Rwanda: Ababiligi basanze amajyambere aririmbwa na Paul Kagame ari baringa (igihu)!
Mu cyumweru gishize, Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cy'Ububiligi kugirango yereke abazungu ko abanyarwanda bamukunze cyane, kuburyo babona nta wundi wamusimbura ku mwanya w'umukuru w'igihugu kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagejeje ku gihugu! Biratangaje kubona u Rwanda rutarashobora gukora igikwasi cyangwa se urushinge ariko Paul Kagame akajya kubeshya abazungu ko u Rwanda yaruteje imbere rukaba rugeze ku rwego rumwe n'Uburayi kandi abo banyaburayi abwira barageze kure cyane bakaba bararenze n'ukwezi! Ese uyu mwitozo w'ikinyoma ku bazungu wahiriye Paul Kagame! Reka tubagezeho mu ncamacye isesengura ryakozwe n'ikinyamakuru cya Leta y'Ububiligi RTBF ku majyambere Kagame ahora aririmba ko yagejeje ku banyarwanda!
Ku mugoroba wo ku italiki ya 6 Kamena 2017 nibwo Paul Kagame yageze mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ububiligi wa Bruxelles, kuwa kane taliki ya 7 Kamena 2017, Paul Kagame yakiriwe n'intore z'abanyarwanda zigeze ku mubare w'abantu 100 ahitwa "Tour et Taxi"! Abanyarwanda b'impunzi bahunze Paul Kagame baba mu gihugu cy'Ububiligi barenga 500 nabo baje kwakira Paul Kagame bamuha induru kandi bafite n'ibyapa byanditseho ubwicanyi yakoze kimwe n'ibindi bikorwa bibi ubutegetsi bwe bukomeje gukorera abanyarwanda harimo no kubicisha inzara! Kuwa gatanu taliki ya 8 Kamena 2017 Paul Kagame yakiriwe na ministre w'intebe w'igihugu cy'Ububiligi naho kuwa gatandatu taliki ya 9 Kamena 2017 akoresha inama ya "Rwanda day" mu mujyi wa Gand mu Bubiligi. Muri iyo "Rwanda day" nabwo abanyarwanda benshi bahungiye mu Bubiligi basanzeyo Kagame bamubwira akari imurori! Muri iyo minsi uko ari 3 itangazamakuru rya leta y'Ububiligi ryakurikiranye neza urwo ruzinduko rwa Paul Kagame mu Bubiligi maze nyuma yo gusesengura ibyo ryabonye byose rifata umwanzuro w'uko 'iterambere Kagame ahora aririmba ko yagejeje ku Rwanda ari Baringa!"
Bwana Faustin Twagiramungu, wabaye ministre w'intebe ubu akaba ayoboye ishyaka rya politiki rya RDI hanze y'igihugu nawe yagize icyo atangariza RTBF, Bwana Twagiramungu yagize ati : "ibyo bibazo by'iterambere bivugwa ntabwo bigomba kugirwa intwaro yo kudutera ubwoba ngo tuvuge ko amajyambere ariyo y'ingenzi kuruta demokarasi, ngo tuvuge ko iterambere ry'ubukungu aricyo kintu k'ibanze kurusha ukwishyira ukizana kw'abanyarwanda! Ntabwo iterambere ry'ubukungu ariryo rigomba kuba urwitwazo rwo kuzinzika ubwicanyi ndengakamere bwa Paul Kagame mwatumiye hano! Ntimuvuga ubwicanyi bw'abahutu Kagame yiciye muri Congo, ntimuvuga ubwicanyi bw'abanyarwanda Kagame yakoze imbere mu gihugu, ntimuvuga ubuhotozi bw'abantu akomeje gukora kugeza nubwo abasanze mu mahoteli! Uwo muntu niwe mwatumiye muri iki gihugu"!! Mwamikazi ukora muri ambasade y'u Rwanda i Buruseli avuga ko ibintu byose bishinjwa Kagame bivugwa n'abantu bahunze u Rwanda mu 1994 batazi aho ibintu bigeze ubu mu Rwanda! Akaba yarateye utwatsi abavuga ko Kagame aziyamamaza ku mwanya wa Perezida kuko ntawe yabisabye kandi akaba nta kintu kigararaza ko Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu mwaka w'2034!

Iyo mpuguke isanga igitera ubukene kwiyongera mu Rwanda biterwa na politiki mbi yo gucunga ubutaka iri mu Rwanda, abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi bambuwe amasambu yabo kandi nta kandi kazi bafite kabatunze! Politiki yo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe nayo ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku baturage zijyanye n'imirire mibi n'inzara idashira. Iterambere ry'u Rwanda rivugwa akaba nta rihari n'ubwo hatavugwa ko hari ubukene bukabije mu Rwanda; ubwo bukungu bw'u Rwanda buteye ubutyo bukaba butangiye gutera impungenge abashoramari bwo kuba bajyana umutungo wabo mu Rwanda! Kuri iki kibazo cy'ubukungu bw'u Rwanda Kagame yitwaza kugira ngo azagwe ku butegetsi, nta mpaka nyinshi byagombye gutera kuko abantu baba bibonera ibyo bikorwa bivugwa ibyo aribyo!

Veritasinfo
Umwe mubakandida bigenga mu Rwanda nawe aravuga uko abibona