Rwanda : Abaturage ba Rutsiro bemeza ko nyakwigendera Kandida-depite Dusabinema Consolée yishwe n’uburozi !
Ubwoba mu Rwanda bukomeje kuba bwinshi, nyuma y'ibitero by'ingabo za FLN bimaze iminsi mu gihugu cyane mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo, Kagame nabagize agatsiko bafite ubwoba bwinshi ; ibyo bikaba biterwa n’uko kugeza ubu Inkotanyi zitarasobanukirwa n’imirwanire y’ingabo za FLN ! Kubera gutungurwa n’ibitero by’ingabo za FLN, inkotanyi ziri gutakaza abasilikare benshi, bamwe mu nkotanyi ziri muri Nyungwe bavuga ko baraswa mukanya gato nk’abakubiswe n’inkuba maze ntibarabukwe aho ababarashe barengeye!
Urugamba rukomereye cyane inkotanyi ziri muri Nyungwe kuburyo inkomere n’abitaba Imana bari kugenda baba benshi ; ikibazo kirushijeho gukomera bitewe n’uko abasilikare bakuru b’inkotanyi bafitanye urunturuntu na Paul Kagame uyubora igihugu ! Kagame afite urwikekwe ruterwa n’uko yamaze kumenya ko abasilikare bakuru b’inkotanyi bitwa ko bafatanyije kuyobora igihugu batamukunda; ndetse akaba atinya ko bashobora kugambana n’ibihugu by’amahanga bikikije u Rwanda bakamuhirika ku butegetsi nk’uko byagenze muri Zimbabwe! Kugirango Kagame ashobore kwirinda yashyizeho umutwe w’abicanyi utazwi n’urwego na rumwe mu gihugu, abo bicanyi nibo Kagame akoresha mukwica umuntu uwo ariwe wese yikanze ko yamugirira nabi; abenshi mubagize uwo mutwe w’abicanyi ba Kagame nibo bakora ibikorwa byo gushimuta abaturage hirya no hino mu gihugu ! FPR Kagame ntigitinya kunyereza abantu ku manywa yihangu imiryango yabo ikayoberwa irengero ry’abantu babo !

Muri iki gihe hari urwicyekwe rukomeye cyane ruri hagati y’abagizwe abakandida depite, urwo rwikekwe rwatewe n’uko amakuru yakomeje kunyura ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda benshi, yemeza ko hari Abakandida bari kwiyamamaza muri ayamotora byitwa ko barikwiyamamaza mu izina ry'amashyaka yemewe mu Rwanda, ndetse abandi bakiyamamaza ku giti cyabo ariko bakaba bakorana n’abanyepolitiki bakomeye bari hanze y’igihugu batavuga rumwe na leta ya Kagame! Amakuru « veritasinfo » ikura mu bantu ba hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Dusabinema Consolée yemeza ko Nyakwigendera yari yaraburiwe n’inshuti ye yamumenyesheje ko agomba kwigengesera kuko akekwaho kuba ikitso cy’abanyepolitiki bari hanze y’igihugu.
Iyo nshuti yabwiye nyakwigendera Dusabinema kwirinda kuvugana n’abantu bari hanze y'u Rwanda kuko telefoni z’abakandida batizewe zihora zumvirizwa. Igikomeje gutera urujijo ni ukubona ikinyamakuru « igihe.com » gisanzwe kizwiho kuba umuzindaro wa FPR-Kagame cyanditse ko nyakwigendera yarasanzwe arwaye kandi abo mumuryango we bavugako yari muzima! Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ,umwe mu bana ba nyakwigendera witwa Niyigaba Pacifique yavuze ko urupfu rw’umubyeyi we rwabatunguye cyane kuko yari asanzwe ari muzima, agacika intege mu kanya gato, akitaba Imana akigera kwa muganga.

Dusabinema yayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Karere ka Rutsiro, yarangwaga n'umurava mukazi ke ndetse n'urugwiro, nyakwigendera Imana imwakire kuko azize akamama ; ntibyumvikana uburyo umuntu yakwicwa azira ubusa ngo kuberako yaketsweho ibintu nabyo bidafitiwe gihamya. Bamwe mu batuge b’akarere ka Rutsiro bavuga ko impfu nk’izi abanyarwanda bazimenyereye cyane cyane ku bantu baba bakunzwe n’abaturage bigatuma abategetsi bo hejuru bababonamo abagambanyi b’ubutegetsi bwabo !
Imana imwakire mubayo !
Ubwanditsi bwa « veritasinfo ».