Rwanda: Abasilikare barinda Kagame nibo bashimuse umuryango wa Rwigara!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Nzeri 2017, isi yose iri gukurikirana amakuru ahabanye ari kubera mu bihugu bibiri bigize umuryango w'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba EAC! Inkuru itangaje ni iyo mu gihugu cya Kenya, muri icyo gihugu, urukiko rwaho rwafashe icyemezo cyo gusesa amatora y'umukuru w'igihugu yabaye taliki ya 8 Kanama 2017 kuko yagaragayemo inenge mu gihe cyo guhererekanya amajwi yavaga mu biro by'itora binyuranye. Perezida w'icyo gihugu Uhuru Kenyatta wari watsinze ayo matora, yahise atangaza ko agomba kubahiriza icyemezo cy'ubutabera! Urukiko rukaba rwategetse ko itora ry'umukuru w'igihugu rigomba kuba mu minsi 60! Inkuru ariko ihabanye ni iyi, iri kuvugwa cyane, ni uko Paul Kagame ariwe wafashe icyemezo cyo kunyereza Diane Rwigara n'umuryango wose, akaba yarabafungiye mu byumba by'inzu yabo maze ayirindisha abasilikare bamurinda! Paul Kagame akaba ariwe uri gukora akazi ko kuba umugenzacyaha akaba n'umushinjacyaha!
Kuri uyu wa gatanu taliki taliki ya 1 Nzeri 2017, abanyamakuru bakorera ibinyamakuru binyuranye mu Rwanda, bazindukiye mu rugo rwa Rwigara kugira ngo birebere ubwabo ko Diane Rwigara n'umuryango we badafunze nk'uko igipolisi cya Kagame kibeshya isi yose ko badafunze. Abo banyamakuru bashoboye kuvugana gato n'umukozi wo mu rugo kwa Rwigara, ababwira ko nta bintu byinshi yabatangariza kubyerekeranye n'aho umuryango uri kubera ubwoba afite! Abo banyamakuru bahise bagotwa n'abantu bambaye gisivili bagendagendaga hafi y'urugo rwa Rwigara babarya runono (babagenda hafi), maze abo bantu, basaba abo banyamakuru kuva iruhande rw'urwo rugo ndetse no mu nkengero zarwo! Habayeho guterana amagambo, maze abanyamakuru babaza abo bantu abo baribo, abo bantu bahise babereka amakarita agaragaza y'uko ari abasilikare barinda Kagame! Umwe muribo yahamagaye mugenzi we aza yihuta cyane afite n'imbunda yo mu bwoko bwa "Masotera" ashaka kurasa umunyamakuru , bituma abo banyamakuru bava aho vuba na bwangu!
Ese Paul Kagame arashaka iki ku muryango wa Rwigara?
Ubwo yarahizaga guverinema ye ya baringa (kuko idafite ijambo), kuri uyu wa kane taliki ya 31 Kanama 2017, Paul Kagame yavuze ko ubutabera butagomba gutinya abanyereza umutungo w'igihugu n'ubwo yaba ari umuntu wifuje kuba perezida wa Repubulika bikamunanira! Abantu bose bahise bumva ko ari Diane Rwigara avuze! Ese Diane Rwigara n'umuryango we banyereje umutungo w'igihugu bate? Bacunga ikihe kigo cya leta? Kagame se ni umugenzacyaha kuburyo ariwe utegeka kunyereza abantu ashinja kunyereza umutungo wa leta? Ibyaribyo byose ikibazo cya Diane Rwigara n'umuryango we kizakomeza kwambika ubusa Paul Kagame!
Amakuru ava mu bantu ba hafi b'umuryango wa Rwigara, yemeza ko uyu muryango ufungiye mu nzu yawo, ibyumba by'iyo nzu bikaba byarahinduwe gereza! Abasilikare barinda Kagame akaba aribo bari gukorera iyicarubozo uyu muryango ku mabwiriza bari guhabwa na Paul Kagame ubwe! Paul Kagame akaba yasabye abasilikare gukora ibishoboka byose uwo muryango ukemera ibyifuzo ari kuwusaba kubahiriza. Dore ibyo Kagame ari gusaba umuryango wa Rwigara:
1)Umuryango wa Rwigara ugomba kugeza kuri Paul Kagame amakuru yose y'abantu bakorana nawo, baba abantu ba hafi cyangwa se aba kure, niyo mpamvu za telefone zose, naza mudasobwa z'iri mu rugo rwa Rwigara zafashwe, zikaba ziri gushakwamo ayo makuru!
2)Kagame arashaka ko buri wese mubagize umuryango wa Rwigara amubwiza ukuri mu bufasha aha Diane Rwigara mu bikorwa bya Politiki!
3)Kagame arasaba abagize umuryango wa Rwigara bose, kwemera ko umutungo wabo wose uri mu gihugu cy'u Rwanda ndetse n'amafaranga ari muri banki afatirwa kandi bakamwizeza ko batazahigima ko hari icyo bambuwe!
4)Kagame arasaba buri wese mubagize umuryango wa Rwigara kuvuga ku mugaragaro ko yitandukanyije na Diane Rwigara kandi ko yiyemeje kuyoboka Paul Kagame ntakujijinganya!
5)Paul Kagame arasaba umuryango wa Rwigara ko niba wanze kuva mu bikorwa bya politiki ugomba guhunga igihugu cy'u Rwanda wose uko ungana, ukajya gusakuriza mu mahanga nk'abandi bose bamwamagana kandi badashobora gukoza ikirenge mu Rwanda!
Ikibazo kitarafatirwa umwanzuro gitegerejwe ni ukumenya icyemezo Kagame agomba gufata mu gihe abagize uriya mu ryango bose wa Rwigara binangiye bakanga kwemera icyo abasaba! Kuri iyo ngingo Paul Kagame akaba afite ihurizo rikomeye ryo gufunga uriya muryango wose cyangwa se kwiyemeza kuwukubita agafuni akawuhambira mu bigunira akawujugunyira ingona muri Nyabarongo!
Afurika ikeneye inzego zikomeye ntabwo ikeneye abantu bakomeye!
Iri ni ijambo ryamamaye hose ryavuzwe na Paerezida w'Amerika Barack Obama! Kagame ari kurwana n'ihurizo ryo kwereka abanyarwanda ko akomeye kandi agomba gutinywa; birumvikana ko ubugome akoresha buzatuma abanyarwanda benshi batitira bagaceceka maze bagapfira muri roho, ariko se ubwo Kagame azaba akomeye koko? Ingorane u Rwanda rufite ni uko perezida umeze nka Kagame apfana n'igihugu cyose! Kagame naramuka arwaye, n'igihugu kizaba kirwaye, niyoroherwa akagira akabaraga , n'igihugu kizagira akabaraga ariko igihe nikigera akava kuri iyi si , ni igihugu cyose bazahita bajyana mu mva! Ibi nibyo Obama yavuze ko hakenewe inzego zikomeye, aho kugira abantu bakomeye kuko amaherezo barahirima bakajyana n'ibyabo!
Dufashe urugero rwa Kenya, icyo gihugu gifite inzego zikomeye, perezida Uhuru nagira ikibazo, igihugu kizakomeza kubaho, ubutabera bukore neza, n'umusimbuye akore neza; niyo mpamvu igihe Kagame azakomeza kumva ko aruta inzego zose z'igihugu abanyarwanda bazamenye ko ari kubacukurira imva, gusa rero n'umuryango we ntuzasigara! Izi ngufu Kagame ari gushyira ku muryango wa Rwigara zishobora kuzamumerera nkaya" ntambara y'inzoka n'igikeri"!
Imana yonyine niyo igomba kuzakiza abanyarwanda!
Veritasinfo