Rwanda: Ni iyihe mpamvu ituma Kagame agiye kumarira ku icumu inkotanyi bari kumwe muri FPR?
Iyo abanyarwanda bari kubona Paul Kagame agiye kumarira kuri icumu inkotanyi zamugejeje ku butegetsi, ntabwo basobanukirwa impamvu yamuteye urwo rwango rukabije rutuma yica nta kubabarira abo basangiye intsinzi! Ayo macakubiri yavutse muri FPR yatangiriye ku Murindi wa Byumba, agenda akura buhoro buhoro, bitewe n'ingaruka zikomeye zicyemezo Paul Kagame yafashe abishyigikiwemo n'inkotanyi z'abarwanyi bari kumwe mu mugambi wo kwica Perezida Juvénal Habyarimana, nubwo abatutsi bari kuhashirira!
Nyuma y'intambara ikomeye Paul Kagame yashoye ku gihugu cy'u Rwanda, abishyigikiwemo n'igihugu cy'igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse na Uganda mu mwaka w'1990; Perezida Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda muri icyo gihe, yigiriye inama yo gushyira imbere ibiganiro bya politiki kugirango inkotanyi azitsinde ruhenu akoresheje inzira ya politiki! Mu gihe ibiganiro byari bigeze ku musozo mu mwaka w'1993, nibwo Kagame yabonye ko Habyarimana yamuteze umutego wa rugondihene, maze ahamagaza amanama y'urudaca ya FPR yabereye ku Murindi wa Byumba, kugirango hafatwe icyemezo cyo kwica Habyarimana. Kagame yizeraga ko nyuma y'urupfu rwa Habyarimana, igihugu kizagwa mu kajagari, bityo bikorohera inkotanyi gufata ubutegetsi bwose zitavunitse cyane; ibyo niko byagenze!
Inama zo kwica Habyarimana zakozwe ari nyinshi ariko inkotanyi z'abasivili zinanirwa kumvikana n'inkotanyi z'abasilikare! Inkotanyi z'abasivili zavuzeko kwica Habyarimana byakururira amakuba abatutsi bari imbere mu gihugu bohereje abana babo mu nkotanyi ndetse bakaba baragaragaje ko bashyigikiye inkotanyi mu buryo bwinshi! Paul Kagame yabwiye izo nkotanyi z'abasivili ko abatutsi bari imbere mu gihugu bahindutse abahutu, urupfu rwabo akaba ntacyo ruvuze ku rugamba rwo gufata ubutegetsi. Inkotanyi z'abasilikare zabonaga ko zidashobora kuzafata ubutegetsi mu Rwanda mu gihe Habyarimana yaba akiriho! Amanama ya FPR yo gufata icyemezo cyo kwica Habyarimana yarangiye nta mwanzuro ufashwe, ayo manama akaba yarashojwe n'ijambo Tito Rutaremara yavuze kuko yari ashyigikiye iyicwa rya Habyarimana ,aho yagize ati: "nta muntu urya umuleti atamennye amagi"! Amacakubiri ya mbere yagaragaye mu nkotanyi akaba yaraturutse ku kutumvikana kuri ku cyemezo cyo kwica Habyarimana no gutangaho ibitambo abatutsi b'imbere mu gihugu!
Nyuma y'izo nama, nibwo uruhande rwari rushyigikiye Paul Kagame rwo kwica Habyarimana rwakoze amanama yogushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, ako gatsiko kakaba karakoze mu ibanga kugirango inkotanyi z'abasivili zitabimenya zikaburizamo icyo gikorwa! Nkuko tubibwirwa na Musonera, agatsiko kagizwe n'inkotanyi 11 niko kacuze umugambi mubisha wo gushyira igihugu cy'u Rwanda mu icuraburindi, ako gatsiko akaba ariko kateguye iyicwa rya Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda! Dore amazina y'inkotanyi zari zigize ako gatsiko nk'uko zakurikiranaga mu myanya y'ubuyobozi bwa gisilikare:
01.Paul Kagame wari umuyobozi
02.Kayumba Nyamwasa
03.Kabarebe James
04.Charles Kayonga
05.Patric Nyamvumba
06.Karenzi Karake
07.Freud Ibingira
08.Sam Kaka
09.Jack Nziza
10.Dan Munyuza
11.Emmanuel Rurayi.
Urubanza rw'abafaransa ntiruzigera rubaho aba bose batarashira!
Nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana yaguyemo na Perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira kimwe nabo bari kumwe bose, ndetse hakagwamo abafaransa bari abaderevu b'iyo ndege; imiryango y'abaguye muri iyo ndege yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa , iyo miryango ikaba yifuza ko abagize uruhare mu rupfu rw'abantu babo bari muri iyo ndege bamenyekana kandi bakabiryozwa! Bitewe ni uko ihanurwa ry'iyo ndege ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside, ubutegetsi bya Bill Clinton bwahaye amabwiriza Paul Kagame yo kwica umuntu wese ukekwaho kumenya umugambi wo guhanura iyo ndege. Clinton atinya ko uruhare rwe rwamenyekana muri uwo mugambi wo gukora jenoside mu Rwanda. Icyo kirego cy'imiryango y'abafaransa n'inama Clinton yagiriye Kagame yo kwica abazi ibanga ry'ihanurwa ry'iyo ndege bose, nabyo byabyaye andi macakubiri mu gatsiko k'inkoramaraso zateguye uwo mugambi wo guhanura iyo ndege! Ubutegetsi bw'Amerika bwiyemeje kudindiza iperereza ryakorwaga n'ubutabera bw'ubufaransa ku ihanurwa ry'iyo ndege!
Kuba abafaransa baragumishijeho kiriya kirego ndetse idosiye y'iperereza ryo kumenya abahanuye indege rigakomeza, byateye Kagame ubwoba bituma atangira kwica inkotanyi yose batavuga rumwe izi neza ihanurwa ry'iriya ndege. Aho ibintu bigeze, ni uko muri iki gihe abanzi bakomeye ba Kagame ari abatutsi bari kumwe nawe; abo banzi bakaba barimo ibice 3 bikurikira:
1)Abatutsi b'inkotanyi batari bashyigikiye umugambi wo kwica Habyarimana kuko bangaga ko abatutsi bari mu gihugu nabo bazicwa. Icyo gice cy'inkotanyi kigizwe ahanini n'inkotanyi z'abasivili batashoboye kumvikana na Kagame ku ikubitiro mu mana yabereye ku Murindi. Muri icyo cyiciro harimo n'inkotanyi nyinshi z'abasilikare b'abatutsi bavuye mu Rwanda bakajya kurwana mu nkotanyi, bamara gufata igihugu bagasanga imiryango yabo yarashize! Abatutsi bari muri iki kiciro Kagame iyo abamenye ahita abica ngo batazamuteranya n'abandi batutsi bavuga ko ariwe wabicishije!
2)Icyiciro cya kabiri ni ikinkotanyi nyirizina zari mu gatsiko k'abantu 11. Izi nkotanyi zizi neza ko isaha iyo ariyo yose zigomba kwicwa na Kagame mu gihe yaba aziketseho kuba abatangabuhamya mu rubanza rw'indege. Kagame nawe ariko yikanga ko aka gatsiko gashobora kumwivugana kuko abakagize bazi ko nawe ashobora kubatanga akabica! Ibintu byarushijeho gukomera muri aka gatsiko kuva aho Kagame ashakiye kwicira Nyamwasa bikamunanira, byatumye Kagame yica abasilikare bose bakundaga Nyamwasa harimo n'abamurindaga, bose abagaburira ingona zo mu kiyaga cya Rweru! Urupfu rw'abo basilikare rukaba rwarateye umwuka mubi mu nkotanyi kuburyo Kagame asigaye atinya n'abasilikare bamurinda ko hashobora kubonekamo uwakwihorera!
3)Igice cya gatatu kigizwe n'abatutsi bacitse ku icumu! Iki gice kigizwe ahanini n'abatutsi bari mu Rwanda! Uko iminsi ishira niko abo batutsi bagiye bamenya ko batanzweho igitambo na Kagame kugirango agere ku butegetsi. Aba bacikacumu babanje kubeshywa na Kagame abaha ubuhendabana bwo kwica no gufungisha abahutu nyuma bakabambura umutungo wabo. Kagame akaba yarashyizeho ikigega cya FARG cyo guhemba aba bacikacumu, ariko aho ibihe bigeze ni uko FARG itakibahaza, abahutu bakaba barabaye abatindi nyakujya kandi ibyiza by'igihugu bikaba bifitwe n'abatutsi bacye bavuye muri Uganda! Iki gice kikaba gitangiye kugaragaramo abatutsi b'abarakare, kugirango badakomeza gutera agatoki hejuru, Kagame yavuze ko umututsi utishimye agomba kwicwa kugirango adatuma abandi batutsi bagumuka!
Ikibazo gikomeye cyane ni uko abatutsi bari muri biriya byiciro byose bihanganye na Kagame nabo ubwabo badakundana kuburyo baramutse bashoboye kwica Kagame, nabo ubwabo basubiranamo bakicana! Musonera akaba abivuga muri aya magambo, aho agira ati:
"Ibyo nabivuga bati Musonera afite urwango kuko yatandukanye na Kayumba,... afite radiyo azajye hariya amvuguruze avuge ko mbeshya ko atariwe wari uyoboye DMI, ko ibyo bitero byo muri Congo atabikoze; kandi arasaba abacitse ku icumu, mwebwe ngo nimuze mumfashe njye gukuraho Kagame!... ntabwo tuzigera tubyemera na rimwe...muzubakire ku kuri, muti, ese u Rwanda dukeneye ni uruhe? Abahutu barapfushije, abatutsi barapfushije, kandi nitwe twicanye! Umuti ni uwuhe?...abahutu babaye ingwate mu gihugu ntibavuga! Mu maze kubona abatutsi bamaze kwicwa cyane cyane abacitse ku icumu? Mwabonye urutonde bica buri munsi? abo ni abinuba! Abasilikare tuvugana nabo, usanga umuntu ari koloneli, undi ari majoro , ati mwadukijije aka gasimba? kandi ureba iyo turi!... Icyo Kayumba ashaka n'abantu be, ni ukwica Kagame, système igakomeza!...ntabwo ushobora kwica Kagame, ngo usige Kabarebe, usige Nziza...abo bose ni abicanyi bo mu rwego rwo hejuru, barusha Kagame ubukana! Ariko ikiza gihari ni ikihe? Bose barangana! Ntawe ukundana n'undi Kagame apfuye baryana bakamarana nk'imiswa iri mu mwobo..."
Aya magambo ya Musonera arakomeye cyane, niba Kagame ashaka kurimbura inkotanyi zose zifite amakuru ku ihanurwa ry'indege, akaba yica abacikacumu buri munsi kandi abo bafatanyije guhanura indege nabo bakaba bashaka kwica Kagame kandi yamara gupfa nabo ubwabo bakaryana, ese aho urubanza rw'abahanuye iriya ndege yabaye imbarutso y'amahano mu Rwanda ruzabaho mu gihugu cy'Ubufaransa? Ruzaburanisha nde ko agatsiko kateguye icyo gikorwa kazicana kagashira?