Rwanda: Ibibazo by'inzitane FPR-Kagame ihanganye nabyo byigaragaje mu minsi 4 gusa!
Baca umugani mu kinyarwanda ngo "umuntu asiga ikimwirukaho ariko ntashobora gusiga ikimwirukamo"! Uyu mugani urerekana ku buryo buziguye ibibazo bikomeye biri kumunga ubutegetsi bwa FPR-Kagame kandi ingaruka zabyo zikaba zikomeje guhitana ubuzima butagira ingano bw'abanyarwanda banyuranye, mu gihe Kagame aba ari kuzerera amahanga yose ngo arimo agaragaza ko ubutegetsi bwe bukomeye kandi imbere mu gihugu ibintu bicika! Guhera ku italiki 6/12/2018 kugera ku italiki 10/12/2018, hagaragaye ibimenyetso bikomeye byerekana ko ingoma ya Paul Kagame iri mu mazi abira!
Muri ibyo bimenyetso twavuga: ijambo ryavuzwe na Muganga Denis Mukwege ubwo yahabwaga ihembo cy'amahoro, igitotsi mu mubano w'u Rwanda n'Afurika y'epfo, igitero cya gisilikare mu karere ka Rubavu, ibihano bikomoka ku rubanza rwa Victoire Ingabire, ibaruwa ya perezida w'Uburundi ishinja u Rwanda guhungabanya umutekano w'icyo gihugu n'isomwa ry'urubanza rwa Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline! Ibi byose bikaba byarabaye mu minsi 4 gusa!
Ijambo rya Dr Denis Mukwege yavugiye Oslo muri Norvège.
Denis Mukwege ni umuganga w'umukongomani uvura indwara zifata imyanya ndagatsina ku bagore (gynécologue) kandi akaba ari impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Dr Denis Mukwege yavukiye i Bukavu muri Congo mu mwaka w'1955, yahawe ibihembo byinshi kubera ubutabazi yiyemeje bwo kuvura abagore bakorerwa iyicarubozo rishingiye ku gitsina bikozwe n'abarwanyi bo mitwe itandukanye irwanira muri Congo. Muri uyu mwaka w'2018, Dr Denis Mukwege yahawe igihembo cy'Amahoro ku isi kubera ibyo bikorwa bye.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 10/12/2018 nibwo Dr Denis Mukwege ari kumwe na Nadia Murad umukobwa wo mu bwoko bw'ayazidi muri Irak (hejuru ku ifoto), bashyikirijwe bombi "igihembo cy'amahoro ku isi", icyo gihembo bakaba baragiherewe mu mujyi wa "Oslo" wo mu gihugu cya Norvège. Muguhabwa icyo gihembo cy'Amahoro ku isi, Dr Denis Mukwege yavuze ijambo ryageze ku mitima ya benshi bamukuriraga ku isi yose. Ijambo rya Dr Denis Mukwege ryanenze cyane leta ya Congo yananiwe guha umutekano abaturage no kuba icyitso cy'abarwanyi b'imitwe itandukanye iri muri Congo isambanya abagore ku ngufu; mu ijambo Dr.Denis Mukwege yavuze, yanenze ku buryo bukomeye umuryango mpuzamahanga ugaragaza uburyarya bukomeye mu guhagarika intambara iri muri Congo no gukingira ikibaba abicanyi bari mu karere k'ibiyaga bigari bitewe n'uko bafite ubutegetsi! Dr. Denis Mukwege yagize ati:
[Mu ijoro ry'umubabaro ukomeye ryo ku italiki ya 6/10/1996, inyeshyamba zagabye igitero ku bitaro bya Remera biri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri ibyo bitaro hishwe abarwayi barenga 30, izo nyeshyamba zikaba zararashe abo barwayi baryamye ku bitanda byabo, abakozi b'ibyo bitaro batashoboye guhunga bishwe nta mbabazi...Maze guhunga ibitaro bya Remera, nashinze ibitaro bya Mpanzi aribyo nkoramo muri iki gihe, inkomere ya mbere nakiriye muri ibyo bitaro ni umugore wari warashwe isasu mu gitsina, ubwo bugizi bwa nabi ntibwigeze buhagarara, no muri iki gihe buracyakomeje...
Ikintu kigomba gukorwa kugira ngo ubu bugizi bwa nabi buhagarare ni uguhana abantu bose babukora ndetse n'ababugiramo uruhare kuburyo buziguye. Ba Nyakubahwa, nshuti z'amahoro muteraniye aha, niyemeje kwakira iki gihembo cy'amahoro mu izina ry'abakongomani bose,...mvuka mu igihugu gifite ubukungu bwinshi ku isi, nyamara igihugu cyange nicyo gifite abakene benshi ku isi, ukuri ni uko ubwo bukungu bugizwe n'amabuye y'agaciro anyuranye aribwo butuma intambara itarangira muri Congo... umutungo w'igihugu cyanjye usahurwa mu buryo bw'akagambane gakorwa n'abantu dufata nk'abayobozi bacu bo mu rwego rwo hejuru, basahura uwo mutungo kugirango bikungahazeho ubukungu n'ibyubahiro byo kugundira ubutegetsi...
Abasurage ba Congo barasuzuguwe, bateshwa agaciro, bafatwa nabi, baricwa imyaka irenga 20 kandi ibyo byose bikaba bikorwa amahanga abizi kandi abireba. Kubera iterambere ry'itumanaho muri iki gihe, ntamuntu ushobora kuvuga ko ibyo bibi byose bikorwa atabimenye... ni gute dushobora kuvuga ko turi kubaka amahoro kandi tuyubakiye ku bantu bashyinguwe mu byobo rusange, ukuri kudashobora kugaragazwa, nta butabera ndetse nta n'impozamarira? Muri aka kanya mbabwira, hari raporo iri kuborera mu tubati twa Loni i New York, iyo raporo yakoranywe ubuhanga n'ubushishozi, ikaba yerekana ibyaha by'ubugome bukabije byakorewe ku butaka bwa Congo. Iyo raporo ivuga neza amazina y'abahohotewe, ikavuga aho ibyo byaha byakorewe n'amataliki byakoreweho, ikavuga n'amazina y'abakoze ubwo bugizi bwa nabi kandi bakomeje kubukora.
Iyo raporo yiswe "Mapping" yakozwe n'umuryango mpuzamahanga wa ONU wita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu isesengura neza ibyaha by'ubugomwe, ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n'ibyaba bya jenoside birenga 617, ni iki isi itegereje kugirango iyo raporo ihabwe agaciro? Nta mahoro arambye ashobora kuboneka hatabeyeho ubutabera kandi ubutabera ntibugibwaho impaka; tugomba kugira ubutwari bwo kureba ibyaha byose bimaze imyaka myinshi bikorwa mu karere k'ibiyaga bigari. Tugomba kugira ubutwari bwo kuvuga mu mazina yabo abantu bakorera ikiremwamuntu ibyaha by'ubugome kugirango abo bantu badakomeza kwica abandi bantu muri ako karere kose kashegeshwe n'ubucinyi. Tugomba kugira ubutwari bwo kuvugisha ukuri kandi tukibuka abantu bose bagiriwe nabi...
Twese tugomba kugira icyo dukora kugirango turengere abo bagore bose bahohoterwa kimwe n'imiryango yabo, turasaba kandi na leta z'ibihugu binyuranye gufatanya natwe muri urwo rugomba, leta zose zikirinda kwakira ku butaka bwazo abo bakuru b'ibihugu batashoboye kurwanya ubwo bugizi bwa nabi ndetse bamwe bagakoresha ihohotera rishingiye ku gitsina kugirango bashobore kugera ku butegetsi. Za leta zinyuranye zigomba guhagarika ibyo kwakira abo bayobozi babi babakirira kuri tapi zitukura ahubwo za leta zigomba guca umurongo utukura kuri abo bayobozi bakoresha igitsina nk'intwaro y'intambara. Abo bicanyi bagomba gufatirwa ibihano na leta zinyuranye mu byerekeranye n'ubukungu, politiki no kubakurikirana mu butabera... ndasaba ko amahanga aha agaciro raporo Mapping kandi abicanyi bose bavugwa muri iyo raporo bagahanwa...]
Iri jambo rya Dr.Denis Mukwege rirasobanura neza ibyaha inkotanyi zakoze kandi zikomeje gukora muri Congo ndetse no mukarere kose k'ibiyaga bigari, kuba Dr. Denis Mukwege yaribukije raporo Mapping mu rwego mpuzamahanga nk'uru, Kagame yabifashe nko kumutera inkota mu mutima, iriya raporo Mapping yabitswe mu kabati n'ubutegetsi bwa Bill Clinton bwashyigikiye Kagame mu bikorwa byo kwica impunzi z'abahutu ziri muri Congo kugera ubwo abaturage b'abakongomani barenga miliyo 6 nabo bishwe kandi biracyakomeza. Ese Trump nawe azakomeza gukingira ikibaba Paul Kagame? Ibihe biri imbere nibyo bizaduha igisubizo.
Ese koko nta presha (igitutu) iri kuri leta ya Kagame?
Ibyaha by'ubwicanyi Kagame yakoze kandi akaba akomeje kubwivurugutamo ni presha (igitutu) ikomeye kuriwe. iyo presha niyo ituma Nduhungirehe atuka ministre w'ububanyi n'amahanga wa Afurika y'epfo Madame Sizulu, ingaruka z'ibyo bitutsi akaba ari uko umubano hagati y'ibihugu byombi wongeye gusubira irudubi. Uko igitutu cy'abantu benshi bashaka ko urubuga rwa demokarasi rufungurwa mu Rwanda kigenda cyiyongera niko leta ya Kagame igenda irushaho gukora amakosa. Madame Sizulu yavuze ko yabonanye na Nyamwasa bakaganira, akamusaba ko yifuza kuganira n'ubutegetsi bwa Kagame kugirango barebere hamwe uko yataha akajya mu gihugu cye; bitewe n'uko ubutegetsi bwa Kagame butinya ko abantu babusaba gukora politiki, igisubizo batanga hose ni ibitutsi! Madame Sizulu wabonanye na Nyamwasa yahise yitwa indaya ye na Kigali kugirango bakunde bamwandagaze gusa nk'uko Kikwete yatewe ubwoba ko azicwa kuberako yavuze ko Kagame agomba kuganira na FDLR!
Uretse icyo gitutu Kagame yifitemo cyo gutinya demokarasi, hari n'igitutu gishyirwa ku butegetsi bwa Kagame kivuye kubazungu bamuhaye ubutegetsi, ibyo byagaragaye mu rubanza rwa Diane na Adeline Rwigara. Muri iki gihe ibihugu bya leta zunze ubumwe z'Amerika (USA),Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi (UE) byafashe ingamba zo kujya bihana abantu bari muri leta ku giti cyabo kandi ibihano batanze bikubahirizwa ku isi yose!Ibyo bihugu byasanze guhana abakuru b'ibihugu bigorana cyane kubera ubudahangarwa (immunité) baba bafite ariko basanga guhana abandi bakoreshwa n'abo banyagitugu byoroshye cyane ndetse bidasaba kunyura mu nzira zigoranye; ni muri ubwo buryo abaministre benshi ba leta ya Joséph Kabila bahawe ibihano byo kudatembera bikozwe n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi (UE).
Nyuma y'aho abasenateri b'Amerika bandikiye ibaruwa leta ya Kagame yo gusaba guhagarika ibyo kuburanisha Diane n'umubyeyi we Adeline Rwigara, ministre w'Ubutabera "Busingye" yagize ubwoba ko nawe agiye guhanwa, ibyo bituma ajya kugisha inama Paul Kagame y'icyo bagomba gukora kuri urwo rubanza; Kagame yasubije Busingye ko bagomba guca urwo rubanza bakurikije amategeko bize. Muri macye Kagame yashakaga ko abacamanza be bahamya icyaha Diane na Adeline Rwigara ariko bitamwitiriwe bityo igitutu cy'abanyamerika kigashyirwa kuri Busingye wenyine! Ministre Busingye yabwiye abashinjacyaha n'abacamanza ko urubanza rwa Diane n'Adeline Rwigara rugomba gucibwa hakurikijwe amategeko ya kinyamwuga nk'uko Kagame yabimubwiye; ibyo byatumye abashinjacyaha batajya mu isomwa ry'urwo rubanza kuko bari bazi ko Diane na Adeline Rwigara badashobora gukatirwa!
Urubanza rumaze gusomwa, Diane na Adiline Rwigara bagizwe abere, Kagame yahamagaye Busingye amubaza uko bazirengera ingaruka za politiki zo gutsindwa urwo rubanza, ibyo byatumye Busingye yihutira gukora itangazo ryo guhumuriza Kagame! Busingye yagize ati: "Leta irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara kandi iraza gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo. Twamaganye abantu batandukanye bakomeza gutambamira ubutabera mu byo bandika cyangwa bavuga. Tuzakomeza guteza imbere no kubungabunga amategeko yacu, harimo ajyanye n’imigendekere y’amatora, umudendezo w’igihugu cyacu kandi twimakaza kubaha ibyemezo by’ubutabera."
Ni ubwa mbere hasomwe urubanza, ministre w'ubutabera agashyira ahagaragara itangazo ryivuguruza. Ingaruka zikomeye z'uru rubanza ni uko byagaragaye ko Diane Rwigara yahimbiwe ibyaha na komisiyo ya Kagame ishinzwe amatora kugirango akurwe ku rutonde rw'abakandida ku mwanya wa perezida w'igihugu kuko babona yarashoboraga gutorwa. Ibyo bihita bitesha agaciro itorwa rya Kagame ryo mu mwaka w'2017, abantu benshi bakaba bavuga ko iryo tora rigomba gusubirwamo kuko Kagame yavuze ko yaritsinze mu buriganya!
Ikindi kibazo gikomeye cyashyizwe ahagaragara n'urubanza rwa Diane na Adeline Rwigara ni ikibazo cyo gukora politiki mu Rwanda. Amategeko yadodewe Kagame avuga ko umuntu wese unenze ibintu bitagenda neza mu gihugu ashinjwa icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho; nyamara ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi buriho riba rigomba kugeza kuri rubanda ibintu rinenga bidakorwa neza n'ubutegetsi buriho kugirango abaturage bazarigirire ikizero cyo kuzaritora. Niba urukiko rwaremeje ko ibintu Diane yavuze abwira abanyamakuru bitagenda neza mu gihugu ari uburenganzira bwe nk'umunyapoliti uvuga icyo atekereza, ubwo iryo tegeko ryataye agaciro bityo abanyepolitiki bose bafunzwe kubera ko batubahirije iryo tegeko bagomba gufungurwa!
Nkuko Madame Victoire Ingabire yatsinze leta ya Kagame mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse leta ya Kagame igacibwa impozamarira zirenga miliyoni 65 z'amafaranga y'u Rwanda, na Diane Rwigara kimwe n'umubyeyi we bagombye guhabwa impozamarira z'umwaka wose bafunzwe kandi nta cyaha bakoze! Kudashobora gusubiza ibi bibazo byose bituma leta ya Kagame ikorana igihugunga iterwa n'igitutu yifitemo (presha) kandi ntahandi yagihungira!
Iyi presha (igitutu) leta ya Kagame yifitemo nitagishakira umuti dushobora kuzabona abaministre bayigize birutse ku musozi kubera guta umutwe! Ntacyo bashobora kuzongera kubeshya amahanga kuko yarangishe kumenya ibyabo byose, ni ababeshyi b'abicanyi nta kindi bashoboye!
Veitasinfo!