Rwanda :Ibitaramo by’abahanzi bashyigikiwe na leta ya Paul Kagame mu bihugu binyuranye, bihatse iki ?
intore zirashishikarizwa kujya gutaramira abanyarwanda baba mu mahanga leta ya Kagame yita "abanzi b'igihugu"!
Nyuma y’uko Leta ya Kagame iboneye ko itekinika ryayo ryo gukururira abantu mucyo yise «Rwanda Day» nta musaruro bitanga,cyane ko burya abenshi muri «Rwanda Day» baba ari abaturutse mu Rwanda kandi bazanywe ku ngufu,kuko batoranywa kandi bagategekwa kwirihira ibizabagendaho byose,ikindi kandi iyo « rwanda Day » ikaba yitabirwa n'abigize inkomamashyi za Kagame zizwi ku izina "intore"gusa ;Ubu bahinduye umuvuno ngo barebe ko babona n'impunzi n'abandi banyarwanda bikorera utwabo baba mu mahanga babakuruje ibitaramo by'imiziki!
Mutekereze namwe, kuba hari ibigo by’amashuri byabaye bifunze imiryango kubera kubura ibiribwa byo kugaburira abanyeshuri ; hari abakozi bamaze amezi 6 badahembwa n’ibindi, ariko iyo leta itagira impuhwe ikajya gutegura ibitamo by’imiziki byo kuzenguruka isi yose! Ngaho muri : Mozambique-Zambia-Congo Brazzaville-Kenya-Ububiligi-Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu-Ubwongereza-Canada-Leta zunze ubumwe z'Amerika no muri Australia! Muratekereza ko ibyo bitaramo ari impuhwe zifitiwe abo banyarwanda baba muri ayo mahanga?

Usibye no kuba ari amayeri yo kubona uburyo iyo leta inyanyagiza za DMI,amarozi nibindi...ni n'uburyo bwo kubona amasura y'abanyarwanda bahunze,kuko bashobora kubafata amafoto ndetse n’amashusho bakajya kubyifashisha mu guhiga abo banyarwanda b’impunzi bita abajenosideri ! Leta ya Kigali yifashisha amafoto n’amashusho y’abanyarwanda bayihunze baba bitabiriye ibyo bitaramo kugirango ibone uburyo bwo kubagambanira no kubagirira nabi mu bihugu batuyemo! Ba nyarwanda mwumva ko muri impunzi koko,mwibagiwe uwabaciye mu rwababyaye? Mwibagiwe imbaraga amaze iminsi akoresha ngo muhagarikirwe ubuhunzi? Mwibagiwe bagenzi banyu ahitana hirya no hino aho bamuhungiye? Izo mpuhwe zo kuza kubataramira azikuye he? Aho wenda ntimushobora kuba aka "Mutimamuke wo mu rutiba?"
Ejobundi Ambassade y'u Rwanda muri Mozambique yakubise igihwereye mu bikorwa yari yateguye byo kwibuka ; nkuko byitabiriwe n'abantu bake cyane bigatuma banabikora umunsi umwe mu gihe hari hateganyijwe iminsi ibiri,twizere ko i Maputo kuri uyu wa 24 Kamena ariko muzongera kubigenza. Erega ni n'uburyo bwiza bwo kwereka Kagame ko mutishimiye ibikorwa bye! Yice impunzi i Kiziba, nyuma aze kubyinira izo muri Mozambique, Lusaka n'ahandi!!!
Murarye muri menge!!!
Umusomyi wa « veritasinfo.fr »
