Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Rwanda: Ibyaha byahimbiwe abagize umuryango wa Rwigara byateye isoni abashinjacyaha babihimbye basaba ko urubanza rujyanwa mu muhezo!
Publié le
par veritas
Kagame ari kwica urubuzo umubyeyi Adeline Rwigara wamugaburiye!
Ibyaha biregwa abagize umuryango wa Rwigara bikomeje kuzamo amabayobera! Kuri uyu munsi wo kuwa mbere taliki ya 16 Ukwakira 2017 ku isaha ya saa mbiri n'igice nibwo Madame Adeline Rwigara n'abana be babiri b'abakobwa : Diane na Anne , bari bagejejwe imbere y'ubucamanza bwa Kagame mu rukiko rw'i Nyamirambo. Abaregwa bunganirwaga n'abanyamategeko Gatera Gashabana na Me Buhuru. ikiburanwa ni ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo mu gihe urubanza nyirizina rutaraba ku byaha bishinjwa uyu muryango!
Nubwo kuwa gatanu w'icyumweru gishize abapolisi n'abasilikare ba Kagame bashyize iterabwoba ryinshi ku bantu baza mu rukiko gukurikirana uru rubanza, bakakwa irangamuntu ndetse bakandikwa no mu bitabo by'igipolisi cya Kagame, ntabwo ibyo byabujije ko abantu baza nanone ari benshi mu gukurikirana ururwo rubanza kuburyo urukiko rwuzuye abantu abandi bajya hanze yarwo! Ku ikubitiro, abanyamategeko Gatera na Buhuru bunganira Adeline Rwigara n'abana be, bamenyesheje urukiko ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza! Byabaye ngombwa ko abacamanza ba Kagame biherera iminota 10 kugirango bafate umwanzuro kuri izo mpaka z'ububasha!
Abanyamategeko Gatera Gashabana na Buhuru bagaragaje impungenge z'ayo majwi mashya agize ibyaha bishinjwa uwo muryango kuko abaregwa batigeze bumvishwa ayo majwi kandi akaba yarafashwe mu buryo budakurikije amategeko! Abo banyamategeko basabye ko ibyo bimenyetso by'amajwi bikurwa mu rubanza, ariko bitewe ni uko baba banyuranyije n'inshingano bahawe na Kagame bimye amatwi ibivugwa n'abunganira abaregwa, abo bacamanza bategeka ko urubanza rubera mu muhezo!
Mbere y'uko uyu muryango wa Rwigara umara icyumweru cyose ufungiye mu nzu yawo barinzwe n'abasilikare barinda Kagame, twabibutsako mu ijambo yabwiye abagererwa be bari baje gukomera amashyi umuteruzi w'ibibindi (ministre w'intebe mushya), Kagame yashinje umuryango wa Rwigara ko wakoze ibyaha byo kudatanga imisoro kandi ukaba ubyigamba! Nyuma y'itekinika ryakozwe n'intore z'abashinjabinyoma ba Kagame ngo ni barike, icyaha cy'imisoro cyakuwemo ahubwo bagisimbuza icyaha cyo gutuma rubanda yivumbura, cyakozwe n'umuryango wose !
Ku byuryo bw'umwihariko, Diane ashinjwa gusinyisha abantu bapfuye (sinzi niba hari umuntu wabishora), mu gihe cyo gushaka imikono y'abantu bari gushyigikira kandidatire ye mu matora y'umukuru w'igihugu; Anne Rwigara agashinjwa kwandikira ibaruwa ikinyamakuru cya "Jeune Afrique" naho Nyina ubabyara Adeline Rwigara agashinjwa by'umwihariko icyaha cy'amacakubiri! Ibyo byaha ariko nabyo bisa n'ibiri guta agaciro ahubwo bikaba biri gusimbuzwa amagambo yavugiwe kuri telefoni ifite whatsapp!
Niba kuvugira kuri whatsapp bishobora gutuma rubanda yivumbura, umenya ubutegetsi bwa Kagame bugeze ku buce (mutelemuko) kuko whatsapp ni nyinshi mu gihugu kandi niho ikoranabuhanga mu itumanaho rigeze muri iki gihe! Ese abakoresha whatsapp bose mu Rwanda bazajyanwa mu mu gihome (gereza)? Kuki se abakozi ba Kagame badashaka ko rubanda imenya amagambo yavugiwe kuri izo za whatsapp kugira ngo bayirinde nabo batazakora ibyaha nk'ibyo?
Ibibazo byinshi abantu bibaza kuri uru rubanza byerekana ko Kagame ari gufindafinda!!