Igihugu cya Uganda ntikizubahiriza icyemezo cyo kwambura abanyarwanda ubuhunzi!
Uretse igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyabyamaganye kuva kera, igihugu cya Uganda nacyo cyagaragaje ko kitazashyigikira icyemezo cya Leta y'u Rwanda n'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR cyo kwambura abanyarwanda bahunze leta y'igitugu iri mu Rwanda!
Nk'uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y'abongereza "BBC Gahuzamiryango", nyuma y'iminsi 10, impunzi z'abanyarwanda zahunze kuva mu mwaka w'1959 kugeza mu mwaka w'1998 zikuriweho ubuhunzi n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR, leta ya Uganda yatangaje ko itazakurikiza icyemezo cyafashwe n'uwo muryango!
Leta ya Uganda ivuga ko ifite impunzi z'abanyarwanda zirenga ibihumbi 18 zahungiye muri Uganda nyuma y'iriya myaka yavuzwe ko ubuhunzi bwavuyeho kandi no muri iki gihe impunzi z'abanyarwanda zikaba zikomeje guhungira muri Uganda! Kuba abanyarwanda bakomeje guhunga kugeza muri ibi bihe turimo, birerekana ko abanyarwanda bahunze mbere bafite ukuri ko kudasubira mu gihugu cyabo kuko n'abari mu gihugu bari kubasanga hanze! Leta ya Uganda ikaba iri gushaka uburyo igomba guha ubwenegihugu abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu babwifuza!
Kuba ibihugu bituranye n'u Rwanda bifata iya mbere mu kwerekana ko impunzi z'abanyarwanda bazihungiyemo zifite ishingiro yo kudasubira mu gihugu cyabo, ni urugero rwerekanako amafaranga Kagame yahaye abakozi ba HCR ngo bakureho ubuhunzi ku banyarwanda maze bitume abamuhunze bamwigemurira, yapfuye ubusa!
Ese HCR ishobora gukuraho ubuhunzi gute? Mbere y'uko abanyarwanda bugarijwe bafata icyemezo cyo guhunga igihugu cyababo babanza kugisha inama HCR ko izabaha ibyangombwa by'ubuhunzi? Ese Yezu ahungira mu Misiri HCR yari iriho ngo imuhe ubuhungiro?...
veritasinfo