Rwanda: Kubera isoni z'imigendekere mibi y'ikinamico ry'amatora, Paul Kagame yabuze icyo avuga imbere y'abanyamakuru!
Amakuru ari kuva hirya no hino mu turere tunyuranye tw'u Rwanda, aragaragaza ubuhamya bw'uko abanyarwanda bashowe mu ikinamico ry'amatora bari gutegekwa gutora Kagame noneho bagategekwa no gutorera abandi bantu bakekwaho kuba bataza gutora cyangwa se baramuka baje no gutora ntibabe batora Kagame! Mu ikinamico ryo kwiyamamaza Kagame yibwiraga ko yemeje abanyarwanda kuburyo iryo kinamico ritazaba, ariko aho abimenyeye byamuteye isoni bimuca n'intege kuburyo yananiwe kuvugisha abanyamakuru!
Dore ubuhamya twagejejejweho n'umunyarwanda wari uvuye mu ikinamico ryo gutora, ubwo yavuganaga na veritasinfo yagize ati:

Ubu buhamya bw'uyu munyarwanda buhuje n'ubwo twahawe n'abandi bantu bari mu turere tunyuranye tw'igihugu kuburyo ubona ari amabwiriza yahawe abari gukora ikinamico ryo gutoresha! Ni ukuvuga ko abagombaga gutora abakandida bandi aribo Habineza cyangwa Mpayimana bari gutoreshwa ku ngufu cyangwa bagatorerwa! igikomeje gutangaza abantu ni uburyo Paul Kagame avuga ko ibyavuye mu matora ari ubushake bw'abanyarwanda mu gihe abo banyarwanda bivugira ubwabo ko batatoye ahubwo ko batorewe! Ibi bikaba byerekana ko Paul Kagame ashaka guha raporo ififitse abazungu bamushyize ku butegetsi, abereka ko akunzwe n'abaturage, ariko ikibazo gikomeye afite ni uko abo bazungu bamenye ko Kagame akoresha itekinika gusa!
Umunyamakuru Ismaël Mbonigaba ku rukuta rwe rwa facebook nawe yagize icyo avuga kuri aya matora! Abona iyi nzira ya Paul Kagame yo gufata ubutegetsi ku ngufu amaherezo izabyara intambara y'amasasu, yagize ati :

Mu butumwa bugufi Bwana Faustin Twagiramungu perezida wa RDI yanyujije kuri Twitter, dore uko avuga ikinamico ry'amatora ya Kagame!
Itangazamuru mpuzamahanga naryo ribona iri kinamico ry'amatora riganisha u Rwanda mu kaga gakomeye!
Veritasinfo