Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yiciwe i Kampala arashwe n’abantu batazwi.
Nk’uko amakuru « veritasinfo » ikesha urubuga rwa « newtimes.co.rw » abyemeza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Werurwe 2017, abapolisi ba Uganda 3 biciwe mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda ariwo Kampala. Muri abo bapolisi bishwe, harimo umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Andrew Felix Kaweesi.
Kaweesi ari kumwe n’abandi bapolisi babiri,barasiwe kuri metero 100 uvuye k’urugo rwe ruri i Kalambiro, mu gace ka Nakawa i Kampala. Abantu barashe abo bapolisi kugeza ubu ntabwo baramenyekana. Linda Nabusayi, ushinzwe ubunyamabanga bw’itangazamakuru muri Uganda nawe yemeje inkuru y’iraswa ry’abo bapolisi. Linda yagize ati : «iyo nkuru ni impamo kandi irababaje cyane».
Kugeza ubu ntabwo uburyo Kaweesi n’abapolisi bari kumwe barashwemo burasobanuka neza, ariko ushinzwe ubugenzuzi bukuru bwa polisi ya Uganda Kale Kayihura ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru 2 bashinzwe umutekano, bihutiye kugera ahabereye ayo mahano kugira ngo bamenye neza uko byagenze.
Kaweesi yari ashinzwe kandi no umwanya wo « kuyobora ibiro bishinzwe abakozi » mu gipolisi cya Uganda, mu kwezi kwa Kanama 2016 nibwo yagizwe «umuvugizi w’igipolisi cya Uganda». Hategerejwe ko IGP Kayihura agirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, bakaganira kubyerekeranye n’ubwo bwicanyi.
Veritasinfo