Ku cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2018, nibwo Paul Kagame yahagurutse i Kigali ajya mu rugendo rw'akazi rw'umunsi umwe mu gihugu cy'Uganda. Akigera muri icyo gihugu yakiriwe na Pereziwa Yoweli Kaguta Museveni ku buryo budasanzwe! Ifoto y'uburyo Kagame yakiriwe na Museveni akaba ariyo yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga! Abo bakuru b'ibihugu byombi bakaba baragiranye ibiganiro mu ngoro y'umukuru w'igihugu cya Uganda iri Antebbe. Bucyeye bwaho kuwa mbere taliki ya 26 Werurwe 2018, Perezida wa Uganda Museveni yahise afata icyemezo cyo kwirukana ku kazi, abakozi bakuru bashinzwe gutanga ibyangombwa by'abinjira n'abasohoka muri Uganda (Bureau d'immigration).
Amakuru dukesha ikinyamakuru "New vision" cyo muri Uganda, nacyo cyakuye mubashinzwe umutekano muri icyo gihugu, yemeza ko abo bakozi Museveni yirukanye bakoze ikosa rikomeye ryo guha intasi z'u Rwanda ibyangombwa byerekana ko ari abenegihugu ba Uganda, ibyo bikaba byaratumye izo ntasi zishobora kwinjira muri Uganda nk'abenegihugu bayo, maze bashimuta impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, bazohereza mu Rwanda ku buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi! Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Uganda yatangaje ko abakozi bakuru babiri ba Uganda bakora mu biro by'abinjira n'abasohoka muri Uganda bahagaritswe ku mirimo yabo nk'uko byasabwe n'umukuru w'igihugu Yoweli Kaguta Musezeni. Abo bakozi akaba ari Umuyobozi Mukuru Godfrey Sasaga na komiseri Anthony Namara.
Impamvu nyamukuru yatumye Perezida Museveni afata icyemezo cyo kwirukana abo bakozi bakuru, ni uko urwego rushinzwe iperereza n'ubutasi muri Uganda rwagaragaje ko intasi z'u Rwanda (DMI) zinjiye mu gihugu cya Uganda zifite ibyangombwa bigaragaza ko ari abenegihugu ba Uganda ( ari abagande buzuye). Ibyo byangombwa bya Uganda izo ntasi z'u Rwanda zari zifite bikaba aribyo byatumye zigera ahantu hose mu nkambi z'impunzi muri Uganda, maze zishimuta impunzi z'abanyarwanda zahunze ubutegetsi bwa Kagame zibajyana mu Rwanda rwihishwa, inyinshi muri izo mpunzi zikaba zarishwe izindi zikaba zifungiye mu magereza yo mu Rwanda!
Kuba intasi z'u Rwanda (DMI) zarashoboye kubona ibyangombwa byerekana ko ari abagande buzuye, maze zigashobora gukora ibikorwa byose zishatse mu gihugu cya Uganda, byateye impungenge ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ya Uganda kimwe na perezida Museveni! Amakuru atangwa n'urwego rw'iperereza rwa Uganda yerekana ko intasi z'u Rwanda (DMI) inyinshi ziba muri Uganda, zihinduye abashoferi ba moto bazwi ku izina rya "Bodaboda" izindi zigira abashoferi b'imodoka za tagisi zisanzwe! Nyuma yaho bigaragariye ko impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Uganda zasubijwe mu Rwanda ku buryo bunyuranye n'amategeko mpuzamahanga, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR kimwe n'umuryango w'ibihugu by'iburayi (UE), byamenyesheje leta ya Uganda ko yarenze ku mategeko mpuzamahanga bityo ikaba igomba gufatirwa ibihano byo mu rwego rw'ubukungu!
Perezida Museveni yahise yemerera iyo miryango yombi, ko agiye guhagarika ibyo bikorwa kandi ababigizemo uruhare bose bagahanwa! Iperereza Uganda yakoze ryatumye abapolisi babiri bakuru aribo Joel Aguma na Nickson Agasirwe batabwa muri yombi bari kumwe n'impunzi y'umunyarwanda ndetse n'umukongomani; bose bakaba bafungiye muri gereza ya gisilikare ya Luzira na Makindye. Itabwa muri yombi ry'abo bapolisi bakuru rikaba ryarabaye muri Kanama 2017, kuva abo bapolisi batabwa muri yombi, umwuka mubi hagati ya leta ya Paul Kagame na leta ya Uganda wahise uvuka! Leta ya Kigali igashinja leta ya Uganda guhohtera abenegihugu bayo baba muri Uganda!
Nubwo Paul Kagame yafashe urugendo akajya kureba Museveni kugirango arebe ko yamuhuma amaso, ndetse akaba yaremeye gusinyira ko atazongera kuvogera ubusugire bwa Uganda, biragaragara ko Museveni yiyemeje guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bwa Kagame muri Uganda! Museveni yeretse Kagame ko intasi z'u Rwanda zacengeye igihugu cy'Afurika y'epfo, zamara kugera muri icyo gihugu zigahabwa ibyangombwa by'urugendo (passeport) n'ibyitso by'abagande bakora mu biro bishinzwe "abinjira n'abasohoka muri ambasade ya Uganda iri muri Afurika y'epfo; maze izo ntasi z'u Rwanda zikinjira nk'abagande buzuye muri Uganda, zigatangira ibikorwa byo guhohotera impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Uganda! Museveni yabwiye Kagame ko imikorere nk'iyo ari agasuzuguro adashobora kwihanganira!
Urugendo rwa Kagame muri Uganda rukaba ntacyo rwagezeho kuko Kagame yashakaga koroshya Museveni kugirango abone ko akomeza guhiga abamuhunze bari muri Uganda! Ikibazo ni uko iperereza rishobora no kuzerekana ko uwashatse kwica umutegetsi mukuru wa Libiya muri Afurika y'epfo ashobora kuba ari maneko ya Kagame yitwaje ibyangombwa bya Uganda! Iyo mikorere ya Kagame ntabwo ikorwa muri Uganda gusa, ahubwo Kagame yumva ko igihugu cyose bagiranye umubano, bimuha uburenganzira bwo kugitobera umtekano ahiga abamucitse bakibamo! Ibyo muzabibona kenshi ku mbuga nkoranyambaga , aho intore zigamba ngo zagiranye umubano n'igihugu iki ni iki, ngo noneho ibigarasha byabahunze birajyahe!
Politiki ya Kagame y'ubwicanyi nta hantu na hamwe izabona indaro, burya ibihugu bibana nk'uko ingo 2 z'abaturanyi zibana , ntabwo rero waba uri umugabo ufite urugo rwawe maze ngo wemerere umuturanyi wawe kuvogera urugo rwawe kugera n'aho uryama! Ntabwo ushobora kwemerera umuturanyi wawe kuza gukuribitira umugore n'abana be mu rugo iwawe, ibyo nibyo Museveni yabwiye Kagame, ubwo yamusuraga ati "ni uba ufite ikibazo , fata telefoni ukivugane n'inzego zibishinzwe bagusobanurire"!