Rwanda : Ese Paul Kagame agiye kwa Papa i Roma gusaba imbabazi?
[Habayeho umwana muto w’umuhungu witwaga Cyusa, akaba yari umwana witonda kandi ugira ikinyabupfura. Cyusa yakundaga kuragira intama za Nyirakuru, yagera mu rwuri akirirwa arasa inyoni akoresheje itopito, ariko akababazwa nuko nta na rimwe yigeze ahamya inyoni ngo ayice. Umunsi umwe, ubwo Cyusa yari acyuye intama, yageze hafi y’urugo, abona «Dendo» ya «Nyirakuru» ayirasisha itopito yikinira arayihamya iba irapfuye ; agira ubwoba ayijugunya mu gihuru ngo bitamenyekana! Mu gihe yayirasaga, mushiki we witwa Mutoni yaramurebaga, Cyusa aramuhendahenda ngo ntamurege kuri Nyirakuru ; undi nawe arabyemera ariko abyemera atabyemeye!
Kuva ubwo, Nyirakuru yabwira Mutoni koza ibyansi n’ibyombo, Mutoni nawe akongorera Cyusa ati : «byoze cyangwa mbwire Nyogokuru ko ari wowe wishe Dendo ye! » Cyusa n’ubwira bwinshi akabyoza ! Nyirakuru yabwira Mutoni kujya kuvoma, Mutoni akongorera Cyusa ati : « iruka ubanguke vuba uvome ayo mazi cyangwa umbwire mbivuge ko ari wowe wishe Dendo ». Ubwo Cyusa n’umunaniro mwinshi akiruka akajya kuvoma ngo batamurega. Byarakomeje bigera kure, icyo Mutoni abwiwe gukora cyose akagitegeka Cyusa kugeza aho Cyusa ananirwa, mbese yumva amaze kuba umucakara wa mushiki we !
Kera kabaye Cyusa yarakugendeye apfukama imbere ya Nyirakuru arirega, ati : «rwose ninjye wishe Dendo, ariko MBABARIRA ! » Nyirakuru aramuhobera cyane, ati : «Cyusa mwana wanjye, byose wabikoze nkureba ndi mu idirishya kandi narakubabariye kuko ngukunda, ariko nategereje ko wowe ubwawe, uzumva ko wakosheje ukaza ukansaba imbabazi, ukareka kuba umucakara wa mushiki wawe w’umuhemu ». Burya ibibi dukora byose twibwira ko turi mu bwihisho, Imana iba itureba !]
Ubwanditsi bwa « veritasinfo » bubagejejeho iki gitekerezo kugira ngo mushobore kumva neza ubuzima Paul Kagame perezida w’u Rwanda abayemo muri iki gihe ! Ntabwo twaba twibeshye tuvuze ko Paul Kagame afite ubuzima nk’ubw’uriya mwana Cyusa wari umaze kwica Dendo ya Nyirakuru, naho mushiki we, akaba ari ibihugu bikomeye (USA n’Ubwongereza) bizi neza ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda ariko bigakomeza kumukingira ikibaba kugira ngo bikomeze kumukoresha mu busahuzi bw’umutungo kamere w’igihugu cya Congo, ari nako ibyo bihugu bimuhoza ku kidodo cyo kuba yarakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda (guhanura indege ya Habyarimana), akwica impunzi z’abahutu muri Congo (rapport mapping) no guhungabanya umutekano wa Congo (M23).
Paul Kagame arananiwe

Nyuma y’imyaka 23 y’ubutegetsi bwa Kagame, abanyarwanda bari gutaka, ariko Kagame bakagombye gutakira ntakiba mu gihugu, yirirwa azerera mu bihugu byo ku isi yose! Bamwe mubanyarwanda bashyigikiye Kagame bavuga ko ajya mu mahanga kenshi ngo guhahira abanyarwanda, ariko izo ngendo zose Kagame akora nta haho narimwe agaragaza aba yakuyemo cyangwa ngo zisubize kimwe mu bibazo abanyarwanda bafite bikeneye ibisubizo ; ahubwo ni Kagame izo ngendo zifitiye akamaro kuko aba agiye gusaba abo bazungu kumukingira ikibaba ngo adakurikiranwa n’inkiko ku byaha aregwa ! Dore ibibazo bikomeye abanyarwanda bageza kuri « veritasinfo » baterwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, abanyarwanda batwandikira bagira bati :
«bavandimwe, ibyo ubutegetsi bwa Paul Kagame budukorera birenze ukwemera : Ubwo butegetsi buratwica, buratunyereza, budufungira ubusa, butubuza uburenganzira bwo kuvuga, butwiba amajwi mu matora, butwima akazi, budutegekesha ikinyoma, budutegekesha igitugu, buradukenesha, butuma duhunga igihugu, buradukubita, butwambura amasambu, budusenyera amazu,budutegeka guhinga igihingwa kimwe ari nabyo bituviramo kugira inzara idashira, buduca imisoro n’imisanzu bitagira ingano, buha abana bacu uburezi butagira ireme, bwa munzwe na ruswa, igihugu cyataye umuco… » Ese mu ngendo Paul Kagame akorera mu mahanga, hari igisubizo na kimwe zitanga muri ibi bibazo bibangamiye abanyarwanda ?
Paul Kagame ari gukomanga ku muryango w’ijuru i Roma !

Uru rugendo Kagame akoreye i Roma rwo ni agahebuzo ! Mu mwaka w’1994, Paul Kagame yaciye umutwe kiliziya gatolika y’u Rwanda ubwo yategekaga ingabo ze z’inkotanyi kwica abihayimana bari bahungiye i Gakurazo! Kagame yarushijeho kubikomeza kuko yanze ko abo bihayimana bashyingurwa mu cyubahiro ahubwo ashinja kiliziya ngo kugira uruhare muri jenoside ! Hakoreshejwe iterabwoba n’amayeri menshi kugira ngo kiliziya gatolika y’u Rwanda ivuge ko yagize uruhare muri jenoside, ariko abasenyeri ba kiliziya mu Rwanda barabihakana. Mu nama y’umushyikirano yo mu kwezi k’Ukuboza 2016, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Kiliziya itagize uruhare muri jenoside ariko yagombye gutanga indishyi kubantu bayo bayishoyemo nk’uko ibikora ku bana basambanyijwe ku ngufu!

Abazi neza ibibazo Kagame afite muri iyi minsi, basanga amaze kunanirwa nk’uriya mwana Cyusa wishe Dendo ya Nyirakuru maze akaba umucakara wa mushiki we, kuburyo Kagame yiyemeje kujya imbere ya Papa agapfukama, akatura, akavuga ibyaha byose afite biremereye umutima we kugira ngo ashobore gutora agatotsi, dore ko ntacyo ashobora kubeshya Papa kuko abizi byose ! Paul Kagame atinyutse agasaba imbabazi ku bwicanyi yakoreye Kiliziya gatolika, Papa yamuha izo mbabazi, ariko Kagame nafunga umutwe agakomeza kubeshya ko ari umwere, ashobora kuzarwara umutima !
veritasinfo