Rwanda : Intambara y’ubushomeri, inzara, n’ibiyobyabwenge iraca bintu !
Nta munsi w’ubusa cyangwa ijoro ricya hatavuzwe imirambo yatoraguwe hirya no hino mu gihugu y’abantu bishwe n’inzara, abiyahuye cyangwa se abishwe n’abajura baba bagiye kubambura ibyo kurya ; ikirushijeho gutera impungenge ni uko inkotanyi zigaragaza mu masura menshi hirya no hino mu gihugu (Dasso, Intore, inkeragutabara, Gitifu, polisi, RDF…) nazo zitangiye kwica abaturage kugirango zibambure ibyo kurya, abo bantu bose bicwa bongerwa ku banyerezwa buri munsi n’ubegetsi bwa Paul Kagame bazira ibitekerezo byabo!
Ikirwa k’Iwawa kimaze kuzura inzirakarengane z’abasore n’inkumi barangije kaminuza ariko bakaba badafite akazi, kuko ubu mu Rwanda kuba umushomeri ni icyaha kijyana umuntu muri gereza ! gereza mu Rwanda zimaze kuzura abantu bafungwa nta mpamvu ngo ni uko batatse inzara… Abaturage barihebye, urubyiruko rwataye umutwe kugeza ubwo rwishora mu biyobyabwenge kugira ngo rushobore kwibagirwa ubuzima bubi n’ibikorwa bibi rukorerwa n’ubutegetsi. Kubera kwiheba no kutabona inzira yo gusohoka muri ako kaga, abanyarwanda benshi barabona intambara mu gihugu iri hafi kandi ari ngombwa!
Kugirango mwumve neza uburemere n’umwuka mubi uri mu gihugu n’akababaro kari mu baturage, turabagezaho amwe mu magambo avugwa n’umupolisi mukuru wa Paul Kagame DIGP Dany Munyuza ushinzwe ibikorwa byo kurwanya abatemera ubutegetsi bwa Paul Kagame imbere mu gihugu no hanze yacyo, Dany Munyuza yagize ati:
[«Gereza zabaye nto, kandi impamvu ibitera ni uko abantu badakora, ibyo bikaba biterwa n’ibihuha by’intambara biri muri uru Rwanda ; ntushobora kuba muri Kigali nta kazi ufite ngo tubyemere, nitubimenya tuzagufunga ! Icyumba gifungirwamo abahungabanyije umutekano kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo cyabaye gitoya. Icyo cyumba kijyamo abantu 200 kandi abo bantu bafungiye aha ngaha 90% ni abafungiye ibiyobyabwenge.Ikibabaje ni uko abenshi muri abo bafata ibiyobyabwenge bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kubera iyo mpamvu tukaba dusaba buri wese kurwanya ibiyobyabwenge atanga amakuru y’ababifata.
Ushobora kwibaza uti : ubwo mu muryango wanjye badakoresha ibibyabwenge, njye nta kibazo mfite, ariko aba ni abana b’abanyarwanda, ni u Rwanda rw’ejo hazaza nibo bakabaye bakoresha amaboko yabo n’ubwenge bwabo bakubaka igihugu cyabo. Iyo bimeze kuriya twese tuba dukwiye guhangayika ! Sinzi ngo ahantu bahurira aho ariho bakavuga bati : hagiye kuba intambara […]ugasanga ibyo nabyo byabujije abantu gukora cyangwa byabujije abantu kuganira ibindi biteza igihugu imbere. Nyamara uyu munsi mvuga, nta muntu numwe ufite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda,akaba ariyo mpamvu abakwiza ibyo bihuha by’intambara tuzajya tubahana by’intangarugero !
Uburezi muri iki gihugu nabwo bukomeje kuba ikibazo muri uyu mujyi wa Kigali. Inzererezi zibyuka zidafite gahunda, zidafite akazi zikora kazwi, ukazisanga hirya no hino mu mujyi; umuntu uri muri uyu mujyi udafite gahunda, udafite icyo akora, tumufata nk’uhungabanya umutekano, kuko iyo udafite icyo ukora muri uyu mujyi burya uba uhungabanya umutekano, abo nibo Polisi umunsi ku munsi isaha ku yindi iba ihanganye nabo»].
Uwo mupolisi mukuru wa Paul Kagame DIGP Munyuza avuga ko buri muntu wese uri mu Mujyi wa Kigali akwiye kuba afite gahunda aho yaba ari hose. Dany Munyuza avuga ko abo bantu bose bazinduka bazerera kandi bagomba kubona icyo gufungura aribo bahungabanya umutekano w’abafite icyo bakora ! Kigali rero ikaba igomba kuba umujyi w’agatsiko gasahura igihugu rubanda yambuwe utwayo ikajya gupfira mu byaro.
Iyi mvugo ya Dany Munyuza irerekana ko ubukene n’inzara byazanywe mu gihugu n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bitangiye gutera ubwoba agatsiko kigwijeho umutungo wa rubanda kuko kabona amaherezo rubanda ishonje ishobora kubiyahuraho kuko n’ubundi buri wese abona agiye gupfa ! Ntabwo byaba bibaye ubwa mbere ku isi abaturage bivumbuye ku butegetsi kubera inzara maze impinduka z’ubutegetsi zikaba kuburyo butunguranye, ibyo byabayeho muri Révolution y’abafaransa mu mwaka w’1789,maze ingoma ya cyami ihirikwa bu rundu muri icyo gihugu !
Ubwanditsi