Ese hari isomo abanyagitugu b'inshuti za Sarkozy bashobora gukura mu ifungwa rye?
Inkuru iri kuvugwa cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Werurwe 2018, ni itabwa muri yombi rya Bwana Nicolas Sarkozy wabaye perezida w'Ubufaransa kuva mu mwaka w'2007 kugera mu 2012. Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa kabiri Nicolas Sarkozy afungiye muri kasho ya polisi iri i Nanterre aho ari guhatwa ibibazo n'urwego rwa polisi rushinzwe kurwanya ruswa.
Nicolas Sarkozy arashinjwa ibyaha byo kurya ruswa ya miliyoni 5 z'amafaranga y'amayero yahawe na Mouhamar Kadafi wayoraga igihugu cya Libiya, ayo mafaranga ya ruswa Sarkozy yahawe na Kadafi akaba yarayakoresheje mu gutanga ruswa kugirango ashobore gutorwa mu matora y'umukuru w'igihugu y'abaye mu mwaka w'2007 mu Bufaransa; ayo matora akaba yararangiye Sarkozy ayatsinze bityo aba umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa. Biteganyijwe ko Sarkozy afungwa amasaha 48, nyuma agashyikirizwa abacamanza bagomba gufata icyemezo cyo kumushyikiriza urukiko.
Ni irihe somo ifungwa rya Sarkozy risigiye Paul Kagame?
Biragoye kuvuga ku itabwa muri yombi rya Sarkozy ariko ntuvuge Kagame! Icyo aba bagabo bombi bahuriyeho, ni ugukunda amafaranga n'ubutegetsi kuburyo bukabije, kugeza ubwo bica kandi bakicisha abantu mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso bishobora kubashinja mu butabera!Ikindi gihuza aba bagabo bombi, ni uko bahuriye kuri dosiye yo kwica Kadafi no kubangamira ubutabera bw'igihugu cy'Ubufaransa mugukurikirana iraswa ry'indege ya perezida Juvénal Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda!
Ubwo Sarkozy yari amaze kuba umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa, yahuye bwa mbere na Paul Kagame mu nama ya ONU yabereye i New York muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika. Icyo gihe Paul Kagame yasabye Sarkozy guhagarika burundu ikirego yarezwe mu nkiko zo mu Bufaransa n'imiryango ifite ababo baguye mu ndege ya Habyarimana mu mwaka w'1994. Sarkozy yabwiye Kagame ko Ubutabera bw'Ubufaransa bwigenga, noneho Kagame aramubaza ati: " Ntabwo se ari wowe Perezida w'Ubufaransa? Abo bacamanza bayoborwa na nde?" Sarkozy yamusubije ko hari icyo agiye gukora kuri icyo kibazo.
Nyuma y'iyo nama nibwo Sarkozy yakuyeho umucamanza Jean Louis Bruguière wakurikiranaga dosiye y'iraswa ry'ingege ya Habyarimana, ndetse iperereza yakoze rikaba ryaratumye atanga impapuro zo guta muri yombi ibyegera bya Kagame bigizwe n'abantu 9 bakekwaho kugira uruhare mu iraswa ry'iyo ndege. Sarkozy yahise ashyiraho umucamanza mushya Trévidic nawe utararangije iyo dosiye. Leta ya Perezida François Hollande ikaba yarashyikirije iyo dosiye umucamanza mushya Jean Marc Tibaut.
Mukiganiro aherutse no kugirana n'abanyamakuru, Mushikibawo yavuzeko Perezida Emmanuel Macron ari kugaragaza impinduka zifatika mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi. Nubwo bimeze gutyo ariko Mushikiwabo yavuze ko igihugu cy'Ubufaransa gikomeje gukingira ikibaba abakekwaho gukora jenoside mu Rwanda ndetse no gushaka guharabika abayobozi bakuru b'u Rwanda binyuze mu iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana. Uko byagenda kose, igihugu cy'Ubufaransa gishobora kugira abayobozi bagaragaza intege nke ku bibazo bimwe na bimwe, ariko ubucamanza bw'Ubufaransa buracyahagaze bwuma!
Iri tabwa muri yombi rya Nicolas Sarkozy wariye amafaranga ya Kadafi nyuma akamwica kugirango asibanganye ibimenyetso, rigomba kubera isomo Paul Kagame wibwira ko yasaba Perezida Emmanuel Macron guhagarika ikirego yarezwe mu nkiko z'Ubufaransa ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana; wenda urwo rubanza rushobora kuzatinda ariko ruzaba, kuko hari n'imanza zimaze imyaka irenga 50 ubucamanza bw'Ubufaransa buburanisha kugeza ubu! Ntabwo Macron yakwishora mu kibazo cyo gutambamira ubutabera bw'Ubufaransa kubera ibyifuzo bya Kagame kuko amaherezo nawe yazisanga mu kagozi nk'uko bigendekeye mugenzi we Sarkozy!
Veritasinfo