Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje gusaba ifungurwa ry’urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Publié le par veritas

Faustin Twagiramungu, Umuyobozi w'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

Faustin Twagiramungu, Umuyobozi w'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza

Ishyaka RDI rirasaba rikomeje ko Urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, rikanashishikariza abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo.

Tariki ya 23 Nzeri 2018, inama ya Biro Politiki ya RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by’Ishyaka, nyuma y’ikiruhuko cy’impeshyi. Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru ya politiki avugwa ku Rwanda muri ibi bihe, cyane cyane ayerekeye irekurwa rya zimwe mu Mfungwa za politiki, intambara mu karere ka Nyaruguru, n’iyamamaza rya Ministri MUSHIKIWABO ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Mu myanzuro yafashwe, twavuga iyi ikurikira :

1)Ishyaka RDI ryishimiye irekurwa rya Madamu INGABIRE Vigitoriya, dore ko nta kindi yari yarafungiwe uretse kutavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, cyane cyane aho yasabaga ko Abahutu nabo bagira uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe, agahita ashinjwa icyaha cyo « gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ». Kuri iyo ngingo, Biro politiki ya RDI yagaye cyane amagambo y’iterabwoba Prezida KAGAME aherutse kuvugira imbere y’Inteko y’Abadepite, akangisha Madamu INGABIRE kumusubiza muri Gereza, niba ataruciye ngo arumire. Iyo myitwarire ya Prezida KAGAME irerekana neza ko urwishe ya nka rukiyirimo, ko mu by’ukuri we n’Abambari be bakomeje kuniga demokrasi mu Rwanda. Ni yo mpamvu ishyaka RDI ryongeye gusaba rikomeje, ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rwafungurwa nta yandi mananiza, bityo imfungwa za politiki zose zikarekurwa, kimwe n'abandi bose bafungiwe ibitekerezo byabo, kandi amashyaka yose agahabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu mu bwisanzure.

2)Ku byerekeye intambara ivugwa mu turere tw’u Rwanda twegereye ishyamba rya Nyungwe, ishyaka RDI rirasaba rikomeje Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME kuvanaho impamvu zose zituma abantu bagera aho bagomba gufata intwaro, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo. Niba Ubutegetsi buriho bukomeje kuvunira ibiti mu matwi, bukanga gushyikirana n’ababurwanya, bizaba ngombwa ko Abaturage bahaguruka nk’umugabo umwe, bakivaniraho ubwabo ingoma ngome ikomeje kubica urubozo, bakayisimbuza ubutegetsi bishyiriyeho, bushingiye kuri demokrasi n’iyubahirizwa ry’ikiremwa-muntu. Ni muri urwo rwego ishyaka RDI rikomeje gushishikariza abasore n’inkumi kwanga kuba ingaruzwamuheto no gusubizwa mu bucakara nk’ubwo ba Sogokuru babayemo ku ngoma ya cyami na gihake ; ahubwo nibashiruke ubwoba, bitabire ibikorwa byose biganisha ku mpinduka izatuma AbaturaRwanda babana mu gihugu cyabo mu bumwe n’ubwumvikane, nta vangura iryo ari ryo ryose, kandi nta cyo bishisha, haba ku mutekano bwite wabo, haba no mu byo kwiteza imbere mu mibereho yabo.

3)Ku byerekeye kandidatire ya Ministri MUSHIKIWABO ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF, ishyaka RDI ryatangajwe cyane no kubona ibihugu bimwe, birimo n’Ubufaransa, bitinyuka gushyigikira umukandida utanzwe na Leta ya KAGAME, uzwiho kuba ruharwa mu bikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi, kuniga demokrasi, guhohotera ikiremwa-muntu, n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, binyuranyije n’amahame-remezo y’uwo muryango uhuje ibihugu bivugwamo ururimi rw’igifaransa. Birazwi kandi ukuntu Leta ya FPR-KAGAME yarwanyije ishishikaye ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, kugeza iruciye mu mashuli no mu nzego z’Ubutegetsi, ndetse ikanasenya Ikigo mbonezamuco (Centre culturel) cyatezaga imbere ubufatanye n’ubusabane hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Rishingiye kuri izo ngingo, ishyaka RDI ryiyemeje gukaza umurego mu kumvisha ibihugu bizatora, impamvu zo kudashyigikira Umukandida wa Prezida KAGAME, dore ko aramutse ageze ku mwanya ahatanira, yawukoresha mu gusenya Umuryango OIF, ku nyungu za Shebuja n’iz’abamuteretse ku ntebe y’Ubuyobozi bw’u Rwanda.

4)Ishyaka RDI ntirizatezuka ku nshingano ryihaye yo gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, guharanira uburenganizira bwabo, bwo kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu. Ni muri urwo rwego ishyaka ryiyemeje gukaza umurego muri gahunda yo kumenyekanisha imbere mu gihugu ibitekerezo-remezo byaryo nk’uko byatangajwe muri Manifeste ya RDI mu mwaka w’2010, hamwe n’ibikorwa by’ingenzi bigamijwe kugira ngo impinduka Abanyarwanda benshi bategereje igerweho bidatinze. Ishyaka ryiyemeje kandi gukomeza kumvisha Ubutegetsi bwa FPR-KAGAME ko Abayobozi ba RDI n’abandi Banyarwanda bose bari hanze y’igihugu, bafite uburenganzira butagibwaho impaka, bwo guhabwa impapuro z’inzira bagenderaho bagiye mu Rwanda, kabone n’iyo baba bagenzwa no gukora politiki ya opozisiyo imbere mu gihugu.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 24 Nzeri 2018

Faustin TWAGIRAMUNGU

Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
Muzasome igitabo kyumufaransa Pierre Peant. Yakise izina ryababaje bamwe ariko ibyo yavuze ni ukuri kwambaye ubusa. "The majority of our men " ttsis are liar! Yakise .."ttsis menteurs" !bamugyanye mu nkiko aratsinda. Barajurira aratsinda!! Bivuze iki??Ni ukuvuga ko dukwiye kwisubiraho nkaba ttsis tukareka kwitwa ababeshyi nisi yose!!! Haahahaha!!! Baratimenyeeeeee!!! Ttsis=liars!!!!
Répondre
C
Kosora ikinyarwanda cyawe.
Ky ~ ni Cy
Bandika uku: cy'umufransa

gy ~ ni jy

Bandika uku : Bamujyanye

Ntuzongere kwica ikinyarwanda.
U
Mbere yuko abazungu baza gukoloniza u Rwanda, abahutu ni bo barutegekaga. Abahutu ni bo bategekaga igice kinini cyarwo.

Ibyo byashimangiwe n'umututsi Boniface Benzinge wabaye sushefu mu gihe cy'abami, mu kiganiro cya Imvo n'imvano giherutse gutambuka kuri BBC, aho yavugishije ukuri yemeranya na JMV Ndagijimana ko mbere yuko Ababiligi baza mu Rwanda Abahutu ari bo bategekaga Gisenyi, Ruhengeri na Cyangugu (yibagiwe kuvuga ko abahutu ari bo banategekaga na Byumba, igice cya Kibungo n'igice cy'Umutara).

Abatutsi bajya babeshya ko ngo bategetse ibice bya Congo, Uganda na Tanzaniya. None se, bategetse ibyo bice bate kandi byari bikikijwe n'ibice by'u Rwanda bitegekwa n'abahutu?

Abanyarwanda bose bazi ko amateka yigishwa n'abatutsi ashingiye ku binyoma, byo gushaka gutesha agaciro umuhutu. Niyo mpamvu nta munyarwanda n'umwe ujya wemera amateka avugwa n'abatutsi.

http://www.musabyimana.net/20180709-retablissement-de-la-verite-par-des-faits-historiques/
Répondre
L
Hari utugabo tw'uduhezanguni duhora twirata kandi nta mutamiro uturimo.
Utwinshi muri utwo tugabo dupima ibiro bitarenze 20.
Répondre
W
Banyarwand ni wapi kabisa. Haweze kufasha Kila kitu ca heshimiwa. Hakuna.
Wanyaguanda wote wanageuka kama imbuwa.
Sitaongea kusema runyaguanda Wala kuawandika runyaguanda.
Wanyaguanda hawaiko na akili kabisa.
Répondre
P
Ntabwo PK ashobora gufungura urubuga rwa politiki. He will Never do it. Kagame si umwana wo guta umutsima. Na Habyara warufunguye Reba uko byamugendekeye. Na n’ubu ntaramenya icyamukubise. Abafransa n’amasasu y’inkotanyi byatumye Habyara afungura urubuga. Ubu abafransa ntibashobora kubwira kagame gufungura urubuga kuko ahita ababwira ko ari abajenoderi bagaceceka. Inkotanyi zizakinisha iturufu ya genocide kugeza isi irangiye.
Répondre
H
Kubaza igitunze Twagiramungu ni ubugoryi sinanabyita ubujiji ubuse uyu ubaza atya azi ibitunze abandi banyarwanda ?? ubuse we atunzwe na FPR niba ariyo nazibe akazi yamuhaye kazamugusha uwantama ati Video ushaka izo utwara guhakishwa se imbaraga za Rukokoma wazimenyaneza habaye amatora benshi nziko mwakorwa nisoni irambire Mutara turakwemera sana
Répondre
K
hari abantu bantangaza yo bavuga Twagiramungu nabayoboke Hahahahaha na Kagame azineza ingano yabayoboke buyu Rukokoma Ese mwambwira nde muri opposition wakwihandagaza akavugako arusha Twagiramungu abayoboke muri uru Rwanda
Répondre
T
Muri "RÉPUBLIQUE ROYALE DU RWANDA" yo mu karere k'ibiyaga bigari kuva taliki ya 04/07/1994 kugeza magingo aya : imwe mu "NYENZI NKURU" yaremaje igihugu cyacu yitwa "RUTAREMARA TITTO" yarivugiye ngo iyo umuntu yabaye umusilikare, ngo aguma ariwe kuzageza bamurengejeho itaka (.) Uyu rero "TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI alias RUKOKOSI" akaba nawe ari imwe murizo "NYENZI NKURU", abikomora kuri sewabo witwaga "RUZINDANA" wari umwe muri ba "SHEFS b'INYENZI" : ntakabashuke kuko nawe azaguma kubayo(Inyenzi) kuzageza arinaze !!! (.) Naho ibyo kwibaza ngo yaba atungwa n'iki iyo mumahanga : nonese we na "BIZIMUNGU PASTEUR" warumubereye "CHEF COMPTABLE" muri "STIR"(Société de Transpot International du Rwanda, à l'époque), ubona bayibye macyeya koko, ndetse arinayo mpamvu ahanini yatumye "Président HABYARIMANA JUVÉNAL" abirikana muriyo STIR, hiyongeraho ko byari bitangiye kugaragara ko bakoranaga n'umwanzi w'igihugu mw'ibanga rikomeye, bo naba "GATABAZI FELICIEN" bari bihishe muby'ubwubatsi mu gihugu cya "UGANDA" byagaragaye ko cyari gishyigikiye izo "NYENZI-NKOTANYI" rwihishwa, aha mukaba mwakwibuka ijambo "M7" yavuze muri Discours yé yaje gusura u RWANDA ngo : Nta Mwanzi uzaturuka mu BUGANDA aje gutera U RDA !!!
Répondre
R
Intego y'abanyamuryango ba RNC ni ukubiba ubwoba mu banyarwanda baba hanze y'igihugu mu rwego rwo kugira ngo hatagira uharanira agaciro n'icyubahiro ku gihugu cye. Intego ya RNC si ugutanga umusanzu mu kugira igihugu kirangwa n'amahoro n'imibanire myiza y'abagituye. Mu bikorwa byayo bigayitse, RNC yifashisha radiyo n'ibinyamakuru byayo byo kuri internet ndetse na Facebook z'abanyamuryango bayo.

Bumwe mu buryo bakoresha batera ubwoba abanyarwanda ni ukwandika inkuru zigaragaza ko Kagame na DMI atari abantu, ko baba hose nk'Imana, ko ari abicanyi badasanzwe (nkaho abahutu cyangwa abandi bantu bo batazi kwica), ko kandi bafite imbaraga zidasanzwe ku isi yose.

Hari umunyamuryango wa RNC wiyita RPF Gakwerere kuri Facebook ye ni we wigeze kwihandagaza yandika avuga ko nta pressure n'imwe Amerika n'isi yose bishobora gushyira kuri Kagame, ko Kagame arusha imbaraga Amerika. Ibyo yabyanditse atesha agaciro ibyo Prof. Charles Kambanda yari yatangaje, igihe Kagame yari amaze gukora igikorwa cyiza, cyashimwe n'abanyarwanda ndetse n'isi yose, cyo kurekura Ingabire Victoire.
Uwo RPF Gakwerere kimwe na Tom Ndahiro ni bamwe mu batutsi b'abahezanguni bamaganye Kagame, batesha agaciro igikorwa cy'ingirakamaro yakoze cyo guteza imbere imibanire myiza y'abanyarwanda arekura Ingabire Victoire.
Répondre
R
Hari ibibazo mfite:

1) Ishyaka rya Twagiramungu rifite abanyamuryango bangahe? Aho ishyaka rye ntiryaba na ryo ribarizwa muri ya mashyaka agizwe n'umuntu umwe gusa?

2) Ese iyo nama Twagiramungu avuga yabaye? Niba yabaye se, kuki atagaragaza amafoto cyangwa video y'abayitabiriye?

3) Amafaranga abeshejeho Twagiramungu ava he? Abavuga ko FPR ari yo imuha umushahara wa buri kwezi, mu rwego rwo kugira ngo asinzirize abanyarwanda, baramubeshyera? Niba bamubeshyera se atunzwe n'iki ko mbona nta mbaraga zo kwikorera ibikarito agifite?

4) Ni iyihe mpamvu ituma Twagiramungu adataha mu Rwanda nkuko Victoire Ingabire yabikoze? Afite ubwoba? Atinya nde? Niba atinya se, abona gutinya ari indangagaciro y'umunyapolitiki?
Répondre
K
Ishyaka rya Rukokoma rigizwe n'abanyamuryango bamuhaye amajwi mu mwaka w'2003! Ese uzi uko bangana? Twagiramungu niwe munyepolitiki wenyine uri muri opposition wiyamamaje hakabarurwa amajwi y'abantu bamutoye, abo nibo bayoboke be! Umenya na Kagame we ubwe adashobora kukubwira ko ishyaka rya Twagiramungu rigizwe n'umuntu umwe!! Naho kuvuga ko FPR ariyo itunze Twagiramungu ni urwenya uri gutanga! Afite umuryango wifashije cyane kuburyo wamutunga kandi ujye wibuka ko ari umukwe wa Perezida Kayibanda! None se bakubwiye ko abana ba Kayibanda basabiriza? Niba ushaka kumenya impamvu Twagiramungu adataha mu Rwanda uzayibaze Nahimana Thomas, byamugendekeye gute kugira ngo adakandagiza ikirenge mu Rwanda?
G
Kuri Mugiraneza,
Abari iBulaya icyo basaba nuko urubuga rwa Politike mwafunze rufunguka, mugaha buri munyarwanda ubrengazira bwe ahabwa ni Itegekoshinga. Ushaka gutegeka uRwanda akiyammaza nta mananirwa, nkuko byakorwe Bizimungu,.Niyitegeka, Ingabire, D. Rwigara. Uvuze icyo atekereza ntakubitwe AGAFUNI, cyangwa ngo arogwe naya mazi ya Munyuza.

Twe turi nubwo tutwica n’inzara rwose, ariko byaba uguhemuka twirangagije ibyo bene wacu badafite ayo mahirwe nk‘ ayacu. Nicyo gituma ahubwo ari ngombwa (DEVOIR) ko dushyira akaga bene wacu bakworerwa. Iyo twicecekera, ntabwo Mayibobo Kagame aba ari kwotswa igitutu gituma asigaye ahebeba iyo byamenyekanye ko yafunguye Ingabire kubera gasopo abamushyizeho bamuhaye. Iyo tutahaba, umudamu Violetta ufite ubwenegihugu bw‘ abongereza muba mwaramwohereje hahandi mwohereje Miliyoni 6 z’abanyekongo. Igihe umujenosideri Kagame atarshyikirizwa ubutabera, umunyarwanda wese uba hanze yagomabaga guhaguruka agakora ibyo Twagiramungu akora. Mu muco nyarwanda, natwuhishyira umurozi, umwicanyi n’umujura nubwo hari abarwayi nkawe bahisemo gukorera umwuzukura wa Kanjogera, Mayibobo Kagame wifata nka SHITANI
Répondre
N
Muheshimiwa Mugiraneza igitekerezo cyawe ni kiza ariko wibuke ko abanyarwanda bari mu burayi bafite ubuzima gatozi kugihugu cyabo. Uzasanga abenshi ari abacitse Ku icumu rya agafuni cysngwa se abashaka ubumwe n,ubwiyunge. Ibyabaye mu Rwanda ni agahumamunwa ariko tugomba kubibyazamo amasoma yo kubicukumbura tukareba ikibitera. Ntabwo rero byakemurwa no kwibona ngo ushake kuvuga ngo niwowe miseke igoroye cyangwa se ibitekerezo byo gutukana. Abanyarwanda tugomba gukura tukicarana kuntebe imwe kuko ntawuva zahabu twese tuva amaraso.
Répondre
N
Wowe Mugiraneza uratekereza nk'intore Kagame koko! Ngo abari iburayi ntaho bahuriye n'abari mu gihugu? uribeshya cyane! Bariya bose bari iburayi bafite imiryango yabo mu gihugu ihora ibatakira ibabwira urupfu iri kwicwa na leta y'inkotanyi, bariya bari iburayi bafite ababyeyi babo mu gihugu, bariya bari iburayi ntabwo Kagame yakwemera bakoza ikirenge mu Rwanda kandi na Ingabire wenyine yamunaniye! FPR irwana yavugirwaga n'abari iburayi (Bihozagara, Dusayidi...), ntabwo abari iburayi bicaye ubusa,umunsi bahuje imbaraga n'ibitekerezo n'abari muri Afurika no mu Rwanda ubutegetsi bwa Kagame ntibuzararaho kandi bizabaho! Ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru!
Répondre
M
Ntakintu wabona gishekeje nkabanyarwanda bitwa ngo ni aba politics. Abantu bibereye iyo za Burayi bakihanukira bakajya kubwira abanyarwanda bari mugihugu cyabo mu Rwanda icyo gukora cg kudakora. akumiro!
Uyu munsi turi 2018 buri wese azi icyo gukora no kureka. Umuntu akihanukira ngo abaturage, kuko se ari kumwe nabo? Abitayeho? Ko baba bitaye kubifu byabo nimiryango yabo gusa. Hari aho bahuriye nabaturiye. Kutigira mumateka byaba bibabaje.
Nizere ko ntawagwa mumitego yibisahiranda byabanyarwanda.
Répondre
A
Mugiraneza vuga uziga numwana wumunyarwanda wakwicekeye ko ejo ikirere cyaguhindukirira invura ikakugwira ukabura aho wugama ko ntawurusha gukunda igihugu ko iyisi izenguruka kowabona ejo ikuzengurukanye mbere yokuvuga tekereza ibyo kuvuga ibyo utazi wicecekere abo bose uvuga bari iburayi abeshi bari mubitangiye igihugu urimwo ubu wunva ko ariwowe ubarusha ubwenge nkwibutse igihu abari iburayi nabo igihugu nicyabo naho ibyo bifu uvuga ndabo ariwewe ufite kinini kubarusha kuko wirengangiza akababaro kabandi ukireba