Burundi-Rwanda : Kuki izina rya Général Godefroid Niyombare rigarutse mu itangazamakuru mpuzamahanga?

Publié le par veritas

Ifoto ya nyuma yagaragaje Général Niyombare mu bihe byo guhirika ubutegetsi mu mwaka w'2015

Ifoto ya nyuma yagaragaje Général Niyombare mu bihe byo guhirika ubutegetsi mu mwaka w'2015

Ikinyamakuru gikomeye cya «jeune Afrique» kizwiho kuba gihabwa amafaranga menshi n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kugirango gikwirakwize mu mamahanga propagande y’ibinyoma byo kwamamaza ubutegetsi bwa Leta ya Kigali. Ku cyumweru taliki ya 7 Gicurasi uyu mwaka, icyo kinyamakuru cyasohoye inyandiko irimo ikiganiro cyemeza ko cyagiranye na Général Godefroid Niyombare washatse guhirika leta  ya Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi taliki ya 13 Gicurasi 2015, icyo gikorwa kikaza kuburiramo. Iyo nkuru y’ikiganiro «Jeune Afrique» yagiranye na Niyombare yakwiriye ku isi yose inyuze mu binyamakuru bikomeye bikorera ku mugabane w’Uburayi ! Ni iki kihishe inyuma y’iyo nkuru y’ikiganiro cya Général Niyombare ?«Veritasinfo» yagerageje kubashakira igisubizo k’icyo kibazo!

Televiziyo Mpuzamahanga y’abafaransa «TV5 Monde» yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa «Jeune Afrique» witwa  «Olivier Caslin»; uwo munyamakuru akaba yaragejeje kubakurikira «TV5 Monde» inkuru y’ikiganiro «Jeune Afrique » ivuga ko yagiranye na Général Godefroid Niyombare. Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Olivier akaba avuga ko Général Godefroid Niyombare yagiranye icyo kiganiro nawe akoresheje telefone ; ibyo akaba aribyo bisobanura impamvu nta foto ya Niyombare yo mu bihe bya vuba «Jeune Afrique » yagaragaje. «Jeune Afrique» isobanura ko muri icyo kiganiro Général Godefroid Niyombare yaboneyeho umwanya wo gusobanurira amahanga impamvu atashoboye guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Général Niyombare asobanura ko umugambi wo guhirika ubutegetsi i Bujumbura ku italiki ya 13 Gicurasi 2015 waburiyemo kubera ubugambanyi bwa ministre w’ingabo wariho icyo gihe Général Major Pontien Gaciyubwenge wabijeje ko bafatanyije, nyuma akaza kwisubiraho ; ibyo bikaba byaratumye ingabo nyinshi z’icyo gihugu zitabakurikira mu mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi.

Général Godefroid Niyombare yemeza ko muri iki gihe ayobora umutwe witwa FOREBU (Forces Républicaines du Burundi), uwo mutwe ukaba ufite abarwanyi bitwaje intwaro. Général Godefroid Niyombare, yemeza ko atashatse guhirika ubutegetsi i Burundi kugirango abufate, ahubwo yashakaga ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abaturage, abanyepolitiki bagashobora gukora akazi kabo. Général Niyombare Godefroid akaba avuga ko afite gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura akoresheje imbaraga za gisilikare mu gihe bizaba bibaye ngombwa. Umunyamakuru «Olivier Caslin» wemezako yagiranye ikiganiro na Général Niyombare ntavuga neza agace cyangwa igihugu uwo mu général aherereyemo, ahubwo avuga ko aba mugace kari ku mupaka w’igihugu cya Congo (RDC) n’Uburundi ! Général Niyombare akaba avuga ko Uburundi buzagira amahoro igihe cyose Nkurunziza azaba atakiri umuyobozi w’icyo gihugu!

Kuki izina rya Général Niyombare rigarutse mu binyamakuru bikomeye ?

Ibimenyetso byinshi byerekana ko iyi nkuru y’ikiganiro cya Général Godefroid Niyombare n’umunyamakuru «Olivier Caslin» wa «Jeune Afrique» ari impimbano. Ikinyamakuru cyo kuri interneti k’i Burundi «ikiriho.org» cyemeza ko ubutegetsi bwa Kigali bwagiranye amasezerano y’igihembo cy’umushahara n’umuyobozi w’ikinyamakuru «Jeune Afrique» Bwana François Soudan yo gucengeza no kwamamaza ubutegetsi bwa Paul Kagame mu mahanga; ndetse uwo muyobozi wa «Jeune Afrique» akaba yaranditse igitabo kirata ibigwi Paul Kagame kugira ngo kimwamamaze mu mahanga nk’indashyikirwa, icyo gitabo cyitwa : « l’homme de fer, conversation avec Paul Kagame, Président du Rwanda ». Birumvikana ko iki kiganiro na « Général Niyombare » kiri muri gahunda yo kugira umwere Paul Kagame mu bibazo by’umutekano mucye akomeje guteza igihugu cy’Uburundi.

Ikinyamakuru «ikiriho.org» cyasanze ikiganiro cya Général Niyombare na « Jeune Afrique » cyarahimbwe kuko cyuzuyemo amakosa Niyombare adashobora gukora. Amwe muri ayo makosa ni nk’aho Général Niyombare avuga ko Perezida Nkurunziza yafashe indege ajya i Dar-es- salaam ku italiki 12 Gicurasi kandi ataribyo. Muri icyo kiganiro kandi Niyombare ngo yemeza ko nta ruhare u Rwanda rwigeze rugira mu guhirika ubutegetsi bw’ Uburundi, ko u Rwanda nta bibazo by’Uburundi rwivanzemo, ko ikibazo kiri hagati y’abarundi ubwabo » ; ibi bikaba bigaragaza ko amagambo ari muri icyo kiganiro ari amahimbano atari aya Niyombare! «Veritasinfo» ikaba yarakoze ubushakashatsi bwo kumenya mubyukuri aho Général Niyombare aherereye, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko uwo mu Général ataba muri Congo cyangwa i Burundi, ahubwo aba i Kigali mu Rwanda, akaba asa nufungishije ijisho n’inzego z’umutekano za Paul Kagame! Ibi kandi byemezwa n’ikinyamakuru « ikiriho.org » cyemeza ko umwe mu bapolisi bafite ipeti ryo hejuru mu Burundi yagihaye amakuru y’uko inzu Niyombare abamo i Kigali bazi aho iherereye, uwo mu général Niyombare akaba abaho mu buryo bumwe n’uko umu Général Laurent Nkunda abayeho!

Imwe mu mpamvu yatumye leta  ya Kigali yarahimbye inkuru y’ikiganiro cya « Général Niyombare » akaba ari ukugirango ikwirakwize mu mahanga ikinyoma cy’uko leta  y’u Rwanda ntaho ihuriye n’ibibazo by’Uburundi, amakimbirane n’intambara bihari bikaba ari ibibazo biri hagati y’abarundi ubwabo! «Veritasinfo» ikaba yarashoboye kubona ibisobanuro birushije kumvikanisha impamvu leta  y’u Rwanda itangiye kwamamaza izina rya « Général Godefroid Niyombare » nk’uko bivugwa bamwe mu bantu bakomeye bashinzwe iperereza mu gisilikare cya APR, ariko badashyigikiye imigambi yo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’Uburundi ! Bamwe muri abo basilikare ba FPR inkotanyi bakaba bemeza ko intambara hagati y’u Rwanda n’Uburundi igomba kuba mu bihe byavuba byanze bikunze ; bemeza ko Paul Kagame yiyemeje gushoza intambara hagati y’u Rwanda n’Uburundi kugira ngo ashobore gukemura ibibazo 3 bimubangamiye ku buryo bukomeye mu buyobozi bwe. Ibyo bibazo n’ibi bikurikira :

1)Kugundira no gushimangira ku buryo bukomeye ubutegetsi bwe imbere mu gihugu : Muri iyi myaka yegereza isoza rya manda ye ya nyuma, Paul Kagame yamaze kubona hari abatutsi bakomeye bari mu gisilikare n’igisivili badashyigikiye ko aguma ku buyobozi bukuru bw’igihugu. Abo batutsi bakaba baratangiye kugandisha abandi batutsi bagaragaza ko Kagame atariwe kamara! Bamwe muri abo batutsi bakaba batangiye kwitwara nk’ibyigomeke kuburyo bashobora gutinyura abahutu bari bamaze gucika intege bakaba barwanya ubutegetsi bwe ! Paul Kagame akaba abona nta bundi buryo yakwikiza abo batutsi uretse guteza intambara maze akabona uburyo abikiza nta nduru zivugijwe kandi akarushaho no kwigaragaza ko ariwe ukenewe mu bihe by’intambara. Urutonde rw’abo batutsi bari imbere mu gihugu biswe «ibigaragasha» bakaba babangamiye ubutegetsi bwa Paul Kagame rwamaze gukorwa !

2)Kugirirwa ikizere n’amahanga : Paul Kagame yamaze kumenya ko ibihugu byari bisanzwe bimushyigikira (Amerika n’Ubwongereza) bizamukuraho amaboko namara kwiyongeza manda mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka. Kugira ngo agabanye igitutu cy’ibyo bihugu, Kagame abona ntayandi mahitamo afite uretse guteza intambara hagati u Rwanda n’Uburundi noneho ibihugu by’amahanga bikarangarira mu gushaka umuti wo guhagarika iyo ntambara hagati y’ibihugu byombi, aho guhatira Kagame gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda no gutegura isimburana ku butegetsi (alternance) nta maraso amenetse ! Iki kibazo cyo gushoza intambara ku gihugu cy’Uburundi, Kagame akaba akigirwamo inama n’ibyitso (lobbies) by’abanyamerika n’abayisilaheli bimwumvisha ko nta muntu watinyuka kumusaba kuva ku butegetsi, baba ari abanyamahanga cyangwa se abanyarwanda kandi igihugu kiba kiri mu ntambara! Mu byukuri iyo ntambara Kagame yifuza ikazaba ari nk’igikangisho cyo kongera guhabwa ijambo mu muryango mpuzamahanga!

3)Kugabanya igitutu cy’abatutsi b’abarundi : Iki kibazo gikomereye Kagame cyane, kuko mu gihe Paul Kagame yarimo yica kandi asenya inkambi z’impunzi z’abahutu mu gihugu cya Congo, niko ishyaka ry’abahutu b’abarundi rya CNDD-FDD ryagendaga rirushaho kugira ingufu zo kurwana i Burundi kuko abahutu b’impunzi z’abarundi bahungaga inkotanyi za Kagame muri Congo zasubiraga i Burundi zikinjira muri CNDD FDD kuko ntamahitamo zari zifite. Icyo kibazo cya CNDD cyateye impungenge Kagame kuko byabaye ngombwa ko ajya gufasha Perezida Buyoya kurwanya CNDD-FDD biramunanira, asaba Buyoya kumvikana na CNDD-FDD intambara ikarangira i Burundi kugira ngo abahutu b’abanyarwanda bari muri Congo nabo batabona uburyo binjira muri CNDD FDD bakamurwanyiriza i Burundi!

Buyoya wari perezida i Burundi n’abatutsi bo muri icyo gihugu bari bamushyigikiye bagaragarije Kagame impungenge z’uko abahutu nibinjira mu butegetsi i Burundi abatutsi bazabutakaza, Paul Kagame yijeje Buyoya n’abo batutsi ko ibyo bitazashoboka kuko ingabo z’abatutsi i Burundi arizo zizaba ari nyinshi mu gisilikare kandi akaba arizo zizaba zifite ubunararibonye mu gisilikare kurusha abarwanyi ba CNDD FDD. Kagame yijeje Buyoya n’abatutsi b’i Burundi ko abahutu baramutse babambuye ubutegetsi, azakora ibishoboka byose akabubasubiza, ubu akaba aricyo kibazo gikomeye afite ! Kagame yegeraga abayobozi ba CNDD-FDD barimo Nkurunziza, abahatira kwemera ibiganiro bagasangira ubutegetsi n’abatutsi bi Burundi ariko intambara igahagarara mu gihugu. CNDD yemeye kujya mu biganiro by’Arusha ari nabyo byatumye Nkurunziza aba perezida w’Uburundi. Mu myaka igera ku 10 Nkurunziza ari umukuru w’igihugu cy’Uburundi, yagerageje kwitwararika kuri Kagame maze abona umwanya wo kubaka ishyaka rya CNDD FDD no kurikomeza ndetse no kurishyira mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu !

Nubwo Nkurunziza yakoze uko ashoboye agashakira Buyoya umwanya ukomeye mu buyobozi bw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA, ntibyabujije Buyoya gukomeza gushyira igitutu kuri Kagame kugira ngo akore uko ashoboye asubize abatutsi b’i Burundi ubutegetsi yatumye batakaza! Paul Kagame na Buyoya bizeraga ko amatora yo mu mwaka w’2015 i Burundi ari umwanya mwiza wo gusubiza Buyoya n’abatutsi b’i Burundi ubutegetsi batakaje ! Kagame yizeraga ko Nkurunziza ataziyamamaza maze hakaboneka icyuho cyo gusubiza ubutegetsi Buyoya. Uko Nkurunziza yinangiraga agakomeza kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, niko Kagame yarushagaho kumugirira umujinya n’uburakari kugeza aho Kagame yiyemeje kumwamagana ku mugaragaro ariko Nkurunziza akamwima amatwi! Imwe mu mpamvu ituma Kagame na Buyoya banga imbonerakure ku buryo bukomeye ni uko bizeraga ko abasilikare b’abatutsi bazahirika ubutegetsi, ariko ibyo ntibyakunze kuko imbonerakure zatunguye abo batutsi bashakaga kwivumbura kuri Nkurunziza, zifatanya n’abasilikare bashyigikiye ubutegetsi maze barwanya abasilikare bivumbuye bagashaka guhirika ubutegetsi!

Itangazamakuru nk’intambara yo gutegura imitima

Buyoya n’abatutsi b’i Burundi bakaba bakomeje gushyira igitutu kuri Kagame kugira ngo abasubize ubutegetsi yatumye batakaza i Burundi! Kagame akaba yararakariye cyane Général Niyombare kubera igikorwa cyo kuba atarashoboye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bituma amufungisha ijisho i Kigali. Kagame kandi nta kizere afitiye Niyombare cy’uko ashobora kurwana i Burundi agafata ubutegetsi kuko ibikorwa byo kurwanya leta  ya Nkurunziza akoresheje abacengezi byamunaniye, akaba ariyo mpamvu Paul Kagame yiyemeje kwirwanira i Burundi agasubiza Buyoya ubutegetsi yatakaje ! Icyatumye Paul Kagame yitondera kugaba igitero i Burundi ni ugutinya ko hazaba isubiranamo ry’amoko hagati y’abahutu n’abatutsi bikamwitirirwa! Yakoresheje amayeri yose yo kugira ngo abahutu n’abatutsi basubiranemo i Burundi bitamwitiriwe biramunanira, kuko yifuzaga ko ayo moko yombi naramuka asubiranyemo bizamworohera gutera i Burundi yiyita yitwa umutabazi w’abatutsi !

Muri iki gihe, gahunda Kagame agezeho akaba ariyo gutera Uburundi anyuze muri Congo akabikora mu izina rya « Général Niyombare », niyo mpamvu izina rya Niyombare yarishyize mu kinyamakuru kimwamamaza cya « Jeune Afrique » kugira ngo ategure imitima y’abarundi n’amahanga, abumvisha ko mu gihe abarundi bazaba bari kwicwa n’inkotanyi ntibizitirirwe Paul Kagame ahubwo bizitwe ko ari Niyombare weguye intwaro akaba agiye kwirukana Nkurunziza ku butegetsi !  Inkotanyi zikaba zizarwana iyo ntambara zitwa abarundi nk’uko abagande barwanye mu Rwanda bitwa abanyarwanda b’inkotanyi ! Kagame azatera Uburundi amahanga yaramaze gusobanurirwako abahutu b’i Burundi (Niyombare na Nkurunziza) aribo bari kurwanira ubutegetsi, iyo akaba ariyo ntego ya kiriya kiganiro k’igihimbano « Jeune Afrique « ivuga ko yagiranye na Niyombare!

Nubwo bimeze gutyo ariko Kagame akaba adashaka ko « Niyombare » ayobora intambara kuko yananiwe guhirika ubutegetsi i Burundi, izina rya Niyombarerikazakoreshwa gusa muri propagande y’itangazamakuru!  Paul Kagame yatanze itegeko ryo kwica « Capitaine Evariste Nkuyehasi » wari ushinzwe kurinda « Général Niyombare », uwo mu Capitaine Nkuyehasi akaba yararasiwe i Kigali kuwa gatatu taliki ya 26 Mata 2017, umurambo we bakawujugunya muri ruhurura ! Amakuru menshi aturuka mu nzego z’iperereza muri FPR akaba yemeza ko capitaine Evariste Nkuyehasi yishwe kubera gukekwaho ibikorwa by’ubutasi no guha amakuru inzego z’iperereza z’Uburundi ; ariko mu byukuri capitaine Evariste Nkuyehasi yishwe mu rwego rwo kwikiza abantu bose bab bafitiye ikizere Niyombare kuburyo bagira n’uruhare rwo kuzayobora imirwano !

Paul Kagame yemeje kandi ko ugomba kuzajya mu nzego z’ubuyobozi mu bikorwa byo gutera Uburundi ari Husein Radjabu naho izina rya Niyombare rikazajya rikoreshwa mu itangazamakuru gusa !  Inzego z’umutekano z’Uburundi zemeza ko zifite amakuru yose y’ibikorwa Kagame ari gutegura kugira ngo atere Uburundi, ingabo z’igihugu cy’Uburundi zikaba ziryamiye amajanja ! Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Général Godefroid est purement et simplement criminel. Il doit être traité comme tel.
Pour ce faire, le gouvernement burundais doit tout faire pour faire pour que le mandant d'arrêt international qu'il a émis contre ce hors-la-loi soit exécuter par le pays qui loge cet individu à savoir le Rwanda de Kagamé. Il convient de rappeler que Nkurunziza a envoyé Déo Mushayidi à Kagamé comme un colis avarié, en exécution d'un prétendu mandat d'arrêt international émis par le Rwanda et sur décision de Kagame, le tout au mépris total des lois de son pays. Enfin, sur demande de Kagame, Nkurunziza a enterré le dossier de l'assassinat du Président Burundais Cyprien Ntaryamira. Sachant que l'assassinat d'un Président constitue un crime contre l'Etat du défunt. Nkurunziza s'est toujours a toujours répondu positivement aux demandes de Kagamé même pour massacrer les réfugiés hutu rwandais qui étaient dans son pays. Ironie du sort, le même Kagame a voulu le dégommer. Il a refusé et refusera d'extrader Général Godefroid comme il a refusé d'extrader des dizaines de criminels congolais qui grouillent ici au Rwanda, le tout en commun accord avec Kabila, dit président des Congolais. Alors que les criminels burundais recherché par la justice de leur pays menant publiquement leur vie ici au Rwanda, en RDC et ailleurs, aucun des mandats d'arrêt internationaux n'a été exécuté par ces pays. Pour ne pas fâcher Kagamé, le Burundi de Nkurunziza n'a pas porté l'Affaire Ntaryamira pour demander la création d'une commission internationale d'enquête afin de rechercher et d'envoyer à la barre les assassins d'un Président Burundais. La question est de savoir pourquoi Nkuruniza ne l'a pas fait, alors que les conditions sont favorables et qu'il y a des précédents?
Si les Batutsi burundais considèrent qu'il ne peuvent nullement accepter d'être dirigés par un Hutu, qui pour eux est un bougre et que tout doit être fait pour le dégager vif ou mort, il appartient au gouvernement burundais de leur montrer qu'ils vivent toujours dans le passé et mettre hors jeu les hors-la-loi et ce, peu importe les moyens utilisés dans le strict respect des lois burundaises.
Répondre
M
Kagame aribeshya yuko gutera uburundi byamworohere gukomeza kuba umwami wu Rwanda, nabigerageze maze abone ikimbwa yaboneye kumugezi. Nonese ayomahanga ataratumye atsinda Nkurunziza mugihe Obama na Clinton bari kubutegetsi azatuma amutsinda kubwa Tramp uzi ubujura bwa Kagame?
Iryotangazamakuru Nkurunziza yatsinze rihari, nubu azatsinda, eraga Nkurunziza sumwana. Kagame yatera yagirate ageyibika ijambo lya Nkurunziza "Intambara izarangirira aho yaturutse".
Répondre
S
Abarundi bati Kagame uribwaribwa tugufitiye umuti, bati ngwino TUZoKUMESA. Kagame amera nkayambwa imoka wayikangata ikazinga umurizo! Kagame ntabwo ashobora gutinyuka gutera Uburundi kuko azi neza kwiyo ntambara yamuhitana we n'intagondwa ze. Ahubwo azakomeza akore actes de terrorisme yicisha abanyapolitike bo muri Burundi... Ariko kubera ko ibihe byahindutse, kandi abategetsi bubu bakaba batameze nka Ndadaye cyangwa Ntaryamira, Kagame agiye gukora nkibyo Etat islamique ikora maze yice abarundi bicaye mu Cabaret kuko adashobora guhitana Nkurunziza
A
Abataripfana na padiri Thomas Nahimana muri Ambassade y'u Rwanda Belgique

https://www.youtube.com/watch?v=RROQid2SABQ
Répondre
F
FPR mu kugura bamwe mu barwanyi ba FDRL .

https://www.youtube.com/watch?v=zQezma86ArI
Répondre
K
Ndemeranywa n'uwanditse iyi nyandiko. Jeune afrique yamaze kugurwa na Kagame. François Soudan yirirwa aririmba Kagame. Ibyifuzo bya Kagame ku Burundi byaramunaniye, yashatse ko haba génocide mu Burundi biramunanira, nyamara ntabwo yemera ko mu Burundi génocides zahabaye cyera, ashobora gusobanura icyo yakoraga i Bujumbura igihe Ndadaye M yicwa? Kuki Jeune Afrique ivuga ko NIYOMBARE ari hagati y'u Burundi na Congo kandi yibereye i Kigali? Kuki Kagame yibwira ko ari we uzi ubwenge wenyine? yibwira ko u Burundi nta ncuti rufite (Russie, Chine, Tanzanie...), Kuki Kagame yibwira ko politiki ya Apartheid akoresha mu Rwanda ishobora gukora mu karere kose? Aho Kagame ntiyibwira ko azahora yiba amatora bikamukundira? aribwira ko nta bandi bantu bamufitiye imigambi? arabona se ko abantu bazaceceka kugeza ryari?
Répondre
N
Ibyo FPR ivuga byose ni ibinyoma! Ntabwo byumvikana ukuntu ubutegetsi bw'abatutsi mu Rwanda buvugako bakorewe genocide ariko ntibwemerere abahanga gukora ubushakashatsi kuri iyo genocide! Kuki FPR itakoze ibarura ryo kumenya abantu ( mu moko anyuranye) bishwe niyo genocide? Igisubizo kiroroshye kandi buri wese arakibona, ntabwo FPR ishobora kugaragaza ukuri kuri genocide mu Rwanda kuko ariyo yayigizemo uruhare runini ndetse akaba ariyo yayitangije! Igitangaje ni uko amateka azerekana ko abahutu aribo bakorewe genocide 2 zose mu Rwanda no muri Congo! Mwigeze mwumva ku isi yose ubwoko bukorerwa genocide noneho akaba aribwo butsinda ubwoko bwabicaga bukabanyaga ubutegetsi?
Répondre
S
300,000 tutsis survived (Ibuka says)
650,000 tutsis in the country (the most possible)
350,000 dead tutsis (from points above)
1,000,000 people died (rpf/ibuka say)
650,000 dead hutus (rpf/ibuka statistics say)
Many more hutus were dead in the rpf controlled parts
Ad only the tutsis are only allowed to mourn the theirs! (Wa da F***k)
Répondre
N
Kagame aribeshya ntaho azanyura abarundi! Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze!
Répondre