Afurika y’epfo : Bwana Jacob Zuma yeguye ku mwanya wo kuba perezida w’icyo gihugu !
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Gashyantare 2018, Perezida w’igihugu cy’Afurika y’epfo Jacob Zuma yatangaje ko yeguye ku mwanya wo kuba umukuru w’icyo gihugu kandi ubwegure bwe bukaba bugomba guhita bwubahirizwa muri ako kanya abutangaje !
Bityo rero, Jacob Zuma ntabwo akiri umukuru w’igihugu cy’Afurika y’epfo ! Ubwengure bwe kuri uwo mwanya yabutangarije mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu cy’Afurika y’epfo, aho yashimangiye ko yeguye ku mwanya wo kuba perezida w'Afurika y'epfo. Kuwa mbere w’iki cyumweru, ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ry’ANC bwari bwasabye Jacob Zuma kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe kitarenze amasaha 48! Kubera ko igihugu cy’Afurika y’epfo kigendera kuri demokarasi isesuye, byabaye ngombwa ko Jacob Zuma yubahiriza icyemezo cy’ubuyobozi bw’ishyaka rye !
Mukwegura kwe, Jacob Zuma yagize ati : «nafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wo kuba perezida w’igihugu cy'Afurika y'epfo guhera ubu mbivuze n’ubwo ntemeranywa neza n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ishyaka ryanjye ». Kwegura kwa Jacob Zuma kwari kwitezwe kuko ntamahitamo yari afite bitewe n'uko ubuyobozi bw’ishyaka rye bwari bwamaze kumukuraho amaboko. Jacob Zuma akaba atishimiye integuza yo kwegura ku mwanya wa perezida yahawe n’ishyaka rye .
Abakurikirana politiki yo muri Afurika y’epfo bemeza ko kuva mu kwezi k’ukuboza 2017 ubwo Bwana Cyril Ramaphosa wari visi perezida muri ANC yatorerwaga kuyobora iryo shyaka, byahise byigaragaza ko Jacob Zuma agiye guhita akurwa ku mwanya wo kuba umukuru w’igihugu cy’Afurika y’epfo kubera ibyaha bya ruswa ashinjwa gukora.
Veritasinfo