Umufaransa yirukanwe mu gihugu kuko yashyize hanze amakuru y'iperereza ku bwicanyi bw'ingabo za Kagame muri Centrafrique !

Publié le par veritas

Umunyamategeko Juan Branco, yari umukandida wo kuba intumwa ya rubanda mu ishyaka rya Melenchon

Umunyamategeko Juan Branco, yari umukandida wo kuba intumwa ya rubanda mu ishyaka rya Melenchon

"Ingeso mbi, nti rara bushyitsi koko!" Inkotanyi za Paul Kagame zishinjwa ibyaha by'ubwicanyi bukomeye zakoreye mu Rwanda, Zaïre (Congo) n'Uburundi, ariko umuryango w'abibumbye ukaba warakingiye ikibaba izo nkotanyi ntiwazigeza imbere y'ubutabera, ahubwo uzigororera kuziha akazi ko kujya kwica abaturage bo mu bindi bihugu! Kubera kuba imburagihana byatumye inkotanyi ziri mu mutwe wa ONU mu gihugu cya Centrafrique witwa "Minusca" zikora ubwicanyi bukomeye bw'abaturage b'icyo gihugu! Umuryango w'abibumbye ONU ukaba warashinze urukiko rudasanzwe rwo kuburanisha inkotanyi zagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nubwo bimeze gutyo ntabwo umwuka ari mwiza mu bakozi ba ONU muri Centrafrique bari gutegura imirimo y'ibanze y'urwego rw'umushinjacyaha mukuru kuko urwego rw'ingabo za Minusca rushaka kugenzura ubutabera!

Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y'abafaransa "RFI", aremeza ko inzobere  y'umufaransa  mubyerekeranye n'amategeko mpuzamahanga "Bwana Juan Branco" yirukanywe ku kazi yakoraga, ndetse biba ngombwa ko ava mu gihugu cya Centrafrique igitaraganya kubera impamvu z'umutekano we kuko yashoboraga kwicwa! Bwana Juan yahawe akazi n'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique kugirango afashe umushinjacyaha mukuru, imirimo yo gutangira iperereza ku byaha by'ubwicanyi bwakorewe abaturage, bityo ababigizemo uruhare bashyirizwe "urukiko mpanabyaha rudasanzwe" rwashyiriweho Centrafrique  rwitwa CPS (Cour Pénale Spéciale) rugomba kubanisha ibyaha by'ubugome byakozwe muri icyo gihugu kuva mu mwaka w'2003.

Juan Branco akaba yari ashinzwe gutegura ingamba zidasanzwe zo gukurikirana abanyabyaha no gutegura gahunda y'ibikorwa by'umushinjacyaha mukuru. Ku buryo butunguranye, ubuyobozi bw'umutwe w'ingabo za ONU muri Centrafrique "Minusca" bukaba bwarafashe icyemezo cyo guhagarika Juan Branco ku mirimo ye ndetse ahita ategekwa kuva muri Centrafrique hutihuti. Ubuyobozi bwa "Minusca" buvuga ko bwafashe icyo cyemezo bitewe n'uko "Juan Branco" yakoresheje urubuga rwe rwa "Twitter" maze ashyiraho amakuru yashoboraga gutuma ashobora kugirirwa nabi ndetse bikagira n'ingaruka z'umutekano mucye kubakozi bose b'urukiko rudasanzwe mpanabyaha CPS! Bwana Juan Branco avuga ko kwirukanwa kwe ari ikimenyetso cy'uko ubutabera butazashobora kwigenga muri Centrafrique kubera igitutu buzakomeza kujya bushyirwaho na Minusca kandi ariyo ifite abantu bari gukorwaho iperereza ry'ibyaha bikomeye by'ubwicanyi bw'abaturage bakoze.

Hashize iminsi micye Bwana Juan Branco yanditse kurubuga rwe rwa "twitter" ubutumwa bwinshi buvuga ko ku italiki ya 10 Mata uyu mwaka, ingabo z'u Rwanda ziri mu mutwe wa ONU ushinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique wa Minusca zishe abaturage ba Centrafrique barenga 30 bari batuye mu murwa mukuru wa "Bangui" mu gace kitwa PK5. Juan ntiyagarukiye aho kuko yatanze n'ibitekerezo bigaragaza ibibazo bikomeye byerekana ko ruriya rukiko mpanabyaha rudasanzwe  CPS rutazashobora gucira imanza abasilikare b'abicanyi bari mu mutwe w'ingabo za ONU wa Minusca. Ibyo bitekerezo bya Juan Branco nibyo byamuviriyemo kwirukanwa ku mirimo yahawe na ONU bikozwe na Minusca ndetse akanirukanwa muri Centrafrique! Umuvugizi wa Minusca Vladimir Monteiro, avuga ko ibyo bitekerezo bya Juan byashoboraga kumukururira akaga ndetse bigateza n'umutekano mucye kubo bakorana!

Juan Branco we agaragaza ko Minusca yivanga mu butabera kandi icyemezo yafatiwe kikaba kinyuranye n'amategeko, akaba yariyemeje gushyikiriza ikirego inzego zibishinzwe kugira ngo arenganurwe.

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Erega ibibibazo bya Kagame na bamushigikiye birwanya ubutabera nimubyihorere bizakemuka, igihe intambara ya DRC Congo nitangira, kuko nitangira ibihugu byibihangange (Russia na America) biri kurwanira umutungo wa Congo politic yikinyoma izaba irangiye mukarere nkuko byagenze muri Syria. Muri Syria ikinyoma cyabanyaburayi na America ntagaciro kigifite, bavugaga yuko Assad agomba kuvaho maze bakamwica nkuko bishe Kadafi. Nonese babigezeho, ko Russia yababereye ibamba? Yababwiye yuko gukuraho Assad arakibazo kireba abaturage ba Syria atari akazi ka America.

Ikindi Russia imaze gusinyana na Syria amasezerano yogutabarana yabwiye Amerika na banyaburayi yuko ntaburenganzira bafite byo kohereza abasirikare babo muri Syria. Buriya niba Russia yarasinyanye na Congo amasezerano yogutabarana niyo yonyine ifite uburenganzira bwemewe namategeko; koherea ingabo muri Kongo yenda ningabo za ONU. Bakagame nibabiko bizaba aramakosa.
Répondre
N
Ntabwo Russia ikorana na UN, ntiyemera UN, ntabwo Russia ifitanye amasezerano na UN. Nabantu bashaka ubuhungiro mu Burusiya bagenda kugiti cyabo Uburusiya bukabakira ntabwo binyura munzira zaba HCR kuko ntibadakorana. Uburusiya bwabwiye UN ko Ari Amerika ibayoboye ko batayikeneye.
N
Ntabwo Russia ikorana na UN, ntiyemera UN, ntabwo Russia ifitanye amasezerano na UN. Nabantu bashaka ubuhungiro mu Burusiya bagenda kugiti cyabo Uburusiya bukabakira ntabwo binyura munzira zaba HCR kuko ntibadakorana. Uburusiya bwabwiye UN ko Ari Amerika ibayoboye ko batayikeneye.
W
Bene uli umwe mu nterahamwe zubundi bwoko . Ba Karegeya ; ba Gasakure ; ba Rwigara ; ba Mucyo ; ba Toyi ; za Rucuncu ......nuko uli agacucu kakaburabwenge nyine ; genda utegereze agafuni sobuja Kagome azaguhonda ejobundi ; aguhemba nkuko yahembye abatunetswe bamukorera mbere yawe ; ubundi u funge kinwa !
Répondre
B
Yoyoyoyoyoyoyo.....mbega imbaragasa z'interahamwe zuzuye hano !!!!!!!!!!! Reka mbabaze rwose: Murashaka ayandi matora ? Ntimwiboneye se ? Beneawanyu mwirirwaga mubeshyeshya ibinyoma nkibi sibo bamutoye se ? Bivuz'iki lero ? Mwarabyibajije ? Reka mbasubilize ahubgo : basanze mur'utubwa. Twatundi tw'imirizo pe. Twirirwa tumoka ibinyoma gusa. Mbese nkibi byabaye akarande k'urubuga rwanyu. Aliko mwali muzi ko uwabaroze ali umuhanga ? Ntanubgo mwali mwabona ko ntacyo byabamariye. Muracyakomeza. Yarabarosze pe......!!!! Ntiyakarabye....
Répondre
I
Byagombye kutubera isomo. Naho twe turi guhekenya amenyo.

Nyamara twagombye gukunda igihugu.

Reba ibibera muri Kenya.

http://rugali.com/mu-gihe-kagame-yigamba-kwica-col-karegeya-muri-national-prayer-breakfast-muri-kenya-ho-ba-uhuru-na-odinga-barahana-imbabazi/
Répondre
K
@INARARIBONYE
Nta bunararibonye bwawe mbonye! ninde wakubwiye ko inkotanyi zaje guteza imbere igihugu? Nzaramba iratera bakigurira indege,imvura no kuriduka kw'imisozi bihitana abaturage tukajya gufasha Arsenal, ninde wakubwiye ko abaturage cyane cyane b'abahutu bagomba kwitabwaho? ahubwo bagomba kugabanuka. Wari wabona aho agatsiko kavuga icyongereza kagera mu gihugu kagategeka abavugaga igifaransa bavuga icyongereza nawe utazI?
Répondre
I
Ariko mwekwemeye ko mwatizwe mugatuza mugatekana aho muri ko ntacyo mubaye.

Muravunwa nubusa u Rwanda ruzakomeza gutera imbere nubwo muzakomeza kuva induru. isi yose arabazi kandi ntacyo muzageraho. Aba génocidaire, ibisahiranda mwese muri kimwe.

Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Muzakomeza mubwejagure muzashyira musarare.
Répondre
I
Intambara yo muri 90 mu Rwanda n' ibihugu by' amahanga

https://www.youtube.com/watch?v=f8KsfazlSsI
Répondre
G
NIBARIZE ZIRIYA MVUNAMUHETO ZINKORA-MARASO IKI KIBAZO: IBYABAYE MURI KENYA KINO CYUMWERU MWARABIBONYE? Aho abitanaga ABANZI BAHOBERANA MURI NATIONAL PRAYER DAY?

http://rugali.com/mu-gihe-kagame-yigamba-kwica-col-karegeya-muri-national-prayer-breakfast-muri-kenya-ho-ba-uhuru-na-odinga-barahana-imbabazi/

MUGIHE RUKARABANKABA we aba ASHIMA ABISHE ANAGAYA ABATICA MURI YABGURWA MASENGESHO YABO, KENYA siko bimeze: ABANZI BARATUMIRWA BAGAHOBERANA!! WOW.

Mugihe UBUTEGETSI BWAGAHOTORO BUHIGISHA RUBANDA URUHINDI NGO BICWE yewe NO MUNSENGERO BAJYAYO muzarebe bitwaje ko bagiye GUSENGA ariko TELEPHONE ziba zicicikana BAPANGA UBUGOME!!! Kenya siko bimeze. Barahura bagahoberana!! Abaturage bagatanga IMPUNDU!

http://rugali.com/mu-gihe-kagame-yigamba-kwica-col-karegeya-muri-national-prayer-breakfast-muri-kenya-ho-ba-uhuru-na-odinga-barahana-imbabazi/

NDARIBWARIBWA we Aba ahonda agatoki kukandi ngo: KIKWETE NZA KWICA, NKURUNZIZA NZA KWICA, KABILA NZAKWICA, M7 NZAKWICA!!

UMWICANYI WACU SINZI NIBA ABATIJE RWOSE.

KOKO MWAKUNAMUYE ICUMU MUGATANGA IHUMURE MURI RUBANDA WOWE NDARYARYATA ugafungura BARIYA BABYEY(INGABIRE, DIANE, MUKA-RWIGARA) ugaha AMAHORO ba MUSHAYIDI, NABANDI KOKO. Nushaka ntuzahoberane nabo NKUKO ZIRIYA NTWri zo muri KENYA zakoze. Biriya abaturage bazahora babyibukira BARIYA BAGABO 4. Mugihe LETA YAGAHOTORO YIGAMBA KUJYA IRASA ABSTURAGE KUMANYWA abandi IKABOTESHA UMURIRO!!! SHAME.

http://rugali.com/mu-gihe-kagame-yigamba-kwica-col-karegeya-muri-national-prayer-breakfast-muri-kenya-ho-ba-uhuru-na-odinga-barahana-imbabazi/

IYI NGIRWA MUYOBOZI YIZAMUYE MUBUSHORISHOLI UMUNSI IMANA YAYIMANUYE HASI MUZUMVA IBYAYO. GUSA KO IFITE AMAHIRWE YO KUBIGARURA MUBURYO IGATANGA AGAHENGE MURI IRIYA PRISON (GEREZA) YAYO.

MERCI BCP ODINGA na mwe UHURU. MWERETSE URIYA MUSHUMBA ICYO BITA GUKUNDA IGIHUGU. We yavuze ko azagisiga uko yahisanze!!

ZA NGIRWA BA BISHOPU ZINA ZIPARITSE INDA ZAZO ZIBESHYA NGIRANGO MWABONYE AMASENGESHO NYAMASENGESHO. NAHO MWE MUBA MUGIYE MUMIGAMBI MIBISHA KANDI MWARABYEREKANYE MUMAZE KUGANDAGURA P. KAREGYEYA.

KENYA IMANA IBAHE UMUGISHA. MUDUSENGERE YENDA NATWE IMANA IZATWIBUKA.

http://rugali.com/mu-gihe-kagame-yigamba-kwica-col-karegeya-muri-national-prayer-breakfast-muri-kenya-ho-ba-uhuru-na-odinga-barahana-imbabazi/
Répondre
M
Uziko muminota ibanza (murebe neza) hari Agasekiriti cg bodyguard neza nagizengo ni rwaruzingo rwiwacu rurya nturuhage. Rwose murebe akagabo gahagaze ibumoso kambaye sunglasses ahagana hasi.....

Nanjye Kenya inkuyemo kweli. Bazaze bigishe iwacu uko BASENGA.
W
Iwacu ntibahana imbabazi kuko hari ubwoko bumwe bwaremewe guha ubundi imbabazi Ndetse bugahatira Abuzukuru n ubuvivi GUSABA IMBABAZI mu izina ryabakurambere!! Mwarabyimvise mubabyemeye ko Bagomba kuba ubwoko bwiza kugirango bemerwe mugihugu cyabo.

Icyanshimishije muri iriya gahunda naho VP wa ODINGA avuga ko nabaturanyi BAKAGOMBYE KUREBERA KUBYO BAKOZE bivuze ko KENYA ari INTANGA RUGERO!! Wowe. Aba bakwiye Noble Prize! Mugihe abiwacu bari mumasiganwa nugushakisha AHARI IGUFA HOSE ngo byitirirwe ubundibwoko!!
N
aka gacucu ka FRANCE se gashaka gusebya inkotanyi? puuu! ni bakirukane
Répondre
N
Ababuza amahoro kwisi nibo biyita abatazi kwisi ndetse bakiyita abayabungabunga. Ngabo Uko bakora tuzabamenyera kumbuto zabo. Abo bitwa UN, UNHCR, MONUSCO, MONUSCA, UNESCO, MINUSCA, USA, nandi mazina asa nayo. Kubasoma muri Bibiliya mubyahishutswe bya Yohani muhasome cyane muramenya abo bantu abo aribo. Hamwe baravuga bati ikinyamaswa cyumubare 666 kizamanukira kurimbura abatuye isi kiyita umutabazi kandi kiziyita United (kwibumbira hamwe) bisobanuye neza cyane umuryango wabibumbye UN.
Iherezo ryisi riri bugufi cyane ngiyo Lusoferi yatugezemo ibyo Johani yahishuriwe ngibyo, ngabo. Tubemaso bavandimwe.
United kwiyita umutabazi kandi ari umurimbuzi, kwiyita amazing meshi asa kandi bakora kimwe. Nyine bisobanuye United bibumbiye hamwe.

Ndibuka cyane abo babisha barimbura impunzi zabanyarwanda mumashyamba ya Congo, batangatanga impande zose ngo ntihagire impunzi nimwe irokoka, barasa, batera amabombe, boherereza Inkotanyi ngo ngaho nimwice, ntihagire numwe musiga nimpinja zo mumugongo bazisigota inkota mwijosi. Batema imitwe, uduhanga ukwatwo, nibihimba ukwabyo, bakubita udufuni, abo babisha barangije bati twakoze Maping Report. Mbese umuntu yakora maping Report kandi ari umufatanya byaha? Mbese umuntu yakwivamo akavuga ukuri kumahano we yakoze? Kandi yayoboye?

Reka ndekere aha. Ibyejo bibara abejo.ibyange nibyuyu munsi.
Répondre
K
birasekeje ahubwo kubona mwene iyo miryango ariyo iba iri imbere mugukora rapports zerekana ubwicanyi bwakozwe n'imisega y'inyenzi, barangiza izo rapport bakaba abambere gusaba ko izo nyenzi (barangije kwita abicanyi, ngo nizijye kubungabunga umutekano ( ninko kurindisha bihehe inyama) ! abanyafurika barasuzugurwa iyo ubonye politique bakorerwa, bagafata agasamunyiga katanarangije primaire ngo niko gaperezida kambere gafite ubwenge muri afurika alors que en réalité c'est le contraire qui est vrai !

ejobundi ntibizabatangaze nimwumva boko haram, na al shebabu yoherejwe muri cetrafrika gufatanya n'imisega y'inyenzi kubungabunga umutekano (ubwo namwe muhita mwumva mwene iyo mitekano iyo ariyo )