Rwanda: Niba abanyarwanda batavuga rumwe kuri jenoside yabaye mu gihugu cyabo, abanyamahanga bavuga iki?

Publié le par veritas

Abanyamahanga bashobora gusobanura bate jenoside yo mu Rwanda kurusha Kagame wayizemo uruhare?

Abanyamahanga bashobora gusobanura bate jenoside yo mu Rwanda kurusha Kagame wayizemo uruhare?

Abahanga mu bumenyi bw'amateka bemeza ko ibikorwa byabaye mu gihe cyashize byisubiramo mu bihe bya none ariko bikigaragaza mu yindi sura! Abo bahanga bemeza ko "Amateka" ari umucamanza utabera kandi utivuguruza (l'histoire est têtue)! Iri hame ry'amateka ririmo ryigaragaza cyane ku butegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda. Bitewe n'uko Paul Kagame yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda bwiswe "jenoside", gusobanura iyo jenoside byaramunaniye, none atangiye kwiyambaza abanyamahanga!

Ku italiki ya 19/07/1994 inkotanyi zimaze kubohoza u Rwanda, ubwicanyi bwari bumaze kuba mu gihugu bwahawe izina ry'"Itsembabwoko n'itsembatsemba"; iryo zina rikaba ryarumvikanishaga ko mu Rwanda hishwe abantu bazize ubwoko bwabo abandi bakicwa bazize ibitekerezo byabo ndetse n'abanyamahanga bahitanywe n'ubwo bwicanyi bose bibonaga muri iryo zina! Igitangaje ariko ni uko Paul Kagame yasanze izina ry'"itsembabwoko n'itsembatsemba" rimucira urubanza, kuko ryumvikanamo ubwicanyi nawe yakoreye abanyarwanda (amoko yose) ndetse n'abanyamahanga, ahitamo gusiba iryo zina arisimbuza izina rya "jenoside yakorewe abatutsi"! Ariko bitewe n'uko amateka ativuguruza, izina rya mbere ryahawe ubwo bwicanyi ry' "Itsembabwoko n'itsembatsemba" ryanditswe mu bitabo by'amateka kandi n'impamvu yatumye iryo zina ritangwa nayo ikaba isobanutse.

Nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru by'i Kigali, uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 22/02/2019, ubwo yasangiraga n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Paul Kagame yabasabye umusanzu kurwanya abahakana "jenoside yakorewe abatutsi"! Kagame yagize ati : "kwibuka jenoside yakorewe abatutsi n'uburyo igihugu cyabohowe nizo nkingi z'ingenzi twizeye gukomeza gusigasira hamwe n'abafatanyabikorwa bacu.  Mu gihe ihakana rya jenoside rikomeje kwiyongera, haba kuri twe n'abandi, hakaba hari ibintu byinshi biri kwiyongera ku isi, ariko kuri njye, mbere na mbere mpangayikishijwe n'iki kibazo, ni inshingano zacu mu gufatanya kurwanya iryo hakana".

Iri jambo rya Paul Kagame rikaba ryuzuza ibyatangajwe na komisiyo y'igihugu ishinze kurwanya jenoside CNLG, mu itangazo yashyize ahagaragara yamagana ikiganiro cyateguwe n'ishyirahamwe ryitwa "Institut seth Sendashonga" kizabera mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/02/2019. Biteganyijwe ko abazafata ijambo muri icyo kiganiro ari : Filip Reyntjens, impuguke y'umubiligi kuri politiki yo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika, Bwana Faustin Twagiramungu, wabaye ministre w'intebe mu Rwanda (FPR imaze gufata ubutegetsi) akaba ari n'umuyobozi w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza; Bwana Jean Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministre w'itangazamakuru mu Rwanda (muri guverinema ya FPR), Bwana Johann Swinnen, wabaye ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda (1990-1994), Bwana Dr Innocent Biruka, Umunyepolitiki utavuga rumwe na Kigali wo mu ishyaka FDU Inkingi, Bwana Gustave Mbonyumutwa, umwe mu bayobozi b'urubuga "jambonews" n'abandi.

Ni nde ushobora kuvuguruza amateka?

Paul Kagame na komisiyo yashyizeho ya CNLG, barasaba abanyamahanga kuvuguruza ukuri abanyarwanda bazi ku bwicanyi bakorewe mu gihugu cyabo cy'u Rwanda! Birazwi mu mateka ko inkotanyi zagabye igitero cya gisilikare ku Rwanda ku italiki ya 01/10/1990, birazwi mu mateka ko iraswa ry'indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien ku italiki ya 6/04/1994 ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Birazwi mu mateka ko interahamwe zicaga abatutsi zikica n'abahutu bari mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, birazwi mu mateka ko mu gihe interamwe zicaga ku ruhande rumwe, inkotanyi nazo zicaga abahutu kurundi ruhande mu duce tw'igihugu zabaga zimaze kwigarurira! Birazwi mu mateka ko inkotanyi zateye inkambi ya Kibeho zikamarira impunzi z'abahutu zari ziyirimo ku icumu. Birazwi mu mateka ko inkotanyi zateye inkambi z'abahutu mu gihugu cya Zaïre zikica impunzi zirenga ibihumbi 300 ubwo bwicanyi bukaba bumaze guhitana abaturage b'abakongomani barenga miliyoni 6; impuguke za ONU zikaba zarasohoye raporo yiswe mappingi ku italiki ya 1/10/2010 zikavuga ko ubwo bwicanyi bwabaye muri Congo bushobora kwitwa jenoside igihe buzaba bugejejwe imbere y'inkiko, n'ubu kandi twandika ubwicanyi bukaba bukomeje mu gihugu cyose mu Rwanda! Paul Kagame akaba avuga ko ubwo bwicanyi bwose bugomba kwitwa "jenoside yakorewe abatutsi gusa" naho abanyarwanda benshi ndetse n'abanyamahanga bakaba babona izina rikwiye ari "itsembabwoko n'itsembatsemba" bityo amateka Kagame ashaka ko asibangana akaba aragarutse!

Paul Kagame arasaba abahagarariye ibihugu byabo kumufasha kurwanya abanyarwanda bavugisha ukuri ku bwicanyi bwe! Ese abo banyamahanga bavuguruza abanyarwanda bate mu mateka yabo? Ni nde munyamahanga uzavuguruza Twagiramungu Faustin, Jean Baptiste Nkuliyingoma, Dr Innocent Biruka n'abandi banyepolitiki benshi b'abanyarwanda bazi ukuri kw'amateka y'u Rwanda? Ese birashoboka ko Paul Kagame ashobora gutegeka igihugu cy'Ububiligi gucecekesha abantu nk'uko abikora mu Rwanda? Komisiyo ya Kagame ishinzwe kurwanya jenoside CNLG ibwirwa ni iki ko ibiganiro bizatangwa na Institut Seth Sendashonga bizapfobya jenoside y'abatutsi kandi ibyo biganiro bitaraba? Iyo komisiyo irashinja Twagiramungu kutemera jenoside yakorewe abatutsi ariko ikongera ikinyuramo ikavuga ko interahamwe zamuhize ndetse zikamurimburira umuryango kuko atari ashyigikiye politiki ya MRND yo kwica abatutsi; abanyarwanda bagomba gufata iki bakareka iki muri uku kwivuguruza kw'inkotanyi? Bizagenda gute abatutsi b'abacikacumu nibatinyuka kuvugira hejuru ko bishwe na FPR -Kagame, nabo se bazabashinja ingengabitekerezo ya jenoside y'abatutsi?

Paul Kagame afite ubwoba ko iturufu akinisha rya "jenoside yakorewe abatutsi "rishobora kuzahinduka ikigarasha bidatinze maze "akabura intama n'ibyuma"! Harya ngo azagwa ku butegetsi? Namara kuva kuri iyi si ateganya ko ibikorwa bye bizamara igihe kingana iki?

Ibihe bizaza biduhishiye byinshi!

veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
@CRITOPH,ABANTU MUZWIHO KUBA ABANEBWE BADASANZWE NGO MURUSHA ABANDI UBUSHOBOZI KUBURYO MWIKUBIYE IMYANYA YOSE MUBUTEGETI ? ICYO MUTURUSHA N,UKURIMANGANYA N,IKINYOMA GUSA .
Répondre
K
Mu minsi micye ishize, perezida Nkurunziza yongereye abarimu be ibihumbi 50 byose ku mushahara wa buri kwezi bitewe nuko u Burundi bwateye imbere cyane.

Abarimu bo mu Rwanda bo bongerewe uduhumbi 4 twonyine tutagura n'amazi yo kunywa.

Impamvu Nkurunziza yateje imbere u Burundi cyane nuko yize, akaba adasesagura umutungo w'igihugu awushyira mu bintu by'ubugoryi bidafite cumi na kabiri.
Répondre

Kanyarwanda yari azi ko arimo kubwira injiji ziza none ahuye n'ibikonyozi by'intiti zize biramutitiza aba amazi.
Répondre
K
KAGAME ngo ari MUMASENGESHO Nyuma YO KWICA RWIGARA agafunga family ye AGASAHURA NIBYO YASIZE. Ijambo ry Imana riti: BANSENGERA UBUSA...

Nonese buriya Imana imubwirako. GUHANURA INDEGE yarangiza AKARYA IMURETI biyinejeje?

Amasengesho uriya mugore we yirirwamo za Amerika niho bamutuma kuza Guhitana abo badashaka!!!

Ibi babyita gusenga ureba aho izuba rirasira. Ezekiel 8.
Répondre
U
Inyenzi ziba zigirango zumve akabavamo ntimukarakare mujye mutanga ibitekerezo muzihorere kuko zo zikorera amafaranga iyo zirirwa zandika hano zihemberwa ibyo zavuguruje twe rero turi abanyarwanda batanga ibitekerezo tureba uburyo haboneka umuti w'ibibazo turimo naho rero mujye mureba ba Nduhungirehe bategekera kuri fcbk na tweeter niba mugirango ndabeshya mwari mwumva hari débat yagiyemo? Nuko aziko imbonankubone atabivamo. CNLG nayo nuko ni ugukanga gusa batinya débat kubi kuko bazi ukuri. Ministre w'intebe mu Rwanda yirirwa yiruka mumirima , mumashuri ukagirango ministre w'amashuli cg w'ubuhinzi ntibabaho igihugu kiyobowe gicuramye ahandi premier ministre akora ingendo akagabanyiriza président wa repuburika ariko mu Rwanda ndaribwaribwa yirirwa agenda nkaho nta bandi bayobozi agira gusa biriya byerekana ko na kizere abagirira ubwo rero ba Nduhungirehe kubera kubura akazi no kubura ibyo bavuga birirwa kuri tweeter no kuri fcbk batukana. Genda Rwanda waragowe.
Répondre

Abantu nka Dukosore ,kanyarwondo na gatiri baba ari abo kuyobya uburari nta na kimwe batazi. Gusa nyine ni nka wamugabo wigicucu wahetse impisi nyuma ikaza kumurya!
Iyo basomye UN mapping report in DR Congo bumva zirya miliyoni zivugwa zose zarishwe nimpiswi? Hari naho bavuga ngo ni Tingting ko haguye ibihumbagiza kandi ko benshi bahorahojwe nudufuni!!
Ese wenda reka tureke no kugya kure da Aho bita Kibeho niba yumva inkambi yaturiwemo amabombe aba MINUAR batunuye butunuzi izo nazo zari impiswi!! Hanyuma se niba barishwe nimpiswi ni hehe muri Kibeho wanyereka urwibutso rwabazize impiswi??Genda muri google ushakishe" Kibeho massacres" umbwire niba zari impiswi!!Niba zari impiswi rero ubu bari mu ruhe rwibutso??Hari umugabo nzi wapfushijemo umugore nabana 6. Ese ubu we yagya kubibukira ku ruhe rwibutso!!!
Répondre

Iyo uvuga usa n'umuntu ukora analyse, ikibazo ni uko uvanga ubumenyi (les faits scientifiques) n'icengezamatwara rishingiye ku mateka, mu rwego rwo kuyobya uburari no kuroga ubwenge abadashishoza, mu rwego rwo kuvuganira ingoma ngome ubereye umuvugizi.

Kuba wavuze les fait scientifiques ugasobanura ibya Darwin na ADN, ntibikuraho les faits historiques. Nakubajije ibibazo ariko ntiwansubije: ko ku italiki ya 30.4.1994, FPR yandikiye ibarwa UN ibabuza kohereza ingabo zo kuza gutabara Abatutsi, ngo kuko Jenoside yarangiye nta Mututsi usigaye mu Rwanda bose bashize, ubwo Jenoside FPR yaharitse ni iyihe? Ese uvuga iki ku ba tekinisiye b'inkotanyi bacengeye mu nterahamwe bakazifasha gutema amajosi y'abatutsi? Ese wumva uzabaho nk'umusozi, umunsi umwe nawe utazapfa, ukajoga innyo, ugahinduka amagufa nk'ay'abacu mwanitse i Murambi no ku Gisozi?
Ko utansubije icyo ba Rwigara, Gasakure, Rwabukamba, Rwisereka, Mupende n'abandi beeenshi bazize? Ese ubundi wowe na Kanyarwanda, kuki iyo mbabajije ibibazo muhita mubura, mukagaruka muje muri rya cengezamatwara? Uravuga ngo hari icyo dusigarana mubyo wandika. Keretse utabona ko ari uburozi bw'ubwenge. Reka nkwinarize: niba uri umuhutu, byanze bikunze hari uwawe wishwe n'ingoma mpotozi. Ufite ubwoba kuko izi ko umunsi ari umwe maze nawe ikakwirenza. Niba uri umututsi nturusha ubututsi ba Rwigara, kandi uri umuhemu, kuba ushyigikira agatsiko k'abega kiyemeje kumaraho abantu, kafashe ubutegetsi ku bw'amaraso y'inzirakarengane. Niba uri umwega ukorera agatsiko, ntakindi nakora uretse kugutega iminsi. Nk'uko ukora uko ushoboye ngo unkureho, nanjye singona. Ubwo uzatanga undi....
Répondre
M
INYENZI NKA CRISTOPH ZIBESHA KO IKINYOMA GISUBIWEMO KENSHI GIHINDUKA UKURI : NGO KUBA IMYANYA YOSE Y,UBUTEGETSI YIHARIWE N,ABATUTSI NGO NUKO BARUSHA ABANDI UBUSHOBOZI AMATEKA NIYO AZABEREKA UBUGORYI BAFITE .
Répondre
D
Nta muhutu numwe wigeze yicwa n'Inkotanyi muri Congo, rubanda nyamwinshi y'abahutu muri Congo yazize impiswi
Répondre
D
Uyu wanditse ino nkuru yashyizemo kudasobanukirwa neza mumibare muri congo hari impunzi z'abahutu barenga million 2 kuvuga ko kagame yivuganye ibihumbi 300 gusa n'igisebo kuko muri congo kagame yivuganye abarenze uwo mubare.
Répondre
G
Nkubaze gatare none se inyenzi murasa amasusu n'amabombe y'impiswi? Icyakora uteye agahinda
Répondre
G
Nta muhutu wigeze yicwa n'Inkotanyi. Abahutu bishwe no guhitwa mu nkambi zo muri Zayire ibyo birazwi.
Répondre
T
PRESIDENT PIERRE NKURUNZIZA MU MAZI ABIRA: Umuryango w'ubumwe bwa Afrika (African Union) uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika Ingabo nyinshi z'u Burundi zari ziri mu butumwa bw'amahoro muri Somalia. Ubwo butumwa bwitwa (AMISOM). Impamvu y'ihagarikwa ry'izo ngabo z'abarundi Ni uko Umuryango w'ubumwe bwa Afrika usanga
- Muri Somalia hamaze kugaruka umutekano ku buryo Ingabo nyinshi z'amahanga zitagikenewe
-- Ikindi Kandi Ingabo za Somalia zimaze gutozwa ku buryo zashobora kwirindira umutekano
- Icya gatatu Ni uko Umuryango w'ubumwe bwa Afrika usanga ukomeza gutakaza amafaranga menshi yo guhemba izo ngabo Kandi Umuryango w'abibumbye (UN) waranze gutanga inkunga y'amafaranga kugirango ubu butumwa bwo muri Somalia bukomeze kugenda neza.
Izi ngabo z'u Burundi zatumaga igihugu cy'u Burundi cyinjiza akayabo ka miliyali 600 000 z'amafaranga y'uburundi buri mwaka. Aya mafaranga yatumaga Ingabo z'u Burundi zibasha guhembwa. None kuba agiye guhagarara byatumye President NKURUNZIZA w'u Burundi ubu asa n'uwarenzwe n'iki kibazo kuko atabona neza Aho azakura amafaranga yo guhemba Ingabo ze igihe ubu butumwa bwo muri Somalia buzaba buhagaze. Nkuko bisanzwe NKURUNZIZA yihutiyr gitangaza ko uku kwirukanwa kw'ingabo z'u Burundi muri Somalia ari u Rwanda rubifitemo uruhare rufatanije na Pierre BUYOYA wahoze Ari President w'u Burundi. Nyakubahwa President wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, yavuze ko u Burundi guhora bwitwaza u Rwanda Aho gucyemura ibibazo bibureba ntaho bizabuganisha, ati n'ubwo u Rwanda waruvana ku ikarita y'isi, Ibibazo by'u Burundi byo byagumaho. Abasesenguzi mu bya Politiki yo muri kariya karere basanga ibi Nyakubahwa Paul KAGAME yavuze Ari ukuri kuko abanyacyubahiro bageregeje kuba abahuza mu bibazo by'abarundi bose barananiwe uhereye kuri Nelson MANDELA, ukageza Kuri Benjamin MUKAPA weguye kuri uwo mwanya kubera impamvu z'agasuzuguro k'abategetsi b'u Burundi, President Yoweli MUSEVENI nawe akaba avuye kuri uwo mwanya ntakibazo na kimwe cy'abarundi ashoboye gucyemura kubera ko abategetsi b'abarundi banze kwemera Ibibazo bafite ahubwo bagashyiraho ingufu mu kubyomeka ku Rwanda rudafite Aho ruhuriye n'ibibazo by'u Burundi. Umunyamabanga wa Leta muri Ministère y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE we akaba yatangaje ko nta gitangaza kirimo kuba abategetsi b'abarundi barimo buhunga ibibazo byabo bakitwaza u Rwanda, ati nibakomeze barote u Rwanda Ni akazi kabo. Magingo Aya President NKURUNZIZA Pierre akaba Ari mu mazi abira kubera ibibazo by'ubukungu u Burundi bwari busanzwemo hakaba hiyongereyeho guhagarijwa kw'ingabo z'u Burundi muri Somalia Kandi u Burundi bwahakuraga akayabo k'amafaranga yabufashaga mu bibazo bitandukanye.
Répondre
C
@ Truthteller. U Rwanda nirushaka rube rubifitemo uruhare. Ka Nkurumbi se ko ntigahora gafasha imitwe y'abicanyi b'abanyarwanda kujya guhungabanya umutekano mu Rwanda? Nigahame hamwe kumve inyungu zo guhangana n'u Rwanda. Ese Veritasinfo ko idaherutse kutubwira amakuru ya cya gihangange ngo Ni Sankara? Ntabwo arafata Kigali ko numvaga yamwogezaga cyane? cyangwa yari amagambo agurumana nk'umuriro w'amashara? Hahahaha akabi gasekwa nk'akeza
K
Hari ku itariki 24/11/1859, nibwo umushakashatsi w'umwongereza yashyize ahagaragara igitabo cye yise THE ORIGIN OF SPECIES umuntu agenegekereje mu kinyarwanda bivuze INKOMOKO Y'AMOKO Y'IBINYABUZIMA. Uyu mushakashatsi yazungurutse isi yose yiga ku nkomoko z'ibinyabuzima maze aza kuvumbura ko buri bwoko bw'ibinyabuzima bufite umukurambere bikomokaho ujya gusa nabyo. Urugero Abantu bose bafite umukurambere umwe basa bakomokaho, inka zifite umukurambere wazo usa nazo zikomokaho, inyoni ni uko, imbwa Ni uko...Reka tugaruke ku muntu kuko twese turi abantu. Darwin yavumbuye ko umukurambere wa mbere abantu bose bakomokaho yagendaga yububa nk'ingagi ariko uko imyaka igenda ishira abamukomokaho baje kugenda bemye neza. Abantu ba mbere bagendaga bemye bitwa Homo Sapiens barimo abagabo n'abagore. Ntawe Uzi ibara ry'uruhu bari bafite kuko babayeho mu myaka miliyoni 40 ishize. Amagufa y'umuntu ukuze kuruta abandi ku isi yavumbuwe muri Tanzaniya, Afrika y'Uburasirazuba. Ni hafi y'u Rwanda. Uyu mushakashatsi yavumbuye ko ibinyabuzima byose harimo n'abantu byagiye bihindura imiterere y'imibiri yabyo kugirango bibashe kugendana n'imihindagurikire y'imiterere y'isi. Ibinyabuzima bitabashije guhangana n'imihindagurikire y'isi byarapfuye hasigara ibifite ubushobozi bwo kwihanganira impinduka z'isi. Ibi Darwin yabyise (NATURAL SELECTION) ugenekereje mu kinyarwanda Ni (AMAHITAMO Y'IMITERERE). Urugero. ku mugabane w'uburayi hapfuye abantu benshi bari bafite imibiri itabasha kwihanganira ubukonje bw'ubutita. Uko imyaka igenda ishira imibiri y'abantu yagiye yishakamo ubushobozi bwo guhangana n'ubwo bukonje. Abagize ubwo bushobozi bwo guhangana n'ubukonje nibo babayeho barororoka. Hari abandi bapfuye bitewe no kutagira imibiri yihanganira izuba n'ubushyuhe. Abasigaye Ni ababashije kugira utugirangingo twitwa Melanine dutuma uruhu rw'umuntu rwihanganira izuba. Si ibyo gusa Hari n'indwara z'ibyorezo zahitanye abadafite ubushobozi bwo kuzihanganira. Hari abacyeka ko nko mu myaka ibihumbi bitatu iri mbere hashobora kuzaba hariho abantu batandukanye natwe bazaba bafite ubushobozi bwo kwihanganira impinduka z'ikirere ziterwa n'inganda zihumanya umwuka wo mu kirere. Ibi byose umushakashatsi Darwin yabivumbuye ahereye ku nkubiri y'ubwigenge mu gutekereza ( Free Thinking Movement). Ni ukuvuga ko abantu bifuzaga kudaheranwa n'ibitekerezo by'amadini ngo bibabuze kwaguka mu gutekereza ibindi bintu biri hanze y'idini. Amadini yiganjemo ayabanyaburayi avuga ko abantu Bose bakomoka kuri Adamu na Eva. Abantu batangiye gushaka ubwigenge mu gutekereza bahereye ku mushakashatsi witwaga Galileo wavumbuye ko isi ariyo izenguruka izuba ko atari izuba rizunguruka isi nk'uko Kiliziya Gatolika yabyigishaga icyo gihe. Kiliziya Gatolika yasabye Galileo kuvuguruza ibyo yari yavumbuye ariko Galileo arabyanga kuko yasangaga kuvuguruza ubwo bushakashatsi bwe byaba Ari ugushyigikira ikinyoma. Kiliziya Gatolika kuko yari ifite ubuhangange bukomeye kuruta Galileo yaramwishe kugirango adakomeza kuyitesha agaciro. Nyuma y'igihe Galileo yishwe byaje kugaragara ko ariwe wari ufite ukuri, maze ibyo yavumbuye abandi bashakashatsi babiheraho mu kumenya ikirere n'isanzure bakora n'ibyogajuru. Aho niho abahanga basanze guheranwa n'imitekerereze y'amadini bishobora gutuma abantu baba bagufi cyane mu bitekerezo. Ni muri iyo nzira uyu mushakashatsi w'umwongereza Charles Darwin yatangiye gukora ubushakashatsi ku nkomoko y'ibinyabuzima. Ubu bushakashatsi bwe bwafashije science cyane kuko abandi bahanga babuhereyeho bavumbura ko umuntu agira ibyo ahuriraho n'abo yakomotseho biturutse ku kinyabutabire bita ADN aricyo gitanga utugirangingo bita genes. Izi genes nizo zigena imiterere y'imibiri yacu. Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kugira inzobe biturutse kuri genes akomora kuri nyina akagira izuru ribwataraye biturutse kuri genes akomora kuri se. Banavumbuye Kandi ko abantu bagira amoko atandukanye y'amaraso, Kandi ko abantu bashobora guhuza ubwoko bw'amaraso nubwo baba badahuje ibara ry'uruhu cyangwa igihugu. Urugero umuzungu ashobora guhuza ubwoko bw'amaraso n'umwirabura cyangwa umunyaziya. Umuhutu ashobora guhuza ubwoko bw'amaraso n'umututsi. Umwarabu ashobora guhuza ubwoko bw'amaraso n'umu Israeli. Umuntu muhuje ubwoko bw'amaraso ashobora kukongerera amaraso mu gihe ayawe agiye kugushiramo mu mubiri bitewe n'uburwayi cyangwa impanuka. Ibi birakorwa kwa muganga. Amoko y'amaraso aribyo bita Blood group cyangwa groupe sanguin mu ndimi z'amahanga, Ni Aya akurikira A-A+, B-B+, AB-AB+,O-O+. Kuba abantu bashobora guhuza ubwoko bw'amaraso Kandi badahuje ubwoko bashyizwemo n'abantu nyuma yo kuvuka ni ikimenyetso simusiga ko Aya moko abantu biyitirira ntacyo avuze. Abahanga mu bumenyamuntu bemeza ko abantu banga abandi ngo kuko badahuje ubwoko biterwa no kuba igikuri (ubugufi bukabije) mu bwenge. Nkunda kubona ibikuri mu bwenge byinshi hano kuri Veritasinfo. Ibyo bikuri bihora bihanyanyaza ngo birwanye ukuri mvuga. Sinkunda kubona umwanya wo kuza hano kuri Veritasinfo ngo ndwanye iryo gwingira ry'ibitekerezo ariko nizera ko iyo basomye ibyo nandika Hari akantu basigarana. Njya mbona hari abo bikora ku mutima bakababara kubera ko bahindutse abacakara b'ivanguramoko, bagatangira guhimba amahomvu bayita amateka, ngo Abanyarwanda ntibavuga rumwe kuri genocide Kandi nyamara Abanyarwanda bose bazi ko igihe cyageze abanyarwanda bagashyirwa mu byiciro bise amoko n'abakoloni amadini yabo y'imvaburayi akabiha umugisha maze igihe kikagera abashyizwe mu kiciro cy'abatutsi bagahigishwa uruhindu ngo bicwe bashire. (Ibyo bitwa genocide mu ndimi z'amahanga). Ababivuga ukundi Ni abigiza nkana cyangwa se ni abafite Aho bahuriye n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyo genocide. Bakaba barimo bakora ibyo bita mu rurimi rw'ikinyarwanda KUYOBYA UBURARI. Abo Bose Ni ibikuri mu bwenge. Inama nabagira ni uko barekeraho kwiruka inyuma y'umuyaga kuko ntushobora kurwanya ukuri ntibishoboka guca mu ziko ntigushye. Banyarwandakazi namwe banyarwanda nimukomeze mwitandukanye ku mugaragaro n'abo Bantu bagwingiye mu bwenge. Mwese muri Abanyarwanda ibyo bababeshya ngo muri abahutu ndababwiza ukuri ko ababibabwira uwabahindura Perezida ntabwo abahutu Bose bahita bahinduka abaherwe, ibyo bababeshya ngo muri abatutsi ndababwiza ukuri ko abo babibabwira uwabagira Perezida ntabwo abatutsi bose bahita bahinduka abaherwe, ibyo bababeshya ngo muri abatwa ndababwiza ukuri ko abo babibabwira uwabagira Perezida abatwa bose bataba abaherwe. Ibi ababivuga bamwe babiterwa n'amaco y'inda, abandi bakabiterwa n'ipfunwe ry'amateka banyuzemo maze iryo pfunwe rikabatera kwihisha inyuma y'ubwoko runaka ngo barebe ko bwacya kabiri. Politike y'ivanguramoko abayikoze mu Rwanda ntabwo yabahiriye yatumye Abanyarwanda bamwe bakorera genocide abandi banyarwanda, bituma umuryango nyarwanda usenyuka, urwikekwe ruriyongera mu banyarwanda, inzangano ziriyongera, bamwe barapfusha abandi barafungwa abandi barangara. Izo nizo mbuto za Politike y'ivanguramoko. Banyarwanda iyo politiki nimuyivumire ku gahera ntacyo yatumariye. Icyo dukeneye ubu twese Ni ubumwe, baranabivuze ko abishyize hamwe ntakibananira. Nimuze dushyire hamwe twubakire u Rwanda, twikorere ibiduteza imbere, twamagane abatwigisha ivanguramoko kuko nudakora uzacyena Kandi ubuhutu bwawe cyangwa ubututsi bwawe ntabwo aribwo buzakuvana mu bucyene. Ubucyene uzabukurwamo n'imbaraga zawe zo mutwe n'iz'umubiri. Abanyarwanda nimurenge ibibatanya mwimike ibibahuza. Dufite ururimi rumwe, dufite igihugu kimwe, dufite amaraso atukura twese. Nimureke kuba ibikuri mu mitekerereze. Ese abana mwabyaye mukababyara mu bahutu Kandi muri abatutsi, ibyo bibondo mwabyaye mukabibyara mu batutsi Kandi muri abahutu, izo mvange ubwo zo zizabarizwa hehe?. Ko zijya mu bahutu ngo Ni abatutsi zajya mu batutsi ngo Ni abahutu? Ubu ntimubona ko ibi bintu mukomeza kwishyiramo nta bwenge burimo? Nabazaga sinaburanaga!!
Répondre
M
YEGO WANYENZI WE KWIKUBIRA KWABATUTSI NIKO WITA PARTAGE ?UBUSE ABATUTSI NIBO BONYINE BASUMBYA ABANDI UBUSHOBOZI IGIHE KIRAGEZE NGO BAKWEREKE KO WIBESHA WEHO NA BENEWANYU MUSANGIYE IBITEKEREZO !
M
IF YOU DON,T NOW THE MEANING OF THE PARTAGE (SHARING) WE WILL SHAW HOW TO SHARE ? WAIT .
C
@ ADELA MUKASINE. le pouvoir est déjà partagé au Rwanda. Il faut que tu aille au Rwanda pour verifier toi même, dans tout les secteurs les Rwandais sont attribués les rôles de résponsabilité, sélon leurs compétènces pas sélon leurs éthnies. Parce que l'éthnie ne signifie pas la capacité. Alors une fois capable d'assumer tes résponsabilités, tu as ta place dans le pouvoir au Rwanda que tu sois Hutu où Tutsi. Ce n'est pas comme dans les regimes précédant où on donnait le pouvoir à un incapable juste parce qu'il est Hutu. C'était complétement ridicule. mentalité éthnique a ruiné l'Afrique. URUMVA WA GISHUBAZIKO WE.
M
ICI AU RWANDA NOUS NE VOULONS PLUS LA DOMINATION PAR LES MEMBRES DU FPR MAIS NOUS VOULONS LA PARTAGE DU POUVOIR ENTRE LES HUTU ET LES TUTSI .
U
Mu Rwanda nta genoside y,abatutsi yabaye. Kagame nareke kuba yiririsha kuko Arazi neza ko ivyabaye ari ubutekamutwe bwateguwe n,inyenzi ziri kumwe n,ibindi bihugu kugira bice Abahutu ,les Bantous basanzwe baba mu karere k,ibiyaga binini. Ikindi naco inyenzi zari zifise mu mitwe yazo kwari kwirukana Abahutu k,ubutegetsi muri ako karere. Ikindi kwari kwambuka muri Kongo kwica les Bantous no gusahura ubutunzi bwa Kongo.. Abahutu rero musabwe gukanura mukaraba imbere cane kandi mugakoresha ubwonko bwanyu kugira ubwo butegetsi bwamazeho abanyu mubuhagarike kandi mu maguru masha.
Répondre
W
Ejo hashize perezida wa Congo Tsisekedi yasubije mu isanduku ya Leta amafaranga yari yasaguye ku yo yari yahawe yo gukoresha mu ngendo yakoreye Kenya, Angola, Congo Brazaville na Ethiopia.

Impamvu perezida Tsisekedi yasubije ayo mafaranga mu isanduku ya Leta nuko atigeze yohereza abasirikare be kuri za barrieres gutema amajosi ya bene wabo.
Répondre
O
Aka kantu karanshimishije.wampa reference?Merci.
M
INKOTANYI ZASHOBOYE GUTSINDA LETA YARIHO MU 1994 ZIKORESHEJE IBIHUGU BY,AMAHANGA (AMAHANGA NIZO NGUFU Z,INKOTANYI) UBWO RERO MUGOMBA GUSENYA UBUCUTI INKOTANYI ZIFITANYE N,YO MAHANGA .
Répondre
E
Ni byiza ko nawe mwanditsi wiyandikira wemera ko u Rwanda "RWABOHOJWE" na FPR. ese ubohoza ikintu kitaboshye? abasesenguzi namwe nimuhere aho mwisesengurire.
Répondre
M
KUBOHOZA BAVUGA AHA NUGUTWARA IKINTU CY,UNDI MUNTU (1994 ABANTU BARAVUGAGA BATI: TUJYE KUBOHOZA IBYO KURYA,IMAZU YACU YABOHOJWE N,INKOTANYI ...) .