Umwaka w'2017 urangiye u Rwanda rwinjiye mu bwigunge busesuye!

Uwavuga ibibazo Kagame atera abanyarwanda ntiyabirangiza, igiteye agahinda ni uko n'ibihugu bituranye n'u Rwanda nabyo atabyorohera, gusa rero ingaruka z'imyitwarire ye kuri ibyo bihugu zikaba zishobora gutuma abanyarwanda benshi bahura n'akaga ndetse na Kagame ubwe izo ngaruka zikazamugeraho! Igihugu cya RD Congo cyafunze imipaka yacyo n'u Rwanda kubera ubushotoranyi bwa Kagame, Uburundi nabwo bwafunze imipaka, Tanzaniya yirukanye abanyarwanda bari bariyo kubera ubushotoranyi bwa Kagame ubwo yavugaga ko azakocora Perezida Kikwete! Amakuru aturuka ku mupaka w'u Rwanda na Uganda akaba yemeza ko mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane taliki ya 21Ukuboza 2017, leta ya Uganda nayo yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna ugihuza n'u Rwanda!

Bamwe mubanyarwanda bafungwanywe n'abo bapolisi bakuru bavugaga ko ari impunzi muri Uganda, none se Kagame yaba akuyehe impuhwe zo kuvuganira impunzi zamuhunze, niba atari intasi ze yohereje muri Uganda? Kagame yirukanye umunyemari Rujugiro mu Rwanda ndetse imitungo ye yari mu gihugu arayigarurira, Kagame akaba ashaka ko na Museveni yirukana Rujugiro muri Uganda! None se Kagame niwe uyobora Uganda Museveni akaba ari umugaraguwe ugomba kumuha raporo? Uganda ikomeje gufunga umupaka wayo uyihuza n'u Rwanda, byaba bisobanuye ko u Rwanda rwaba rwinjiye mu mwaka w'2018 imipaka yarwo ifunze yose, kandi ruzengurutswe n'abanzi (abanyarwanda b'impunzi) nk'uko Kagame abivuga! Abahanga muby'ubukungu bemeza ko ibihugu bikikije u Rwanda bifunze imipaka yabyo n'u Rwanda ubutegetsi bwa Kagame bushobora gukora amezi 6 gusa nyuma yaho ibintu byose mu gihugu bigahagarara!
Andi makuru agera kuri "veritasinfo" yemeza ko umwaka w'2017 Kagame yari yizeye ko ugomba kurangira impunzi zose z'abanyarwanda ziri mu gihugu cya "Congo Brazzaville" zigeze i Kigali cyane ko imbaraga ze zose yari yazishoye muri icyo gikorwa. Amakuru "veritasinfo" ikesha itangazamakuru ryo mu gihugu cya "Congo Brazzaville" yemeza ko kuri uyu wa kane taliki ya 21 Ukuboza 2017, inteko ishingamategeko y'igihugu cya "Congo Brazzaville" yatoye itegeko ryemera guha ibyangombwa impunzi zose z'abanyarwanda ziri muri icyo gihugu; bityo akaba nta mpunzi y'umunyarwanda muri Congo Brazzaville uzirukanwa nyuma y'italiki ya 31 Ukuboza 2017! Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Congo Brazza akaba yari yatanze ikirego mu rukiko rw'uburenganzira bwa muntu muri Afurika arega leta ya Congo Brazza , Leta y'u Rwanda na CHR ko bagiye kwirukana impunzi z'abanyarwanda mu buryo butubahirije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi!
Veritansinfo