RDC-Uganda: Mu rwago rwo kurengera Kabila, Sultan Makenga yoherejwe muri Congo!
Amakuru aturuka i Kampala, aremeza ko leta ya Uganda yageze aho ikemera ku mugaragaro ko yohereje Gén.Makenga muri Congo. Ubwo aba barwanyi ba M23 binjiraga ku butaka bwa Congo, Uganda yateye hejuru ivuga ko abakongomani bari kubeshya, ariko kuva aho ingabo za Congo zitangiye guhashya izo nyeshyamba, nibwo umuvugizi w'ingabo za Uganda UPDF Brig Gen Richard Karemire yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko Brig Gen Sultan Makenga yatorotse igihugu cya Uganda ku italiki ya 14 Mutarama 2017!
Ibi bisobanuro byuzuye ibinyoma n'amayeri, nibyo Kaguta Museveni yakoresheje ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo inkotanyi zifashijwe n'abagande zagabaga igitero ku Rwanda! Museveni wari kumwe na Habyarimana mu nama yaberaga mu gihugu cya Canada icyo gihe, yahise amubwira ko ari impunzi z'abatutsi b'abanyarwanda zamutorotse! Nyamara amase yakera ntagihoma urutaro kandi Congo n'u Rwanda biratandukanye!
Amakuru ava i Kigali ari gutangwa n'abarwanyi ba M23 aremeza ko na Gén Laurent Nkunda nawe ubu ari muri Congo hamwe na Makenga! Nta gitangaza kirimo umunsi umwe nitwumva leta ya Paul Kagame nayo ikwije ikinyoma ku isi yose ko Gén Nkunda nawe yatorotse gereza! Umushinga wo kwigarurira ibihugu by'akarere k'ibiyaga bigari uyobowe n'abagabo 3 bafite amazina atangizwa n'inyuguti ya K, abo si abandi ni aba bakurikira : KAGUTA-KAGAME-KABILA! Kugira ngo Kabila akomeze gutegeka ku buryo bunyuranyije n'itegeko nshinga ry'icyo gihugu, byabaye ngombwa ko yitabaza Kaguta na Kagame kugira ngo bohereze amaturufu ya M23 guteza akavuyo muri Congo, bityo abakongomani barangazwe n'intambara bibagirwe ikibazo cya Kabila!
Nubwo bimeze gutyo ariko, igihugu cy'Ububiligi gishobora kuburizamo uwo mugambi wabo! Nyuma y'aho uwo mutwe wa M23 ushingiwe naba 3K mu mwaka w'2012, igihugu cy'Ububiligi cyabonye ko ari ngombwa guha imbaraga igisilikare cya Congo kugira ngo gishobore kwirwanaho kidacungiye ku banyamahanga! Kuri italiki ya 31 Mutarama 2017, igihugu cy'Ububiligi cyongeye gushimangira umugambi wacyo wo guha ingabo za Congo ubushobozi bwinshi, kuburyo FARDC zigomba kurusha ubushobozi ingabo zose zo mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari!
Amasezerano Ububiligi bwashyizeho umukono mu guha ubushobozi bw'ingabo za Congo akubiyemo : Guha FARDC imyitozo ya gisilikare yo mu gihe tugezemo, gutanga ibikoresho bya gisilikare bigezweho no guha imishahara ingabo za Congo! Igihugu cy'Ububiligi kikaba kizera ko Congo igiye kugira igisilikare gishobora kurinda imipaka yacyo, ayo masezerano y'Ububiligi akaba ariyo ateye impungenge Paul Kagame na Kaguta kuko inshuti z'ibyo bihugu byombi arizo Amerika n'Ubwongereza zifite ibibazo iwabo bitazoroheye kuburyo zitakwirirwa zita igihe kuri Kagame na Museveni!
"Bihibindi" ni izina ry'umwana w'umunyarwanda!
Ubwanditsi