Rwanda: Uganda yataye muri yombi Umunyarwanda wagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire Charles!
Publicité
Kuva kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Kanama 2017, ibinyamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda biri kwandika inkuru y’ishimutwa ry’umugabo witwa René Rutagungira wari utuye mu mujyi wa Kampala. Amakuru atangwa n’abanyarwanda bahungiye muri Uganda yemezako uyu Rutagungira yavugaga ko ari impunzi y’umunyarwanda wahungiye muri Uganda, ariko umugore wa Rutagungira we aremezako umugabo we yakoraga imirimo y’ubucuruzi muri Uganda! Abantu ba hafi ya Rutagungira bakaba bemezako uwo mugabo yabaga i Kampala ari mu kazi yahawe na Leta ya Paul Kagame ko gushimuta no kwica abanyarwanda bahungiye muri Uganda ubutegetsi bwa FPR-Kagame! Ese muri aya makuru yose, dufate iki, tureke ikihe?
Bwana René Rutagungira ni umusilikare wo mu ngabo za FPR-Inkotanyi akaba afite ipeti rya sergeant; akaba ashinzwe akazi k’ubutasi akorana na Kabarebe ministre w’ingabo za Paul Kagame mu Rwanda. Bwana René Rutagungira akaba yarahawe akazi na Leta ya Kagame ko kujya guhiga impunzi z’abanyarwanda muri Uganda; kugirango abone uko yiyegereza izo mpunzi neza, Rutagungira yigize impunzi y’umunyarwanda muri Uganda, abeshya ubutegetsi bwa Uganda n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR ko ahunze ubutegetsi bubi buri mu Rwanda. Amakuru yizewe neza ava mu nzego z’iperereza z’igihugu cya Uganda, yemeza ko icyo gihugu cyakurikiranye neza ibikorwa bya René Rutagungira muri Uganda basanga ari intasi ya leta y’u Rwanda yabinjiranye! Uganda yasanze René Rutagungira atari intasi gusa y’igihugu cy’amahanga, ahubwo ari n’umwicanyi ruharwa wamaze impunzi azica izindi akazishimuta akazohereza i Kigali! Zimwe muri izo mpunzi zashimuswe na Rutagungira zoherejwe mu Rwanda zarishwe izindi zifungiye mu Rwanda!

Mu mwaka w’2014, René Rutagungira yari agiye gushimuta umwana w’umunyeshuri witwa Manirakiza Pascal, Imana ikinga akaboko, uyu Manirakiza Pascal yari umunyeshuri wajyanywe muri M23 kugahato na leta ya Paul Kagame, bamuvanye mu Rwanda, nyuma Pascal yaje gutoroka avuye muri M23 ahungira muri Uganda. Manirakiza Pascal akigera i Kampala yatangiye gutangariza amahanga uburyo yajyanywe muri M23 ku ngufu na leta y’u Rwanda ndetse atangaza n’amazina y’abantu bohereza abana muri M23! Ayo makuru yatanzwe na Manirakiza Pascal yatumye ONU ikora iperereza ryo kumenya ubufasha leta ya Kagame iha M23 bituma kandi leta y’Amerika ndetse na bimwe mu bihugu by’i Burayi bihagarika imfashanyo yabyo ku Rwanda! Leta y’i Kigali ibinyujije kuri ambasade yayo iri i Kampala yahaye ubutumwa René Rutagungira bwo gushimuta no kwica Manirakiza Pascal, mu gihe gito cyane Rutagungira yashimuse Manirakiza Pascal, kubw’amahirwe Manirakiza atabarwa ataravamo umwuka kuko yari yakubiswe cyane na Rutagungira!

Uganda yanze agasuzuguro k’inkotanyi kubutaka bwayo!
Kuwa gatanu taliki ya 4 Kanama 2017 Bwana René Rutagungira yagiye mu gikorwa cyo gukina ikinamico ryo gutora Kagame kuri ambasade y’u Rwanda i Kampala kandi yiyita impunzi! Ubusanzwe impunzi yahunze igihugu ikomokamo ntifite uburenganzira bwo gutora abayobozi bo mu gihugu yahunze ndetse nta nubwo ifite uburenganzira bwo kujya kuri ambasade y’igihugu yahunze, iyo ibyo bigaragaye, ya mpunzi yamburwa ubuhungiro ifite muri icyo gihugu! Ubwo Rutagungira yajyaga muri ambasade y’u Rwanda akiyemeza no kujya mu matora; inzego zishinzwe iperereza za Uganda zaramukurikiraniraga hafi!
Ku cyumweru taliki ya 6 Kanama 2017 saa saba z’ijoro, ubwo René Rutagungira yarimo anywera inzoga mu kabari kari aho bita Bakuri ari kumwe n’inshuti ze yaguwe gitumo n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda zimuta muri yombi. Muri ako kabari haje imodoka 2 zirimo abakomando ba Uganda, binjira mu kabari Rutagungira yanyweragamo, bamwe binjira imbere munzu abandi basigara hanze, bose bari bambaye sivili, kandi bafite ibyangombwa bibaranga, bose hamwe bakaba bari bageze kuri 12 kandi bitwaje intwaro zikomeye kuko Rutagungira bari baje gufata ari umukomando woherejwe na Kigali ngo ahungabanye umutekano w’impunzi mu Uganda na Kenya. Ubwo Rutagungira yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe umutekano muri Uganda akaba afungiye ahantu hatazwi!

Amakuru menshi “veritasinfo” ikesha inzego z’umutekano muri Uganda yemeza ko izo nzego zagejeje kenshi ibibazo bikomeye by’umutekano mucye biterwa na maneko za Kagame zacengeye mu gihugu cya Uganda, ibyo bibazo byagejejwe ku nzego nkuru z’icyo gihugu; amakuru yizewe neza akaba yemeza ko ubuyobozi bwa Uganda mu nzego zose bumaze kurambirwa n’agasuzuguro zishyirwaho n’intasi za leta y’u Rwanda zihishe muri icyo gihugu zihora zikora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’impunzi z’abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu! Igihugu cya Uganda kikaba kiyemeje kurwana ku busugire bwacyo no kwihesha agaciro kirwanya izo maneko za Paul Kagame zanduza isura nziza y’igihugu cya Uganda!
Veritasinfo
