Miss Rwanda 2019 isize isenye ikinyoma cya FPR cy'uko yazaniye ubumwe n'ubwiyunge abanyarwanda !
Mwiseneza Josiane, umwari watinyutse kujya mu irushanwa rya "Nyampinga w'u Rwanda", akarirangiza abaye icyamamare!
[Ndlr: "Urwishe ya nka ruracyayirimo!" Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 28/01/2019, turibuka imyaka 58 ishize hazwinshe "Repubulika y'u Rwanda". Ishingwa rya Repubulika y'u Rwanda ryasimbuye ubutegetsi bwa "Cyami". Ingoma ya "Cyami" ikaba yari ishingiye ku kinyoma cy'uko ubutegetsi bwagombaga kuguma mu maboko y'umuntu umwe witwaga "umwami", uyu nawe akaba yaravaga mu bwoko bw'abatutsi. Uwo mwami yaricaga agakiza kandi rubanda ikabeshywa ko "yavukanye imbuto"! Rubanda nyamwishi yari igizwe cyane cyane n'abahutu yashyizwe mu bucakara butagira izina bikozwe n'ingoma ya cyami. Ku italiki ya 28/01/1961, impirimbanyi za demokarasi zateraniye i Gitarama, zihirika "ingoma ya cyami", zishinga "Repubulika".
Nubwo bimeze gutyo ariko, ku italiki ya 04/07/1994, mu muvu w'amaraso, "Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame" zabohoje igihugu maze zizana mu Rwanda ingoma ya "Cyami muri Repubulika". Kuva icyo gihe "abahutu" basubiye ku kabo, Paul Kagame, asubiza "rubanda nyamwishi rugizwe ahanini n'abahutu" mu bucakara bushya! Umwanditsi wa "veritasinfo" uri i Kigali aratugezaho inkuru irambuye igaragaza isura y'ubucakara bw'abahutu mu Rwanda, ahereye ku irushanwa rya "Nyampinga w'u Rwanda". Nyuma y'iryo rushanwa, "veritasinfo" yatangiye kubona amazina y'abantu (abahutu n'abatutsi) bari gutabwa muri yombi na FPR-Inkotanyi bazira ko bashyigikiye umuhutukazi Mwiseneza Josiane wari muri iryo rushanwa! Nubwo bimeze gutyo ariko, Mwiseneza Josiane yakiriwe nk'umwamikazi ageze iwabo mu rugo nk'uko mubibona ku mashusho (vidéo) ari ku mpera y'iyi nyandiko. Nimwisomere inkuru irambuye y'uko iryo rushanwa ryagenze!]
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2018 kugera taliki 26/01/2019, mu Rwanda haberaga irushanwa ngarukamwaka "ryogutoranya umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n'umuco". Nk’uko bisanzwe bigenda aya marushanwa atangirira mu ntara hagatoranywa abakobwa bazahagararira buri ntara, nyuma bakazahurira ku rwego rw’igihugu aho baba bagomba kuzatoranywamo umukobwa uzegukana ikamba ndetse n’ibisonga bye bibiri. Tugarutse kuri aya marushanwa y'uyu mwaka, habayemo ibintu bidasanzwe kandi bitazibagirana mu mateka y'u Rwanda kuko byagaragariye buri wese n'abatarajyaga babiha agaciro ko ikinyoma cya FPR ihoza mu matwi y’abantu ko "yunze abanyarwanda" ari nka kimwe cya semuhanuka! Ahubwo bikaba byarigaragaje ko FPR niba ikomeje politike yayo yokwenyegeza inzangano zishingiye ku moko, u Rwanda rushobora kuzongera kugwa mu bwicanyi n'isubiranamo ry'amoko.
"Mwiseneza Josiane", umukobwa ukomoka mu ntara y’iburengerazuba, akarere ka «Karongi» umurenge wa «Rubengera», niwe wabaye imbarutso ikomeye yatumye ibiri mu mitima y’abanyarwanda benshi bijya hanze ; ariko igikomeye kandi giteye ubwoba cyaje no gutungura benshi, ni uko abajya muri aya marushanwa ugendeye ku myaka batagomba kuba baravutse mbere y'intambara na jenocide ya 1994, ariko uyu munsi bamwe bakaba bakigaragaraho inzangano zishingiye ku moko ari nazo zivugwako zabaye impamvu ya jenoside yo muri 94 kandi yarabayeho bataravuka!
Bijya gutangira, uyu mwana w'umukobwa wimyaka 23 witwa «Mwiseneza Josiane» yatoranyijwe nk’umwe mu bazahagararira intara y’iburengerazuba ari nayo avukamo. Urugendo rurerure yakoze n’amaguru ndetse bikamuviramo gusitara agakomereka ku ino, ukongeraho no kuba yaratinyutse kujya mu marushanwa asanzwe afatwa nk’aya bana bo mu mugi ndetse kenshi bava mu miryango ikomeye ; nyuma y’ibyo byose ukongeraho ubwitonzi n’ikinyabupfura yagaragaje ubwo benshi basaga nk’aho bamufata nk’uwisimbukuruje, byatumye igikundiro cye kiba kinshi ; haba mubanyarwanda bari mu gihugu imbere, haba n’abari hanze yacyo. Ibi bikaba byaranaje kumuhesha amahirwe yo kuba umukobwa ukunzwe cyane n’abakurikira iri rushanwa, ndetse bimuhesha gutoranywa mu bakobwa 20 bagombaga kujya mu mwiherero wagombaga kurangira hagaragaye uwegukana ikamba rya «Nyampinga w’u Rwanda 2019 ».
"Uwihirwe Yasipi Casimir" watorewe umwanya wa Nyampinga wa kabiri kandi yaratinyutse kuvuga ko "Mwiseneza Josiane" ari igikoko!
Igisubizo «Mwiseneza Josiane» yatanze ubwo yabazwaga n’abakemurampaka icyo indangagaciro z’umuco nyarwanda zimumariye mu buzima bwe bwa buri munsi nk’umunyarwandakazi, maze agasubiza ashize amanga ko «zimutandukanya n'abanyamahanga»; ubuhamya bwatanzwe n’abaturanyi be ko ari umukobwa witonda kandi wita ku mirimo yo mu rugo, byazamuye cyane amarangamutima y’abanyarwanda, maze benshi bemezako ariwe ukwiye kuba « Nyampinga w’u Rwanda ». Umushinga we wo «kurwanya igwingira ry'abana bato», cyane cyane bari mu byaro, uko yawusobanuraga kandi akerekana ko ari ikibazo gikomereye igihugu ku buryo mu bihe bizaza hatagize igikorwa igihugu cyaba ntabaturage gifite bafite imbaraga n’ubwenge bwo kugikorera ; byose byatumye yamamara mu itangazamakuru, maze ahimbirwa indirimbo zigera muri eshanu, imivugo n’ibindi bimurata ubwiza n’ubuhanga.
Nyamara n’ubwo hari benshi bashimagizaga uyu mwana w'umukobwa, hagaragaye abandi bamunzwe n’inzangano n'ivanguramoko; aho batatinyaga kumwita : Ingagi, Interahamwe, Rukarabankaba n’ibindi byinshi, babihereye gusa ku mpamvu y’uko «bavugaga ko ari umuhutukazi kandi ko bumva nta muhutukazi ukwiye kwambara ikamba». Twabibutsako mu myaka yashize, aya marushanwa hari abavugagako ari amarushanwa y’irondakoko, bakavugako nta muhutukazi batuma ayakandagiramo, n’ubigerageje ko asezererwa rugikubita; cyakora icyarushijeho kubabaza benshi, bakaba bakomeje kubigarukaho mu biganiro mpaka bihuza abanyarwanda cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni aho umwe mu bahatanaga na Josiane yafashe ifoto ye, ari kumwe na Josiane maze akayishyira kuri «instagram» akandikaho ijambo «SAVAGE», bisobanuye « igikoko » cyangwa «ikinyamanswa » ; uyu mu kobwa witwa «Uwihirwe Yasipi Casimir» wasabiwe na benshi ko yasezererwa mu irushanwa kubera ayo magambo y’urwango no gutesha ubumuntu mugenzi we bahatanaga « Mwiseneza Josiane » yarangije irushanwa ahembwe !
Baba abategura amarushanwa, yaba inzego za Leta, bose bafunze amaso ku mugambo y’urukozasoni kandi ahembera amacakubiri y’amoko yavuzwe na «Uwihirwe Yasipi Casimir» nk’aho ari nta kintu cyabaye ; ahubwo byaje kurangira uwo mukobwa urangwa n’urwango rushingiye ku moko «atowe nk’igisonga cya mbere cya Nyampinga» aho yanahembwe «Miliyoni y’amafranga y’u Rwanda», ibi bikaba byarababaje abantu benshi aho bamwe bakomeje kwandika bibaza niba kwita «umuhutu igikoko mu Rwanda bihemberwa aho guhanirwa». Ibi bikaba biterwa n’uko amagambo y’uyu mukobwa yabaye intangiriro y’abakomeje kwandika no kuvugako : «Umuhutukazi Josiane ari Ingagi, imbwakazi, n’ibindi» byo kumutesha agaciro ndetse ko nta muhutukazi ukwiye ikamba; ibi bikaba byaraje gutuma hari abandika ko nabo: «barambiwe agasuzuguro, ko hageze ko Umuhutukazi nawe yambara ikamba, ko birambiranye guhora hatorwa abatutsikazi gusa ».
Uyu mwuka w’amacakubiri cyane mu rubyiruko, watumye benshi bibaza aho igihugu kigana, hakaba hari n’abavugako byose biva ku kuba «Leta ya FPR ikomeje kugaragaza ubusumbane hagati y’abanyarwanda», aho mu byukuri « nta tegeko riri mu Rwanda rihana umututsi watutse umuhutu kubera ubwoko bwe », ko irihari, ari irihana «umuhutu wavuga nabi umututsi», ibi bikaba byarashimangiwe n’uko kuva ayamarushanwa yatangira, Abantu batutse Josiane ndetse bakamugereranya n’ibikoko, Leta yiceceye ntigire icyo ibavugaho ariko hagira uvugako «guha ikamba gusa abatutsikazi birambiranye, CNLG ikajya yavugako yamaganye ibyo bintu», habura umunsi umwe gusa ngo irushanwa rirangire mu gihe hari hashize ukwezi Josiane atukwa kubera ko ari umuhutu gusa ariko iyo CNLG ikicecekera !
«Miss Rwanda 2019», irangiye uwitwa «Nimwiza Meghan» yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, akaba asimbuye « Iradukunda Liliane » wari ufite iri kamba guhera muri Gashyantare 2018. « Mwiseneza Josiane » wavuzwe na benshi akaba ariwe watashye «amara masa » nta gihembo abonye, uretse ikamba ry’ «umukobwa wakunzwe na benshi» ritagira igihembo namba kiriherekeza; cyakora iri rushanwa risigiye umukoro ukomeye kubanyarwanda cyane urubyiruko aho byagaragaye ko hari urubyiruko rw’abahutu rugomba kwibagirwa icyatuma narwo ruhagararira igihugu igihe ntagihindutse, kuko byagaragaye ko hari abumvako «Abatutsi» aribo bagomba kugaragara gusa kuko bo bumvako aribo bagenewe «Ibyiza gusa» ; ibi kandi bizakomeza kumvikana gutyo igihe cyose tutazabona mu nkiko z’u Rwanda aba banditse amagambo atesha ubumuntu Josiane bamuhora kuba umuhutu gusa badahawe ubutabera! Icyakora birumvikana ko niba abavangurwa badahagurutse ngo barwanire uburenganzira bwabo batazabuhabwa n’ababita ibikoko !
Twasoza tubibutsako iki gikorwa cyarangiye kuri uyu wa gatandatu taliki 26/01/2019
Abakobwa batowe ni:
- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32
- Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30
Ndaruhutse Richard, “veritasinfo Kigali”