Rwanda: Ababiligi basanze amajyambere aririmbwa na Paul Kagame ari baringa (igihu)!

Publié le par veritas

Mu cyumweru gishize, Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cy'Ububiligi kugirango yereke abazungu ko abanyarwanda bamukunze cyane, kuburyo babona nta wundi wamusimbura ku mwanya w'umukuru w'igihugu kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagejeje ku gihugu! Biratangaje kubona u Rwanda rutarashobora gukora igikwasi cyangwa se urushinge ariko Paul Kagame akajya kubeshya abazungu ko u Rwanda yaruteje imbere rukaba rugeze ku rwego rumwe n'Uburayi kandi abo banyaburayi abwira barageze kure cyane bakaba bararenze n'ukwezi! Ese uyu mwitozo w'ikinyoma ku bazungu wahiriye Paul Kagame! Reka tubagezeho mu ncamacye isesengura ryakozwe n'ikinyamakuru cya Leta y'Ububiligi RTBF ku majyambere Kagame ahora aririmba ko yagejeje ku banyarwanda!

Ku mugoroba wo ku italiki ya 6 Kamena 2017 nibwo Paul Kagame yageze mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ububiligi wa Bruxelles, kuwa kane taliki ya 7 Kamena 2017, Paul Kagame yakiriwe n'intore z'abanyarwanda zigeze ku mubare w'abantu 100 ahitwa "Tour et Taxi"! Abanyarwanda b'impunzi bahunze Paul Kagame baba mu gihugu cy'Ububiligi barenga 500 nabo baje kwakira Paul Kagame bamuha induru kandi bafite n'ibyapa byanditseho ubwicanyi yakoze kimwe n'ibindi bikorwa bibi ubutegetsi bwe bukomeje gukorera abanyarwanda harimo no kubicisha inzara! Kuwa gatanu taliki ya 8 Kamena 2017 Paul Kagame yakiriwe na ministre w'intebe w'igihugu cy'Ububiligi naho kuwa gatandatu taliki ya 9 Kamena 2017 akoresha inama ya "Rwanda day" mu mujyi wa Gand mu Bubiligi. Muri iyo "Rwanda day" nabwo abanyarwanda benshi bahungiye mu Bubiligi basanzeyo Kagame bamubwira akari imurori! Muri iyo minsi uko ari 3 itangazamakuru rya leta y'Ububiligi ryakurikiranye neza urwo ruzinduko rwa Paul Kagame mu Bubiligi maze nyuma yo gusesengura ibyo ryabonye byose rifata umwanzuro w'uko 'iterambere Kagame ahora aririmba ko yagejeje ku Rwanda ari Baringa!"

Radiyo-televiziyo y'ababiligi RTBF yatangajwe cyane no kubona abanyarwanda b'impunzi bataracitse intege bagakora imyigaragambyo ikaze yo kwamagana uruzinduko rwa Kagame mu Bubiligi ari nako bavuga amahano Kagame akomeje gukorera abanyarwanda. RTBF yaganiriye na bamwe mu banyarwanda bari mu myigaragambyo bayitangariza ko amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri Kanama mu Rwanda ari ikinamico, akaba ariyo mpamvu ku byapa byinshi by'abari mu myigaragambyo hari handitseho ko "Kagame agomba kuva mu nzira"! Natacha Akingeneye wo muri Jambonews yagize ati :" twaje kwigaragambya kuko muri iki gihe u Rwanda ruyobowe mu kinyoma gikabije kuburyo abanyarwanda babayeho mu buzima bubi bukabije, ubukene, ubuvuzi buri hasi cyane n'ibindi bibi byinshi, ariko imibare itangwa n'u Rwanda ikaba itekenitse kuburyo ihisha ibyo bibazo byose abanyarwanda babayemo, ubu tukaba twaje kuvuganira ikiremwa-muntu kibabaye aho kuvuga imibare y'iterambere ry'ibinyoma! Mu Rwanda nta rubuga rwa politiki ruhari, ugerageje kuvuga ajyanwa muri gereza!" Natcha yavuze no ku itekinika ry'amafoto y'urukozasoni ya Diane Rwigara yakozwe n'ubutegetsi kugirango ahagarike ibikorwa byo kwiyamamaza!

Bwana Faustin Twagiramungu, wabaye ministre w'intebe ubu akaba ayoboye ishyaka rya politiki rya RDI hanze y'igihugu nawe yagize icyo atangariza RTBF, Bwana Twagiramungu yagize ati : "ibyo bibazo by'iterambere bivugwa ntabwo bigomba kugirwa intwaro yo kudutera ubwoba ngo tuvuge ko amajyambere ariyo y'ingenzi kuruta demokarasi, ngo tuvuge ko iterambere ry'ubukungu aricyo kintu k'ibanze kurusha ukwishyira ukizana kw'abanyarwanda! Ntabwo iterambere ry'ubukungu ariryo rigomba kuba urwitwazo rwo kuzinzika ubwicanyi ndengakamere bwa Paul Kagame mwatumiye hano! Ntimuvuga ubwicanyi bw'abahutu Kagame yiciye muri Congo, ntimuvuga ubwicanyi bw'abanyarwanda Kagame yakoze imbere mu gihugu, ntimuvuga ubuhotozi bw'abantu akomeje gukora kugeza nubwo abasanze mu mahoteli! Uwo muntu niwe mwatumiye muri iki gihugu"!! Mwamikazi ukora muri ambasade y'u Rwanda i Buruseli avuga ko ibintu byose bishinjwa Kagame bivugwa n'abantu bahunze u Rwanda mu 1994 batazi aho ibintu bigeze ubu mu Rwanda! Akaba yarateye utwatsi abavuga ko Kagame aziyamamaza ku mwanya wa Perezida kuko ntawe yabisabye kandi akaba nta kintu kigararaza ko Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu mwaka w'2034!

Nyuma yo kumva izo mpande zombi , RTBF yavuganye n'inzobere mu by'ubukungu bw'u Rwanda. Iyo mpuguke yavuze ko imibare yerekana ko ubukungu bw'u Rwanda butera imbere iri hejuru cyane; iyo mibare ikaba igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse hagati ya 5 na 7 mu myaka ishize. Iyo mpuguke ivuga ko iryo terambere ry'ubukungu ritagera kuri bose rikaba ryihariwe n'agatsiko k'abantu bamwe kuburyo isura y'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda ari impusane! Iyo mpuguke yatanze ingero ko mu rwego rw'ubuzima hari iterambere ryageze ku gice kimwe cy'abaturage. Iyo mpuguke ivuga ko mu bindi bice by'imibereho myiza y'abaturage, nta bikorwa bigaragara byagezweho! Yatanze urugero rw'uko hari impaka zikomeye ku mibare yerekana iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda kuva mu mwaka w'2010 n'2012, u Rwanda rukaba rwaratanze imibare igaragaza ko ubukene mu gihugu bwagabanutse cyane kugera kuri 6% ariko mu mwaka w'2012 u Rwanda rukaba rwahinduye uburyo bwo kugaragaza igipimo cy'ubukene, ubu rukaba rwaratanze indi mibare igaragaza ko ubukene butagabanutse  ahubwo bwarushijeho kwiyongera hagati y'umwaka w'2012 n'2014!

Iyo mpuguke isanga igitera ubukene kwiyongera mu Rwanda biterwa na politiki mbi yo gucunga ubutaka iri mu Rwanda, abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi bambuwe amasambu yabo kandi nta kandi kazi bafite kabatunze! Politiki yo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe nayo ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku baturage zijyanye n'imirire mibi n'inzara idashira. Iterambere ry'u Rwanda rivugwa akaba nta rihari n'ubwo hatavugwa ko hari ubukene bukabije mu Rwanda; ubwo bukungu bw'u Rwanda buteye ubutyo bukaba butangiye gutera impungenge abashoramari bwo kuba bajyana umutungo wabo mu Rwanda! Kuri iki kibazo cy'ubukungu bw'u Rwanda Kagame yitwaza kugira ngo azagwe ku butegetsi, nta mpaka nyinshi byagombye gutera kuko abantu baba bibonera ibyo bikorwa bivugwa ibyo aribyo!

Aho kuvuga ngo Kagame yateje u Rwanda imbere , nibavuge ngo dore ibikorwa yakoze n'ibi maze rubanda ibigereranye n'ibyo abandi bayoboye u Rwanda bakoze! Ariko ikiruta byose ni ukuzirikana ijambo riri muri Bibiliya (Luka, 12,16-21), aho Yezu yabwiye umukungu muri aya magambo  "...Imana iramubwira iti : Wakiburabwenge we muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande?"Ni ngombwa kwita ku buzima bw'abantu aho guhunika ibintu wambuye abo umaze kwica! Ng'icyo icyaha gihora gikomanga ku mutima wa Paul Kagame bigatuma adatora agatotsi! Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu kwa Kagame we akaba  Francis Kaboneka we akaba yaravuze ko atewe impungenge z'uko amajyambere y'u Rwanda abonwa nka "photoshop"(ibishushanyo byo muri mudasobwa)!

Veritasinfo

Umwe mubakandida bigenga mu Rwanda nawe aravuga uko abibona

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Biriya byo gukenesha Rubanda (NZARAMBA) ni experience bavanye UGANDA. Iriya ni Politiki yitwa PFUKAMA NKUYOBORE. Biriya nibyo M7 yafatishije ABAGANDA. Yabishe bahagaze (GUSILUWAZA) utarishwe na KANYANGA ubukene no kwirwanaho mugihugu kiza nka UGANDA bubageze kure. Aha usanga IBITEKEREZO byaragiye kubera kwirwanaho byaburi munsi.

Urugero: Ndibuka Vanilla igura Akayabo arilo M7 yica isoko ryayo kuko yabonaga abatavuga rumwe nawe bazakoresha Akayabo bavanagamo bakamubuza amahoro! Ubu Vanilla ntagaciro igira Uganda kandi ni Gold ku isoko.

Ibi rero ba Tito barabizi neza byagera ku ABAHUTU bagasya batanzitse!

Ubu abana babahutu barakoreshwa Imirimo yagahato nka North Korea aho ku IWAWA... Abo bagiriye neza babajyana mugisirikare ngo ni rwambikana bazabe aribo bashyira imbere dore ko ababo babaye INYOZA KARENGE....

DUKENEYE UMUCUNGUZI.
Répondre
C
Ngo abakongomani bari baje kwigaragambya ngo kuko President Kagame ariwe wishe Patrice Lumumba ngo akaba yarakoronije Congo akaniba umutungo wa Congo?ngo niko interahamwe zababwiye! Naho interahamwe zo zari zaje kwerekana ko ngo interahamwe ari abatagatifu ngo rwose interahamwe ni ntamacyemwa ngo ni ukuri nta genocide zakoze Ngo ahubwo Kagame niwe wishe abatutsi bose arabamara ngo kandi yishe n'abahutu batari bashyigikiye ko abatutsi bapfa. Ngo kandi Ngo u Rwanda Ntabwo yaruhinduye Paradizo!! Ngo ikindi kandi ngo ziyemeje guharanira ko abantu bazajya bakora amakosa mu Rwanda ntibafungwe ngo ndetse zirasaba ko abanyabyaha bose bafunzwe bahita bafungurwa mu maguru mashya. Ngibyo ibyari byazinduye interahamwe zikaza gukora animation igihe President Kagame yari yagiye mu Bubiligi, uretse ko zagize umwaku zikayoberwa n'aho aherereye. Namwe nimunyumvire ubwenge bw'interahamwe. Ibi kandi babivuga biyesura imbere y'abazungu bazirusha kumenya ukuri kw 'ibyabaye mu Rwanda. Ngaho nimuhanyanyaze nzaba ndeba ko ibinyoma byanyu bizatsinda ukuri kw'abanyarwanda. Amahirwe cyakora mufite yo gutsinda ni 0.00%. Shitani ijye ikomeza ibajye imbere.
Répondre
A
AMAHANGA asanga ARI UGUTA IGIHE MUGUKURIKIRANA AMATORA YO MURWANDA! Niyompanvu EU nabandi basabye Kudapfusha cash zabo UBUSA koko ARI UKWIMIKA UMWAMI nta MATORA arimo ari ITEKINIKA aka Power Samantha.

Ikimbabaza ni Imisoro ya Rubanda igiye Kuhashirira ngo baratora. Ariko NITEGUYE GUSEKA mbona abantu ngo batonze Umurongo baratora!!! Kurangiza umuhanga.

Reka ndangize nshimira MWENEDATA ugira ati: U RWANDA NTIRWABYAYE IKINEGE. Ibyo ni Ugutesha agaciro igihugu nabagifasha.

Bembe dufite IMFURA YA YEZU.... Akazakurikira ibi muza kumva!
Répondre
A
Africa for Africans only. No exception.

https://www.youtube.com/watch?v=WWG9Cv_2Cck
Répondre
K
Iyi ntozo Mugabo irababaje ; aho gukora akazi kawe ko gucurangira abahetsi naba umkoroshali bikarangira ; bo baba mu gihugu demokrate ; igihugu kirabagabulira ; igihe ujagata muli Kagome deuil iyo ubaha umukati ngo urebe ko batawuguta muli ubwo bwiso bwaturumbujwe n'ubujajwa bwawe. Ndakwibutsa ko abo bantu muli kwica buli munsi mubongera kuli za miliyon mwamaze zizabakoraho.
Ndibutsa abafite abana mu gisoda gutel. mukamenya ko bagihumeka.
Répondre
N
Mugabo, ibtore ntiganya ahubwo ishaka ibisubizo!!
Répondre
M
Ivuzivuzi ry'ibinyoma ryanyu niryo rinyereka ko ba nyoko babapfushije muhagaze. Hanyuma se Iyo mpuguke yanyu murata ngo yavuze ko u Rwanda rutateye imbere ihagarariye ababirigi bose? Iyo mpuguke yanyu rero Nubwo nayo idahakana ko u Rwanda rwateye imbere, uretse ko igezaho ikavuga ngo ntabwo abanyarwanda bose bakize ariko nta n'igihugu yerekanye wasanga abantu bose ari abakire. Ubuse za ntaragahanga ziba mu Bubiligi zari zaje kurwanya President w'u Rwanda sinabonaga zose zisa n'incakarafu nonese zo ubona atari abatindi baba mu Bubiligi? Iyo mpuguke yanyu Ntabwo irusha umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'iburayi kugenzura iterambere riri mu Rwanda, wo wigenzuriye ukabona iterambere riri mu Rwanda ugatumira President Kagame Kubera ubuhanga bamubonyeho. Ko batatumiye wa mwehu w'i Burundi se? Ibi rero Veritasinfo ikigerageza gupfundikanya ibeshya babyita amatakirangoyi kuko Kagame abatsinze Igitego cy'umutwe. Intaragahanga Ngo zari zaje kwamagana iterambere ry'u Rwanda zatashye zimyiza imoso kuko imigambi zari zifite yarazipfubanye, Intore z'u Rwanda zabarushaga byose mujye mwemera gutsindwa. Uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba yamwishe.
Répondre
G
Bamutumiye kubera ubuhanga bamubonyemo kweli?
Uzabaze Louis Michel akazi akora ni uko ahembwa.
Erega rwose mubyumve, ntabwo imihanda ikubuye ya kigali ville iruta abantu bose bilirwa bicwa; imirambo igatoragurwa ku mihanda- inzara inuma mu giturage-
Igihe ayakabatabaye muyashyira muli Kagame day-
S
Ubukene buranuma mu gihugu cyacu.

Yego mu cyaro hari uduce tumwe na tumwe, gavumenti ya RPF yagejejemo amashanyarazi,…ariko na none tujya tubona ko hari abaturage benshi banywa amazi y’ibirohwa (ibyo simbeshya, kuko inyandiko zirahari).

Ikibazo rero gihari, ni uko abenshi bari inkirabuheri baturutse muri camp de réfugié Nakivale, bakagwa ahashashe mu bikorwa Perezida Habyarimana yari yarakoze, hanyuma umuzungu akabavungurira ku bisigazwa by’ibyibano muri Kongo, bakubaka imiturirwa nayo itagira amazi.

Amajyambere nyayo, ahera ku kwihaza mu biribwa. Aho niho Abanyaburayi bahereye.

Amajyambere nyayo, naya Abaturage bose. Apana muri republika yigenga ya Kigali (dans l’état fédéral rwandais).

Nta ntore ntutse, ngerageje kuvuga ibintu uko bimeze.

Sibyo Ntwari we ?
Répondre
K
Abahutu n'abatutsi ntacyo bapfa ! Ushaka kuba umwami wese arabacanga ngo arebe ko yashinga akabuno ku ntebe . TPIR idafifitse aka ONU na business zayo nifata Pahulo Kagame n'interahamwe ze zivanze mu za Kinani ,bagafata abasoda be bishe i Rwanda na RDC ; twese tuzafata Bibliya tuti : Amen ; amahoro iwacu.
Répondre
K
Ariko se ko Kagome yavuze ko atazakenera abazungu ngo bitewe n'uko amaze kubaruta ari kubazereramo ashaka iki? Abazungu se nibo banyarwanda ategeka? Yabanje agasubiza ibi bibazo Gilbert Mwenedata arimo avugako bigoye abanyarwanda? Nkunze aho avuze ko atemera itegeko nshinga ryemerera Kagome kwiyamamariza manda ya gatatu kandi bajyaga bavuga ko ngo abanyarwanda bose babyemera!!! Harahagazwe!!
Répondre
U
Abo babiligi nabo mujye mubibutsa ko bashyigikiye kagame kuva kera mwe mubayo. Bijye bibatera ipfunwe ry'ukwibeshya kw'indengakamere bagize. Naho ibyerekeye gukenesha abanyarwanda ni gahunda ya kagame si ibihimbiweho. Ni ibyo mu migambi yo mw'ishyamba. Gutegeka abo ba nyakuruha guhinga igihingwa kimwe, ni imitwe yizwe n'abahezanguni kuko harimo ingorane ebyiri. Iya mbere ni uko nibyo babategetse guhinga, abo bahezanguni bihariye byose babigura ku giciro gito cyane. Kuko ugura niwe ushyiraho ibiciro !!!!! Munyumvire ako karengane!!! Ingorarane ya kabiri ni uko babategeka kubahingira inyongera y'ibyo batumiza mu mahanga. Murumva ko bagashize!! Bazana ibiryo byo hanze noneho bakiyongeza n'ibyo ba nyakuruha babahingiye! Noneho bakabyibuha kuko babona indyo yuzuye!!! Ariko ikibazo nyamukuru ni uko bakomeje kubeshya rubanda ko bahagaritse genocide noneho Abatutsi b'abakene, nabo bagerwaho n'iyo nzara iterwa n'ubukene bwo kutihaza mu biribwa. Nabo bagapfana ifiyeri cg bagapfira muri nyagasani ngo kagame ! kagame !
E
Isomo abanyarwanda bakwiye gukuramo nuko urukundo rugomba kuba murwanda kandi rukemerwa .