Rwanda : Ni kuki amahanga adaha agaciro ubwicanyi bukorwa na FPR Kagame ?

Publié le par veritas

Mbere yo kumenya icyo abahutu n'abatutsi bapfa, menya impamvu Kagame yafunze umunyamategeko Peter Erlinder kandi atari umuhutu ntabe n'umututsi!

Mbere yo kumenya icyo abahutu n'abatutsi bapfa, menya impamvu Kagame yafunze umunyamategeko Peter Erlinder kandi atari umuhutu ntabe n'umututsi!

Umugabo w’umwirabura yavuye mri Afurika agiye gucuruza imineke mu gihugu cy’Ubwongereza (mu Burayi). Mu ndege, uwo mwirabura yari yicaranye n’umuzungu ufite inkende. Hashize akanya uwo mugabo w’umwirabura ajya kwihagarika, agarutse abura imineke ye, niko kubaza wa muzungu ati: «imineke yanjye irihe?» Umuzungu aramusubiza ati: «inkende mwene wanyu yayiriye!» Nibwo uwo mwirabura yatuzaga, araceceka. Mukanya gakuriyeho, wa muzungu nawe arahaguruka ajya ku musarane, agarutse asanga ya nkende ye yapfuye, niko kubaza wa mwirabura ati : «Iyi nkende yishwe na nde ?» nibwo wa mugabo w’umwirabura yamusubizaga ati : « ntuzajye wivanga mu bibazo by’abavandimwe!»

Burya koko, ukuri gushirira mu biganiro! Igisubizo, uyu mwirabura yasubije uyu muzungu, gihuye n’igisubizo Paul Kagame asubiza abanyamahanga iyo bamubajije impamvu yigundiriza ku butegetsi kandi aribyo yahoye Habyarimana; arababwira ati :«ntimuzivange mu bibazo by’abanyarwanda»; abazungu nabo bagaceceka, cyane ko nta n’inyungu bafite z'uko Kagame yava kubutegetsi! Abahutu n’abatutsi bavuga ururimi rumwe, batuye hamwe mu turere twose tw’u Rwanda, ayo moko yombi arashyingirana, ariko ubwicanyi hagati y’ayo moko yombi bwabaye karande! Abanyamahanga bakaba bagorwa cyane no gutandukanya umunyarwanda w’umuhutu cyangwa se umututsi, kiretse nyirubwite abibwiriye ubwoko bwe! Niba umunyamahanga adashobora gutandukanya umuhutu n’umututsi, yashobora kumenya ate icyo ayo moko yombi apfa? Iyo akaba ari imwe mu mpamvu ituma ubwicanyi bukorwa n’inkotanyi za Paul Kagame budahabwa agaciro n’abanyamahanga kuko badashobora kumenya neza ubwoko bwica ubundi ubwo aribwo, ahubwo bagakomeza gufata mu mutwe nka «Gasuku» ibyo Kagame ababwira ko: «abahutu aribo bica abatutsi»! Nyamara abanyarwanda ubwabo bazi neza ubica uwo ariwe!

Ubwicanyi bw’abahutu n’abatutsi bukomeje kubera abanyamahanga inshoberamahanga; ariko n’abanyarwanda ubwabo ntiborohewe no gusobanukirwa n’impamvu bicana mu bugome bukabije: Abahutu bica abatututsi bakica n’abahutu; abatutsi bakica abahutu bakica n’abatutsi! Abantu bamwe bavuga ko ubwicanyi bw’abahutu n’abatutsi buterwa n’uko ayo moko yombi apfa ubutegetsi! Icyo gisobanuro nticyuzuye kuko iyo abahutu cyangwa abatutsi bafite ubutegetsi ntibibazu kwica abahutu cyangwa abatutsi bo mu bwoko bwabo ! Mu nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abahutu yabaye kuwa gatandatu taliki ya 25 Werurwe 2017 i Buruseli mu Bubiligi; Jonathan Musonera wahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi, yagaragaje uburyo abana b’abatutsi basangaga inkotanyi muri Uganda, abenshi bicishijwe agafuni na Paul Kagame wiyise umucunguzi w’abatutsi kandi kugeza nubu akomeje kubamarira ku icumu! abatutsi baramutse bica abahutu gusa kubera impamvu z’ubutegetsi ntabwo Freud Ibingira aba yarishe urw’agashinyaguro Musenyeri wa Ruhengeri, Nikwigize Phocas kandi azi neza ko atashoboraga kwaka ubutegetsi abatutsi!

Abanyarwanda ubwabo, mu moko yose agize umuryango nyarwanda, nibo bagomba gushyira ubwenge ku gihe, bakikiza abagome babarimo bica amoko yose ntakubabarira kugirango bakomeze kuramba ku butegetsi kunyungu zabo n’imiryango yabo bishingikirije iturufu y’ubwoko bakomokamo! Abanyarwanda nibo bazi urupfu ababo bishwemo n’ababishe, nanibo bazahana abo bicanyi; naho kwibwira ko hari icyo abanyamahanga bazakora mubyibagirwe! Urugero ni uko abakirisitu gatolika mu Rwanda bazi neza urupfu abihayimana bishwemo na FPR, ntabwo ari Papa Francis uba i Roma uzi ubwo bwicanyi kurusha abanyarwanda ubwabo ! Amakuru y’uko Kagame yaba yatumiye Papa Francis kuzasura u Rwanda kugira ngo urwo ruzinduko rwe rukoreshwe muri propagande y’ubutegetsi bwe, ntabwo bishobora kurangaza abanyarwanda kuko, urwo ruzinduko rwa Papa mu Rwanda ruramutse rubayeho, rudashobora gusibanganya ubuhamya ku rupfu rwa Musenyeri Nikwigize, rwaranzwe n’ubugome burenze ukwemera cyangwa se izi ndi mfu abanyarwanda bakomeje kwicwa! Mwibuke kandi ko Inkotanyi za gabye igitero ku Rwanda ku itariki 1/10/1990, Papa Jean Paul II amaze ibyumweru 2 gusa avuye mu Rwanda !

Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw'agashinyaguro.

«Iriya nterahamwe mwita Bishop Phocas Nikwigize, twamukaniye urumukwiye hanyuma amayiti ye tuyajugunya muri Lac Vert ». Ayo magambo ateye agahinda yavuzwe na jenerali Fred Ibingira. Yari yagiye muri paruwasi ya Cyeza (diyosezi ya Kabgayi) gusura padiri Eliyasi Kiwanukaukomoka i Bugande. Uwahoze ari Fratiri Gérard Rubayiza na we yari ahari, mu biruhuko.

Ni uko rero mu gihe baganiraga bafata ka borosheti basoma n’akayoga, Afande Ibingira yavuze byinshi ku ntambara zinyuranye yarwanye kuva mu buto bwe, ashaka kwerekana ukuntu ari intwari cyane, ko kandi yagize uruhare rukomeye mu gutuma FPR igera ku ntsinzi no kuba igihagaze neza mu kibuga kugera na n’ubu ! Abamwumvaga baje gutega amatwi ku buryo budasanzwe atangiye kubabwira uko “Bishop wa Ruhengeri yishwe urw’agashinyaguro”. Amajwi y’icyo kiganiro yashoboye gufatwa kuri kaseti (cassette-audio), iyo na yo iriho kandi ishyinguye neza.

I. Dore uko byagenze:

Mu w’1994, Musenyeri Phocas Nikwigize yahungiye kuri Goma hamwe n’abakristu n’abapadiri hafi ya bose ba diyosezi ya Ruhengeri.Yari acumbitse mu nzu ya Musenyeri NGABU (Evêché) wayoboraga Diyosezi ya Goma ariko agakomeza kwita ku bakristu be bari mu nkambi. Yafashe icyemezo cyo gutahukana n’izindi mpunzi ubwo FPR yari itangiye gahunda yo gusenya inkambi z’impunzi z’Abahutu muri Kongo, ku ngufu za gisirikari. Musenyeri Phocas yavuye i Goma mu modoka ye ya Mercedes, yari itwawe n’umupadiri w’umutaliyani witwa Lucchetta.

Yari yabanje kwizezwa ko umutekano we urinzwe kuko bamuhaye umusirikari w’umwofisiye uzwi cyane muri kariya karere ku izina rya JEF ngo abe ari we umuherekeza,hatagira abamuhohotera mu nzira, ntibakamenye ahubwo ko iyo kabutindi JEF ari we wari ugenewe kumuterera mu maboko ya rubamba!Bageze kuri Gasutamo (Goma-Gisenyi), nibwo abasirikari ba FPR bahubuje uwo mupadiri w’umutaliyani mu modoka, barayitwara, na Musenyeri Phocas baramugumana . Hari ku italiki ya 26.11.1996.Yanyerejwe ubwo, ntawongeye kumuca iryera. JEF ubu ni umusirikari ukorera mu karere ka Masisi.

Nk’uko Fred Ibingira yakomeje abivuga, muri uwo mugoroba wari wabaye nk’uwo kwishimira intsinzi aho kuri paruwasi ya Cyeza, Musenyeri Phocas amaze gufatwa bamujyanye ahantu habugenewe, hazigamirwa abahoze ari ibihangange bo ku ngoma z'Abahutu. Ni uko ngo “abana” (Kadogo) bakajya “bamugemurira” mu gitondo, saa sita na nijoro. Abo bana ni bo bamucuje imyambaro ye, bamuterera ku ngoyi aboheye amaboko inyuma, bamukiniraho uko bashoboye; bakamugaburira amakofi, inshyi n’imigeri. Inyota n’inzara byamwica, bakamuhatira gushakishiriza mu kadobo karimo umwanda we!

Baje kujya bamukeba ibice bimwe by’umubiri kugirango ababare, yishyure ibyo interahamwe zakoze guhera muri 1959! Baje kumukuramo amaso yombi, amara iminsi agongera, nyuma baza kumukeba ubugabo, ahita ahwera. Yababajwe iminsi irenga 30 mbere yo kunogoka. Bamuhambiriye mu kintu kimeze nk’umufuka bongeramo n’amabuye aremereye. Bamutereye mu modoka ya gisirikari bajya kumuta mu Kiyaga cya Lac Vert kiri i Goma ngo kugirango amaraso ye atazatera umwaku Urwanda rushya! Umwe mu bari bateze amatwi jenerali Ibingira yamubajije icyo bahoye Musenyeri Phocas, arasubiza ngo: “sinzi ibyo uwo mujinga yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”.

Tubibutse ko mu bihugu byinshi byo ku isi byakuyeho igihano cy'urupfu n’Urwanda rurimo(!), abakoze icyaha cy’ubwicanyi nk’ubu, bukorewe ku muntu w’umusaza, bukabanzirizwa kandi bugaherekezwa n’iyicarubozo, bahanishwa igifungo cya burundu(Urugero :Reba igitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 221,agaka 3).

II. Musenyeri Phocas Nikwigize yari muntu ki?

Yavukiye i Muhanga (Paruwasi Mibirizi, Cyangugu) taliki ya 23/8/ 1919.Yabatijwe amaze iminsi 3 gusa avutse, ni ukuvuga taliki ya 26/8/1919.Yahawe ubupadiri taliki 25/7/1948.Yakoze Ubutumwa bwe muri paruwasi zinyuranye: Rwankuba (1948), Kanyanza (1956), Kiziguro (1957), Rulindo (1959). Mu w’1962, yabaye umuyobozi wungiririje wa Koleji ya Mutagatifu Andereya y’i Nyamirambo (Kigali), mu gihe yari ataratangira ubwo butumwa ahita ahamagarirwa kuba umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi (1963).

Mu w’1967 yagizwe uwo bita mu gifaransa «Camérier de sa Sainteté ». Ni ukuvuga umuntu wihaye Imana, ubutumwa bwe akabukora neza cyane, ku buryo Papa amugororera kwitwa « Musenyeri » n’ubwo ataba ari umwepiskopi. Taliki ya 05/09/1968 yatorewe kuyobora diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba taliki ya 30/11/1968. Ni ukuvuga rero ko bamwishe urubozo neza neza mu gihe yariho yibuka imyaka 28 yari amaze ari umwepiskopi.

Abamumenye bemeza ko yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. Abo yigishije mu mashuri bemeza ko yari umurezi w’umuhanga, umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana. Abo yayoboye bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe. Abari bashinzwe kumufasha mu mirimo inyuranye bivugira ko atabashyiragaho igitugu, ahubwo yubahaga cyane buri wese mu kazi ke. Imana imuhe iruhuko ridashira.

III.Tubyumve dute?

Nta mpamvu n’imwe yatuma nshidikanya ku nkuru nk’iyi yavuzwe na Fred Ibingira wabihagazeho. Ahari ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: icyo iyi nkuru yakungura Abanyarwanda ni iki? Dore uko njye mbibona:

(1)Abo mu muryango wa Phocas, mwari mugifite umutima usimbagurika kubera kwibaza niba yarapfuye cyangwa akiriho: nimurire muyahore, byararangiye. Niba Fred Ibingira yarabivuze ashyenga cyangwa abeshya, ngaho ga Paul Kagame nategeke ko Musenyeri Phocas afungurwa, ajye ahagaragara maze tumubone!

(2)Uwibazaga aho yashyinguwe ngo ajye kuhasura: ni muri Congo, mu Kiyaga cya Lac Vert. Abamukunda mushobora kujya mukora ingendo mukajya kuhasengera, mukahashyira indabo, mumwibuka. Gusa muritonde namwe mutazajugunywa muri icyo kiyaga, abishe Musenyeri Phocas ntaho bagiye, baracyayobora, ndetse baragororewe bagirwa Abajenerari.

(3)Musenyeri Phocas ngo yazize kuba “Interahamwe”: Nyamara abamuzi neza bahamya ko Musenyeri Phocas nta shyaka rya politiki yigeze abera umuyoboke. Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa by’umutwe w’Intarahamwe; biratangaje kuba ari cyo kirego gifatika cyaba cyaramucishije umutwe. Ibi bikaba bihuje n’ibyo abayobozi ba FPR nka ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n'ibindi nk'ibyo.

Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho, yewe utagombye no kunyuzwa imbere y’Urukiko, ubundi imbwa zikaba zirakuriye. Guhera muri 1994, twatakaje muri ubwo buryo Abanyarwanda batagira ingano kandi b'inzirakarengane. Igihe kirageze ngo Abaturarwanda bose muri rusange, n’Abahutu by’umwihariko, bashire ubwoba maze bashake ukuntu bakwamagana ku mugaragaro imikorere mibisha nk’iyi. Tom Ndahiro we yateye indi ntambwe: ntagishinja Abahutu bose kuba abajenosideri mu mvugo gusa ahubwo asigaye abyandika no mu binyamakuru,akanabisinyira. Iyo mu Rwanda haba ubutabera burengera rubanda rugufi nk’uko bamwe birirwa babiririmba, Tom Ndahiro yakagombye gufatwa agasobanura impamvu z’ayo macakubiri akomeje gukwega mu bana b’Urwanda.

(4)Musenyeri Phocas ngo arazira “sinzi ibyo... yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”: Nk’uko bigaragara muri kiriya kiganiro, igitangaje ni uko na Fred Ibingira wategekaga abishe uyu mukambwe na we ubwe adashobora gusubira muri ayo amagambo ateye ikibazo uwo Musenyeri yaba yaravugiye mu nkambi i Goma. Ibyo Musenyeri yaba yaranditse byo Fred Ibingira atabimenye ntawabimurenganyiriza : uw’abandi wamubaza ibindi ariko no kwandika izina rye ngo bikunze kumubera ikizami gikomeye!

IV. Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya

(1)Hari abibaza icyaha nyacyo cyaba cyaracishije Musenyeri Phocas Nikwigize umutwe ?Dore uko biri:

Arazira ko ari muri ba Bahutu bake bari bajijutse muri 1959, bakaba bazi uko revolisiyo yagenze. FPR ishaka kuyobora Abanyarwanda nk’impumyi zitagira amateka igomba kuba yaraje ifite gahunda yo kurimbura abo bose bazi neza iby’icyo gihe.Niyo mpamvu kuva yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yaciye iteka ko isomo ry'Amateka y'Urwanda ritazongera kwigishwa abana mu mashuri.Twese twarabyakiriye turicecekera. Musenyeri Phocas ntakindi azira uretse kuba yari inararibonye mu mateka y'igihugu cyacu, urubyiruko rubujijwe kumenya. Koko rero,n’ubwo bitavugwa mu binyamakuru, abantu bo muri iyo "generation yose", FPR ibanga urunuka ndetse abo itishe barafunze, abandi bafashe iy'ubuhungiro. Ng’ubwo ubuterahamwe Musenyeri Phocas yazize!

(2).Abanyarwanda twabonye byinshi. Imyaka ishinze si mike ducecetse. Twibwiraga ko igihe kizagera ubutabera bugasimbura ubunyeshyamba, iterabwoba rigahita, Abanyarwanda bagahumeka ituze, bakongera bagasabana. Nyuma y’imyaka 17, aho kugira ngo ibintu bijye mu nzira nziza, ikibi kirakomeza kikitwa icyiza, icyiza kikitwa ikibi; abicanyi ruharwa bakagororerwa,mu gihe abakekene n’inzirakarengane bakomeje guhekeshwa umusaraba no kuwubambwaho amanywa n’ijoro. Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize irerekana uko abagome bakagombye guhanwa bicaye ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda, bakaba ari bo bacira imanza abakagombye kuzibacira.

(3).Fred Ibingira ni umujenerari ukomoka i Bugande, akaba azwiho ubugome burenze urugero mu byerekeye gusogota Abanyarwanda. Ubuzirampuhwe bwe bwagaragaye kurushaho ubwo yatsembaga Abahutu bari mu nkambi i Kibeho taliki ya 21 Mata 1995. Mu by’ukuri yishe n’abandi Banyarwanda benshi n’ahantu hanyuranye kuva mu Mutara kugera ku Mayaga ya Butare anyuze mu turere twa Kibungo na Bugesera.Aho hose yarahakubuye(alipafagia). Tuzi neza ko kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, nta bantu bicwa mu Rwanda Fred Ibingira atabigizemo uruhare ndetse kenshi akaba anahibereye, we ubwe. Ni ko kazi yiyemeje, amaraso y'Abanyarwanda agomba kuba ntacyo amubwiye:Abatutsi kimwe n'Abahutu ntazuyaza kubambura ubuzima ndetse n''Abamisiyoneri b’abanyamahanga ntabarebera izuba.

Ariko iyo ageze ku Bahutu bo asya atanzitse: ntanyurwa no kubica gusa ahubwo arabanza akabagaragura, akabacunaguza, akabatesha agaciro kose ka muntu ku buryo burenze ukwemera. Ngo hazagire se n'umubwira ati urakora nabi! Ndabarahiye da! Aho guhanwa ahubwo yongererwa imidari, mbese wagira ngo ubuyobozi bw’Urwanda bwahindutse indiri y’amabandi n’abicanyi ruharwa! Ndibaza niba hari umuntu udafite amaraso ku biganza uzigera yongera guhabwa umwanya mu buyobozi bw’igihugu cy’Urwanda ngo ahe rubanda rugufi agahenge? Nizeye ko aho ibihe bigeze aha Abanyarwanda bose babona neza ko batakagombye gukomeza gufatwaho ingwate n’agatsiko k’abategetsi bakoze amahano kandi bakaba batanabyicuza ,mbese nka Fred Ibingira.

UMWANZURO:

Inkuru y’ukwicwa kwa Musenyeri Phocas Nikwigize yarambabaje umutima wenda gusandara. Ikibazo nibaza ni iki: Niba mu Rwanda hari ubutabera, Fred Ibingira akwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda cyangwa agomba kugezwa imbere y’urukiko, yahamwa n’icyaha akaryozwa amaraso yose y'inzirakarengane yamennye? Mu gihe Abanyarwanda benshi tugitegereje ko Perezida Paul Kagame yagira icyo adutangariza kuri icyo kibazo, twirinde kwituramira no kwiheba, ahubwo niturusheho kwishakamo ubutwari, twemere tudashidikanya ko no“hakurya y’imva hari ubugingo”.

Inkuru ya veritasinfo yo kuwa 10/05/2011
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Urukiko rwo mu mujyi Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwagaye Guverinoma y’U BUfaransa kuba yaranze guha muri Nzeli 2014 Bwana Prosper Mugiraneza uruhushya (Visa) rwo kuza kubana n’umuryango we mu Bufaransa. Nabibutsa ko Bwana Prosper Mugiraneza yari Ministre w’abakozi ba Leta mu Rwanda mu 1994.

Urukiko rw’i Nantes kandi rwari rwategetse mu Ukwakira 2016 Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha Visa y’igihe kinini Bwana Prosper Mugiraneza kuko yashakanye n’umuturage w’igihugu cy’u Bufaransa ibyo ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri. Ariko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yajuririye iki cyemezo.

Leta y’u Bufaransa yagaragaje impungenge ko Bwana Mugiraneza aramutse aje mu Bufaransa byatera uburakari amashyirahamwe y’abarokotse Genocide ngo kandi bigatera umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Leta y’u BUfaransa kandi ivuga ko ngo abacamanza batahaye agaciro uburyo Bwana Mugiraneza ateguye mu ishyaka MRND kandi ngo iryo shyaka ryaraganaga mu nzira ya Hutu Power kandi ngo ryarimo gutoza insoresore mu rwego rwo kwitegura gukora Genocide.

Bwana Mugiraneza wabaye umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ubutabera, aba Ministre w’umurimo, nyuma akaba yari Ministre w’abakozi ba Leta mu 1994, nk’uko bikomeza bivugwa n’abayobozi b’u Bufaransa ngo yari umuntu ukomeye mu ishyaka MRND ku buryo ngo nta kuntu atari kuba azi ibyategurwaga mu rwego rwo gukora Genocide, ngo aho kwitandukanya n’iryo shyaka ngo yakomeje gukomera mu nzego zaryo!

N’ubwo ariko abayobozi ba Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa bavuga ibi, Bwana Prosper Mugiraneza yagizwe umwere n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (TPIR), yagizwe umwere mu bujurire nyuma y’uko yari yakatiwe imyaka 30 mu rukiko rw’ibanze. Nabibutsa ko kandi ko mu manza zose zaciwe n’urukiko rwa Arusha nta hantu na hamwe urwo rukiko rwigeze rwemeza ko Genocide yateguwe cyangwa ngo rugire umuntu n’umwe ruhamya icyaha cyo kuyitegura nk’uko abakozi ba Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa kubera impamvu zumvikana z’inyungu za politiki bashakaga kubyumvikanisha.

Ikindi Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa yitwaza yima Visa Bwana Mugiraneza ngo ni uko ibivugwa ko Bwana Prosper Mugiraneza yahishe abatutsi mu nzu iwe batabiha agaciro kuko ngo nta hantu byavuzwe mu rubanza rwe igihe yaburanaga Arusha!

Urukiko rw’i Nantes mu myanzuro yarwo rwasanze ibyo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa ivuga bitanshingirwaho bitanaba n’impamvu yatuma Bwana Prosper Mugiraneza n’uwo bashakanye badahabwa uburenganzira bwabo.

Uru rukiko rwari rumaze amezi menshi rurimo kwiga kuri iki kibazo rwongeye kwemeza icyemezo cyari cyafashwe mbere gitegeka Leta y’u Bufaransa guha Bwana Prosper Mugiraneza Visa y’igihe kirekire ngo asange umuryango we mu Bufaransa ibyo kandi ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 2.
Répondre
S
Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé gusa we yaberekaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane. Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina witabye Imana mu rukerera rwo kuri iki cyumweru yagiye kuri iki kigo Nderabuzima cya Zaza aherekejwe n’umujyanama w’ubuzima yari yabwiye ko arwaye indwara ya Malaria ariko bikaza kugaragara ko ari ku nda. [ 339 more words ]

https://umuseke.rw/zaza-yaje-kubyara-adafite-mutuelle-baramurangarana-yitaba-imana.html
Répondre
M
None se, bigende gute kbs, ibibazo by’AMOKO ni za IBUKA ZIYIHEMBERA (mu ruzungu attiser le feu).
Ref :
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-congo-brazzaville-mu-gusuzuma-uko-impunzi-z-abanyarwanda-zatahuka

Nyamara turababara iyo tubona ibintu nkibi, bitubaka inyungu z’abana bacu mu gihe kiri imbere.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere mbere muri Afrika, no mu bihugu bya mbere kw’Isi, bifite densité nini y’abaturage.

None se, aho gushyigikira za diaspora, aho gushyigikira ko abantu bareka kubyiganira muri kiriya gihugu, abategetsi bacu, barasopanya kugirango ibihugu bindi bibirukane.
IYO NDEBYE ibikorwa nk’ibyo, numva ngize agahinda ni impamo.

Nta kwita rero abantu ibicucu, abantu baratekereza. Niba gavumenti yacu ishaka ko bajya kuvyiganira muri kiriya gihugu, ni uko ibafitiye ubwoba bari hanze yacyo.

None se, izo ntambara z’amako zizagumaho kugeza ryari?

Twakubatse igihugu, aho buri wese yisanga IWE. Yego jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, ariko siyo mpamvu yo kwitwaza mu gukora ibintu bishobora kugira ingaruka ku bana bacu.

Reconciliation nationale, reconciliation nationale!

Intore rwose mwagombye kugira isoni. Murebe kure (vision à long terme). Kuko iyo udashyigikiye umunyarwanda uri hanze kubera impamvu za polotiki z’abatareba kure, NI WOWE UBA WIHIMA.

Nta gihugu cyo kw’Isi kitarimo umunyarwanda. None, niba mukunda u Rwanda koko, mwabikoze nka MAROC ? 5% ya budget national iva muri diaspora.

Niba ariko na none mushaka gukorera igihugu, kuko igihugu ntabwo ari imiturirwa iri muri Kigali, hari na « République Libre y’ICYARO ».

Mwahurira ?!
Répondre
U
Kuki u Rwanda rutareze mu nkiko Jane Corbin wa BBC wakoze film ‘Rwanda’s Untold Story’?

U Rwanda rwashinje BBC icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari nabyo byatumye gahunda zayo z’Ikinyarwanda zifungwa ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga yari ishinzwe gusesengura film yakozwe na Jane Corbin igatambutswa kuri iki gitangazamakuru.
Nubwo uyu munyamakuru yashinjwe gupfobya no guhakana Jenoside muri iyi film ntabwo yigeze akurikiranwa. Muri iyo film hagaragaramo zimwe mu mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yemeza ko nta Batutsi barenga miliyoni bigeze baba mu Rwanda; ko umubare w’Abatutsi bishwe ari muke cyane ugereranyije n’uvugwa n’u Rwanda ( ngo hishwe gusa ibihumbi 200 aho kuba miliyoni irenga); ko Jenoside yatewe n’intambara yatangijwe na FPR n’ibindi.
U Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko abakoze iriya film birengagije kandi nkana ibyo impuguke z’Abongereza bo muri Kaminuza ya Cranfield n’iz’Abafaransa bari bayobowe n’abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux zagaragaje ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege. Izi mpuguke zerekanye ko indege yahanuwe n’isasu ryaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko kuba mu bihugu bimwe na bimwe nta tegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rihari ari imbogamizi ituma abayipfobya bari mu mahanga bakomeza kwidegembya.
Ibi yavugiye mu kiganiro cyahuzaga itangazamakuru na Polisi kuri uyu wa 3 Mata 2017, ubwo yari abajijwe icyo u Rwanda rukora ku itangazamakuru mpuzamahanga igihe ripfobeje jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Impamvu yatumye tutarega Jane Corbin mu Bwongereza ni uko nta tegeko bafite rihana umuntu upfobya jenoside. Iryo bafite rihana umuntu upfobya jenoside yakorewe Abayahudi gusa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Dr Bizimana yongeye gukomoza ku mpamvu zatumye BBC Gahuzamiryango ihagarikwa mu Rwanda. Ati “Imvo n’imvano yarahagaritswe hashingiwe ko muri kiriya kiganiro hanyuragamo ibiganiro bipfobya jenoside, bihakana jenoside, bihamagarira abaturage kwanga ubuyobozi bigeraho Leta ibona ari ngombwa ko ifata ingamba zo kuyihagarika.”
Yakomeje avuga ko itegeko rihana abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi hari ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byamaze kurishyiraho. Muri ibyo bihugu harimo, u Busuwisi, u Butaliyani na Luxembourg.
Ku rwego mpuzamahanga jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha cyemejwe ku buryo budasubirwaho ndetse hari n’ibyemezo byafashwe, bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kurwanya ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi no gushyiraho amategeko ahana icyo cyaha muri ibyo bihugu.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ikomeje gushyira imbaraga mu gusobanurira amahanga ndetse n’abanyarwanda ubukana n’imbaraga zakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi, isaba amahanga gushyiraho itegeko rihana abapfobya bakanahakana ko mu Rwanda nta jenoside yahabaye, hamwe n’abavuga ko habaye jenoside ebyiri.
Répondre
P
prezida kagame na nyiramongi bari kubyina

https://www.youtube.com/watch?v=l63MY3i2Rfc
Répondre
S
ngukuriye ingofero ! komereza aho. ungeraho nibindi.
P
ITANGAZO No 03/PS.IMB/017 RIGENEWE ABANYAMAKURU
ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA IYICWARUBOZO RIKOMEZE GUKORERWA IMFUNGWA MU RWANDA

Nyuma y’uko gereza ya Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa 31 werurwe 2017 abanyururu bakahahurira n’ibibazo byinshi, bamwe bagakomereka ndetse hakaba hari n’abemeza ko ngo haba hari n’abahasize ubuzima;
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata 2017, muri iyi gereza ya Gasabo kandi humvikanye urusaku rw’amasasu, ndetse hanumvikana n’urusaku rwinshi rw’abanyururu. Ishyaka PS Imberakuri ryamenye ko byatangiye abanyururu basaba uburyo bw’ibanze bwo kubaho nk’abantu bemererwa, dore ko kuva gereza yabo yatwikwa, birirwa kandi bakarara hanze. Ngo n’ibikoresho abaterankunga nka Croix Rouge bashatse gutanga Leta yanze kubyakira byose ivugako bidakenewe, ko ibyinshi bya ngombwa Leta ubwayo yamaze kubihageza. Kuva icyo gihe kandi ntibaremererwa gusurwa n’imiryango yabo. Iyo mibereho mibi ngo niyo yatumye abanyururu basakuzaga berekana akababaro barimo, maze mu kubasubiza, inzego z’umutekano zabateyemo ibyuka bihumanya, ari nako humvikanaga urusaku rw’amasasu;

Rishingiye ku makuru ryagiye ribona nyuma y’aho iyi gereza ya Kimironko ifatiwe n’inkongi y’umuriro, ngo abagabo babiri harimo uwitwa Nelson bamaze kuyitwika bahita basohoka bavugira ku materefoni ko gahunda bayirangije. Inkongi y’umuriro ikimara gutangira, abanyururu babanje kubuzwa gusohoka kugeza aho bo ubwayo bifatiye icyemezo cyo gusohoka ku ngufu.

Rishingiye kubyavuzwe haruguru, Ishyaka PS Imberakuri rikaba ritewe impungenge n’imyitwarire ya Leta ya Kigali muri iki kibazo cy’imfungwa,haba ku mibereho yabo umunsi ku munsi, ariko cyane cyane no kureba impamvu n’igituma abavugwa ko batwitse iyi gereza babikoze, ikindi giteye inkeke ni ukuntu bamwe mu mfungwa harimo umunyamabanga Mukuru wa FDU Inkingi ngo babakuye muri gereza nabi, baboshye bakabajyana ahantu hataramenyekana. Birabe ibyuya!

Ishyaka PS Imberakuri rikaba risanga Leta ya Kigali yagombye guhagurukira vuba gukemura ibibazo by’izi mfungwa, kuberako n’ubwo umuntu aba afunze, ariko hari uburenganzira bw’ibanze atagomba kwamburwa. Ikindi kandi, twagombye guhora tuzirikana Umukurambere wagize ati: “ Umugabo … aseka imbohe”.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba imiryango mpuzamahanga, ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’abandi bose bafite urukundo n’ubushake kotsa Leta ya Kigali igitutu ikemera ko umuntu ari nk’undi ndetse bagasaba ko hajyayo Komisiyo yigenga yo gusuzuma uko uburenganzira bw’ibanze bw’izi mfungwa bukomeje guhungabanywa, bityo iyo Komisiyo igashobora no guhumuriza imiryango yazo.

Ishyaka PS Imberakuri rishishikarije buri wese guhorana URUKUNDO no guharanira ko UBUTABERA bugera kuri buri wese.

Bikorewe i Kigali ku wa 3 Mata 2017

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA
Répondre
W
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Pahulo Kagame,
Mu cyubahiro nkugomba, nifuje kukugezaho ibitekerezo byanjye bimwe bibaza ibindi bigasa n´ibikugira inama. Kandi ugerageze kunyumva kuko burya n´igi ryahanye inyoni.
Amahano yagwiriye igihugu ukunda kuturusha twese, ariko natwe dukunda, ndumva ntawe ukurusha kumenya ukuri ku mvo n´imvano yayo.
Tugukundira ko ufata igihe cyo kudusobanurira byinshi kandi muri bimwe tukanyurwa. Ariko hari icy´ingorabahizi kandi aricyo gihatse byose tutarabasha kumva.
Njye ndi umututsi, ndi umucikacumu, mfite imyaka 46, igihe cy´icuraburindi ryo muri 1994 nahishwe na munywanyi wa data w´umuhutu hano I Nyanza. Sinabashije kubona byinshi kubera nari nihishe ntasohoka. Ariko sindabasha gusobanukirwa icyatumye ishyano ritugwira kuva ku tariki ya 7 Mata 1994.
Nkumvise inshuro nyinshi uvuga ko mutera iki gihugu ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ngo mwari muje guhagarika «génocide» yakorerwaga abatutsi ubwoko bwacu. Ariko sinsobanukirwa n´icyo bivuga kuko icyo gihe abahutu n´abatutsi twari tubanye neza, dushyingirana, duhana inka, dusangira akabisi n´agahiye.
Nigeze no kumva bamwe bavuga ko «génocide» yatangiye muri 1959, muza kuyihagarika muri Nyakanga 1994. Ibi bisa no kuvuga ko «genocide» yaba yaratangiranye no kubura ubutegetsi kw´abatutsi, ikarangizwa no kubusubirana muri Nyakanga 1994.
Ababyumva gutya wabasobanurira iki Nyakubahwa Perezida? Bitabaye gutyo, watubyaye ukatubwira igihe nyacyo «genocide» yadukorewe yatangiriyeho by´ukuri n´uburyo yateguwe. Cyane ko abenshi twari tuzi ko urukiko rwa LONI, TPIR ruzatugaragariza uko iryo shyano ryateguwe, none urwo rukiko rukaba rwararangije imirimo yarwo rutagaragaje uko iyo «génocide» yateguwe.
Ese ko isi yose isa niyemera ko ishyano ryatugwiriye ryatewe n´iraswa ry´indege FALCON 50 ya Perezida Habyarimana bitaga «Kinani», kandi hakaba hari amazina y´abakekwa ko ari bo bayirashe missiles 2, kuki mutasaba ko abo bakekwa bashyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha bakisobanura, baba abere bakaba batuvanye mu rujijo? Ndavuga nka General KABAREBE, General KAYONGA, abasirikari ERIC HAKIZIMANA na Frank NZIZA twumva ko baba mubakurinda (RG). Aba nibaba abere, bizaba bigaragaje ko nta mategeko wigeze ubaha yo kurasa iyo ndege nkuko Lt General KAYUMBA NYAMWASA abikugerekaho. Nibwo buryo bwiza bwo guca impuha.
Findifindi irutwa na So araroga. Kandi uhakana ubugore aragarama.
Nyakubahwa Perezida wa repubulika, tukuziho ubutwari aho rukomeye, iyemeze utuvane mu rujijo.
Murakoze.

WITINYA Yohani Mariya Viyane
NYANZA
Tariki ya 25 Ukwakira 2016
Répondre
M
Uvuze neza cyane, ngirango nkunganire ukomeze umubano cyane hagati yawe nabanyarwanda bose muri rusange nkuko mwabanaga nambere ndetse urusheho kuko uzi neza umwanzi uwo ariwe wazanye amacakubili hagati yabahutu nabatutsi twari murwanda mbere ya 1994. nkuko wabivuze twasangiraga akabisi nagahiye. gewe ndi umuhutu, abatutsi biwacu nabahutu twari mu Rwanda mbere ya 1994 nuyu munsi turi bamwe, turi amazi nifu ntawadutandukanya, ntawaduteramo amacakubili ngo tumwemerere nanuyu munsi turahishanya tuzi neza ko turi umuryango umwe ariwo bene kanyarwanda.

komera kumuco, ubumwe, ubwubahane nubwumvikane, amahoro n'urukundo nibyo nkingi yukuri yabanyarwanda. abanyamahanga ntibarimo.
K
Ibintu byose u Rwanda ruvuga ni ibinyoma, ntabwo rushobora kubijyana imbere y'inkiko, niyo mpamvu no mu rubanza rwa Ingabire rwahunze!
Répondre
R
Igihe.com iti:

Kuki u Rwanda rutareze mu nkiko Jane Corbin wa BBC wakoze film ‘Rwanda’s Untold Story’ ?

Ref : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-u-rwanda-rutareze-mu-nkiko-jane-corbin-wa-bbc-wakoze-film-rwanda-s-untold

Ntabwo mbatindiye, impamvu ni ebyiri (2) :
1. Ni uko kubyo Madame Corbin avuga, ntawakwihandagaza ngo avuge ko 100% ari IBINYOMA
2. U Rwanda ntirwatinyuka gushyira ibyo ku karubanda. Mr Onana yigeze kuregwa, u Rwanda aba arirwo rutinya kujya mu rubanza.

Intore zizakomeza kumutukira mu matamatama, ntawe uzatinyuka kumurega.
Répondre