UGANDA -USA: Leta iyobowe na Donald Trump yahagaritse ibikorwa byo kurwanya Joseph Kony !
Gahunda ya Perezida Barack Obama ku mugabane w’Afurika, yari iyo kohereza ingabo mu bihugu by’Afurika mu gikorwa cyo guha imbaraga abaperezida b’ibihugu by’inshuti z’Amerika biri kuri uwo mugabane. Nk’uko amakuru atangwa na radiyo y’abanyamerika « VOA » abyemeza ; Igihugu cy’Amerika (USA) cyatanze amafaranga ari hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari mu gikorwa cyo kurwanya umutwe wa LRA no kwica umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony, kuko uwo mutwe urwanya leta ya Yoweli Kaguta Museveni ukoresheje intwaro! Mu kwiyamamaza kwe, Perezida Donald Trump yavuze ko azita kuri Amerika gusa, kandi akarwanya abanyagitugu bo muri Afurika ; aho kubaha amafaranga no kuboherereza ingabo zibarengera nk’uko Barack Obama yabikoze!
Icyemezo cya mbere ubuyobozi bwa Donald Trump bufashe ku mugabane w’Afurika : Ni uko umuyobozi w’ingabo z’Amerika ku mugabane w’Afurika général Waldhauser yemeje ko ingabo z’Amerika zahagaritse ibikorwa byo kurwanya umutwe wa LRA ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage no guhiga umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony. Général Waldhauser asobanura ko ibikorwa by’ingabo z’Amerika byo kurwanya LRA byatangiye mu mwaka w’2011 bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga ari hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari.
Général Waldhauser asobanura ko Amerika (USA) yohereje muri Uganda no mu karere k’Afurika yo hagati abajyanama bakomeye mu byagisilikare barenga 100 bo kurwanya umutwe wa LRA no guhiga bukware umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony. Hagati y’imyaka 5 n’6 ingabo z’Amerika ziri muri ibyo bikorwa, zashoboye gushegesha kuburyo bukomeye umutwe wa LRA kuko abarwanyi bawo bari hagati y’amajana n’ibihumbi bishwe, abandi bagafatwa mpiri n’ubwo izo ngabo z’Amerika zitashoboye kwica cyangwa se ngo zite muri yombi umuyobozi w’uwo mutwe Joseph Kony.
Joseph Kony uyobora umutwe wa LRA arashakishwa bikomeye n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, umwe mu byegera bye witwa «Dominc Ongwen» yatawe muri yombi, ubu akaba yaragejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Museveni wa LRA umaze imyaka irenga 30 ukora ibikorwa byo kunyereza abana no kwica urubozo abaturage bo mubihugu by’Afurika yo hagati. Kuva Museveni yafata ubutegetsi muri Uganda, umutwe wa LRA watangiye ku murwanya guhera mu mwaka w’1987, uwo mutwe ukaba ushinjwa kwica abaturage barenga ibihumbi 100 ukaba warashimuse n’abana barenga ibihumbi 60.
Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashyize igitutu kuri perezida w’Amerika Barack Obama, bituma mu mwaka w’2010 afata icyemezo cyo kohereza impuguke za gisilikare z’abanyamerika muri Afurika yo hagati kugirango zifatanye n’ingabo z’ibihugu byo muri ako karere mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa LRA n’umuyobozi wawo Joseph Kony. Wifashishije iyobokamana, umutwe wa LRA urwanya leta ya Uganda mu buryo bw’intambara ya kinyeshyamba irangwa n’ubwicanyi buteye ubwoba, Joseph Kony uyobora uwo mutwe akaba avuga ko ashaka gufata ubutegetsi muri Uganda agashyiraho leta igendera ku mategeko 10 y’Imana.
Munyigisho za Joseph Kony, avuga ko hejuru y’ayo mategeko 10 y’Imana, ateganya kuzashyiraho itegeko rya 11 leta yifuza gushinga muri Uganda izagenderaho « ribuza abantu kugendera ku igare », ko umuntu wese wazahamwa n’icyo cyaha bagomba kumuha igihano cyo kumuca akaguru! Kurwanya ubutegetsi ntabwo ari igitangaza, ariko igitera amakenga n’impamvu abarwanya ubutegetsi bagaragaza n’icyo bo bazakora babubonye! Kubera ibyo bitekerezo bya Joseph Kony, Amerika yifuza gukomeza gufatanya n’ibihugu byAfurika yo hagati kurwanya uwo mutwe n’ubwo yahagaritse ibikorwa bya gisilikare byo kuwurwanya.
Amafaranga Amerika yakoresheje mu kurwanya umutwe wa LRA, ari hagati ya miliyo 600 na 800 z’amadolari, uwayaha leta y’u Rwanda na Uganda zikayashora mu bikorwa by’ubuhinzi, inzara yacika burundu muri ibyo bihugu !
Veritasinfo