Rwanda: Kurega Gén.Kayumba Nyamwasa igitero cyo ku Gikongoro ntaho bitaniye no kurega Diane Rwigara gusinyisha abapfu!
Cyril Ramaphosa (Afurika y'epfo) yarakajwe n'impapuro za Kagame (Rwanda) zo gufata Kayumba Nyamwasa.
Nyuma y'aho mu mwaka w'2010 abicanyi ba Paul Kagame bashoboye kurasa amasasu Gén. Kayumba Nyamwasa agakomereka bikomeye ariko agashobora kubaho; ndetse abo bicanyi bakagerageza kwica Nyamwasa incuro 2 zose bakoresheje uburozi bikananirana; leta y'Afurika y'epfo yafashe icyemezo gikomeye cyo kurinda Gén. Kayumba Nyamwasa ku buryo budasanzwe! Kuba Gén.Kayumba Nyamwasa akiri muzima bihangayikishije cyane Paul Kagame n'ubwo yashoboye kwivugana Col.Patric Karegeya. Bitewe ni uko inzira zose zo kwica Kayumba zananiranye, Paul Kagame yigiriye inama yo gukoresha iturufu y'ubutabera, ku italiki ya 18/01/2019, ubwo Kagame yabonanaga na perezida w'Afurika y'epfo "Cyril Ramaphosa" Addis-Abeba muri Etiyopiya, Kagame yamushyikirije impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa akamumugemurira i Kigali!
Nk'uko amakuru "veritasinfo" ikesha radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI abyemeza, Ubushinjacyaha bwa Paul Kagame bwashyikirije Perezida w'Afurika y'epfo ku italiki ya 18/01/2019 impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Gén.Kayumba Nyamwasa; ibyo bikaba byarabereye mu gihugu cya Etiyopiya ubwo Paul Kagame yahuriragayo na mugenzi we w'Afurika y'epfo mu nama y'abakuru b'ibihugu 10 bya UA; iyo nama ikaba yaragombaga kwiga ku kibazo cy'amatoro yo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radiyo RFI yemeza ko perezida w'Afurika y'epfo "Cyril ramaphosa" akimara kubona izo mpapuro yahise afatwa n'uburakari; iyo akaba ari nayo mpamvu yahise afata icyemezo gikomeye cyo kwemera itorwa rya perezida wa Congo "Félix Tshisekedi" ku buryo butunguranye kandi bunyuranije n'itangazo ryari ryatanzwe na Paul Kagame uyobora UA ryasabaga ko Congo ihagarika ibyo gutangaza uwatsinze amatora!

Ku byerekeranye n'impaka zavutse zo kuvuga izina ry'uwatsinze amatora muri Congo -Kinshasa, ibihugu bikomeye birimo : Leta zunze Ubumwe z'Amerika, Ubufaransa ndetse n'Ububiligi, byahaye inshingano Paul Kagame nk'umuyobozi w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika yo kwemeza igihugu cya Congo ko "Martin Fayulu" ariwe watsinze amatora, Joseph Kabila yaramuka atabyemeye, Congo ikaba ifite amezi 6 yo gukoresha andi matora ariko noneho abanyepolitiki barimo : Bemba na Katumbi nabo bakiyamamaza! Umuryango w'ibihugu by'Afurika y'amajyepfo SADC igihugu cya Congo kirimo,ntabwo wemeranyaga n'icyo cyifuzo k'ibihugu bikomeye Kagame yagombaga kubahiriza! Kugirango icyo kifuzo k'ibyo bihugu kiburizwemo, Paul Kagame yasabye Afurika y'epfo kwemera gufata Kayumba Nyamwasa ikamwohereza i Kigali! Ibyo perezida w'Afurika y'epfo yarabyanze , maze Kagame ahita afata icyemezo cyo gusaba Congo kudatangaza izina ry'umukandida watsinze amatora mbere y'uruzinduko itsinda ry'intumwa yari ayoboye zari gukorera i Kinshasa!
Mbere y'uko urukiko rurinda itegeko nshinga rwa Congo rutangaza ko " Félix Tshisekedi" ariwe watsinze amatora, Joséph Kabila yohereje intumwa i Kigali zo kugusha neza Shebuja Paul Kagame kugirango amuvugire neza kuri biriya bihugu by'ibihangange byatumye Kagame kuri Kabila. Izo ntumwa zoherejwe i Kigali zarimo Léonard She Okitundu, ministre w'intebe akaba na ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo na Kalev Mutond ushinzwe iperereza ry'igihugu cya Congo. Izo ntumwa zaje zitwaje impano zahaye Kagame kugirango zimugushe neza igizwe na "La forge Fils Bazeyi" umuvugizi wa FDLR na "Théphile Abega" ushinzwe iperereza muri FDLR. Kagame yashimiye Kabila kuko we atakoze nk'Afurika y'epfo yo yanze gutanga Nyamwasa ariko asaba Congo kwandikira ONU isaba inkunga yo kurwanya Kayumba Nyamwasa wifatanyije na FDLR! Iyo baruwa yanditswe na "Crispin Atama Tabe" , ministre w'ingabo za Congo asaba ubufasha bwa MONUSCO bwo kurwanya ingabo za P5 (amashyaka 5 yishyize hamwe) ziyobowe na Gén. Kayumba Nyamwasa, ziteguye gutera u Rwanda zivuye ku butaka bwa Congo muri Kivu y'amajyepfo! Madame Florence Marchal uyobora Monusco yasubije ministre w'ingabo za Congo, amusobanurira ko ingabo za ONU zifite ubutumwa bwo kurinda abaturage zifatanyije n'ingabo za Congo FARDC ko zidafite ubutumwa bwo kurwanya impunzi ziri kumwe na FDLR doreko inyinshi zigizwe n'abana n'abagore!

Paul Kagame yibwiraga ko "Félix Tshisekedi" natangazwa nka perezida atazemerwa naba shebuja (Amerika-Ububiligi n'Ubufaransa) ariko Kagame yatunguwe n'uko Afurika y'epfo yahise imwemera, umuryango wa SADC uramwemera na bya bihugu by'ibihangange biramwemera, Paul Kagame yimyiza imoso! Iturufu yishingikirijeho yo kubona Kayumba Nyamwasa iba ihindutse ikigarasha! Ahereye ku itekinika yakoranye na ministre w'ingabo za Congo ryo gusaba ONU inkunga yo kurwanya umutwe wa P5 urwanya u Rwanda, leta ya Kagame yanditse impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi ba P5 ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa!
Amashyaka agize P5 ntabwo yemera ko afite umutwe w'ingabo ariko Kagame abatwerera ingabo zitazwi. Mu mpapuro zo guta muri yombi bamwe mu banyepolitiki bagize P5 bashinjwa ko "ingabo za P5 ziyobowe na Nyamwasa zagabye igitero ku Gikongoro"! Ishyaka Imberakuri riri muri P5 kandi Bernard Ntaganda uriyoboye ari mu maboko ya Kagame, Ishyaka FDU-Inkingi naryo riri muri P5 kandi Madame Victoire Ingabire nawe ari mu maboko ya Kagame, Ishyaka RNC riri muri P5 kandi Kayumba Nyamwasa uriyoboye ari mu maboko y'abashinzwe umutekano muri Afurika y'epfo! Uretse abahutu bagowe bashinjwa jenoside y'abatutsi amahanga agahita abagemura i Kigali nta kubaza, kohereza Kayumba Nyamwasa byo bigomba kuzanyura mu rukiko. None se ko leta ya Kagame ihunga ubutabera, yiteguye kujya imbere y'ubucamanza bw'Afurika y'epfo igatanga ibimenyetso byerekana uburyo Nyamwasa aba ari muri Afurika y'epfo ariko akaba ari no kurwanira ku Gikongoro icyarimwe?
Kugeza ubu Kagame ntarashobora kwerekana uburyo Diane Rwigara yasinyishije abantu bapfuye, n'imbere y'inkiko ze byaramunaniye kubyerekana, uwagiriye inama Kagame yo kurega Nyamwasa kugaba igitero ku Gikongoro ari muri Afurika y'epfo yamushyize mu ihurizo rikomeye kuko nta muntu umwe uba ahantu 2 icyarimwe. Niba kandi ari amayeri mashya yo kurwanya abatavuga rumwe nawe yitabaje ubutabera, umenya nabyo bizamugora kuko icyo Kagame azi ari ukurasa gusa, imanza zose yishoyemo yarazitsinzwe! None se Paul Kagame azavuga ko ubutegetsi bwe bufite demokarasi kuburyo kuburwanya ukoresheje intwaro byakwitwa ishyano? Reka dutegereze tuzarebe ko Kagame azatinyuka kugeza "La Forge Fils Bazeyi" imbere y'inkiko ze!
veritasinfo