RDC: Bwana Martin Fayulu asanga u Rwanda rufite umugambi mubisha wo gushwanyaguza Congo!
Bwana Martin Fayulu ni umudepite mu nteko ishingamategeko y'igihugu cya Congo, akaba ari umunyepolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Joséph Kabila. Mu biganiro byahuje abanyepolitiki b'amashyaka 7 akomeye muri Congo mu mujyi wa Genève mu gihugu cy'Ubusuwisi, Martin Fayulu niwe watoranyijwe nk'umukandida umwe rukumbi w'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kabila, mu matora ateganyijwe taliki ya 23/12/2018. Kimwe mu bintu byatumye Martin Fayulu atorerwa uwo mwanya ni uko adahindagurika mu bitekerezo bye! Bwana Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bitandukanyije n'amasezerano yashyizeho Martin Fayulu nk'umukandida rukumbi, nta kizere abakongomani babafitiye cyo kuba bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu!
Mu biganiro byinshi Martin Fayulu yagejeje ku bakongomani ndetse n'abanyamahanga, yerekanye ko ikibazo gikomeye Congo ifite ari ubugambanyi ikorerwa n'igihugu cy'u Rwanda gifite gahunda yo gushwanyaguza Congo mo uduhugu twinshi. Ubwo yari mu biganiro i Paris mu Bufaransa, Martin Fayulu yasobanuye icyo kibazo kuburyo burambuye. Bwana Martin Fayulu yagize ati:
"Iyo bavuze ikibazo cy'u Rwanda na Congo, abantu bahita bumva ikibazo cy'abatutsi bo muri Congo. Ntabwo numva impamvu icyo kibazo kivugwa gutyo! Njyewe ubwanjye, ubwo nari umuyobozi w'ikigo gishinzwe gukurikirana ibibazo biri hagati y'u Rwanda, Congo n'Uburundi, nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n'abanyarwanda. Ntabwo twigeze tuvuga ko abatutsi bafite ibibazo, ahubwo twavuga ibibazo duterwa n'igihugu cy'u Rwanda. Ni iyihe mpamvu ituma muri iki gihe abantu bavuga abatutsi? Ako ni akagambane! Ni iki kihishe muri iyo mvugo yo gutoranya abantu bamwe?

...Mubyukuri turatekerezako hari akagambane ko gushaka gucamo igihugu cya Congo mo ibihugu byinshi cyangwa se kuyishwanyaguza burundu! Muzi neza ko hari abantu bavuga ko ari impunzi zitahutse zivuye muri Congo zigiye mu Rwanda. Iyo abantu ibimbi 3 bitahutse bigiye mu Rwanda, duhita tubona ibihumbi birenga 50 by'abandi bantu bavuye mu Rwanda binjiye muri Congo!...Harimo akagambane, ndababwiza ukuri ko ibyaye ku gihugu cya Sudani bishobora kuba no kuri Congo. Umunsi umwe bazababwira bati abaturage b'intara ya Kivu barashaka itora ryo gusaba ko Kivu iba igihugu kigenga! Muzabona abantu batuye muri utwo turere batari abakongomani aribo bateye hejuru basaba iryo tora! Mu byukuri nta mukongomani numwe utuye mu ntara ya Kivu wifuza ko igihugu cya Congo gishwanyagurika, ndabarahiye! abazateza ako kavuyo ni abanyamahanga bazanwa gutuzwa muri Kivu ku kagambane ku buyobozi bwa Joséph Kabila..."
Martin Fayulu avuga ko nubwo ako kagambane kariho, abakongomani bari maso kuburyo ibyo gushwanyaguza Congo bitazashoboka; nubwo umutungo wa Congo ukomeje gusahurwa n'u Rwanda kubera akagambane k'abayobozi ba Congo, ntabwo gushwanyaguza Congo bizakunda!
Kanda aha wumve uko Martin Fayulu yabisobanuye
Veritasinfo.fr