Rwanda : Ubutwari busaza vuba, bukibagirana vuba nubwo waba ugezweho nka «whatsapp» !
[Ndlr :Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 18 Mata 2017, abanyarwanda benshi bakoresha itumanaho rya telefoni rikoresha uburyo bwa « whatsapp » batunguwe n’uko ubwo buryo bwahaze, bakaba batari kwakira cyangwa ngo bohereze ubutumwa bakoresheje « whatsapp ». Mu bihugu byinshi bifite ubutegetsi bw’igitugu gikaze, imikorere yo guhagarika itumanaho rishingiye kuri interneti ikunze kubaho kuko leta iba idashobora kubugenzura ! Gusa kimwe mu byivugo u Rwanda rugenderaho muri Afurika ni uko ruvuga ko rwateye imbere mu ikoranabuhanga ! Ese igihe cyaba kigeze interneti mu Rwanda ikagenda nka nyomberi ? Umunyarwanda ushishoza akaba yaduhaye urugero rw’uburyo ubutwari mu Rwanda butaramba, wabona n’iyi mihigo y’iterambere leta ya Kagame yirirwa ivuga, izagenda nka nyomberi ! Dore uko abitubwira :]
Muduhe Roza wacu, Roza wacu, Roza wacu....
Mufungure Roza wacu, Roza wacu,....
Murekure Roza wacu, Roza wacu,...
Intwari Roza wacu, Roza wacu,....
Yahagaritse jenoside Roza wacu, Roza wacu,....
Igihugu cya Uganda kiramenyesha Ubufaransa ko niba butarekuye Roza wacu, East Afrika iratangira kwanga kugura ibintu (kuboyikota produit) byose zikorerwa mu Bubufaransa !
Iyo niyo yari intero n'inyikirizo mu mihanda ya Kigali aho abantu bari uruvunganzoka baje kwigaragambya ngo Roza Kabuye yatawe muri yombi mu gihugu cy'Ubudage. Abantu ibihumbi n'ibihumbagiza barataga ubutwari no guhagarika jenoside kwa Roza Kabuye. Ibyo bihumbi n'ibihumbagiza nta n’umwe kuri ubu wabaza irengero rya Roza wabo !
Mu minsi micye nk’uko dusanzwe tubizi : Ingabo, Polisi, Dasso, Inkeragutabara, NSS, Inzego z'ibanze… bose guhera saa cyenda z'ijoro, baraba bakwiye imisozi kuri buri rugo, bajya gusohora ku ngufu abaturage ngo bajye gushungera aho umukandida Paulo Kagame yagiye kwiyamamariza! Izuba, inyota, inzara, umuvundo…ibyo ni bimwe mubyo abaturage bagomba kwitegura guhura nabyo mu Karere kazaba gatahiwe kwakira ukwiyamamaza kwa Paulo Kagame!
Abanyarwanda, nk’uko ikinyamakuru «Africa Time » giherutse kubitangaza, baremanywe umuco wa «ndiyo bwana no gukoma yombi (amashyi)» ! Gutekereza ku mateka ya hafi yo guhatirwa gusingiza ubutwari bwa Roza Kabuye, nyuma y’imyaka itanageze no ku 10, iyo ntwari yahagaritse jenoside,ikaba yarabaye «ikigarasha gicitse», byagombye kutwigisha kudahururira ibibonetse byose. Munyarwanda utazemera kubyutswa saa cyenda cyangwa saa kumi, ngo genda muri kampanye, niba bitakurimo uzabyange wigumire mu buriri!
Erega, iryo hurura akenshi niryo ryakozeho abanyarwanda benshi, nyuma Leta ihindutse baza kuba interahamwe bose, abenshi bakaba bacumbikiwe mu mabohero, abandi bakaba barishwe, abasigaye bakaba bari ku ntonde, bariho bashakishwa na Leta iriho! Ni iki kikugaragariza ko iryo hurura ryawe ujyanwa hirya no hino ko utazabibazwa Leta ihindutse?
Ninde watumenyera irengero rya Roza wacu? Ntakiri intwari se? Ntiyagaritse jenoside se baratubeshyaga? Rwari urukundo tumukunda cyangwa kwari ugutamba umurishyo w'ingoma? Itonde iwacu ubutwari busaza vuba, bukibagirana vuba!
Umunsi mwiza kuri mwese.