Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rufite Abaturanyi Babi !
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano ya 16 perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu ke gifite abaturanyi babi atasobanuye abo ari bo. Kuri we, ngo iyo akaba ari intandaro yo kudindiza imigenderanire n'ubuhahirane. Iri jambo yavuze rije rikurikira iryo yavugiye i gabiro ari mu myitozo y'inkotanyi, aho yavuze ko abirirwa basenga basabira u Rwanda kuzarugirira nabi batazabigeraho!
Perezida Kagame muri iryo jambo rye yemeje ko muri rusange u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi biramba. Yatanze urugero rw'imibanire n’ibihugu by’amahanga u Rwanda rwarushijeho kwagura amarembo mu rwego rw'ubutwererane. Icyakora ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere U Rwanda ruherereyemo Perezida Kagame yavuze ko hakiri ikibazo kuko ubutwererane busa n'ubudashoboka. Paul Kagame yagize ati:
"...Ntabwo wavuga kubana, guhahirana, ibyo ngo nibirangira aho umunyarwanda agiye bamuhige kubera ko ari umunyarwanda, ntabwo ari byo si imibanire myiza kandi n’ababikora birirwa bigisha kwihuza kw’akarere. Babifitemo ubumenyi ariko iyo bigeze mu bikorwa biba ibindi. Ikibazo ni uko biri no mu baturanyi kurusha. Tuzakomeza gushaka uko twakorana n’abo bigisha kwishyira hamwe, ntibabishyire mu bikorwa.
Ntabwo wavuga ngo ubuhahirane, imigenderanire ariko uje iwawe umutere ikibazo. Abantu bazahahirana bate batagenderana? Bazahahirana bate uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira ntibamenye aho yagiye? Abantu bahahirana bate mu kwihuza kw’ibihugu uko bamwe babyumva bigomba kuba bibabereye bikagarukira aho? Twese tugomba kuba tuvuga rumwe tunakora bimwe kuko buri wese mu kwihuza kw’ibihugu ni mpa nguhe, ntabwo byaba ngo mpereza njye nkwime. Ntabwo wajya aho ngo wemerere ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi bishingire ku butaka bwawe, ngo ukoreshe ubusugire bw’igihugu cyawe uhungabanya ubw’abandi, iyo si imibanire..."
Paul Kagame agomba kwitokora umugogo uri mu jisho rye aho kujya gutokora abandi. Impamvu abanyarwanda bagirirwa nabi mu bihugu bituranye n'u Rwanda ni ukubera ko leta ya Paul Kagame yitwaza ikibazo cy'ubuhahirane no kugenderana, maze ikohereza inkoramaraso z'inkotanyi kujya guhungabanya umutekano mu bihugu bya kure nko muri Afurika y'epfo no mu bihugu by'abaturanyi; izo nkotanyi zigenzwa muri ibyo bihugu no kujya kwica abanyepolitiki bahunze Kagame. None se Kagame yumva bishoboka ko ibihugu bituranye n'u Rwanda byakwemera ko biba agatobero k'inkotanyi? Ntabwo waba ufite umuturanyi uza kurwanira mu rugo rwawe n'abana be n'umugore we ngo muzavuge rumwe!
Niba ari uko Kagame we abitekereza aribeshya cyane!
Veritasinfo