Nyuma yo kubonana na Kagame, Museveni yahise yirukana abakozi bakuru bashinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu!

Publié le par veritas

Amakuru menshi yemeza ko iyo Museveni atishimiye uwo agiye gusuhuza yipfuka akaboko ngo atamukoraho!

Amakuru menshi yemeza ko iyo Museveni atishimiye uwo agiye gusuhuza yipfuka akaboko ngo atamukoraho!

Publicité
Ku cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2018, nibwo Paul Kagame yahagurutse i Kigali ajya  mu rugendo rw'akazi rw'umunsi umwe mu gihugu cy'Uganda. Akigera muri icyo gihugu yakiriwe na Pereziwa Yoweli Kaguta Museveni ku buryo budasanzwe! Ifoto y'uburyo Kagame yakiriwe na Museveni akaba ariyo yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga! Abo bakuru b'ibihugu byombi bakaba baragiranye ibiganiro mu ngoro y'umukuru w'igihugu cya Uganda iri Antebbe. Bucyeye bwaho kuwa mbere taliki ya 26 Werurwe 2018, Perezida wa Uganda Museveni yahise afata icyemezo cyo kwirukana ku kazi, abakozi bakuru bashinzwe gutanga ibyangombwa by'abinjira n'abasohoka muri Uganda (Bureau d'immigration).

Amakuru dukesha ikinyamakuru "New vision" cyo muri Uganda, nacyo cyakuye mubashinzwe umutekano muri icyo gihugu, yemeza ko abo bakozi Museveni yirukanye bakoze ikosa rikomeye ryo guha intasi z'u Rwanda ibyangombwa byerekana ko ari abenegihugu ba Uganda, ibyo bikaba byaratumye izo ntasi zishobora kwinjira muri Uganda nk'abenegihugu bayo, maze bashimuta impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, bazohereza mu Rwanda ku buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi! Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Uganda yatangaje ko abakozi bakuru babiri ba Uganda bakora mu biro by'abinjira n'abasohoka muri Uganda bahagaritswe ku mirimo yabo nk'uko byasabwe n'umukuru w'igihugu Yoweli Kaguta Musezeni. Abo bakozi akaba ari Umuyobozi Mukuru Godfrey Sasaga na  komiseri Anthony Namara.

Impamvu nyamukuru yatumye Perezida Museveni afata icyemezo cyo kwirukana abo bakozi bakuru, ni uko urwego rushinzwe iperereza n'ubutasi muri Uganda rwagaragaje ko intasi z'u Rwanda (DMI) zinjiye mu gihugu cya Uganda zifite ibyangombwa bigaragaza ko ari abenegihugu ba Uganda ( ari abagande buzuye). Ibyo byangombwa bya Uganda izo ntasi z'u Rwanda zari zifite bikaba aribyo byatumye zigera ahantu hose mu nkambi z'impunzi muri Uganda, maze zishimuta impunzi z'abanyarwanda zahunze ubutegetsi bwa Kagame zibajyana mu Rwanda rwihishwa, inyinshi muri izo mpunzi zikaba zarishwe izindi zikaba zifungiye mu magereza yo mu Rwanda!

Kuba intasi z'u Rwanda (DMI) zarashoboye kubona ibyangombwa byerekana ko ari abagande buzuye, maze zigashobora gukora ibikorwa byose zishatse mu gihugu cya Uganda, byateye impungenge ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ya Uganda kimwe na perezida Museveni! Amakuru atangwa n'urwego rw'iperereza rwa Uganda yerekana ko intasi z'u Rwanda (DMI) inyinshi ziba muri Uganda, zihinduye abashoferi ba moto bazwi ku izina rya "Bodaboda" izindi zigira abashoferi b'imodoka za tagisi zisanzwe! Nyuma yaho bigaragariye ko impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Uganda zasubijwe mu Rwanda ku buryo bunyuranye n'amategeko mpuzamahanga, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR kimwe n'umuryango w'ibihugu by'iburayi (UE), byamenyesheje leta ya Uganda ko yarenze ku mategeko mpuzamahanga bityo ikaba igomba gufatirwa ibihano byo mu rwego rw'ubukungu!

Perezida Museveni yahise yemerera iyo miryango yombi, ko agiye guhagarika ibyo bikorwa kandi ababigizemo uruhare bose bagahanwa! Iperereza Uganda yakoze ryatumye abapolisi babiri bakuru aribo Joel Aguma na Nickson Agasirwe batabwa muri yombi bari kumwe n'impunzi y'umunyarwanda ndetse n'umukongomani; bose bakaba bafungiye muri gereza ya gisilikare ya Luzira na Makindye. Itabwa muri yombi ry'abo bapolisi bakuru rikaba ryarabaye muri Kanama 2017, kuva abo bapolisi batabwa muri yombi, umwuka mubi hagati ya leta ya Paul Kagame na leta ya Uganda wahise uvuka! Leta ya Kigali igashinja leta ya Uganda guhohtera abenegihugu bayo baba muri Uganda!

Nubwo Paul Kagame yafashe urugendo akajya kureba Museveni kugirango arebe ko yamuhuma amaso, ndetse akaba yaremeye gusinyira ko atazongera kuvogera ubusugire bwa Uganda, biragaragara ko Museveni yiyemeje guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bwa Kagame muri Uganda! Museveni yeretse Kagame ko intasi z'u Rwanda zacengeye igihugu cy'Afurika y'epfo, zamara kugera muri icyo gihugu zigahabwa ibyangombwa by'urugendo (passeport) n'ibyitso by'abagande bakora mu biro bishinzwe "abinjira n'abasohoka muri ambasade ya Uganda iri muri Afurika y'epfo; maze izo ntasi z'u Rwanda zikinjira nk'abagande buzuye muri Uganda, zigatangira ibikorwa byo guhohotera impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Uganda! Museveni yabwiye Kagame ko imikorere nk'iyo ari agasuzuguro adashobora kwihanganira!

Urugendo rwa Kagame muri Uganda rukaba ntacyo rwagezeho kuko Kagame yashakaga koroshya Museveni kugirango abone ko akomeza guhiga abamuhunze bari muri Uganda! Ikibazo ni uko iperereza rishobora no kuzerekana ko uwashatse kwica umutegetsi mukuru wa Libiya muri Afurika y'epfo ashobora kuba ari maneko ya Kagame yitwaje ibyangombwa bya Uganda!  Iyo mikorere ya Kagame ntabwo ikorwa muri Uganda gusa, ahubwo Kagame yumva ko igihugu cyose bagiranye umubano, bimuha uburenganzira bwo kugitobera umtekano ahiga abamucitse bakibamo! Ibyo muzabibona kenshi ku mbuga nkoranyambaga , aho intore zigamba ngo zagiranye umubano n'igihugu iki ni iki, ngo noneho ibigarasha byabahunze birajyahe!

Politiki ya Kagame y'ubwicanyi nta hantu na hamwe izabona indaro, burya ibihugu bibana nk'uko ingo 2 z'abaturanyi zibana , ntabwo rero waba uri umugabo ufite urugo rwawe maze ngo wemerere umuturanyi wawe kuvogera urugo rwawe kugera n'aho uryama! Ntabwo ushobora kwemerera umuturanyi wawe kuza gukuribitira umugore n'abana be mu rugo iwawe, ibyo nibyo Museveni yabwiye Kagame, ubwo yamusuraga ati "ni uba ufite ikibazo , fata telefoni ukivugane n'inzego zibishinzwe bagusobanurire"!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
ariko nkaba bavunamuheto baba badutukira abaperezida ,batuye he izimbwa urumva ukuntu zidutukira abasaza .uwazinyereka nkazikoza inshi mumabinga.
Répondre
K
ubu bugabo bubiri bw'ubucurama ibyo bukora byerekana ko ari ubu marionnette bw'abanyamerika koko ! ubu bugabo sibwo abantu baguma babeshya ngo burangana, ngo ntibwimvikana n'ibindi ...ariko ukajya kubona ngubwo burikumwe, nk'icyo gisaza kireba nabi nk'ishitani yapfuye ejo bundi sicyo cyari kwigamba cyirikumwe n'iriya ndaya yacyo yitwa kagome ngo byatsinze les bantous ?! ngo ubu bifite inguffu nyinshi n'ibindi ngo les bantous ntaho bazongera kubica ?! ubundi les bantous biva mw'ijambo umuntu, bivuze ko ziriya ngegera niba zitari abantu ari imizimu cyangwa se inyamanswa !
abazungu kugira ngo babushobore, barabanza bakabubeshya ngo bufite ubwenge buruta ubwabandi banyafurika bose (ibyo twita kwogeza imbwa nayo ikiyoza mubuzutu)
USA irabubwira ngo ejo muzabonane mwikoreshe ibintu byerekana ko hari utubazo hagati yanyu, bukabikora, bwacya bakabubwira bati ubu il faut que ingabo zanyu zirwanira kuri terrain kugira ngo abantu bemere ko mufitaniye ibibazo bikomeye bukabikora, ubwo abirabura bakaba bari kugabanuka !
ibicucu dufite mubanyafurika mana yanjye we ...!!!
Répondre
G
Kano gahilimbili kiyicaje mu Rugwiro kibye abanyarwanda ; nta soni kagira karaziliye . Trump yanze kugakora mu ntoki ngo katamutera umwaku bukeye kajya kumwububa inyuma ! Reba ukuntu Museveni yanze gukora mwa buliya bujanja bwako ngo katamusiga umukoshi gahorana ! Hali igihe nako kazinukira kiseseke muli ya mifuko ya Rweru .Puuu...Imbwebwe gusa !
Répondre
K
http://www.veritasinfo.fr/2016/12/uganda-updf-embarrassed-us-on-kasese-killings-ggwanga.html
Répondre
K
nimurebe hano ibyo uriya musega museveni ukorera abaturage bawo ! iriya nyenzi ishaje museveni ntaho itaniye na kagome, ubundi ninayo yigishije kagome :
http://www.thelondoneveningpost.com/magufuli-calls-on-icc-to-lock-up-museveni/5/
Répondre
S
Sha ubwenge bwawe bushobora kuba ataribwinshi, cyangwa ukaba ufite ikibazo cy uburere, wenda ukaba warabaye mwishyamba gusa ukaba utaragize amahirwe yo kuba mubantu kuko umvugo yawe igaragaza uwo uriwe, se nkawe uwakugirira ikizere, akaguha nko kuyobora abantu, wabagezaho iki ko numva ntakikurimo? Gusebanya no gupfobya ntacyo byagabanya mu nzira u Rwanda rurimo kdi rwose pe ntanuba yitaye kurizi nyandiko zawe nanjye kuzisoma suko nzikunze nuko mba nshaka kuruhuka mumutwe ariko ntizinshishikje.
S
Sha ubwenge bwawe bushobora kuba ataribwinshi, cyangwa ukaba ufite ikibazo cy uburere, wenda ukaba warabaye mwishyamba gusa ukaba utaragize amahirwe yo kuba mubantu kuko umvugo yawe igaragaza uwo uriwe, se nkawe uwakugirira ikizere, akaguha nko kuyobora abantu, wabagezaho iki ko numva ntakikurimo? Gusebanya no gupfobya ntacyo byagabanya mu nzira u Rwanda rurimo kdi rwose pe ntanuba yitaye kurizi nyandiko zawe nanjye kuzisoma suko nzikunze nuko mba nshaka kuruhuka mumutwe ariko ntizinshishikje.
K
"...burya ibihugu bibana nk'uko ingo 2 z'abaturanyi zibana..." kunyenzi siko bimeze, zisambana nk'inkende, ntizimenya bashikibazo, babyara bazo ... urugero nimurebe affaire musoni na kayitesi, cyangwa se muzabaze uko bigenda mumigenzo y'abantu bitwa abamasayi bo muri tanzaniya na kenya, aba massai n'abatutsi bo muri TZ et kenya, mwabo bantu umugabo araza akinjira murugo rw'uwundi akiryamira n'umugore w'abandi nkaho ntacyabaye, apfa gusa gushinga icumu murwinjiriro, niyo nyirurugo ahageze akabona iryo cumu, ahita amenya ko hari uwundi mugabo ahokipye (occuper), ubwo nawe rero agahita ajya gushaka ahandi ashinga icumu ! mwabo bantu ntawumenya se biologique...n'umugore hari igihe atamenya se w'umwana kuko abangurirwa n'abenshi !
buriya rero nabiriya musigaye mubona murwanda ngo nyiramongi na gasana cyangwa se musoni na kayitesi (sibo bonyine hafi ya bose munyenzi niko bimereye), kuribo nibisazwe niko bameze mumigenzo yabo ! mwabo bantu uwo muvukana azanye umugore, iyo ton frère adahari niwowe umusimbura !!!! mbese muri macye imigenzo yabo bantu ntaho itaniye niy'udukoko bita singe !
Répondre
K
"....UNHCR kimwe n'umuryango w'ibihugu by'iburayi (UE), byamenyesheje leta ya Uganda ko yarenze ku mategeko mpuzamahanga..." !!!! arararararaaaa niko izo nyana z'imbwa ngo ni UNHCR sizo zafashije imisega y'inyenzi gusubiza kungufu impunzi z'abahutu zari ziri muri Zaïre no muri Tanzaniya, nyinshi muri zo zikicirwa k'umupaka zicyinjiye murwanda, izindi zikajyanwa kwicirwa muri nyungwe n'ahandi ?! UNHCR siyo yirirwaga utwara ibitwaro by'inyenzi byo gutera congo, zikabeshya ngo n'ibiryo by'impunzi ...! impuhwe za bihehe gusa ... iyo miryango ngo ni HCR cyo kimwe na za croix rouge zagendaga zishaka aho impunzi zihishe, hanyuma ikajya kubwira inyenzi aho bihishe kugira ngo zize kubica, ahandii zikabeshya impunzi ngo zize bazifashe nyamara arukugira ngo birundanyirize hamwe inyenzi zice benshi bizoroheye ...
Répondre
G
Kagame Museveni ninde uzahitana undi ?

Naraye nteze ni inshuti yanjye kuri iki kibazo: Ninde uzagenda mbere y’undi ? Njye navuze ko Kagame azahitana Museveni kubera ko Kagame yacengeye ubutegetsi bwa Museveni kurusha ukwo M7 yacengeye ubwa Kagame. Kubera ko Kagame ari icyo abagande bita KANWYA MUSAYO (umunywi w’amaraso) kurusha M7. Kubera ko nibura M7 agirira impuwe abo bafitanye isano (Abatutsi, abahima, abamasayi, ect…). Mugihe Kagame ntacyo bamubwiye, ahubwo iyo bibaye ngombwa abatangaho ibitambo: Yakwoze ibishoboka byose kugira ngo habe JENOSIDE y’abatutsi mu Rwanda, yishe abanyamurenge iMudende, Gatumba, Kamina, Kiziba, yagerageje ibishobotse byose ngo habe JENOSIDE mu Burundi asanga Nkurunziza ari maso, yatumye Abatutsi bicwa muri Kongo igihe yashakaga kuvanaho Kabila. Yishe abasoda b’abahima iKisangani kubera kwo basahuye kumurusha… ingero ni nyinshi zerekana ko ABATUTSI kuri Kagame baremewe kuba ibitambo bye. Museveni ibyo arimo ni uguha gasopo Kagame mugihe Kagame we apanga guhitana umuhima Museveni waremewe kuba igitambo cya Kagame, IMANA y’abatutsi, y’abahima, y’abanyamurenge, abagogwe, abamasayi!

Ariko uko byagenda kwose. Museveni nahitanwa nubwo nzatakaza 1000 $, ariko ntazaba apfuye ubusa kuko M7 afatanyije n’abgashakabuhake niwe waremye le monstre Kagame. Kuba icyo Cyerezo yohereje mu Rwanda kimuhindutse, bizaba ari ubutabera ku bantu bose bishwe na Kagame. Naho nahitana Kagame, ayo 1000$ nzunguka nzahita nsengera Abahutu bose duturanye .

Ibi binyubikije igihe Kayumba yahungaga. Abakozi ba DMI bahora batera induru kuri Social media barcecetse bararumira, maze abatinyutse kugira icyo bavuga bakibeshya nibigendane nibyo KAGAME yifuza bahise bafungwa. NTWARI na CHRISTOPHER icyampa ngo bagire icyo bavuga. Ibyo bavuga byose bishobora gutuma Kagame abekeka amababa bityo bikabaviramo gukubitwa AGAFUNI. Wenda barihindura andi mazina kuko bazi ko DMI izi ibyo bandika.
Nahoze numva icyatumye Marara afungwa , ntabwo ari ukwo yagambaniye Kagame ahubwo habaye ikibazo cya communication hagati ya Marara n’abandi maze Kagame abibonamo ubugambanyi
Répondre
K
ntanumwe ! iyi misega yombi uko ikorera USA ikundanye kurusha uko shitani ikundanye na dayimoni
K
Ubu noneho nsobanukiwe iby'urugendo rwa Sarkozy mu Rwanda. Muzi mwese ko umu Libiya uri muri South Africa ni umwe mubashinja Sarkozy ko Kadafi yamuhaye amafranga kandi azajya mu Bufransa gutanga ubuhamya. Ubwo rero Kagame yari yijeje Sarkozy ko azamurangiza ni uko yashatse gukoresha abicanyi bafite ibya ngombwa bya Uganda kugira ngo bayobye umurali. Naho ubundi ntabwo byumvikana ukuntu umugande yajya kwica impunzi ya Libiya. Yewe haragazwe.
Répondre
K
ubwo bugoryi bubiri bw'inyenzi amayeri yabwo ntawutayazi, buba buri kubeshya ngo bwasubiranyemo nyamara ari yamayeri y'inyenzi yo kugira ngo zibone uko zimara abantu ! iyo mbwa y'umushenzi museveni iyo technique niyo yakoresheje ituma imara abahutu bo m'ubuganda bose bari barize, résultat ubu muri Uganda haba mugisirikare, cyangwa se muri politique, inyenzi zifatiye 99,99 % y'ibyo byose !
nyenzi rero mwita igihe ngo haruwo murikubeshyeshya ubwo bucucu bwanyu bwataye igihe mwa pumbafu mwe ! ntimukangwe nuko zicana hagati yazo, ziba zishaka kwerekana ngo ko zasubiranyemo nyabyo da !!! imisega gusa...
Répondre
G
Ubundi se barinda baha intasi zurwanda ibyangomwa byabagande, inde uyobewe ko usibye abo ngabo na Kagame ubwe yali afite icyangombwa cyabagande. Niko basha mulibwira ko bariya bagore nabana baba FDLR bubatse Kampala bagendana indanga mpunzi? cg amarangamuntu?
Mubimbaze, mubugande nishhilingi rikora.

Ejo muzumva nanone Kagame bamushinja kuhakorera. Niko, hariya a Goma Nord Kivu , muzi aba hutu bahuzuye biyita abanye kongo Original?
Mujye mumenya ko tuli bamwe mwe kuzabeshya, mukarere ntautahemerewe. Ntimwakabaye muvuga ibyintasi kandi mwumva ibivugwa kuburusiya, none Kagame yigeze yica umugande?
Mujye mumenya ko yigishijwe na Putin, Fidele Castro, ibyo bababeshya ngo yigiye America , yahabaye amezi aliko icyo gihe amasomo menshi yali aya ba russes. MwibukeUniform mukotanyi , iriya ikomoka mubihugu bya EX URSS
Répondre