Rwanda: Ese guhungabana ni uburwayi bushobora guhishwa ku bushake na bamwe babufite?
Kuwa mbere taliki ya 10 Mata 2017, Radiyo mpuzamahanga y’abongereza « BBC Gahuzamiryango » yatangaje amakuru y’uko kimwe mu bibazo bikomeje kwigaragaza mu gihe cyo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda yo mu mwaka w’1994 ; ari ihungabana rigaragara kuri bamwe mu barokotse ubwo bwicanyi bw’indengakamere. Ariko hakaba n’ikindi kiciro kidakunze kumenyekana cy’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko bahungabana kubera ibyo bakoze. Impuguke mu ndwara zo mu mutwe zikaba zemeza ko ibyo atari igitangaza kubona uwakoze icyaha nk’icyo ahungabana iyo abyibutse, ariko bikaba bitoroshye kumenya abo bantu kuko bagira ipfunwe ryo kwigaragaza!
Nk’uko radiyo BBC Gahuzamiryango ikomeza ibisobanura, umunyamakuru wayo uri mu Rwanda yagiranye ikiganiro na bamwe mubahamijwe kugira uruhare muri jenosideri ndetse bagafungurwa bahawe imbabazi cyangwa barangije igihano ; abo bantu bakaba biyumvamo ibimenyetso by’ihungabana ariko bakabihisha. Umwe muribo yagize ati : «ntabwo najya hariya ngo mvuge ngo ndahungabanye, igihe kiragera nkabyikuramo. Najya guhungabana se nkavuga ko mpungabanyijwe ni iki ? Nta muntu nabibwira, kuko n’uwo nabibwira yambwira ko nasaze ! » Dogiteri Magnus Gasana akaba inzobere mubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe agira ati : «batinya kugaruka mu bandi, ese bo bambonye urwaho, ntibazangirira nabi ? Agahorana urwikekwe ko igihe cyose hari abantu bazamugirira nabi, ndetse bakamwishyura birenze ibyo yakoze (…)!
Ministeri y’ubuzima mu Rwanda, nayo ikaba ivuga ko ihungabana rishoboka ku bantu bagize uruhare muri jenoside. Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda, bakaba basanga ikibazo cy’ihungabana gikomeye kurusha uko abantu bamwe babyibaza kuko ubushakashatsi bwerekanye ko mu banyarwanda 4 bari mu muhanda, hagaragaramo umwe uba ufite ihungabana! Igikomeje gutera impungenge muri iri hungabana, ni uko mu Rwanda hagaragara abantu bacitse ku icumu bavutse nyuma ya jenoside kandi nabo bagaragaza ihungabana iyo jenoside yabateye nubwo yabaye bataravuka! Iyi nkuru ivuga ihungabana kuri jenoside iteye urujijo kuko yabyukije ibibazo bidafitiwe ibisubizo :
1)Abana babyarwa n’abacitse ku icumu bavutse nyuma y’umwaka w’1994, nabo bagaragaza ihungabana baterwa na jenoside nubwo yabaye abo bana bataravuka. Ese abana babyarwa n’abakoze jenoside nabo bagira ihungabana nk’uko ababyeyi babo barifite ?
2)Ihungabana ni uburwayi bwo mu mutwe, bishoboka gute ko igice kimwe cy’abanyarwanda gifatwa n’ubwo burwayi kigashobora kubuhisha ariko ikindi gice cy’abanyarwanda ntigishobore kubuhisha ? Ese ibyo ntibyaba bigaragaza ko hari abemerewe kugaragaza ububabare bwabo abandi ntibabyemererwe ?
3)Ubwicanyi bwahindutse jenoside mu Rwanda, bwahitanye abantu bo mu moko yose : abahutu bishe abatutsi ariko bica n’abandi bahutu ; abatutsi nabo bishe abahutu ariko bica n’abandi batutsi. Ese abahutu n’abatutsi biciwe ababo n’inkotanyi ntibashobora kuba bahisha ko bahungabanye kugira ngo batitwa abicanyi kuko batabarirwa mubacitse ku icumu?
4)Ese ingabo z’inkotanyi ko ari abatutsi nabo ni abacikacumu ? Abatutsi bari hanze y’igihugu mbere y’umwaka w’1994 nabo ni abacikacumu ? Ese hari abahutu baba muri IBUKA?
Ibi bibazo byibazwa kuri «jenoside nyarwanda» biri kugenda byiyongera uko imyaka ishira indi igataha, kuko leta ya FPR yanze ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri iyo jenoside. Imyanzuro yari kuva muri ubwo bushakashatsi niyo yari gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo bidasobantse ! Abakurikirana hafi imiyoborere y’u Rwanda muri iki gihe bakaba bemeza ko, ukuri kuri jenoside nyarwanda kuzatinda kumenyekana igihe cyose ishyaka FPR-Inkotanyi rizaba rifite ubutegetsi. Ibimenyetso byinshi bigaragaza ko FPR Inkotanyi ifite uruhare rukomeye muri jenoside nyarwanda (Kanda aha wumve Musonera uko abivuga); FPR ikaba ikora ibishoboka byose ngo isibanganye ibimenyetsi bigaragaza uruhare rwayo muri jenoside, uretse ko bitayoroheye !
Amaherezo ariko uruhare rwa FPR Inkotanyi muri jenoside y’u Rwanda ruzajya ahagaragara bidatinze kuko ibinyoma byayo bitangiye gukama ! Ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda bukora ibishoboka byose ngo bukomeze guteranya abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu n’abatutsi kugira ngo bubone uko buramba ku ngoma, ariko aho ibintu bigeze ni uko uwo mutego mu tindi wo guteranya amoko mu Rwanda kugira ngo Kagame agume kubayobora (diviser pour régner), wamenyekanye! Abatutsi bamaze kumenya ko babaye ikiraro cyo gufata ubutegetsi kwa FPR, abagerageje kubigaragaza muri bo Kagame akaba abahigisha uruhindu ngo abice ariko ntazabamara bose !