Rwanda : Mahoro Jean Bosco yishwe arashwe na polisi, nyuma yo kwanga ko asenyerwa inzu ye !
Publicité
[Ndlr: Igihugu cy’u Rwanda kiyobowe bunyamaswa, ariko ibinyamakuru byacyo ntibigira isoni zo kuvuga ko ngo u Rwanda rufite umwanya wa 9 mu kugira umutekano usesuye ku isi ! Ese iyo si bavuga ni iyi tuzi cyangwa n’indi si y’inyamaswa ? Igihugu gifata umuturage kikamurasa kumanywa yihangu ngo kuko yashatse kurengera umutungo we nicyo gifatwa ho urugero mu mutekano ? Abanyarwanda basobanura bate ko bari mu gihugu gifite umutekano ku isi ariko abene gihugu bakaba bagihunga buri munsi ? Niba u Rwanda nk’igihugu cya cyenda ku isi gifite umutekano umeze utya, icyanyuma ku isi kimeze gite ?]
Mahoro Jean Bosco wari watemye uhagarariye Dasso mu Murenge wa Kamembe amuziza ko yaje gusenya inzu ye yubatse mu buryo butemewe n’amategeko, yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo yashakaga gutoroka aho yari afungiye. Yari afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe, umuryango we wabwiye IGIHE ko wamenyeshejwe ko uyu musore yapfuye arashwe nyuma yo kugerageza gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore ashobora kuba yatinye uburemere bw’icyaha yakoze agashaka gutoroka. Ati “ Ashobora kuba yatinyaga uburemere bw’icyaha yakoze bikamutera gutoroka ubwo rero umupolisi aramurasa aza kwitaba Imana. Byabaye saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo basohora abafungwa bagiye kwisayidira (mu bwiherero). Yagerageje gutoroka yiruka kandi umupolisi wari umurinze nta yandi mahitamo, gusa ntabwo aba agambiriye kumwica.”Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, yari yasobanuriye IGIHE uko byagenze kugirango uyu mugabo ateme uyu mukozi wa Dasso. Ati “Mu ma saa tatu bari mu kazi hamwe n’abakozi b’Umurenge bari gusenya inzu zubatswe mu kajagari bitwikiriye icyumweru cy’icyunamo, bubaka inzu z’ibiti, uwo muturage turamwihanangiriza kenshi, akomeje gutsimbarara rero uyu munsi dufata umwanzuro wo kuyisenya. Nta mwanya munini bari bamaze, umuhungu yari yifungiranye mu nzu aza gusohoka afite umuhoro ahitira ku mu DASSO wari inyuma amutema mu gahanga. ”
Inkuru y’igihe
