Umufaransa yirukanwe mu gihugu kuko yashyize hanze amakuru y'iperereza ku bwicanyi bw'ingabo za Kagame muri Centrafrique !
"Ingeso mbi, nti rara bushyitsi koko!" Inkotanyi za Paul Kagame zishinjwa ibyaha by'ubwicanyi bukomeye zakoreye mu Rwanda, Zaïre (Congo) n'Uburundi, ariko umuryango w'abibumbye ukaba warakingiye ikibaba izo nkotanyi ntiwazigeza imbere y'ubutabera, ahubwo uzigororera kuziha akazi ko kujya kwica abaturage bo mu bindi bihugu! Kubera kuba imburagihana byatumye inkotanyi ziri mu mutwe wa ONU mu gihugu cya Centrafrique witwa "Minusca" zikora ubwicanyi bukomeye bw'abaturage b'icyo gihugu! Umuryango w'abibumbye ONU ukaba warashinze urukiko rudasanzwe rwo kuburanisha inkotanyi zagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nubwo bimeze gutyo ntabwo umwuka ari mwiza mu bakozi ba ONU muri Centrafrique bari gutegura imirimo y'ibanze y'urwego rw'umushinjacyaha mukuru kuko urwego rw'ingabo za Minusca rushaka kugenzura ubutabera!

Juan Branco akaba yari ashinzwe gutegura ingamba zidasanzwe zo gukurikirana abanyabyaha no gutegura gahunda y'ibikorwa by'umushinjacyaha mukuru. Ku buryo butunguranye, ubuyobozi bw'umutwe w'ingabo za ONU muri Centrafrique "Minusca" bukaba bwarafashe icyemezo cyo guhagarika Juan Branco ku mirimo ye ndetse ahita ategekwa kuva muri Centrafrique hutihuti. Ubuyobozi bwa "Minusca" buvuga ko bwafashe icyo cyemezo bitewe n'uko "Juan Branco" yakoresheje urubuga rwe rwa "Twitter" maze ashyiraho amakuru yashoboraga gutuma ashobora kugirirwa nabi ndetse bikagira n'ingaruka z'umutekano mucye kubakozi bose b'urukiko rudasanzwe mpanabyaha CPS! Bwana Juan Branco avuga ko kwirukanwa kwe ari ikimenyetso cy'uko ubutabera butazashobora kwigenga muri Centrafrique kubera igitutu buzakomeza kujya bushyirwaho na Minusca kandi ariyo ifite abantu bari gukorwaho iperereza ry'ibyaha bikomeye by'ubwicanyi bw'abaturage bakoze.

Juan Branco we agaragaza ko Minusca yivanga mu butabera kandi icyemezo yafatiwe kikaba kinyuranye n'amategeko, akaba yariyemeje gushyikiriza ikirego inzego zibishinzwe kugira ngo arenganurwe.
Veritasinfo