Rwanda: Muri Nyaruguru umwami w'ishyamba (inkotanyi) yagiye kwica no kwiba abaturage!
Kuki Kagame adaha ku Nkotanyi ibyo yambura abanyarwanda zigashira inzara zikareka guhohotera rubanda?
Inkuru si uko inkotanyi zitwikiriye ijoro zikarasa abaturage mu karere ka Nyaruguru (Gikongongoro) mu murenge wa Nyabimata, bamwe muri abo baturage bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka bikabije; kuko ubwo bugizi bwa nabi abanyarwanda babumenyereye ku nkotanyi. Ahubwo inkuru ni uko ubwo bugizi bwa nabi inkotanyi zabukoze zigamije gusahura imitungo y'abaturage cyane cyane ibiribwa kuko inzara izimereye nabi! Ubwo bwicanyi inkotanyi zikaba zabukoze mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri taliki ya 20/06/2018.
Kuri uyu wa kabiri, nibwo inkuru zinyuranye zasesekaye ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda zavugaga ko mu karere ka Nyaruguru hagabwe igitero gikomeye cy'abantu benshi bitwaje intwaro, bakica abaturage babiri kandi bagakomeretsa abandi benshi barimo abayobozi babiri bo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru aribo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge Bwana Nsengiyumva Vincent na Munyaneza Fidèle. Abo bagabye igitero bakaba batwitse imodoka ya gitifu w'umurenge, batwika moto y'umuturage, basahura amaduka maze bashimuta abantu benshi babatwaje ibyo basahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe!
Ibinyamakuru biri mu kwaha kwa leta ya Kigali, ibyinshi byemeje ayo makuru ari impamo ariko bigashimangira ko ibyo byakozwe n'amabandi yitwaje intwaro! Bimwe mu binyamakuru byandikirwa hanze y'u Rwanda nabyo bikaba byemeje iby'ubwo bugizi bwa nabi ariko bigatunga agatoki leta ya Kigali ko iri gukina ikinamico ryo kugaba ibitero ku baturage kugirango ubwo bugizi bwa nabi buyibere impamvu yo kugaba ibitero mu gihugu cy'Uburundi yitwaje ko ikurikiranye abagizi ba nabi bahungiye muri icyo gihugu! Gusa rero ibinyamakuru by'i Kigali byemeza ko ari amabandi kandi iperereza rikaba ryatangiye!
Gusa kuva inkotanyi zabohoza u Rwanda mu 1994, zagiye zibwira abanyarwanda ko ziri gukora iperereza ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi bwagiye bukorwa hirya no hino mu gihugu, ariko kugeza ubu ayo maperereza akaba agikorwa! Kuva iyo nkuru y'ubugizi bwa nabi yatangira kuvugwa muri Nyaruguru, veritasinfo yagerageje gushaka amakuru y'impamo yo kumenya abihishe inyuma y'icyo gitero,nicyo bagamije! Amakuru amwe Veritasinfo ikaba yayahawe n'abaturage bajyanywe bunyago n'abo bagabye igitero ndetse na bamwe mu basilikare b'inkotanyi,(tukaba tutagomba kuvuga umwirondoro w'abaduhaye amakuru kubera impamvu z'umutekano wabo).
Amakuru abaturage bagejeje kuri veritasinfo, yemeza kuburyo budashidikanywaho ko igitero cyagabwe muri Nyaruguru cyakozwe n'abasilikare b'inkotanyi baba mu ishyamba rya Nyungwe ubu ryahindutse pariki. Ubwo izo nkotanyi zari zimaze gukwiza imishwaro abaturage, zimaze no gufata abari ku irondo, zagiye gusahura amaduka y'abacuruzi. Ibyo zisahuye byose zibikoreza abo baturage maze zirabashorera zibinjiza mu ishyamba rya Nyungwe. Izo nkotanyi zagiye no gushaka umukozi wa SACCO kuko zari zimuzi neza, kugirango ajye kuzifungurira umutamenwa zifate amafaranga.
Izo nkotanyi zimaze kugera muri Nyungwe, zabwiye abo baturage gushyira hasi ibintu byose bari batwaye, maze zibashyira ku ruhande zibategeka kuryama hasi bubitse inda. Ubwo inkotanyi zahise zica inkoni mu ishyamba zikubita babaturage karahava zibabwira ko batagomba kuvuga ko aribo baje kwiba! Abari aho bose bahakanye ko ntacyo bagomba kuvuga maze zirabareka barataha. Bamwe mu basilikare b'inkotanyi baduhamirije ko ibikorwa by'ubusahuzi n'ubwicanyi byakozwe na bagenzi babo, gusa rero izo nkotanyi zatubwiye ko ibyo bakoze bifite ishingiro!
Zimwe mu mpamvu abasilikare b'inkotanyi batubwiye zatumye bamwe muribo bagaba igitero ku baturage ni uko baduhamirije ko inkotanyi muri iki gihe zibayeho ku buryo bubi cyane! Ntabyo kurya inkotanyi zifite kandi n'imishara y'intica ntikize zigomba guhabwa ntabwo zikiyibonera ku gihe! Inkotanyi zaduhamirije ko nta kirakorwa kuko ibyo bitero bizakomeza kugabwa kubaturage kuko zidashobora gupfa ngo zivemo umwuka kubera inzara kandi zifite imbunda! Impamvu bibasiye abayobozi b'umurenge barimo ba Gitifu ngo ni uko babayeho neza kandi batarafashe umuheto nkazo ngo babohoze u Rwanda! Izo nkotanyi zatubwiye ko Paul Kagame yaciyemo ibice bibiri inkotanyi: Igice kimwe kigizwe n'ingabo z'inkotanyi zimurinda ikindi gice akaba ari inkotanyi zisigaye kandi amafaranga n'ibyiza byose bihabwa abasilikare barinda Kagame gusa, abandi bakicira isazi mu jisho! Izo nkotanyi zemeza ko umutwe urinda Kagame ufashwe neza ku buryo bwihariye kandi uwo mutwe ukaba ugizwe n'abasilikare b'indobanure bagera ku bihumbi 10!
Iyo urebye neza uko inkotanyi zijagata ku misozi yose y'u Rwanda zitwaje imbunda ntabwo amabandi ashobora gutera abaturage akabica, nyuma agasahura ibintu mu maduka akabikoreza abaturage ngo abo basilikare banyanyagiye hirya no hino ngo babure kurasana n'ayo mabandi cyangwa se ngo bayakurikirane, uwabona ibyo bishoboka yabigeza kubasomyi bacu! Iyi ngeso yo kwima abasilikare ibibatunga kugeza ubwo bajya kubyambura abaturage izasiga yoretse u Rwanda kandi Kagame yigaramiye aho; ahubwo agakomeza gutera inyoni umutungo w'igihugu ngo ari gufasha amakipe y'abazungu no kwirirwa awutemberamo azenguruka isi yose! Abanyarwanda bagomba kumenya ko Kagame ntacyo azabamarira mu kugarura umutekano kuko we ubwe yibwiriye "Jeune Afrique" ko umutekano nugaruka mu Rwanda azava ku butegetsi!
Ubwo abanyarwanda bazakizwa nande? Buri wese abitekerezeho kandi azirikane aho u Rwanda ruri kugana!
Veritasinfo.fr