Ese koko Uganda ifitiye ishyari u Rwanda cyangwa ibibazo biri ahandi?
Tito Rutaremara ufatwa nk'umucurabwenge wa FPR, yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru "igihe" maze agaragaza icyo atekereza ku nkomoko y'umwuka mubi uri hagati y'ubutegetsi bwa Paul Kagame uyoboye u Rwanda na leta y'igihugu cya Uganda! Rutaremara abona ikibazo kiri hagati y'u Rwanda na Uganda giterwa n'ishyari Uganda ifitiye u Rwanda kubera iterambere rumaze kugeraho! Ariko iyo usesenguye neza ibisobanuro bya Rutaremara, ubona Paul Kagame ahubwo ashaka ko leta y'igihugu cya Uganda imubera umurinzi, leta ya Uganda ikaba igomba kwanga abantu bose ndetse n'ibihugu byose Kagame yita abanzi be, cyangwa se Uganda igaha urubuga Kagame rwo kuyivogera akirukana abo yita abanzi be bamuhungiye muri Uganda! Ese Ibyo birashoboka? Niba bidashoboka, Kagame agomba gukora iki?
Muri icyo kiganiro, Tito Rutaremara yagize ati :"Ngira ngo Abanya-Uganda bibwiye ko ubwo kuko ariho twaturutse hariya iwabo, ko bakomeza kugira wenda uruhare mu kudutegeka kandi twebwe tudashaka gutegekwa, ntabwo twifuza gutegekwa. Bo iyo babitanga hirya bavuga ko batugize (mu rugamba rwo kubohora igihugu) kandi atari byo ni twe twirwaniye ubwacu, ahubwo twarabafashije cyane kurusha uko badufashije. Ariko nabo baradufashije […] kumva ko twabayoboka ariko tugomba ubwigenge bwacu. Icyo ni kimwe.
Bagira gutya bakabona ibintu hano biragenda neza, iwabo bigenda neza ariko bitari ku murongo nk’uwo dufite, hakazamo akantu k’ishyari. Ni utuntu duto nk’utwo tugenda tuza, twaba duturuka kuri iryo shyari, tukongera tugaturuka kuri ibyo bintu by’uko wenda bifuza ko bahora bari imbere yacu, noneho abaturwanya bakaboneraho icyuho banyuramo kugira ngo babikore. Wenda ari iyo RNC ya ba Kayumba bakabona icyuho n’abo Bafaransa nabo bakabonamo icyuho, ni nk’ibyo. Ariko ntabwo birenga inkombe baba bazi ibyo aribyo, muri politiki, ari twe, ari nabo ntabwo dushaka ibyaduteza imvururu. Ariko utwo tuntu tw’abakeba tubaho."
U Rwanda rukikijwe n'abanzi!
Iyi mvugo ya Rutaremara iragaragaza ko ubutegetsi bwa Kagame ndetse n'imitegekere ya FPR Inkotanyi aribyo nyirabayazana w'ibibazo by'umutekano mucye ugaragara mu bihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari:
a)Kuva mu mwaka w'1996, Paul Kagame yagabye igitero cya gisilikare mu gihugu cya Zaïre ariyo Congo y'ubu! Muri iyo ntambara Kagame yari agamije kwica impunzi z'abahutu bamuhunze akazimarira ku icumu kandi agasahura n'umutungo wa Congo. Igihugu cya Uganda nacyo nticyarebereye cyajyanye n'inkotanyi muri Congo ariko cyo gifite gahunda yo gusahura umutungo wa Congo! Nyuma yo gukora ubwicanyi ku mpunzi z'abanyarwanda no kubakongomani, Kagame yahindukije umunwa w'imbunda arasa abasilikare b'abagande bamufashije gufata u Rwand abaziza ko bari gusahura umutungo mwinshi wa Congo bawujyana i Kampala aho kuwujyana mu isanduku ya Kagame i Kigali!
Intambara y'i Kisangani ikaba yarahitanye abasilikare bo mu rwego rwa officier b'abagande barenga 200 kandi abenshi muri abo bapfuye bakaba bakomoka mu bwoko bw'abanyenkole ari nabwo Museveni aturukamo! Ubwo bwicanyi bwa Kagame bukaba bwarakuruye inzigo ikomeye hagati ye n'abagande! Kagame akaba ashinjwa kuba amaze kwica abaturage b'abakongomani barenga miliyoni 6! birazwi neza ko n'ubwo Kabila yaba yarashyizweho na Kagame cyangwa amukorera, abakongomani bafata Kagame n'ingabo ze za FPR nk'abanzi babo kandi na Kagame niko nawe afata abakongomani!
b)Mu mwaka w'2013,uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavugiye ijambo mu nama y'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA, asaba ko Kagame agomba kugirana ibiganiro n'abanyepolitiki batavuga rumwe nawe harimo na FDLR kugirango amahoro ashobore kuboneka mu karere k'ibiyaga bigari! Paul Kagame yasubije Kikwete ko azamucungira ahantu yizeye neza akamukocora (ku mwica)! Iryo jambo rya Kagame ryo kwica Kikwete ryakurikiwe n'uko leta y'icyo gihugu yirukanye abanyarwanda bakibagamo kandi na nubu leta ya Tanzaniya ikaba ikirukana umunyarwanda wese ushatse kuyituramo! Uwavuga ko Tanzaniya ifitanye umubano n'u Rwanda wuzuyemo uburyarya no kubeshyana ntiyaba abeshye kuko Tanzaniya yirukana abanyarwanda Kagame agaceceka kuko azi neza ko ariwe nyirabayaza wo kwanga abanyarwanda muri Tanzaniya!
c)Mu mwaka w'2015 ubwo mu Burundi hategurwaga amatora y'umukuru w'igihugu, Kagame yanenze kumugaragaro Nkurunziza mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse avuga ko atagomba kwiyamamaza kuko ntacyo yakoreye Uburundi. Kagame kandi yashyigikiye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, Leta ya Kagame ikaba yarahamagariye abaturage b'abarundi guhungira mu Rwanda kandi imiryango mpuzamahanga ikaba ishinja leta ya Paul Kagame guha imyitozo ya gisilikare impunzi z'abarundi kugirango zizahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza! Kubera ubwo bushotoranyi bwa Kagame, umubano w'u Rwanda n'Uburundi wifashe nabi cyane kuburyo n'umupaka uhuza ibyo bihugu usa nufunze kuko abaturage badahahirana! Kagame akaba afata abarundi nk'abanzi baturanye nawe!
d)Mu bihugu bikikije u Rwanda, idirishya ryo kureba hanze ku Rwanda ryari risigaye riri ku gihugu cya Uganda, ariko ingeso y'ubwicanyi bwa Kagame bwo guhiga abanyarwanda batemera ubutegetsi bwe igiye gutuma idirishya rya Uganda naryo ryifunga! Guhera mu kwezi kwa kanama 2017, igihugu cya Uganda cyafashe abapolisi bacyo bakuru kibageza imbere y'ubutabera kubera ibyaha bikomeye bakoze byo gushimuta impunzi z'abanyarwanda bakazoherereza Kagame! Urugera rukunze kuvugwa cyane ni urwa Lt Mutabazi washimuswe ubu akaba afungiye i Kigali! Izindi mpunzi nyinshi z'abanyarwanda zaburiwe irengero izindi ziricwa, aha hakaba hakunze gutangwa urugero rw'umunyamakuru Charles Ingabire! Maneko nyinshi za Kagame zacengeye igihugu cya Uganda zafatiwe muri ibyo bikorwa byo gushimuta impunzi izindi ziratoroka zisubira mu Rwanda! Amakuru aturuka muri Uganda akaba atangiye no gushyira ahagaragara umugambi wa Paul Kagame wo kwica Perezida Museveni!
Igitotsi kiri mu mubano w'u Rwanda na Uganda kirakomeye kurusha uko Tito Rutaremara abivuga!
Tito Rutaremara aravuga ko igitotsi kiri mu mubano w'ubutegetsi bwa Kagame na Uganda gishingiye ku tuntu duto tw'ishyari Uganda ifitiye u Rwanda! Nyamara ikigaragara ni uko atari igitotsi gusa kiri mu mubano wa Kagame n'ubutegetsi bwa Uganda ahubwo ari umugogo w'inzigo iri hagati y'abaturage b'abagande na Kagame! Ingero zerekana ko ibintu bitifashe neza ni nyinshi:
1.Nyuma y'aho Museveni afatiye ubutegetsi (1985), Paul Kagame yari ashinzwe ubutasi mu ngazo za Museveni, uwo mwanya Kagame akaba yarawukoresheje yica abaturage b'abagande benshi kugeza ubwo bamuhaye izina rya Pilato! Iyo nzigo ya Kagame n'abagande ikaba itararangiye!
2.Mu ntambara Kagame yashoye ku Rwanda (1990) yakoreshejemo abasilikare ba Museveni benshi ndetse umubare mu nini w'abo basilikare ugwa ku rugamba! Museveni yararuciye ararumira kuri abo basilikare be Kagame yashoye ku rugamba kuko Bill Clinton na Tony Blair bari babwiye Museveni ko atagomba kugira ikintu na kimwe amubangamiraho mu mugambi bamuhaye wo gutera akarere kose itabi! Intambara irangiye abaturage b'abagande basabye Kagame indishyi z'abantu babo yicishije n'ibintu byabo yasenye, Kagame abatera utwatsi, Museveni avuga ko niba Kagame ntacyo abahaye we ubwe azabaha izo ndishyi! Aha naho Kagame yarushijeho kongera abanzi mu baturage b'abagande!
3.Mu ntambara yo muri Congo, Kagame yifashishije icyuma kireba kure (radar) abanyamerika bari barashyize mu Rwanda maze arasa abasilikare bakomeye b'Ubugande mu mirwano y'i Kisangani, iyo nzigo ntabwo izashira, kuko abagande batunguwe no kubona uwo bafashije agafata ubutegetsi mu Rwanda ariwe uhindukira akabica!
4.Kagame yagizwe maneko na Cliton, Tony Blair n'abayisiliheli kugirango ajye abanekera ibikorwa bya Museveni! Aho Museveni abimenyeye byaramubabaje cyane yandikira ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubwongereza amubwira ko umwanzi afite mu karere ko ari Kagame, ko kandi amumereye nabi, iyo baruwa abongereza bayeretse Kagame, bikurura umwuka mubi hagati y'abo bagabo bombi; abongereza bemera kubahuza banyuze ku bagore babo ariko ikibazo nyamukuru cyatumye batumvikana nticyavuzweho!
5.Kagame yashatse gukomeza kuyobora Uganda nk'igihe yari maniko mukuru muri icyo gihugu, atangira ibikorwa byo kohereza intasi zo kwica no gushimuta impunzi z'abanyarwanda zamuhunze! Museveni yanze kongera kugirana amahane na Kagame aramureka maze Kagame si ukuvogera Uganda ayihindura agatobero! Icyo kibazo cyo gushimuta impunzi cyarakaje imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu biba ngombwa ko Museveni afata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya maneko za Kagame muri Uganda! Uganda kandi yahise ifata ibindi byemezo by'ubukungu birimo guhagarika umushinga wo kugeza gariyamoshi mu Rwanda no kubuza indege za Rwanda air guhagurukira Antebe muri Uganda zigiye mu Bwongereza!
6.Kagame asaba Uganda gufata impunzi zose z'abanyarwanda zahunze ubutegetsi bwe akazohereza mu Rwanda kandi Uganda igahagarika ibikorwa by'ubucuruzi bya Rujugiro ndetse igaharika n'umubano ifitanye n'igihugu cy'Ubufaransa kuko abo bose ari abanzi ba Kagame!
Ikibazo cy'umubano mubi na Uganda cyatumye Kagame ari guhuzagurika!
Biriya bibazo byose bigaragara mu mubano wa leta ya Uganda, abaturage b'abagande na Kagame ku giti cye ntabwo byoroshye kubikemura nubwo Rutaremara yashatse kubyoroshya, ikirushijeho gutera inkenke n'uburyo bubi Kagame ari gukoresha kugirango ahangane n'abagande; dore zimwe mu ngero zigaragaza uguhuzagurika Kagame yatewe n'icyo kibazo:
a)Bitewe ni uko Uganda yasanze kubaka umuhanda wa gare ya Moshi uyihuza na Sudani y'epfo aribyo biyifitiye inyungu, Kagame yahise ajya gushaka Magufuri wa Tanzaniya ngo nawe amufashe kubaka umuhanda wa gare ya Moshi uva ku cyambu cya Dares -salaam ukagera i Kigali (gusaba uwo yimye)! Abahanga mu byubukungu basanga iyo gare ya moshi itazubakwa kuko bisaba ubushobozi ibihugu byombi bidafite, yewe ibyo bihugu biramutse binatse inguzanyo, ndetse bigahagarika n'imishinga yose bifite mu gihugu, amafaranga yo kubaka iyo Gare ya moshi ntiyaboneka. Uwo munshinga wose hamwe watwara miliyari 900 z'amadolari! igihugu cy'u Rwanda kivuga ko kugirango cyubake gare ya moshi ingana n'ibilometero 150 bisaba gutanga miliyari 2.5 z'amadolari kandi umutungo wa FPR wose utageze no kuri miliyari 1!
b)Tito Rutaremara yavuze ko ngo Uganda ishaka kubategeka kandi ngo badategekwa! Amagambo ya Rutaremara yuzuyemo ubwirasi bwinshi n'agasuzuguro ariko aho ibintu bigeze Kagame agomba gupfukama agatega amatwi abayobozi b'ibihugu bimukikije! Reka tuvuge ko gare ya moshi ihuza u Rwanda n'icyambu cya Dalesalamu yubatswe, ibyo ntibyaba uburyo bwo gusuzugura abaturanyi kuko Kagame aramutse yitereye hejuru Tanzaniya yahita ifunga iyo gare ya moshi! None se yabigenza ate? Uko bizagenda kose umuyobozi w'u Rwanda azahora akenera kumvikana n'abaturanyi kugirango u Rwanda rubeho!
c)Kwica Museveni: Nk'uko amakuru yandikwa n'ibinyamaukuru binyuranye muri Uganda abyemeza, umwe mu basilikare ba Uganda yandikiye Museveni amubwira ko Kagame yamuhaye amafaranga agera ku bihumbi 100 by'amadolari ngo azamwice!! Kagame buri gihe ashakira ibisubizo mu kwica abo batavuga rumwe cyangwa batumvikanye! Yishe Habyarimana na Ntaryamira abona nta ngaruka bimugizeho none yarashyekerewe, gusa nk'uko twabisobanuye hejuru ntabwo Kagame afitanye ikibazo na Museveni gusa ahubwo agifitanye n'abagande bose ndetse n'abaturage bose bo mu karere k'ibiyaga bigari! Kwica Museveni ntacyo byamumarira na gato!
d)Gusebya ubutegetsi bwa Uganda: Ibinyamakuru byo mu Rwanda bisigaye byandika inkuru zo gusebya leta ya Uganda ngo ikorana n'ibyihebe byo muri RNC byanga u Rwanda (Kagame) ngo kandi Uganda ikorana n'abafaransa nabo banga u Rwanda... n'ibindi byinshi! Icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya impamvu u Rwanda rwumva ko rugomba gutegeka Uganda impunzi igomba kwakira n'izo itagomba kwakira noneho bakanakabya cyane bagashaka kubwira Uganda ibihugu igomba kubana nabyo n'ibyo itagomba kubana nabyo! Ese ko Kagame acumbikiye abarundi bashatse guhirika ubutegetsi i Burundi ko yanze kuboherereza Nkurunziza ngo atange urugero? Ese barandika bavuga ngo dore abanzi bacu baritegura kudutera, bararegera nde? Amerika se ya Trump?
Kuri aya magambo yose y'urukozasoni i Kigali birirwa bandika, leta ya Uganda ibyitwaramo neza igakora icyo igomba gukora mu gihe abandi bakirirwa bata inyuma ya Huye! Gusa rero leta ya Kagame twayibutsa umugani wa kinyarwanda ugira uti : "Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve"! ibyo Kigali yirwa yivugisha ngo bagiye kuyitera, umunsi byabaye abo yirirwa isakuriza ntabwo bazayitega amatwi!
Veritasinfo.