France-Rwanda: Perezida Emmanuel MACRON yamanitse igifaransa aho Paul Kagame areba!
Bwana Samora Machel wigeze kuyobora igihugu cya Mozambike (1975-1986) yabwiye abaturage be ijambo rifatwa nk'umugani muri icyo gihugu, yagize ati: "Umunsi muzumva abazungu bari kumvuga neza, kuva icyo gihe ntimuzongere kumbwira ibanga ryanyu kuko ibyo bizaba bibagaragaza ko narangije kubagambanira". Samora Machel akaba azwi nk'intwari muri Mozambike ndetse no muri Afurika bitewe n'uko yarwanyije ku buryo bukomeye ubutegetsi bw'abazungu muri Mozambike ndetse bikaba binavugwa ko abo bazungu aribo bamugambaniye akicwa n'impanuka y'indege mu buryo budasobanutse! Dukurikije iki gitekerezo cya Samora Machel, umubano wa Macron na Kagame nawo ugaragarira abanyarwanda n'abafaransa nk'ubugambanyi!
Kuva kuwa kane taliki ya 11 kugeza kuri uyu wa gatanu taliki ya 12/102018,inama y'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa (OIF: organisation Internationale de la Francophonie) yari iteraniye mu gihugu cy'Arménia. Mu byemezo bikomeye iyo nama yafashe ni uko Madame Louise Mushikiwabo yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w'uwo mu ryango, itorwa rye rikaba ryakozwe mu buryo bw'ubwumvikane bw'abakuru b'ibihugu bigize uwo muryango bari muri iyo nama. Itorwa rya Mushikiwabo ntabwo ryatunguranye kuko n'ubundi kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yahuraga na Paul Kagame i Paris batangaje ko bashyigikiye ko Mushikiwabo ayobora uwo muryango; Umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA nawo washyigikiye Mushikiwabo. Igihugu cya Canada cyari gishyigikiye Madame Michaëlle Jean nacyo cyakurikiye ibindi mugushyigikira Mushikiwabo.
Byari biteganyijwe ko Madame Mushikiwabo azemezwa nk'umunyamabanga mukuru wa OIF ejo kuwa kane ariko ibyo ntibyakunze bitewe ni uko ibihugu bigera kuri 18 byari bigishyigikiye Michaël Jean byifuzaga ko haba itora! Imiryango inyuranye yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu yamaganye itorwa rya Mushikiwabo kuri uwo mwanya kuko u Rwanda nk'igihugu cyamutanzeho umukandida kitujuje ibyangombwa bisabwa kugirango gihabwe uwo mwanya. Ubutegetsi bw'u Rwanda bukaba bunengwa ibintu 3 bikomeye:
-Guhohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu nko gufungira abantu ubusa, ku bica kubanyereza, kubambura ibyabo n'ibindi.
-Igihugu cy'u Rwanda kiyobowe ku buryo bw'igitugu, nta bwisanzure bwa politiki bubamo, nta demokarasi, nta bwigenge bw'itangazamakuru n'ibindi.
-Leta ya Paul Kagame yaciye ururimi rw'igifaransa mu mashuri y'u Rwanda no mu butegetsi irusimbuza icyongereza kuva mu mwaka w'2008. Leta ya Kagame yasenye inzu ndangamuco y'u Rwanda n'Ubufaransa yari iri i Kigali mu rwego rwo kurwa umuco w'abafaransa mu Rwanda...
Uretse ibyo bintu 3 byavuzweho cyane , amashyaka ya politiki yose mu Buransa yamaganye Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kubera gushyigikira Mushikiwabo wivugiye ubwe ari mu Bufaransa mu mwaka w'2011 ko igifaransa nta mwanya gifite mu Rwanda kuko bahisemo icyongereza nk'ururimi rukomeye ku isi! leta ya Kagame yahise yinjira mu muryango w'ibihugu bivuga icyongereza. Kubera izo mpamvu zose abafaransa bakaba bafata Mushikiwabo nk'umuntu wanga igihugu cy'Ubufaransa n'ururimi rw'igifaransa.
Abafaransa kandi bibukije Perezida Macron ko Paul Kagame ariwe wakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ubwo yahanuraga indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cyprien taliki ya 6/04/1994 ariko ibyo Kagame akabirengaho ahubwo agashinja ingabo z'Ubufaransa ibinyoma byo gukora jenoside y'abatutsi mu Rwanda; abafaransa benshi bakaba babona imyitwarire ya Macron mu gushyigikira Mushikiwabo ntaho itaniye n'ubugambanyi ndetse no gusenya umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa.
Abanyafurika benshi nabo mu itangazamakuru rinyuranye no ku mbuga nkoranyambaga bamaganye itorwa rya Mushikiwabo, bakaba basanga Perezida w'Ubufaransa yaratanze ubutumwa bubi ku banyafurika bwo gushyigikira umukandida w'igihugu kiyobowe n'umunyagitugu ruharwa Paul Kagame! Igihugu cya Canada nacyo nticyorohewe mu kunengwa kuko kitashyigikiye Madame Michaëlle Jean, Canada ikaba yisobanura ivuga ko Ubufaransa bwakoresheje imbaraga nyinshi mugushyigikira Mushikiwabo kandi bakaba bakeneye ko Ubufaransa nabwo buzashyigikira Canada mukubona umwanya mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

Mushikiwabo yagizwe umunyamabanga wa OIF ariko bisiga umwuka utari mwiza, ari abamushyigikiye ari n'abashygikiye Michaëlle Jean byagaragara ko batishimiye uko iryo tora ryakozwe; ibyo byatumye ikiganiro perezida w'Ubufaransa yagombaga kugirana n'abanyamakuru agisubika, hakaba hatanzwe impamvu y'uko afite indi mirimo yihutirwa i Paris. Muri macye ng'iyo intsinzi Mushikiwabo yatahanye, mu rurimi rw'igifansa bakaba babicamo umugani bagira bati "A vaincre sans péril, on triomphe sans gloire"!
Icyagaragaye cyane muri iri torwa rya Mushikiwabo ni uko isura y'ubutegetsi bwa Kagame yagaragarijwe isi yose uko buteye, ibigwi bahoraga bavuga Kagame byarayoyotse ahubwo yambikwa ubusa nk'umunyagitugu ruharwa, Kagame yakomeje kwihunza Ubufaransa ariko aho ibihe bigeze atangiye kubupfukamira no kuvuga ururimi rw'igifaransa yasuzuguraga cyane kugirango bamugoboke mu bibazo afite ariko intagondwa zimushyigikiye ntizihwema gutuka abafaransa no kubandarika, ese aho iyo Kagame yumvikana na Macron izo ntagondwa ntizibona ko aba ari kuzigambanira?
Igihugu cy'Ubufaransa cyatereranye Habyarimana wagikundaga maze Kagame abona urwaho aramwica, Kagame yishe n'abafaransa, aca ururimi rw'igifaransa mu Rwanda kuburyo abavuga urwo rurimi bose abita abanzi b'igihugu, abafaransa benshi bakaba babona umubano wa Macron na Kagame ari ubugambanyi ku gihugu cy'Ubufaransa! Wenda ntawavuma iritararenga, Kagame ashobora kwikosora ibibi byose yakoreye abafaransa akabikosora, igifaransa kikongera kigahabwa ijambo mu Rwanda, niba bitabaye ibyo Emmanuel Macron ashobora kubura ikizere cy'abafaransa ntibazongere kumutora!
veritasinfo.fr