[Ndlr : Mu mujyi wa i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahari ikicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye ONU, hari kubera inama y’uwo mu ryango ihuje abakuru b’ibihugu byinshi biwugize. Perezida Donald Trump uyobora Amerika akaba ari muri iyo nama ! Igihugu cy’Amerika kikaba gifatwa nk’aho aricyo kigize umuryango wa ONU kuko ubwacyo cyonyine itanga amafaranga muri ONU angana na 68% by’ingengo y’imari yawo! Kuri uyu wa mbere inkuru yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni uko Trump yanze gusuhuza Paul Kagame kandi yari yateguwe mu banyacyubahiro bakomeye bagombaga kumwakira! Ibyitso bya Paul Kagame muri Amerika (lobby) bikaba bikomeje gukora ibishoboka byose kugirango bihuze Kagame na Trump, bityo Kagame akomeze gushyigikirwa na Trump nk’uko aba démocrates babigenje mu gusahura umutungo w’Afurika! Ibyo byitso nibyo byateguye Kagame ngo azabe ari mu bantu bazakira Trump! Kagame yahagurutse mu mwanya we, yipanga mu bantu b’imbere yambaye ikote ryiza ndetse ari no kumwenyura, ariko Trump amugeze iruhande yanze kumuhereza akaboko! Umwe mu basomyi ba “veritasinfo aravuga uko yabonye icyo gisebo!]
Abanyarwanda baca umugani ugira uti : «ibisetsa abana, byiriza ba se mu nama». Uyu mugani urasobanura neza imyitwarire ya Paul Kagame n’abambari be birirwa bamuramya banamusingiza kugera aho bamwe muribo batagitinya kumugereranya na yesu ! Mu ikinamico ry’amatora riheruka, Paul Kagame yihaye amajwi arenga 99% kugira ngo yemeze abanyamahanga ko akunzwe n’abanyarwanda, nyamara, byahe byo kajya! Uko amatora yo mu Rwanda akorwa mu itekinika n’ubusambo buhambaye nta munyarwanda numwe utabizi !
Ntibyaciriye aho, kuko itekinika ryo kugira Kagame umuntu udasanzwe rikomeje gushushanywa i Kigali ! Nta minsi ishize, dusomye mubinyamakuru bitandukanye ko Paul Kagame yatowe mu matora yo kuri murandasi (internet), ayo matora akaba atagaragaza igihe yakorewe n’uwayakoresheje, ngo ayo matora akaba yaragaragaje ko Paul Kagame ariwe wagize amajwi menshi amugaragaza nk’umu perezida wayobora Afrika iramutse ibaye igihugu kimwe! Ikizwi cyo ni uko ibi bishushanyo byose byo gutaka no kuvuga Kagame uko atari bikorwa n’abahanga mu kwamamaza bahembwa amafaranga menshi na Paul Kagame !
Iyo abo banyamahanga bamaze guhabwa amafaranga bagatekinika ibyo bihuha byamamaza Kagame, intore nazo zikora akazi ko kubikwiza hose, zigasara zigasizora bigacika ngo «intore ibarusha intambwe n’igihangange ku isi yose!» Imikorere y’izi ntore ikaba ihuye n’umugani uvuga ko « ibisetsa abana byiriza base mu nama » ! Nubwo izi ntore ziba zaciye ibintu ngo Kagame arakomeye, nyirubwite we aba aziko iryo tekinika rimuhenda cyane ! Burya rero umunyagitugu aba asa n’utagira amaso n’amatwi, nubwo Kagame aba azi ko yatanze amafaranga ngo yamamazwe mu binyoma, we yibwira ko isi yose yemera ibyo binyoma bamuvugaho, akibwira ko koko akomeye ku isi yose!
Nyuma y’ibinyoma byinshi yabeshye isi yose ko atazafata manda ya gatatu, byatumye amahanga yose amenya neza ko Kagame ari umunyagitugu w’umwicanyi Ruharwa,ugomba guhungwa! Kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Nzeri 2017, ubwo hari hateranye inama rusange y'umuryango wabibumbye ONU, Paul Kagame ubusanzwe uzwiho kwikundira umunyenga w’indege ; dore ko igihe ke kinini akimara mu ngendo mu mahanga aho kwicara mugihugu ngo akore imirimo ye nk’umukuru w’igihugu ; nawe yari yabukereye ! Ariko Kagame yaje guhura n’uruva gusenya ubwo yarahagararanye n’abandi banyacyubahiro bariho basuhuza umukuru w’igihugu cya Amerika Bwana Donald Trump, Kagame waruhagaze ubona afite ubwuzu bwinshi bwo kuramutsa Donald Trump uyobora leta zunze ubumwe za Amerika, ariko uyu we akaba yamunyuzeho atamuhereje akaboko !
Donald Trump yaramukije abandi banyacyubahiro bari kumwe na Kagame, ariko Trump ageze kuri Kagame amunyuraho nk’utamubonye yanga kumuha akaboko! Paul Kagame yabonyeko ntakundi ko asebeye kukarubanda yimyiza imoso aragenda, ikintu cyarushijeho kwerekana ko Kagame yasebye, ni uko Trump amaze kumunyuraho, Kagame yamwitegereje akamanika amaboko nk’uri kumupepera! Ese mama Trump yaba yaramenyeko Kagame atakiri umukuru w’igihugu wemewe n’amategeko nyuma yaho yihereye indi manda ya gatatu itemewe ? Trump se yaba yaramenye ko Kagame ari umunyagitugu n’umwicanyi kabuhariwe utagomba gusuhuzwa? Birazwi ko Trump adashyigikira na gato abanyagitugu bo muri Afurika badashaka kurekura ubutegetsi ; niba rero Trump yaramenye ko Kagame ari n’umwicanyi kabuhariwe, ntashobora no kumureba mu maso!
Uko biri kose ikigaragara ni uko abanyamahanga nabo batangiye kwitaza Kagame kuko amakosaye n’amarira y’abo ahemukira bigera kuri abo banyamahanga kandi aribo bamufatiye runini ! Ni ukubitega amaso.