Rwanda : Imitungo Paul Kagame ari kwambura abanyarwanda azayihisha he ?
Paul Kagame abarirwa muri bacye mu bakuru b’ibihugu b’abaherwe ku isi, amafaranga atunze abarirwa mu mamiliyari y’amadolari atabarika kandi ayo mafaranga yose ntabwo yaturutse k’umushahara ahembwa! Paul Kagame afite umutungo uruta uwigihugu cy’u Rwanda! Ese ayo mafaranga Kagame yayakuye he? Uretse nibyo, ntabwo Kagame arashira inyota y’amafaranga, imitungo yose yasanze mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994 yayihinduye iye bwite! Imitungo y’abantu ku giti cyabo yarayigaruriye amaze kwica banyirayo cyangwa amaze kubafungira ubusa. Abafite imitungo bashoboye ku muhunga yafashe ibyabo ku ngufu ibindi arabisenya, kubera urwango n’ishyari yari abafitiye! Kagame ntiyafashe imitungo y’abakire gusa cyangwa se ngo afate imitungo y’abahutu gusa; ahubwo yageze naho yigarurira n’imitungo y’abo bafatanyije urugamba amaze kubica no kubirukana mu gihugu nka Rwigara Assinapol na Ayabatwa Tribert Rujugiro!
Kagame ntashaka ko n’abakene bibeshaho kuko ahora agaba ibitero nku ngorwa z’abazunguzayi zikora ubucuruzi bwo mu ntoki kugirango babone amaramuko ! Kugira ngo Kagame atuze, abanyarwanda bagire amahoro akeneye ibintu bingana iki ? Ese uwo mutungo wose yambura rubanda azawubikahe ? Mu kinyarwanda bavuga ko umuntu ushaka ibintu nka Paul Kagame bamwita «Isiha Rusahuzi» ariko bibiliya yo ikamwita «Ikiburabwenge» (Luka : 12,16-20). Nk’uko tubisoma muri uwo murongo wa Bibiliya, umukungu yahunitse imyaka myinshi maze aribwira ati : «Dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire ; ubu ngiye kuruhuka ndye, nywe, ndabagire». Ariko Imana iramubwira iti : «Wa Kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande ?»
Ubuzima bwa Kagame ntaho butaniye n’ubw’umuherwe w’umuzungu wo muri Amerika wanga abirabura !
Umuherwe w’umunyamerika yinjiye muri resitora iri mu mujyi wa «New York». Uwo muherwe akigera muri iyo restora, yabonye umugabo w’umwirabura wari uhagaze muri iyo resitora ahantu hitaruye ari kureba abantu binjira. Uwo muherwe yahise yegera umukozi w’iyo resitora amutegeka guha abantu bose bayirimo ifunguro kuri buri wese kandi ry’ubuntu, avuga ko ibyo abo bantu bose barafungura arabyishyura kuko abantu bari muri iyo resitora bari abazungu gusa ; ariko uwo muherwe abwira uwo mukozi ko ntacyo agomba guha uwo mwirabura wari uhagaze mu nguni y’iyo resitora. Uwo mukozi w’umutegarugori wakoraga muri iyo resitora yahise yubahiriza ibyo uwo muherwe amusabye, maze aha buri wese ibyo kurya uretse uwo mwirabura ; ariko uwo mwirabura wari uhagaze muri iyo nguni yishimiye igikorwa cy’uwo muherwe, aramusekera cyane ndetse amushimira igikorwa akoze!
Uwo muherwe w’umuzungu yarakajwe n’iyo myitwarire y’uwo mwirabura wagaragaje ko yishimye aho kubabara; kugirango arusheho kubabaza uwo mwirabura, uwo muherwe yahamagaye wa mudame ukora muri iyo resitora, amubwira ko agomba guha buri wese uri muri iyo resitora icyo kunywa ku buntu akaba ariwe wishyura, ariko ntagire icyo aha uwo mwirabura! Abakozi bose bakora muri iyo resitora bahise bubahiriza icyo uwo muherwe abasabye maze baha buri wese icyo kunywa yifuza ! Nibwo wa muherwe yahindukiraga yitegereza wa mwirabura kugira ngo arebe agahinda afite. Nibwo wa mwirabura nawe yahindukiraga areba wa muherwe w’umuzungu afite ibyishimo byinshi kandi amusekera, abwira wa muherwe ati : «Ndagushimiye cyane» !
Imyitwarire y’uwo mwirabura yatumye wa muherwe asanga umukozi wa muri resitora, niko kumubaza ati : « Ese bimeze gute kuba uriya mwirabura ari kwishimira ko ngurira abantu ibyo kurya nibyo kunywa ntibimubabaze kandi ntacyo namuhaye ? Ese aho uyu mwirabura ntashobora kuba ari umurwayi wo mu mutwe ? » Nibwo uwo mukozi wo muri iyo resitora w’umudame yabwiraga uwo muherwe mu ijwi rituje ati : « uriya mwirabura ubona niwe patoro wacu, niwe nyiri iyi resitora, yishimiye ko uri kumuteza imbere» ! Uwo muherwe akimara kumva ko uwo mwirabura ariwe Nyiri resitora, yafashwe n’ikimwaro, abura icyo avuga, asanga ibyo yakoze byose yaruhiye ubusa! Niyo mpamvu umuntu wese uzashaka kugutesha agaciro, utagomba kumutinya, uzamugendere buhoro, amaherezo uwo muntu azasanga ariwe witesheje agaciro!
Ese Kagame aratesha agaciro abanyarwanda cyangwa niwe ukitesha ?
Gutanga igisubizo k’iki kibazo bisaba ubushishozi bwa buri weseariko kandi bikanashingira ku buryo umuntu ashima cyangwa se agaya imikorere ya Kagame. Paul Kagame n’agatsiko k’abanyarwanda bake bo mu bwoko bw’abatutsi bari mu gihugu cya Uganda (mbere y’1990), bateguye umushinga wo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda kugira ngo bakigarurire. Ako gatsiko k’abatutsi kakanguriye abandi batutsi bari mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu bihugu bikikije u Rwanda gushyigikira uwo mushinga wabo. Abo batutsi batanze abana babo bagwa ku rugamba, ndetse batanga n’imitungo myinshi bari bafite kuva ku mukene muribo kugera ku mukire kugira ngo basohoze umugambi wo gufata u Rwanda.
Nyuma y’aho igihugu cy’u Rwanda kimaze kubohorerwa n’ako gatsiko hamaze kumeneka amaraso menshi y’abanyarwanda, abatutsi bose bariruhukije, maze bagabana iminyago bari basanze mu gihugu nyuma yo kwica ba nyirayo cyangwa se kubirukana mu gihugu ! Abahutu bose bambuwe ibyo bari bafite kuva ku mukene kugera ku mukire ! Abakene b’abahutu bagizwe abatindi-nyakujya bamburwa amasambu yabo, ahubwo bategekwa kuyakodesha na Kagame ! Abahutu bize bahise bahindurwa abaswa, bategekwa gusubira mu ishuri kujya kwiga icyongereza, nyuma yo kurangiza ayo mashuri bategetswe kwiga kandi bamaze no kugurisha imitungo bari bafite ngo batange amafaranga y’ishuri, bagasanga akazi bari bafite karahawe abatutsi, ahasigaye bagahinduka abashomeri ubuzima bwose! Muri iki gihe umukire usigaye mu gihugu ni umututsi, umukire w’umuhutu ubonetse afatwa nk’igikoresho nk’ubutegetsi bwa Kagame kandi akaba ashobora kwamburwa umutungo (umeze nk’indagizo) afite n’abatutsi igihe cyose babishakiye kubera impamvu iyo ariyo yose!
Muri iyi myaka 23 yose ishize ni ubwo buzima abahutu babayemo kandi iyo mibereho ntabwo yigeze ibabaza abatutsi ! Mu gihe abahutu bamburwaga ibyabo imbere mu gihugu, niko ingabo za Kagame zasahuraga umutungo wa Congo zimaze kwica abakongomani ndetse n’impunzi z’abahutu zahungiye muri icyo gihugu, raporo z’imiryango mpuzamahanga ikaba zemeza ko Kagame amaze kwica abakongomani barenga miliyoni 6. Uwo mutungo wose wambuwe Congo ntabwo winjiye mu ngengo y’imari y’u Rwanda ahubwo wabaye umutungo bwite wa Paul Kagame n’umuryango we gusa! Abatutsi bo muri FPR bafatanyije urugamba na Kagame ntabwo yabahaye kuri uwo mutungo, ndetse namwe muribo bagaragaje ko bashaka nabo kugira icyo babona kuri uwo mutungo, Kagame yarabishe abandi arabahungisha, abasigaye arabafunga maze abambura n’ibyo bari batunze ! Abatutsi bafatanyije urugamba na Kagame ubu bararira ayo kwarika kuko basanga barameneye amaraso yabo umuryango wa Kagame gusa!
Uwo mutungo Paul Kagame yasahuye muri Congo yawubikije mu mabaki yo mu bihugu bikomeye by’iburayi n’Amerika akaba ariyo mpamvu ibyo bihugu bikomeza kumushyigikira kugira ngo akomeze yibe umutungo w’Afurika ajye kuwubitsa abo bazungu kuko amaherezo uwo mutungo bazawugumana ! Nubwo Kadafi yavugaga ko atumvikana n’abazungu, amafaranga menshi atazwi umubare yari afite yayabitsaga mu mabanki y’Iburayi, kugeza ubu uwo mutungo Kadafi yabikije muri ayo mabanki warazimiye kuko Kadafi yawubitsaga rwihishwa ; nyuma y’urupfu rwe abo bazungu bahise bagumana uwo mutungo ! Mu ntambara ya kabiri y’isi, Hitler wayoboraga ubudage yatotoje abayahudi kuburyo bukomeye ; abayahudi bari batuye mu Budage bafite umutungo bagiye kuwubitsa rwihishwa mu gihugu cy’Ubusuwisi, amaherezo Hitler yaje kwica babayahudi, umutungo babikije mu Busuwisi rwihishwa wahise uba umutungo bwite w’icyo gihugu, ni aho ubukungu bw’igihugu cy’Ubusuwisi bwaturutse !
Kagame n’agatsiko bari gufatanya kwiba igihugu cy’u Rwanda ndetse n’Afurika, uwo mutungo bari kwiba bakajya kuwubika rwihishwa mu bihugu by’amahanga, amaherezo uwo mutungo uzafatwa n’ibyo bihugu bajya kuwuhishamo basange bararuhiye ubusa, bamere nk’uriya munyamerika watezaga imbere resitora y’umwirabura yibwira ko ari kumubabaza! Ibi bishimangira ijambo rya Bibiliya by’uko umutungo umuntu ahunika uribwa n’abandi ! Kuva aho abazungu bafatiye icyemezo cyo kubuza Kagame gufasha imitwe isahura Congo nka M23, umutungo kamere Kagame asahura muri Congo waragabanutse ; abazungu kandi bafashe n’icyemezo cyo kugabanya inkunga y’amafaranga bashyiraga mu ngengo y’imali ya leta guhera mu mwaka w’2013 kubera ikibazo cya M23 ; ibyo ariko ntacyo byatwaye Kagame kuko yakomeje kuvungura ku mabuye y’agaciro yasahuye muri Congo akayataba mu butaka bw’u Rwanda, akaba ayagurisha mu bihugu by’Aziya ahendwa ; ubu rero ayo mabuye nayo atangiye kugabanuka, impungenge ni zose!
Abazungu basabye Kagame gushaka umuntu yizeye muri uyu mwaka w’2017 akamushyira ku butegetsi aho gufata manda ya gatatu ; Kagame yabeshye abo bazungu ko azabikora ariko ku munota wa nyuma yisubiraho yiha manda ya gatatu ku ngufu! Nubwo abo bazungu bacecetse, amakuru agera kuri « veritasinfo » yemeza ko ibihugu byinshi birimo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) n’Amerika (USA) byafashe icyemezo cyo kugabanya inkunga byahaga u Rwanda kubera iyo manda ya gatatu ya Kagame! Kugira ngo Kagame ahangane n’icyo cyemezo cy’abazungu kandi adakoze ku mutungo we, yiyemeje kongera imisoro kubanyarwanda bose ndetse no gufatira imitungo y’abakire batemera politiki ye ! Ni muri urwo rwego Kagame yagurishije rwihishwa uruganda rw’itabi rw’umuherwe Rwigara Assinapol amaze ku mwica no gufunga umuryango we ! Ni muri urwo rwego kandi Kagame ari kugurisha imitungo ya Rujugiro kandi yarasanzwe yarayifatiriye ahubwo akamusaba no gutanga imisoro yayo kandi adatunze iyo mitungo ndetse yaramuhunze akaba ataba mu gihugu (kurya akataribwa).
Ntabwo ari imitungo y’abakire gusa Kagame ari gufatira kuko yongereye n’amafaranga y’ishuri muri Kaminuza agera kuri miliyoni imwe n’igice! Amakuru agera kuri «veritasinfo» yemeza ko Kagame yagurishije ishyamba rya Nyungwe, Pariki y’ibirunga, inkengero z’ikiyaga cya Kivu (kuva ku Gisenyi kugera i Cyangugu), igishanga cya Nyabarongo ndetse n’imibande n’ibishanga byose birimo imirima y’abaturage mu Rwanda! Kagame kandi akomeje ubusambo bwo kugurisha impapuro mpeshamwenda (bons de trésors) kandi azi neza ko abazagura izo mpapuro batazashobora kwishyurwa ! Banki y’isi yose yanze kuguriza u Rwanda bitewe ni uko nta demokarasi iri mu gihugu kuburyo ubutegetsi buhindutse abahaye imyenda leta ya Kagame bose babihomberamo (dettes odieuses) kuko leta yayisimbura idashobora kwishyura imyenda yahawe leta y’igitugu. Gusa rero abanyarwanda bagomba kumenya ko nubwo Kagame yafata umutungo wose w’abanyarwanda kugera ku masahani yo mu nzu, uwo mutungo ntushobora gusimbura imfashanyo ibihugu by’amahanga biha u Rwanda mu mwaka umwe gusa !
Kagame araruhira ubusa !
Kagame yarunze umutungo mwinshi, hari amafaranga atazwi azahera muma banki y’ibihugu yayabikijemo rwihishwa ariko hari imitungo atazashobora guhisha. Inzu zose afite mu mahanga, ntazajyana nazo, inzu umukobwa we Ange Kagame yaguze miliyoni y’amadolari muri Amerika irazwi, indege Kagame yabikije mu Bugereki zirazwi, …, ibyo byose Kagame ari kubirunda ariko bizahinduka umutungo w’igihugu ! Abantu Kagame ari kwica ntibazazuka ariko igihugu ntigipfa, amaherezo umutungo ari kurunda awambuye bene wo uzagarukira igihugu ndetse n’imiryango yambuye ibyawo ubisubizwe ! Amaherezo Kagame azasanga umutungo ari kwirundaho ugarukiye igihugu. Mbabajwe n’abatutsi bari bamaze kwijajara bibwira ko basubiranye imitungo yabo, kuko nibo bagiye kwikorera umuzigo wo kuziba icyuho cy’inkunga z’ibihugu by’amahanga byahaga u Rwanda, iyo nkunga ikaba igomba guhagarara kubera ko Kagame yiyemeje kuzagwa ku butegetsi !
Aha mvuze abatutsi kuko nta muhutu ugifite ikintu mu Rwanda, abahutu bambuwe ibyabo na politiki mbi ya Kagame yo guteranya amoko kugirango abone uko ayobora igihugu ntankomyi, kuburyo abahutu n’abatutsi badashobora kumvikana! Kagame yashyizeho inkiko Gacaca asaba abatutsi (abacikacumu) kwihorera ku bahutu bakabahimbira ibyaha maze bagafata imitungo yabo! Uwo mutego abatutsi benshi bawuguyemo kuko bibwiraga ko Kagame abakunda akaba abasubije agaciro ariko mu byukuri, ubwo ni uburyo bwo gucamo ibice abanyarwanda kugirango bahore bashyamiranye maze we azagwe ku butegetsi abusimburweho n’umwana we, abandi bari kuryana! Ikibabaje ni uko ibyo bintu abatutsi bambuye abahutu nabo bagiye kubiha Kagame bigasimbura inkunga z'amahanga zahagaze kuko nta handi Kagame azakura umutungo uretse kuwaka abawufite!
Tutiriwe dusesengura ijambo rya Bibiliya twahereyeho, biragaragara ko no mu buzima busanzwe Kagame ahora ahangayitse yibaza aho azasiga umutungo we ungana gutyo, ibyo bikaba bituma adashobora gutora uturaso ! None se koko Kagame yaba yarishe abantu bagera kuri miliyoni 10 kugira ngo ukunde agire umutungo mwinshi cyane, akagira amahoro ate mu gihe aba atekereza ko uwo mutungo azawusiga ukaribwa n'abandi cyangwa se ugasubizwa bene wo? Ubwo se yaba yarakoreye iki yica abo bantu bose?
Ni mwishyire gato mu mwanya wa Kagame, biratuma mubona ko u Rwanda ruyobowe n'umurwayi, akaba ariyo mpamvu rugomba guhorana ibibazo bidashira!
veritasinfo