Rwanda: Ikinyoma cya leta ya Kagame ku mpunzi cyakubitiwe ahareba inzega!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Gashyantare 2018, ikibazo cy'impunzi z'abanyekongo ziba mu nkambi ya Kiziba cyafashe indi ntera ubwo izo mpunzi zahambiraga uturago zikerekeza i Karongi (Kibuye) aho ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku mpunzi HCR ukorera! Izo mpunzi zavuze ko zitava aho zitabonye ibyo zifuza aribyo gusubizwa iwabo muri Congo cyangwa se gushakirwa ikindi gihugu zibamo aho kugwa mu Rwanda zishwe n'inzara!
Izi mpunzi zikaba zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, zikaba zivuga ikinyarwanda kandi zikaba zarazanywe mu Rwanda n'ingabo za Kagame ubwo zateraga Congo (1996); muri icyo gihe Kagame yabeshyaga izo mpunzi ko agiye kuzirindira umutekano mu Rwanda no kuzishakira aho azazituza zikagira ubuzima bwiza kurusha ubwo zari zifite!
Mu gihe izo mpunzi ziteguraga kuva mu nkambi ya Kiziba zahuye n'inkotanyi zitwaje intwaro zikomeye maze zizinyanyagizamo amasasu ariko ntibyabujije izo mpunzi gukomeza urugendo! Nyuma y'imyaka 20 izi mpunzi zizezwaga ubuzima bwiza mu Rwanda ziri kwicishwa inzara no kuraswaho amasasu! None se impunzi ziri muri Israyeli no muri Libiya nizigera mu Rwanda zizafatwa zite mu gihe izi mpunzi z'abakongomani zivuga ikinyarwanda kandi zizi umuco w'akarere ziri kuraswaho?