Rwanda : Igihugu cyaraboze, urugero ni uburiganya mu mitangire y’akazi muri Minisante !
[Ndlr: Politiki ya leta ya Kagame irangwa n’amanyanga menshi akorwa mu buryo bunyuranye! Hari hamenyerewe itekinika rya raporo mpuzamahanga, kugirango iyo leta ikomeze ibeshye abazungu maze nabo bakomeze kuyigezaho imfashanyo ; ariko muri ibi bihe iryo tekinika ryahindutse umuco kuburyo ryakwiriye mu nzego zose z’igihugu! Leta ya Kagame izwiho gutegekesha igitugu, kwica abatavuga rumwe nayo… ariko bikitwa ko ngo icunga neza ibya rubanda ! ngou Rwanda ruri mu bihugu byarwanyije ruswa ku buryo bukomeye muri Afurika! Ibi byerekana ko abanyamahanga barebera u Rwanda inyuma bakabona rubengerana nka zamva z’abayahudi Yezu yavuze, nyamara imbere rwaraboze! Nimwisomere iyi nkuru murebe uburiganya bwibera mu Rwanda!]
Muri raporo y’ubugenzi yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta mu kwezi kwa 10 2017 yagaragaje bumwe mu buriganya bwakozwe bigaragara ko busa n’ubwagambiriwe mu bizamini by’akazi ku bakozi bashinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) mu bitaro binyuranye bya Leta. Amwe mu makosa, nk’uko bigaragara muri raporo y’igenzura y’agateganyo Umuryango ufitiye kopi, harimo abakozi batanze impapuro zisaba akazi italiki yo gusaba akazi yararenze, kongerera amanota abatsinzwe, kwima amanota abatsinze, guha akazi abatujuje ibyasabwaga n’ibindi.
Muri iyi raporo, bigaragara ko Mukankiko Peace wahawe akazi mu bitaro bya Ruhango, Furaha Frank wahawe akazi mu bitaro bya Shyira na Kabanda Albert impapuro zabo zisaba akazi Minisante yazakiriye hafi amezi abiri nyuma y’aho italiki ntarengwa yo gutanga impapuro zisaba akazi yari yararenze. Aba bose basabye akazi taliki 17/4/2017 italiki ntarengwa yari taliki 24/2/2017. Mu gitabo cy’abatanze dosiye zisaba akazi aba bahawe nomero umwe umwe ifite iy’undi muntu bisa ariko we watangiye igihe dosiye ye, ibi byasaga no kujijisha. Aba bose uko ari 3 bahawe akazi.
Muri iri genzura kandi, byagaragaye ko hari abakandida bahawe akazi nyamara dosiye batanze zitari zujuje ibisabwa. Twagirimana Albert, wahawe akazi mu bitaro bya Mibilizi, Komisiyo yasanze muri dosiye ye diplome y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ari iyo ku italiki ya 25/8/2017 mu gihe italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi yari 24/2/2017. Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza we muri dosiye ye harimo icyangombwa cyo ku italiki ya 21/10/2017 cy’uko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi hari amasomo 6 ashigaje!
Mu igenzura kandi, raporo igaragaza ko hari abakandida bari batsinzwe ikizamini cyanditse bakongererwa amanota, ndetse n’uwatsinze iki kizamini amanota ye bakayagabanya bityo akimwa uburenganzira bwe bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro. Musoni Sylvestre yahawe akazi mu bitaro bya Munini yatsinzwe ikizamini cyanditse aho yari yabonye amanota 15/50 atamwemerera gukomeza ikindi kizamini ariko yongererwa amanota 20 ahita yemererwa kujya mu kizamini cy’ikiganiro ndetse asohoka mu batsinze. Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza yari yabonye amanota 11/50 mu kizamini cyanditse yongererwa amanota 20 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro .
Sinayitutse Desire wahawe akazi mu bitaro bya Gihundwe yari yatsinzwe n’amanota 22 yongererwa amanota 5.5 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro. Ibyimana Consolatrice wahawe akazi mu bitaro bya Kirehe yari yatsinze ikizamini cyanditse yemerewe gukora ikizamini cy’ikiganiro ariko n’amanota ye arongerwa. Yari yabonye amanota 27.5/50 yongererwa amanota 14.5. Uwitwa Habiyaremye Valens yari yatsinze ikizamni cyanditse n’amanota 42/50 ariko yimwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro kuko mu gutangaza amanota yasanze afite 15/50. Amanota ye yagabanyijweho amanota 27!
Muri iri genzura kandi, raporo igaragaza ko Sylvestre Musoni wahawe akazi mu bitaro bya Munini atigeze yerekana dipolome y’u Rwanda inganya agaciro n’inyamahanga iri muri dosiye ye nabyo bikaba binyuranye n’amategeko. Umuyobozi w’Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager) muri Minisante Valens Ndonkeye arashyirwa mu majwi ku makosa yose ari muri iyi raporo. Amakuru Umuryango wamenye ni uko Valens Ndonkeye, Umuyobozi w’Imirimo Rusange muri Minisante yaba yarabanje kwima abakozi ba komisiyo dosiye zakosoreweho ikizamini cyanditse ariko akaza kuzitanga hakoreshejwe izindi mbaraga.
Andi makuru ni uko aya amakosa ngo ashobora kuba atarakozwe mu buryo bwo gucikwa nk’uko Minisante yabibwiye abakozi ba Komisiyo ahubwo bishoboka ko hari icyagiye gitangwa ngo bamwe bahabwe akazi hirengagijwe ibyasabwaga. Abavuga ibi bakabihera ko hari amazina agaruka muri buri kibazo Komisiyo yagaragaje mu muri iyi raporo kandi bose barabonye akazi. Valens Ndonkeye yatangarije Umuryango ko iri genzura ryakozwe ndetse raporo y’agateganyo igasoka, bakagira icyo bayivugaho ariko bakirindiriye raporo ya nyuma ndetse n’ibyo basabwa gukora ngo bayishyire mu bikorwa. Yagize ati:” ntabwo harasohoka raporo ya nyuma, raporo iracyari muri komisiyo, mu gihe izaba yasohotse igira n’ibyo isaba nibwo tuzabishyira mu bikorwa”.
Habiyaremye Valens, afite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mi Ibaruramali, yari yatsinze ikizamini cyanditse n’amanota 42 ariko amanota ye bayagabanyaho 27 asigarana 15. Avuga ko icyamubabaza atari uko yakwimwa amanota ahubwo azababazwa n’uko bizanamenyekana ariko ababikoze ntibahanwe. Yagize ati:” Nk’umuntu wabaye mu bwarimu ndabyumva, birashoboka ko wakwibeshya, ariko kwibeshya amanota umuntu yayabonye ukayagabanya simbyumba, ariko nanone icyambabaza cyane ni igihe igenzura ryarangira ababigizemo uruhare ntibabibazwe, hari ikizere ko amategeko yazandenganura”.“Kundendanya simbifatamo nk’ikibazo cyane, ikibazo ni uko byagaragara bikarangirira aho gusa ntawe ubibajijwe”.
Olivier Kanamugire, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Abakozi mu bigo muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangarije Umuryango ko iyo bakoze igenzura bagasanga hari amakosa yakozwe mu gutanga akazi abo bakozi bahawe akazi birukanwa. Yagize ati: “Ubusanzwe amategeko ateganya ko iyo bigaragaye ko umukozi yagiye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahita yirukanwa hagatangwa ibizamini ku bamusimbura”. Nta gisubizo twabonye cya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku cyakorwa mu gihe byagaragara ko hari abakandida bibwe amanota bari babonye mu kizamini iki n’iki bikabagiraho ingaruka zo gutsindwa !
[Ndlr : Biratangaje kubona umuntu yaka ruswa agashyira umuntu mu kazi atabigomba, ariko ayo makosa yaramuka agaragaye hakirukanwa uwatanze ruswa uwayakiriye akaguma mukazi, ikindi gitangaje ni uburyo uwarenganyijwe akimwa umwanya yawutsindiye atarenganurwa ngo ahabwe uwo mwanya ahubwo bikaba ngombwa kongera gukoresha ibizamini ! Akarengane nk’aka kazahagarara bigenze gute ? Igisubizo kizatangwa n’abanyarwanda !]
Inkuru y’umuryango.