Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Rwanda: Nyakwigendera Kofi Annan yagambaniye u Rwanda n'Afurika (Faustin Twagiramungu)
Publié le
par veritas
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara bikozwe n'umuryango we n'ishyirahamwe yashinze, inshuti n'abavandimwe ba Kofi Annan bamenyesheje isi yose ko yitabye Imana kuwa gatandatu taliki ya 18/08/2018. Bwana Kofi Annan yabaye umwe mu banyafurika bashoboye kugera ku rwego rwo hejuru rwo kuyobora Umuryango w'Abibumbye ONU. Kuva mu mwaka w'1997 kugera mu mwaka w'2006, Kofi Annan yabaye "Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ONU. Yavukiye mu gihugu cya Ghana, akaba yaritabye Imana afite imyaka 80 y'amavuko.
Mu mwaka w'2001,Kofi Annan yahawe igihembo cy'amahoro ku isi (Prix Nobel de la Paix). Mu mwaka w'1992,Kofi Annan yari umuyobozi wungirije ushinzwe urwego rwa ONU rushinzwe kugarura amahoro,ku Isi, ariko muri uwo murimo yari ashinzwe ntiyashoboye guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bukomeye bwabaye ahitwa Srebrenica mu gihugu cyahoze kitwa Yougoslavie; ubwo bwicanyi bukaba bwarahawe inyito ya jenoside n'umuryango w'abibumbye. Ubwo bwicanyi bwo muri Yougoslavie ntibwabujije Kofi Annan kuzamurwa mu ntera ku buryo mu mwaka w'1994 mu gihe FPR Inkotanyi, ku itegeko rya Paul Kagame yahanuraga indege yari itwaye perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana na perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira; ihanurwa ry'iyo ndege rikaba ryarabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda nkuko byemejwe n'umuryango w'abibumbye ONU!
Nyuma y'izo jenoside 2 zabaye mu gihe Kofi Annan yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe kugarura amahoro ku isi muri ONU, ntibyabujije ko ibihugu by'ibihangange ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, biha umwanya w'ikirenga Kofi Annan wo kuba "Umunyamabanga Mukuru wa ONU" mu mwaka w'1997 asimbuye undi munyafurika "Butros Butros Gari" ukomoka mu gihugu cya Misiri kandi bitemewe ko abanyamabanga bakuru ba ONU basimburana kuri uwo mwanya ku buryo bukurikiranye kandi bava ku mugabane umwe! Kofi Annan yayoboye manda ebyiri zose muri ONU; ibyo bikaba bifatwa nk'igihembo yahabwaga n'ibihugu bikomeye ku isi byamufataga nk'igikoresho cyo kurengera inyungu zabyo; iyo myitwarire ya Kofi Annan ikaba ifatwa nk'ubugambanyi ku bantu benshi!
Kofi Annan yagambaniye u Rwanda na RD Congo!
Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na Serge kuri radiyo "Itahuka" kuri uyu wa kane taliki ya 23/08/2018, inararibonye muri politique y'u Rwanda ndetse no mu karere k'ibiyaga bigari Bwana Twagiramungu yasobanuye ko Kofi Annan yagambaniye abanyarwanda ndetse agambanira n'abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo! Bwana Twagiramungu yagize ati: "Kofi Annan yirengagije ibibazo igihugu cyacu n'akarere byari bifite, aho kubishakira umuti ahubwo ahitamo kujya abwira ba mpatsibihugu ko azabashakira inzira kugirango bakomeze imigambi yabo!..." Twagiramungu yasobanuye ko abanyafurika bagiye bajyanwa mu bihugu binyuranye ku isi kugirango bajye kuba abaja b'abazungu, ibyo bikaba byarakurikiwe n'ubukoloni bw'ibihugu by'Afurika! Muri icyo gihe cya gikolonize, igihugu cya Congo kikaba cyaratakaje abaturage barenga miliyoni 15! Twagiramungu akaba avuga ko Kofi Annan atitaye ku bibazo by'abirabura bo muri Afurika ahubwo yakomeje kwitwara nk'umuja w'abazungu. Twagiramungu yagize ati:
"Kubyerekeranye n'abanyarwanda, ni uko jenoside itangiye, niwe wari ushinzwe ingabo zirinda amahoro ku isi yose ari secrétaire général wungirije kuri Butros Gari, ni ukuvuga ko ibibazo yari ashinzwe ku isi ari ibibazo bikomeye cyane, ahagombaga kuba intambara hose niwe wagombaga kuba yari ahagarariye Nations Unies", akagira ibyo apanga, akagira ibyo yemeza, akabigeza kuri Conseil de sécurité. Ibyo mu Rwanda byo, ntabwo yabyitayeho na mba! Jenoside igitangira, itaramara ibyumweru, we yavuze ko ingabo za ONU bazivanayo, ibyo bikaba ari ibintu bimeze nk'agasuzuguro, kuko avuga ko yabitewe n'uko hari abantu 10 baguyeyo, ngo byose nibihagarare, igihugu bagisiga mukangaratete, baha rugari FPR yashakaga kugifata! FPR yaracabiranyije cyane kugirango iriya jenoside ikomeze... Umuntu wishe Habyarimana, agateganya za misile zo kumurasa, uwo muntu niwe nyirabayazana , niwe watumye iriya jenoside iba. Inkotanyi zanditse ibaruwa ya mbere ku italiki ya 13/04/1994 hatarashira icyumweru jenoside itangiye yandikira umugabo witwa "Colin Keating" wayoboraga Conseil de Sécurité, baha kopi yayo Kofi Annan, amaze kubona iyo baruwa ntacyo yayikozeho, uhubwo yabaye kuwemeranyijwe na Dusayidi kuko ariwe wayisinye, ko batagomba gukurikirana ibyo bintu bya jenoside bakabirekera FPR akaba ariyo ibitunganya! Ku italiki ya 21 FPR yongeye kwandika ivuga ko jenoside isa n'iyarangiye..."
Twagiramungu yakomeje avuga ko ntacyo Kofi Annan yakoze; ku italiki ya 30, FPR yongeye kwandika indi baruwa ya gatatu ivuga ko ONU itagomba kugira icyo ikora mu Rwanda ko aribo barifatira abicanyi! Twagiramungu akaba yaragaye Kofi Annan kubera ko nta kintu yakoze ngo arengere abantu bapfaga ahubwo agakingira ikibaba inkotanyi aho yemeraga ibyo zamubwiraga. Twagiramungu wari mintsre w'intebe nyuma ya jenoside (1994-1995) yatanze ubuhamya mw'amagambo yabwiwe ubwe na Kofi Annan, Twagiramungu yagize ati : "...Aho jenoside irangiriye mu kwezi kwa cyenda, haje umuntu witwa Guersson, ansanga mu biro ambwira ko aje kumpa pré rapport (raporo y'ibanze) y'ibyo yabonye mu karere ka Kibungo n'utundi turere tuhegereye. Ambwira ko abantu bapfuye bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 40, nibyo twavuganye, nizera ko azakora rapport définitif ikajya muri Loni abantu bakayivugaho. Bukeye haje Kofi Annan, nyuma y'uwo muzungu Guerisson,... Kofi Annan ambwira ko uwitwa Guerisson nanzanira raporo ngo nzayamaganire kure, sinkayemere...!" Twagiramungu akaba asanga iyo myitwarire ya Kofi Annan ari ubugambanyi kandi akaba yaragambaniye n'abakongomi inkotanyi zikabica aho amariye kuba umunyamabanga mukuru wa ONU!
Ni iki gikubiye mu ibaruwa ya mbere yo kuwa 13/04/1994 FPR yandikiye ONU?
Abatutsi birirwa basakuza, babeshya ko FPR ngo yaje kubatabara, bagomba gusomana ubushishoze ibaruwa FPR yandikiye umuyobozi mu kuru w'akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi Bwana Colin Keating ku italiki ya 13/04/1994 hashize iminsi 7 gusa inkotanyi zimaze kwica Perezida Habyarimana Juvénal! Muri iyo baruwa FPR isobanuro ko Loni itagomba kohereza ingabo zo gutabara abatutsi bicwaga icyo gihe mu Rwanda, FPR ikaba yarasabye Loni ko igomba kuyirekera akazi ko gufata interahamwe za MRND. FPR isobanura muri iyo baruwa ko Loni iramutse yohereje ingabo zo gutabara abanyarwanda bicwaga byari kubuza FPR amahirwe yo gufata u Rwanda!
Iyo baruwa ya FPR ikaba yarashyizweho umukono na Claude Dusayidi wari umuvugizi wa FPR muri ONU. Kopi y'iyo baruwa yageze kuri Kofi Annan wari ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro ku isi maze ahita ayishyiraho umukono ayoherereza : Booh-Book na Dallaire bari bahagarariye umuryango w'abibumbye mu Rwanda ndatse ayiha na FPR yari ku Murindi. Kofi Annan yanditse kuri iyo baruwa ko bagomba gusoma ibyifuzo bya FPR, ntabwo Kofi Annan yeretse iyo baruwa Butros Gari wari umunyamabanga Mukuru wa ONU icyo gihe, ibi bikaba bigaragarira buri wese ko ari ubugambanyi bukabije bwa Kofi Annan kubanyarwanda!