Burundi :Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zirasaba akanama ka ONU gashinzwe Amahoro ku Isi gutabara amazi atararenga inkombe!
Kuva yatangira imirimo ye muri ONU, ni ubwa mbere Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo avuga ku kibazo cy’Uburundi. Mu nama y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku Isi, yateranye kuwa kabiri taliki ya 18 Mata 2017, Ambasaderi Nikki Haley yagize ati :«Ntabwo bitangaje kubona guverinema y’Uburundi yarateye utwatsi yivuye inyuma ibyemezo by’umuryango w’Abibumbye (ONU) n’iby’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) ». Uyu Ambasaderi mushya muri ONU washyizweho n’ubutegetsi bushya bwa Donald Trump, yababajwe cyane n’uko Akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi kirengagiza ibyo kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi kimwe n’ahandi hose ku Isi.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri ONU no mu kanama ka ONU gashinzwe Amahoro ku isi «Nikki Haley», arashinja Leta y’Uburundi gukoresha ingufu no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kugirango «icecekeshe»abatavuga rumwe nayo. Kuva yashyirwa kuri uwo mwanya mu kwezi kwa Mutarama 2017, nimbwo bwa mbere uyu mudiplomate wa leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) washyizweho n’Ubutegetsi bwa Trump yavuze ku mugaragaro ku kibazo cy’Amakimbirane ari mu gihugu cy’Uburundi.
Madame Ambasaderi wa USA muri ONU «Nikki Haley» yagize ati : «twabonye ibikorwa byinshi by’iyicarubozo byakozwe n’inzego z’ubutegetsi bwa leta y’Uburundi kugirango buhagarike abigaragambya, ibyo bikaba byaratumye abantu benshi bagera mu bihumbi bahunga igihugu cyabo, berekeza mu bihugu by’abaturanyi; iryo hunga ryakuruye akaduruvayo gakomeye mukarere kose. Ntabwo bitangaje ko leta y’Uburundi yamagana yivuye inyuma ibyemezo by’umuryango w’abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika».
Mu ijambo rye yavugiye mu kanama ka ONU gashinzwe Amahoro ku isi, Ambasaderi Nikki Haley, yasobanuye kandi ko mu buryo busanzwe, Akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi kabereyeho gushimangira « amahoro n’umutekano », ko kadashinzwe kubahiriza uburengenzira bw’ikiremwa-muntu. Ariko Ambasaderi Haley, yavuze ko kurengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bishoboka gusa iyo « Amahoro n’umutekano »bihari, bityo, ibyo bintu byombi bikaba bijyana kandi bikaba bidashobora gutandukanywa.
Ambasaderi wa USA muri ONU akaba yarasabye akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi «kutazasabwa gutabara» kubera ko ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ryarenze urugero; ko ahubwo ako kanama «kagomba gutabara mu maguru mashya mu Burundi amazi atararenga inkombe» ndetse ibyo bigakorwa n’ahandi hose ku isi bibaye ngombwa.
Source :www.un.org/press/fr/