Côte d'Ivoire: Laurent Gbagbo wigeze kuba umukuru w'igihugu wari ufungiye i La Haye yagizwe umwere!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/01/2019 nibwo urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga CPI rukorera i La Haye mu gihugu cy'Ubuholandi rwafashe icyemezo cyo guhanagura ibyaha byibasira inyoko-muntu byashinjwaga Bwana "Laurent Gbagbo" wigeze kuba umukuru w'igihugu cya "Côte d'Ivoire" kimwe na "Charles Blé Gaudé" wari umuyobozi w'umutwe w'urubyiruko rwari rushyigikiye Laurent Gbagbo. Abo bagabo bombi urukiko rwategetse ko bahita bafungurwa.
Umushinjacyaha mu kuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ntabwo yashoboye kwemeranywa n'abacamanza 3 bafashe icyo cyemezo ariko bitewe n'uko urukiko arirwo rwafashe icyemezo, umushinjacyaha agomba guhita ashyira mu bikorwa icyemezo cy'urukiko; bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu aribwo Laurent Gbagbo na Charles Blé Gaudé bazasohoka muri gereza hamaze gusuzumwa icyifuzo cy'ubushinjacyaha.
Laurent Gbagbo na Charles Blé Gaudé bari bamaze imyaka 7 muri gereza mpuzamahanga y'i La Haye. Aba bagabo bombi batangiye kuburanishwa kuva mu mwaka w'2016, bakaba barashinjwaga ibyaha byakozwe mu mvururu zabaye hagati y'ukwazi k'ukuboza 2010 na Mata 2011 bitewe n'uko Laurent Gbagbo yanze kwemera ko yatsinzwe amatora yari ahanganyemo n' Alassane Ouattara. Izo mvururu zabayemo ubwicanyi bwahitanye abantu barenga ibihumbi 3, hakorwamo ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu n'iyicarubozo.
Nyuma y'aho urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rufatiye icyemezo cyo gufungura Laurent Gbagbo na Charles Blé Gaudé, ibyishimo byahise byigaragaza mu baturage ba Côte d'Ivoire cyane cyane abo mu gace kitwa "Yopougon" kuko abaturage baho bahise bajya mu muhanda kubera ibyishimo aho baririmbaga indirimbo zirata Laurent Gbagbo bamwita "Intwari y'igihugu".
Veritasinfo