Rwanda:Urubanza rwa Diane Rwigara n'umuryango we rwongeye gusubikwa kubera ikibazo cya dosiye y'ibyaha baregwa!

Publié le par veritas

Nyuma yo kwica umubyeyi wabo, umuryango wa Rwigara bawukoreye itekinika ryo kuwufunga!

Nyuma yo kwica umubyeyi wabo, umuryango wa Rwigara bawukoreye itekinika ryo kuwufunga!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2017 saa tatu za mu gitondo, Diane Rwigara, Mama we Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara bongeye kugezwa imbere y'abacamanza ba Kagame! Bagejejwe imbere y'urukiko barimo amapingu uko ari 3 kandi buri wese afashwe mu kwaha n'abapolisi 2 b'abagore n'abandi 2 inyuma, ni ukuvaga abapolisi 4 kuri buri wese! Gufata amajwi n'amashusho ntabwo byari byemewe mu rukiko.

Imbaga y'abantu baje gukurikirana urwo rubanza yakubise iruzura mu rukiko ndetse n'abandi bajya hanze y'urukiko kuburyo byabaye ngombwa gukoresha indangurura amajwi. Umuryango wa Diane Rwigara wagejejwe imbere y'urukiko wunganiwe n'umunyamategeko Me Céléstin Buhuru wabwiye abacamanza ko baje kuburana ariko ko atigeze ahabwa dosiye irimo ibirego bishinjwa abo yunganira kugira ngo babone uko babyireguraho. Urukiko rwavuze ko igihugu gifite amategeko meza yanditse kuburyo agomba gukurikizwa uko ari!

Hakenewe inyandiko mvugo y'ibyafatiwe mu rugo kwa Rwigara kuko ariyo ntandaro y'ibirego bishinjwa Diane Rwigara n'umuryango we, ibyo bimenyetso byafashwe birimo: Amajwi yafatiwe kuri telefoni, ubutumwa bandikiranaga kuri whatsapp n'ibaruwa Diane Rwigara yahorereje ikinyamakuru cya "Jeune Afrique", urutonde rw'amazina Diane Rwigara yashyikirije komisiyo y'Amatora rugaragaza abamusinyiye. Me Céléstin Buhuru yasabye ko yahabwa iyo dosiye yose agahabwa n'iminsi 5 yo kuyisuzuma mbere y'uko abashinjwa biregura. Ubushinjacyaha bwavuze ko budashobora kwemera iminsi 5 kuko ngo icyo kibazo kihutirwa kuburyo kigomba kuburanishwa mu masaha atarenze 72 bwavuze kandi ko budashobora gutanga dosiye yose ikubiyemo ikirego ngo kuko ngo harimo ibice by'ibanga ritajya hanze!

Me Céléstin Buhuru yavuze ko nawe ari umunyamategeko kuburyo agomba kubika ibanga, gusa yongereyeho ko urutonde rw'amazina y'abasinyiye Diane Rwigara, ibaruwa yandikiye "Jeune Afrique",amajwi yo kuri telefone byose bitakiri ibanga kuko byatangajwe mu binyamakuru binyuranye byo mu gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga! Madame Adeline Rwigara yasabye ijambo abwira umucamanza ati: "Nzamuye icyubahiro cy'Imana kandi ndabashimiye Alellua! Ntabwo tuzi ibyo turegwa, ni bampe dosiye n'abana banjye tumenye ibyo turegwa aho kugenda basa n'ababiduciramo amarenga!"Abantu bari mu rukiko bamaze kumva ijambo rya Madame Adeline Rwigara, barimyoza abandi bubika imitwe kuburyo byagaragariye buri wese ko ijambo yavuze ryakoze ku mitima ya benshi bari bahari!

Urukiko rwavuze ko Me Céléstin Buhuru atari ngombwa ko agomba gutegeka ubushinjacyaha kumuha dosiye, ko nawe ubwe hari ibimenyetso yabona ko kandi niba ashaka kumva amajwi yafashwe agomba kuzajya kuyumvira mu bushinjacyaha! Iki cyemezo cy'ubucamanza bwa Kagame kiratangaje cyane, abunganizi muby'amategeko babategeka kujya gusomera dosiye z'abo bunganira mu bushinjacyaha (itekinika) kandi abaregwa aribo bagomba guhabwa dosiye bakayisuzumana n'umwunganizi wabo! Mu rubanza harimo abahungu 2 ba Assinapole Rwigara ndetse na Me Beranrd Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri nawe wafunzwe na leta ya Kagame kuko yashatse nawe kwiyamamariza umwanya wa perezida!
Me Bernard Ntaganda yabwiye umunyamakuru wa radiyo "Ijwi ry'Amerika VOA" ko yaje muri urwo rubanza mu buryo bwo kugurizanya kuko nawe ahora afungwa azira ibitekerezo bya politiki nka Diane Rwigara. Ibinyamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga byashatse kugirana ikiganiro na Bernard Ntaganda ariko abapolisi banga ko avuga ndetse n'abanyamakuru bashaka guhohoterwa n'igipolisi cya Kagame habaho guterana amagambo n'abanyamakuru, nubwo Me Ntaganda bamubujije kuvugira hafi y'urukiko abanyamakuru bamukurikiranye agira icyo ababwira, Me Ntaganda yagize ati:

"uko byagenda kose, nabivuze demokarasi igomba kubaho mu Rwanda, bazanyica havuke abandi, nta wari uzi ko Diane azavuka, bazanyica havuke ba Ntaganda Bernard benshi! Ndagira ngo nongere nshimangire ko u Rwanda atari akarwa, u Rwanda rugomba kwemera demokarasi, nk'uko ibindi bihugu byemera demokarasi cyane cyane muri iki gihe, murakoze."
Diane Rwigara n'umuryango we bararegwa ibyaha byo gukurura imvururu muri rubanda kuburyo bw'umwihariko nyina umubyara akaregwa icyaha cy'amacakubiri! Birashoboka ko gutekinika ibi byaha byagoye abashinjabinyoma ba Kagame ngo ni parike kuburyo bageze igihe cyo gushaka kuburanisha urubanza kandi bagishakisha n'ibimenyetso by'ibirego bahimbye, iburanisha ry'uru rubanza rizakomeza kuwa gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ikibazo cyu Rwanda giteye agahinda, nonese Kagame buriya arumva kiriya kiriyo cya batutsi kizamugwaneza. Abahutu bo tuziyuko barize bakihanagura.
Répondre
K
Aho FPR umulyango w'iterabwoba ugejeje u Rwanda ni ku muteremuko koko.Iterabwoba ryabo ryagaragaye mu bikorwa byabo byinshi birimo kwica abantu aho banyuze hose kuva 1990 kugeza ubu, gutera grenade muri transport publics, gukoresha abana igisirikare,kurasa indege ya gisiviri ukica abaperezida babiri n'ababaherekeje, kuzana apartheid mu Rwanda. Ku byerekeye indege ya Habyarimana nyuma y'imyaka 23 n'abarusiya batangaje ibyo dusanzwe tuzi ko ari FPR yahanuye indege ifatanije na CIA y'abanyamerika banabahaye intwaro zose bakoresheje bica abanyarwanda n'abanyekongo utaretse abarundi.Biriya birasobanura ko abarusi bashaka guharabika cyangwa kwerekana uko ari umugaragu w'abanyamerika mu gihe yitrguye kuba perezida w'Afurika yunze ubumwe. N'akataraza kazaza.
Répondre
G
Bulya kutiga biragatsindwa.
Kagome ba gashakabuhake bamuhisemo bamwitegereje ; ndetse nabo mu gatsiko bamushyigikiye bamurungurutse ! Nuwize ilyo mu kibeho ntiyatinyuka gukora amahano ya kaliya gasamunyiga. Miliyoni zabanyafrika gahitanye zilimo zirakabakaba 14 .
Nabonye nabapadili bizihiza iminsi mikuru yabo baseka bishimye nibaza niba tugisenga Imana imwe nabo !
Répondre

Reka Kiliziya/Itorero mu Rwanda byo ryarangiye, gusa bari kwishyiraho urubanza rukomeye cyane! Yohana Umubatiza yaciwe umutwe kuko yari yabwiye herode ko ibyo ari gukora ataribyo. Urumuri rwa Kiliziya/Itorero rwazimye kera cyane !!!
A
Mbega amabandi yitwaje intwari ayoboye urwanda! Mbega akaga urwanda rwahuye nako? Mbese umuntu uzayobora urwanda nyuma yayamabandi azatangirira hehe? Ageze hehe? Ninde uzongera gusana urwanda nabanyarwanda? Amazi yatenze inkombe ntagaruriro mba ndoga Rukara rwa Bishingwe.
Répondre

Womanya eshagama ?
Répondre
B
Services za H.E. zisoma commentaires dutanga. Ndabona noneho, abo kwa Rwigara baherekejwe n'abapolisi b'abagore.

Dosiye ya Rwigara ni IHWA mu kirenge cya Kagamé, natareba neza bizakurura ibindi bibazo.

Nyamara baba ba Idi Amin, baba ba Bokassa, baba ba Habyarimana, baba ba Mengistu Hailé Mariam (uwivuganye Ras Tafare muri Etiyopiya), baba ba Kadafi...

Amateka yagombye kujya aduha amasomo.

None wowe Ange usoma iyi comment, wumva amaherezo ari ayahe? Urangije Kaminuza muri Leta Zunzubumwe, ntabwo urangije muri KIST...

Turi mu Rwanda, mu bihugu bya nyuma bikennye kw'Isi, nti tukibwire ko Congo dusahura ari igihugu cyacu. Umunsi umwe bizahagarara dusubire kw'isuka

Isuka murayizi? Balinga nimujyimanya?
Répondre