Rwanda-France : Umuzimu wa Perezida Juvénal Habyarimana ukomeje gukurikirana Paul Kagame ! (Charles Onana)
Umujyi wa Paris wongeye gushyushya umutwe w’umunyarwanda w’umwicanyi ruharwa ariwe Paul Kagame! Mu gihe arimo yishimira intsinzi y’amajwi arenga 98.8% yavuye mu ikinamico ry’amatora, iryo torwa rye rikaba ariryo yari acungiyeho kugirango rimuhe uburyo bwo kugundira ubutegetsi kugeza igihe azapfira, ibyo bikamuha ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’inkiko, umuzimu wa Perezida Juvénal Habyarimana ukomeje kumubera kidobya! Perezida Juvénal Habyarimana aho yibereye akomeje gusaba ubutabera bwo guhana abamwishe, akomeje gutera ikidodo mu mitima y’abagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari imutwaye ya Falcon 50 yahanuwe ku italiki ya 6 Mata 1994.
Mu gihe Paul Kagame yiyemezaga gukora igikorwa cy’iterabwoba n’ubugome bukabije (tumenye ko yishe abaperezida babiri icyarimwe), yizeraga ko azakomeza kubona inkunga y’abanyamerika kugira ngo ashobore gukomeza kuburizamo iperereza ryo kumenya abahanuye iyo ndege. Mubyukuri Kagame yashoboye kudindiza igikorwa cyo gukora iperereza kuri iyo ndege, ahubwo akwiza ahantu hose mu banyamakuru banyuranye n’abashakashatsi benshi ibinyoma birimo urujijo bivuga abahanuye iyo ndege. Mu gihe cy’imyaka 20 yose, Paul Kagame yavuze ibinyoma byinshi byuzuye urwenya rushobora gukura amenyo abamwumva ku iyicwa rya Perezida Habyarimana, ndetse ayo magambo yavuze akaba agaragaza urwango rudasanzwe rudaha agaciro n’umubiri wa Habyarimana n’ubwo yatabarutse! Iyo myitwarire ikaba itarashimishije Perezida Habyarimana aho yibereye, nawe akaba atari guha amahoro Kagame!

Kagame yageze ubwo avuga ko azica umucamanza w’umufaransa Bruguière naramuka akojeje ikirenge i Kigali, aje mu bikorwa byo gukora iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege! Umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Madame Carla Del Ponte yagiye kuburira uwo mucamanza w’umufaransa, amubuza kutazigera arota gukoza ikirenge i Kigali ! Ubwo Paul Kagame yari amaze kumenya amakuru y’uko umucamanza Bruguière yasabye ONU kumugezaho agasanduku k’umukara k’indege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana, yafashwe n’uburibwe bw’umutwe ku buryo bukomeye, maze avugana uburakari bwinshi cyane agira ati : «Ariko ni mpamvu ki uwo mucamanza ataza hano gukora iryo perereza arimo ? » Paul Kagame yahise yibasira umushinjacyaha mukuru wa TPIR Madame Carla Del Ponte bitewe n’uko ariwe wahaye uburenganzira uwo mucamanza w’umufaransa bwo kujya gukora iryo perereza muri ONU!
Paul Kagame yabaye nk’umusazi ubwo yari amaze kumenya ko hari abahoze mu ngabo za FPR inkotanyi biteguye kujya mu gihugu cy’Ubufaransa gutanga amakuru y’uburyo iyo ndege yahanuwe ; ibyo bikaba byaratumye Paul Kagame atangira ibikorwa byo kwica abantu bose bazi ukuri ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyariaman! Kagame yatangiriye kuwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FPR Kayumba Nyamwasa, kuko nawe ashaka kubwira ukuri kose abacamanza b’Ubufaransa ku ihanurwa ry’iyo ndege. Kayumba Nyamwasa yarashwe amasasu 2 munda ariko ntiyapfa. Hongera kuba igikorwa cya kabiri cyo kwica Nyamwasa nabwo ararusimbuka ! Kuva icyo gihe igihugu cy’Afurika y’epfo yahungiyemo cyababajwe n’agasuzuguro ka Kagame gifata ingamba zo kurinda Kayumba. Ubwo uwakurikiyeho guhigwa ni Patrick Karegeya wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri FPR Inkotanyi kandi nawe akaba yari yiteguye kujya gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’iyo ndege mu butabera bw’abafaransa!

Bamwe mubatangabuhamya ku iraswa ry’iyi ndege, bambajije impamvu uyu mucamanza yanze gufata icyemezo kubuhamya bamuhaye. Birumvikana ko nanjye ntazi impamvu yabimuteraga. Gusa bigaragara ko imyitwarire ye yasaga n’ishimishaga Kagame. Inshuti za Kagame zabivuganaga ikizere n’ibyishimo ko uyu mucamanza ushaka gufunga iyi dosiye ku iperereza ry’indege adasanzwe kandi akaba aruta mugenzi we Bruguière wamubanjirije. Nk’uko uyu mucamanza udasanzwe Trévidic atasubizaga umutangabuhamya Gafirita kandi yaramugaragarije ko ntamutekano afite ko kandi ashobora kwicwa, byatumye Kigali inyereza Gafirita mbere yo kumwica. Urutonde rw’abatangabuhamya ku ihanurwa ry’iyi ndege bo muri FPR bari kwicwa rukaba rukomeje kwiyongera kuburyo buteye ubwoba. Kagame arashaka kubica bose nyuma akazavuga ati : «ariko ibimenyetso birihe bigaragaza ko arinjye wishe Habyarimana ?»
Yewe, nubwo Kagame yafashwe izuba riva mu bikorwa by’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwicanyi muri Congo, byose arabihakana, iyo abihakana agira ati : «nimubaze abakongomani!» Umucamanza mushya wahawe iyi dosiye y’indege, ntabwo ari ikigwari cyangwa ngo abe umwirasi mu guha akaciro akazi kakozwe na bagenzi be bamubanjirije muri iyi dosiye. Ubona uyu mucamanza mushya ashaka kumenya ukuri kwambaye ubusa nta kindi. Ubona bitangaje kuba hari abanyamakuru bamwe bakivuga ko «hari ukuri kubiri guhanganye» muri iyi dosiye y’ihanurwa ry’indege. Kujya impaka kuri uko kuri kubiri mu buryo bw’ubumenyi birashoboka, ariko kujya impaka kuri uko kuri mu buryo bw’ubucamanza hakurikijwe ibimenyetso biri muri iyo dosiye bisa n’ibidashoboka! Nta kuri kubiri kuvuguruzanya kuri muri dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari kumwe na mugenziwe w’Uburundi Cypriani Ntaryamira. Ikigaragara cyo ni uko hariho inkuru imwe y’impamo, ikomeje gutera ipfunwe abantu bose bihutiye kwemera ibinyoma bivuga ko abahutu bashobora kuba aribo biyiciye umuperezida wabo kugira ngo babone impamvu yo gukora jenoside !

Umutangabuhamya mushya watumye iperereza rikorwa n’Ubufaransa ku ihanurwa ry’iyo ndege ryongera gusubukurwa, nawe ni umunyamuryango wa FPR ; umucamanza ufite iyo dosiye akaba yaremeje ko agomba guhuza imbonankubone abatangabuhamya bo muri FPR bashinja bagenzi babo bo muri FPR (ndlr: James Kabarebe na Frank Nziza) mukugira uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege ya Habyarimana Juvénal. Nyuma y’imyaka irenga 20 nta kimenyetso na kimwe kiri muri iyo dosiye cyatuma abantu bavuga ko hari ukundi kuri kuvuga ku ihanurwa ry’iyo ndege. Muri ibi bihe, ubutabera bukaba bugeze mu gihe cyo gushimangira ibimenyetso ntavuguruzwa bwahawe n’abatangahumya banyuranye kandi ibyo bimenyetso bigaragaza abantu bahanuye iyo ndege bikaba bikomeje kwiyongera.