Congo :Ingabo za FARDC ziyobowe n’abanyarwanda ku kagambane ka Perezida Joseph Kabila !
Perezida Joseph Kabila akomeje kuyobora igihugu cya Republika Iharnira Demokarasi ya Congo uko bisanzwe kandi yararangije manda ye nk’umukuru w’igihugu ku italiki ya 19 Ukuboza 2016! Abakongomani bagerageje kujya mu mihanda bamagana uko kwigundiriza ku butegetsi kwa Kabila barashwe n’ingabo zishyigikiye Kabila; amahanga nayo ntacyo yakoze kuri uko kwigundiriza ku butegetsi kwa Kabila kandi nta matora yabaye! Amashyaka atavuga rumwe na Kabila, akaba avuga ko abasilikare Kabila akoresha mu kwica abakongomani batavuga rumwe nawe ari abasilikare b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bacengeye igisilikare cya Congo FARDC!
Imwe mu miryango itegamiye kuri leta muri Congo nk’uwitwa VSV, ibabajwe cyane n’uko ubuyobozi bw’igisilikare cya Congo FARDC bwigaruriwe n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi; ibyo bikaba byarakozwe ku kagambane ka perezida Joseph Kabila! Iyo miryango ivuga ko imwe mu myanya ikomeye y’igisilikare n’igipolisi by’igihugu cya Congo yigaruriwe n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi! Iyo miryango ikaba yarakoze urutonde rw’abayobozi bakuru b’abanyarwanda bacengeye igipolisi n’igisilikare cya Congo, bagasimbura mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu cya Congo abakongomani b’abenegihugu babifitiye ubushobozi!
Iyo miryango itangazwa cyane n’uko Joseph Kabila yafashe icyemezo cyo kwirukana Jenerali Célestin Kanyama w’umukongomani, mu buyobozi bw’igipolisi cy’umujyi wa Kinshasa abisabwe n’umuyobozi w’igipolisi cya Congo w’umunyarwanda ariwe Jenerali Bisengimana. Iyo miryango itangazwa n’uko umuryango mpuzamahanga wari warasabye Joseph Kabila kwirukana kuva kera Jenerali Kanyama kubera ibikorwa bye bibi akawima amatwi ariko akumvira icyifuzo cya Bisengimana w’umunyamahanga! Jenerali Kanyama ashinjxa kuva kera ibikorwa byo kwica abakongomani benshi mu mujyi wa Kinshasa ; abo baturage yishe bakaba barakoraga imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Kubera ubwo bwicanyi umuryango w’ibihugu by’Iburayi wafatiye Jenerali Kanyama ibihano byo kudakoza ikenge kuri uwo mugabane!
Imiryango itegamiye kuri leta muri Congo-Kinshasa ivuga ko Laurent Désiré Kabila ariwe wakoze ikosa rya mbere ryatumye ingabo za Congo zicengerwa n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ubwo yagiraga Jenerali James Kabarebe umugaba mukuru w’ingabo za Congo FARDC kandi ari umunyarwanda wuzuye! Ayo makosa yo guha imyanya ikomeye mu gisilikare cya Congo FARDC abanyarwanda akaba yarakomeje gukorwa na Joseph Kabila wari umukozi wa James Kabarebe (aide de camp), akaba yaragizwe Perezida wa Congo asimbuye Muzehe Laurent Désiré Kabila wari umaze kwicwa ku kagambane ka Paul Kagame, perezida w’u Rwanda! Joseph Kabila yakomeje gushyiraho amategeko aha imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ingabo za Congo abanyarwanda, ariko abakongomani bari basanzwe muri izo ngabo bakaba barakomeje kwicecekera ntibagira icyo babivugaho none ubu igihugu cya Congo kikaba gisa naho nta ngabo gifite, ahubwo kikaba cyarigaruriwe n’ingabo z’abanyarwanda!
Iyo miryango (ONGs), yemezako abo bayobozi b’ingabo za Congo b’abanyarwanda baziranye, bakaba bakora inama za rwihishwa hagati yabo bakoresheje uburyo bwa telefone. Iyo miryango ikaba yemeza ko ingabo za Congo zidashobora gutsinda na rimwe intamba zirwana n’igihugu cy’u Rwanda kuko ingabo za Congo FARDC ziyobowe n’abanyarwanda b’ibyitso bazicengeye! Dore urutonde rw’abanyarwanda bari mubobozi bw’ingabo za Congo (abariho ubu n’abazivuyemo ku mpamvu zinyuranye) nk’uko bigaragazwa na raporo y’ubushakashatsi imiryango y’abakongomani (ONGs) iri mu gihugu cy’Ubwongereza yakoze mu ngabo za Congo FARDC:
01 Général Jean BIVEGETE: Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Gisilikare (Auditeur Général de l’armée-Haut magistrat militaire).
02 Général MASUNZU: Komada wungurije mu karere ka 10 ka gisilikare muri Kivu y’amajyepfo i Bukavu (Cmd Adjoint 10ème Région militaire/Bukavu).
03 Général MALICK KIJEGE: Umugenzuzi mukuru w’ingabo za Congo FARDC i Kinshasa (Inspecteur Général de l’Armée- ex. G4-EMG- FARDC/KINSHASA).
04 Général OBED RWIBASIRA: Komanda w’akarere ka 5 k’ingabo i Kananga muri Kasayi y’iburengerazuba (Cmd 5ème Région militaire à Kananga/Kasaï-Occidental).
05 Général MUSTAPHA MUKIZA: Komanda w’ikigo cya gisilikare k’i Kitona muri Bas-Congo (Cmd Base militaire de KITONA- Bas-Congo).
06 Général Charles BISENGIMANA: Umugenzuzi mukuru wungirije w’igipolisi cya Congo, ufite ubuyozi mu mujyi wa Kinshasa, (Inspecteur Général Adjoint de La Police Nationale/Kinshasa).
07 Général JEROME GAKWAVU: Umuyobozi mukuru mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo i Kinshasa (EMG/FARDC-Kinshasa)
08 Général BOSCO NTAGANDA: Umuyobozi mukuru mu buyobozi bw’ingabo za CNDP,ubu akaba afungiye mu rukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye mu Buholandi (Ancien Chef d’Etat-major du CNDP -Maintenant au CPI, Lahaye, Hollande).
09 Général Laurent NKUNDA: Umuyobozi wa CNDP yahindutse M23, muri iki gihe Nkunda yibera mu Rwanda (Chef du CNDP devenu M23, maintenant au Rwanda).
10 Colonel BONANE: Umuyobozi w’akarere ka 4 k’igisilikare k’ingabo za Congo muri Ituri (Cmd 4ème Brigade en Ituri).
11 Général MAKENGA SULTANI: Umuyobozi w’umutwe wa M23 muri Kivu y’amajyaruguru, akaba yarabaye n’umuyobozi mu ngabo z’igihugu cya Congo (chef du M23 en rébellion au Nord-Kivu).
12 Colonel KAMANZI François : Umwe mu bayobozi b’abarwanyi ba M23 akaba yarabaye n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo.
13 Colonel MUNYARUGERERO Françoise: Umuyobozi w’ikigo cy’abapilisi bakiri bato muri Kivu y’amajyaruguru (Cmd de la Police de l’enfance/Nord-Kivu).
14 Colonel MUHINDO François: Umuyobozi w’umutwe w’ingabo za Congo witwa Delta uherereye i Kichanga muri Masisi (Cmd de la Brigade Delta à Kichanga/Masisi).
15 Colonel François ZERO BRAVO: Umuyobozi wa brigade ya 81 y’ingabo za Congo FARDC igizwe n’ingabo za Congo zivanze n’abahoze ari abarwanyi ba CNDP (EMG-Armée mixée de NKUNDA- 81ème Brigade FARDC)
16 Colonel Jules MUTEBUTSI: Yahungiye mu Rwanda nyuma yo kwivumbura, agatsindwa urugamba i Bukavu mu kwezi kwa Kamena 2004 (yitabye Imana).
17 Colonel RUHORIMBERE: Ari mubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (Dispo/EMG-FARDC).
18 Colonel GISHONDO ELIE: Ari mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo i Kinshasa (Dispo/EMG-FARDC).
19 Colonel PADIRI Jonas: Umuyobozi w’umutwe w’ingabo witwa EQUO uri i Kimoka muri Sake muri Kivu y’amajyaruguru (Cmd Brigade EQUO à Kimoka-Sake/Nord-Kivu).
20 Colonel BOLINGO MATANE: Umuyobozi w’akarere ka 10 ka gisilikare muri Kivu y’amajyepfo i Bukavu (10ème Région Militaire/Bukavu)
21 Colonel BIRORI Benjamin: Umujyanama mubya gisilikare, muri iki gihe, ari mu mahugurwa ya gisilikare mu gihugu cy’Ubushinwa (Conseiller Militaire en Formation en Chine).
22 Colonel BISOGO Venant: Ari mubuyobozi bukuru bwa gisilikare i Kinshasa, yahoze mu buyozi bw’inyeshyamba muri Kivu y’amajyepfo G4 (Dispo/EMG-FARDC).
23 Colonel WILSON: Komanda wungirije muri brigade yitwa ALPHA iri i Nyanzale-Mweso (Cmd adjoint de la brigade ALPHA à NYANZALE-MWESO).
24 Lt Colonel MUNYAKAZI: Ari mu buyobozi bwa brigade ya 83 y’ingabo za Congo FARDC igizwe n’ingabo za Congo zivanze n’abahoze ari abarwanyi ba CNDP (EMG-Armée Mixée de NKUNDA-83ème Brigade FARDC).
25 Lt Colonel Claude MUCHO: Komanda wa brigade yitwa Charly iri i Mushaki mu karere ka Masisi (Cmd brigade Charly à Mushaki/Masisi).
26 Lt Colonel INNOCENT Ex : Yahoze yungurije umuyobozi wa G4 y’abarwanyi ba AFDL, ubu ni umuyobozi wa G4 mu ngabo za Congo mu mutwe w’ingabo zivanze n’abarwanyi bahoze ari aba CNDP.
27 Lt Colonel KABUNDI: Kommanda wa brigade yitwa EQUO iri ahitwa Kikoma muri Sake muri Kivu y’amajyaruguru (Cmd brigade EQUO à KIKOMA SAKE/Nord-Kivu).
28 Lt Colonel BISAMAZA: Komanda wa brigade yitwa Bravo iri i Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru (Cmd brigade BRAVO/RUTSHURU au Nord-Kivu).
29 Lt Colonel NIYIBIZI: Komanda mu buyobozi bwa brigade yitwa EQUO iri muri Kivu y’amajyaruguru (Cmd du Br. de la Brigade EQUO/Nord-Kivu).
Aya mazina y’aba basilikare bakuru b’abanyarwanda bacengeye mu ngabo za congo yakorewe ubushakashatsi n’imiryango itegamiye kuri leta (ONGs) yo mugihugu cya Congo; iyo miryango yemeza ko ayo mazina yayakuye mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo FARDC. Izo za ONGs zakoze ubwo bushakashatsi ni: VSV, ASADHO, ANMDH; zemeza ko umubare w’abasilikare bakuru b’abatutsi (abanyamulenge) mu ngabo za Congo usumba kure umubare w’abasilikare bakuru baturuka mu yandi moko agize ingabo za Congo FARDC ziri mu ntara ya Kivu zombi. Ku rutonde rwakozwe n’iyo miryango rw’abasilikare b’abanyamahanga bari mu ngabo zisanzwe z’igihugu cya Congo, basanzemo abasilikare bafite ipeti rya kapiteni barenga 300 b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi!
Iyo miryango ikaba isanga ibyaha by’ubugizi bwa nabi bishinjwa ingabo za Congo, bikorwa n’abasilikare b’abanyarwanda bacengeye ingabo za Congo kugirango bakomeze kwanduza izina ry’ingabo za Congo mu mahanga no kuzangisha abenegihugu! Iyo miryango ivuga kandi ko ubutegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda bubyumvikanyeho na Joseph Kabila bwacengeje abanyarwanda benshi mu rwego rwa gasutamo ya Congo (douane) kugirango bashobore gutambutsa umutungo kamere wa Congo u Rwanda rukomeje gusahura abakongomani ntankomyi!
Iyo miryango ikaba isanga igihugu cya Congo gikolonijwe n’u Rwanda kandi icyo cyaha cy’ubukoloni cyaraciwe ku isi!
Veritasinfo.