’ i Buringa yarasiwe iwabo i Buringa azira ko yatabaye abatutsi bicwaga n’interahamwe;
9. Pte Kabukuri Jean Bosco wabaga muri batayo y’157 (157thBn) yarasiwe i Birenga ho muri Kibungo azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe;
10. Pte Kagire Ildephonse wabaga muri batayo ya 1 (1stBn) yarasiwe i Gisaka ho muri Kibungo azira ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe.
Aba bose Perezida Kagame yabishe abaziza ubutwari bwo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe, tuzahora tubibuka nk’intwari z’u Rwanda. Usibye abasirikare benshi barashwe ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame, hari n’abandi benshi bafunzwe bamwe muribo bagwa mu munyururu bazira ko batabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe. Dore ingero z’abasirikare bafunzwe kubera gutabara abatutsi bicwaga muri jenoside:
1. Pte Gatera wabaga muri batayo ya 59 (59thBn) wafungiwe muri Military Police igihe cy’imyaka irenga 4 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe ahitwa Runda yo muri Gitarama;
2. Cpl Ntabanganyimana Fabien wabaga muri batayo ya 101 (101 Bn) yafunzwe igihe kirekire azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Murama ho muri Gitarama;
3. Pte Ntisinzira Matayo wabaga muri batayo ya 1 (1st Bn) yafunzwe imyaka irenga 6 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Gihara ho muri Gitarama;
4. S/Maj Nyamwasa Alexis wabaga muri batayo ya 5 (5thBn) yafunzwe igihe kirenga imyaka 5 azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Murambi mu cyahoze ari Byumba;
5. Pte Dusingizimana Posienne wabaga muri batayo ya 9 (9thBn) yafunzwe imyaka irenga 7 azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Bugarama ho muri Cyangugu;
6. Cpl Rwamagana wabaga muri company yarasaga imbunda nini (Support/Artillery Company) ya batayo ya 59 (59thBn) yafunzwe imyaka irenga 6 azira kuba yaratabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Sake ho muri Kibungo;
7. Sgt Butera Geofrey wabaga muri batayo ya 19 (19thBn) akaba yari yungirije uwari ukuriye urwego rw’iperereza (Second in charge intelligence officer / 2 I/C IO 19th Bn) muri iyi batayo ya 19 yafunzwe imyaka irenga 4 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Rutare ho muri Byumba.
Urutonde ni rurerure rw’abasirikare bishwe cyangwa bagafungwa na Perezida Paul Kagame abaziza gusa ko batandukiriye ku nshingano yari yabahaye yo kwigarurira uduce tw’igihugu bakajya gutabara abatutsi bicwaga nta burenganzira yigeze abibahera."
Eugene NKUBITO
Chairman, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (facebook)